INYOBORABAREZI1
INYOBORABAREZI1
ii
IJAMBO RY’IBANZE
Mwarimu, murezi,
Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kunoza uburezi bw’abana b’inshuke. Kugira ngo
intego yo kongera imibare y’abana bagana amashuri y’inshuke igerweho, abafatanyabikorwa
bashyize imbaraga mu gushyigikira Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)
muri gahunda yo guteza imbere uburezi bw’abana b’inshuke.
Ni muri urwo rwego, hashingiwe ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC), igenewe
uburezi bw’abana b’inshuke, hateguwe Inyobarabarezi yo gukora Imfashanyigisho mubikoresho
biboneka aho dutuye igenewe uburezi bw’abana b’inshuke.
Gufasha abana b’inshuke ni uburyo bwiza bwo kubategura kumenya gusoma neza igihe batangiye
amashuri abanza. Iyi nyoborabarezi ikubiyemo inama wagenderaho mu gufasha abana kwiga
Ikinyarwanda hifashishijwe uburyo bujyanye n’ikigero cyabo. Hakubiyemo kandi inkuru, imivugo,
imikino, wakwifashisha wongera ibyo usanzwe ushingiraho wigisha amasomo atandukanye.
Iyi mfashanyigisho, izagufasha mu kazi kawe ka buri munsi. Bimwe mu byo ukwiye kwitaho mu
mikoreshereze y’iyi nyoborabarezi ni ibi bikurikira:
-- Gutegura isomo n’imfashanyigisho ziboneye kandi ukazirikana ko mu mashuri y’inshuke
abana biga binyuze mu mikino;
-- Gushyira abanyeshuri mu matsinda kugira ngo bige gukorera hamwe no kuzuzanya banateza
imbere imbamutima zabo;
-- Guha abanyeshuri uruhare mu myigire yabo, bakorera imyitozo mu matsinda cyangwa buri
wese ku giti ke kandi bakora ubushakashatsi buri ku rwego rwabo;
-- Gutegurira abana uburyo buzamura ubushobozi bwabo, ukoresha imyitozo ituma batekereza
byimbitse, bakemura ibibazo, bakora ubushakashatsi, bahanga udushya kandi babasha
gusabana, gukorera hamwe no kubana n’abandi;
-- Gukoresha imfashanyigisho mu myigishirize kandi uha agaciro ibikorwa by’abana bakorera
mu ishuri; Kwinjiza mu masomo anyuranye ingingo nsanganyamasomo ziteganywa
n’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi kugira ngo utoze abana bakiri bato kugira
indangagaciro z’umuco nyarwanda, ushingiye ku kigero cyabo.
Izo ngingo nsanganyamasomo ni izi zikurikira: Umuco w’amahoro, kurwanya jenoside, uburinganire
n’ubwuzuzanye, uburezi budaheza, ubuzima bw’imyororokere, umuco wo kuzigama, ibidukikije n’
umuco w’ubuziranenge
Twizeye ko iyi nyoborabarezi izagufasha gutegura Imfashanyigisho mubikoresho biboneka aho
dutuye
Dr NDAYAMBAJE Irénée
iii
GUSHIMIRA
Iyi nyoborabarezi igenewe abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke. Yateguwe n’ Ikigo Gishinzwe
Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), ku bufatanye n’abaterankunga: UNICEF na VSO ku
nkunga ya USAID.
Dushimiye tubikuye ku mutima aba baterankunga kuko iyo hatabaho uruhare rwabo, iki gitabo
nticyashoboraga kwandikwa uko bikwiye.
Tuboneyeho gushimira abakozi b’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)
n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bashinzwe uburezi bw’abana b’inshuke, n’abashinzwe
isomo ry’Ikinyarwanda, bagize uruhare mu iyandikwa ry’iyi nyoborabarezi. Kwitanga kwabo
n’ibitekerezo byabo byagize uruhare rukomeye mu iyandikwa ry’iyi nyoborabarezi.
Dushimiye kandi, abarezi mu mashuri nderabarezi, umukozi wa NECDP ushinzwe uburezi bw’abana,
umukozi wa UNICEF Rwanda ushinzwe uburezi bw’abana b’inshuke, abakorerabushake ba
VSO bakoze mu mushinga wa ITEGURE GUSOMA bagize uruhare mu itegurwa n’inozwa ry’iyi
nyoborabarezi. Ubufatanye bwabo mu kunononsora iyi nyoborabarezi ni ntagereranwa
Tuboneyeho kandi gusaba abazakoresha iyi nyoborabarezi gutanga ibitekerezo byatuma irushaho
kunozwa kugira ngo bizifashishwe mu ivugururwa ryayo.
MURUNGI Joan
v
ISHAKIRO
IJAMBO RY’IBANZE......................................................................................................................... I I I
GUSHIMIRA.........................................................................................................................................V
IGICE CYA 1......................................................................................................................................... 1
1. INTANGIRIRO.................................................................................................................................. 1
2.1.1. Umukino wo guhuza ibice by’ ishusho ikase bigakora ishusho yuzuye .........................1 1
2.3.2. Inzu............................................................................................................................................................2 0
2.3.3. Terefoni....................................................................................................................................................2 2
vi
2.4.1. Imodoka .................................................................................................................................................2 4
2.4.2. Ibipupe.....................................................................................................................................................2 5
2.5. Ibice bigize umubiri w’umuntu n’ akamaro kabyo (Imyaka 1-6 )........................................2 7
2.10. Ibimera..........................................................................................................................................3 6
2.11.3. Umukino wo guhuza ibice bikase by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye (Imyaka 3
kugerakuri 6)........................................................................................................................................4 1
3. IMIBARE.........................................................................................................................................4 7
3.2.
Kubara no guteranya ukoresheje ibikoresho bifatika nk’ amabuye (imyaka 1
kugera 6)........................................................................................................................................5 2
vii
3.3. Umukino wo guhuza amashusho avangavanze agakora iforomo y’ikintu .......................5 4
3.8. Kubara ukoresheje impapuro zifite ishusho y’urukiramende (imyaka 3 kugera 5) .......6 5
viii
3.16. Umukino wo gutombora hakoreshejwe udutafari bita dayisi “dice” (imyaka 4 kugera 6).. 8 1
3.16.1. Umukino wo gutombora ukoresheje udutafari twa dayisi “dice” (imyaka 5 kugera 6)...8 2
3.16.2. Umukino wo kumaramo ukoresheje udutafari twa dayisi “dice”. (Imyaka 4 kugera 6) ..8 3
4.1. Agatabo k’ inyuguti gakoze muri teripuregisi (Triplex) ( abana b’ umwaka 1 kugera
kuri 6)..............................................................................................................................................9 1
4.2. Umukino wo guhuza inyuguti zisa ( kuva ku myaka 4 kugera kuri 6)................................9 2
4.9. Umukino w’ imbata/ gusimbuka utuzu tugize imbata ( kuva ku mwaka 1kugera
kuri 6)........................................................................................................................................... 105
4.9.1. Ikibariko cy’ amashusho /Gusimbukira mu tuzu tw’ amashusho ( umwaka 1 kugera
kuri 3 ).................................................................................................................................................. 1 0 5
4.12.
Umukino wo guhuzano no gutondeka inyuguti hagakorwa ijambo (imyaka 5 kugera
kuri 6)............................................................................................................................................. 110
ix
4.13. Gukora amakarita y’ amazina y’ abana n’ ibirango by’ amazina y’abana..................... 112
4.14. Umukino wo guteranya ibice by’ ishusho hagakorwa ishusho yuzuye. (imyaka 3-6).115
4.15. Gusanisha inyuguti zitondetse n’ izivangavanze ( imyaka 4 kugera kuri 6)................ 117
5.3. Kubumba uhereye kubinyamubyimba ukoresheje impapuro (imyaka 3 kugera 6)..... 128
5.7.2. Gukata ishusho y’ ikintu no kugisiga ibara risa n’uko gisanzwe gisa. (imyaka 4 kugera
kuri 6)................................................................................................................................................... 1 3 8
x
5.8. Ibikoresho biva mu bukorikori................................................................................................. 140
5.8.4. Ibikinisho........................................................................................................................................... 1 4 4
5.9.1. Gitari.................................................................................................................................................... 1 4 6
6. IBONEZABUZIMA..................................................................................................................... 151
8.1. Ahagaragaza abana baje n’abasibye bakoresheje uburyo bw’ umukino...................... 164
xi
IGICE CYA 1
INTANGIRIRO
Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) cyashyize ahagaragara integenyanyigisho
ishingiye ku bushobozi igomba gukurikizwa mu burezi bw’abana b’inshuke . Ubushobozi bw’ibanze
n’ubushobozi nsanganyamasomo bugomba gutezwa imbere binyujijwe mu mikino, imyitozo
n’ibikorwa binyuranye bikorerwa kenshi mu matsinda, bigamije gutoza abana gusabana n’abandi,
gukangura ubwonko n’ ibyumviro byabo, kunoza imvugo bavuga, basobanura ibyo babona n’ibyo
bakora. Hashingiwe kandi ku ihame ry’uko abana bo mu kiciro k’inshuke biga bigana, imyitwarire
n’indangagaciro biboneye bazabitozwa n’urugero rwiza bahabwa n’ababyeyi, abarezi cyangwa
abandi babakuriye.
Mu rwego rwo gufasha abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke gushyira mu bikorwa
integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi; Ikigo Gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) ku
bufatanye na VSO (voluntary service overseas) na UNICEF Rwanda hateguwe inyoborabarezi
ifasha abarezi bo mu mashuri y’inshuke kwigisha uko bikwiye amasomo no gukora imfashanyigisho
bifashishije ibikoresho biboneka aho dutuye. Imfashanyigisho zikozwe mu bikoresho biboneka
aho dutuye ni ingenzi kuko ziboneka ku buryo bworoshye kandi zikaba zihendutse. Izo
mfashanyigisho zifasha abarezi kubaka ubushobozi, ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha mu
bana nk’uko biteganyijwe mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke.
Kubona imfashanyigisho no kuzikoresha bizamura ireme ry’uburezi mu byiciro by’amashuri
y’inshuke uko akurikirana. Kubonera imfashanyigisho abana bato biracyari imbogamizi bitewe
n’ubushobozi buke ndetse n’ubumenyi budahagije ku barezi. Ku bw’iyo mpamvu iyi nyoborabarezi
izafasha abarezi bo mu mashuri y’inshuke, kwiyungura ubumenyi n’ubumenyi ngiro buzabafasha
kwikorera imfashanyigisho bakeneye kugira ngo barusheho kunoza imyigire n’imyigire y’abana bo
mu mashuri y’inshuke.
Iyi nyoborabarezi kandi ishimangira akamaro ko gukoresha imfashanyigisho zifatika mu gutanga
ubumenyi binyuze mu mikino cyane ko uburyo bukoreshwa mu kwigisha amasomo, bushingiye mu
mikino, butuma abana bagira uruhare mu myigire yabo.
Iyo umwana yiga hakoreshejwe uburyo bw’imikino inyuranye, bituma atarambirwa ibyo yiga kandi
agahora yishimiye gukina bene iyo mikino. Muri iyi mfashanyigisho abarezi bazanungukiramo uko
bakoresha imfashanyigisho bizajyana n’impinduka mu myitwarire y’umwana n’imicungire y’ishuri
muri rusange.
Iyi nyoborabarezi yubakiye ku byigwa bitandatu harimo Indimi, Imibare, Ubumenyi bw’ibidukikije,
Ubugeni n’umuco, Ibonezabuzima n’Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi. Muri buri
kigwa, hagaragazwa imfashanyigisho zitandukanye umurezi ashobora gukora. Buri mfashanyigisho
kandi igaragaza ibi bikurikira:
-- Ibikoresho bikenewe
-- Uko bikorwa
-- Uko bikoreshwa
-- Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi bw’ibanze.
Mu byigwa bitandatu biteganyijwe mu mashuri y’inshuke, nk’uko byavuzwe haruguru, bibiri muri
byo: “Ibonezabuzima n’iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi” bikubiye mu bindi
byigwa. Iyi Nyoborabarezi kandi yerekana aho ihuriye n’integanyanyigisho bigafasha abarezi
1
kubona isano ifitanye n’ibiri mu zindi nyoborabarezi zikoreshwa mu bigo mbonezamikurire no mu
mashuri y’inshuke.
Mu gukora iyi nyoborabarezi hagendewe ku mirongo migari y’ integanyanyigisho y’Ikigo
Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), kandi yoroheye abarezi kuyikurikiza bakora
imfashanyigisho zikenewe zabafasha kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’inshuke.
Jean Piaget agaragaza ibice bine by’ingenzi bigize imikurire y’ubwonko. Kimwe muri ibyo bice
harimo igice cya mbere cy’uko umwana atangira gukora ibintu bitandukanye akiri muto. Jean
Piaget uvuga ko abana bo muri iki kigero batangira gukoresha ibimenyetso no gukorakora ku
bintu. Agaragaza kandi ko imyigire y’abana igoranye mu gihe nta mfashanyigisho zifatika zihari.
Twifashishije ingero zikurikira, bigaragara ko imyigire y’abana batabona imfashanyigisho zifatika
igorana.
Urugero rwo kwiga ibigaragara: kubaza abana umubare w’amaguru inka igira. Hanyuma ukabereka
igishushanyo kiriho inka bakabara amaguru yayo bakirebeyeho ndetse bakanayakoraho.
Urugero rwo kwiga ibitagaragara: Kubaza abana umubare w’amaguru inka igira. Hanyuma
ugatekereza ko baguha igisubizo nyacyo kandi utaberetse igishushanyo kiriho inka ngo bayibone
cyangwa ngo bagikoreho.
Nta gushidikanya ko tushingiye ku ngero tumaze kubona kwiga ibitagaragara bigoye kurusha kwiga
ibigaragara. Ni yo mpamvu imfashanyigisho ari ingenzi kuko zifasha abana kwiga bareba banakora
kurusha kwiga ibyo batabona. John Dewey avuga ko abana biga neza binyuze mu kuvumbura. Ni
byiza rero ko abana bahabwa imfashanyigisho zitandukanye bakazikoresha kugira ngo bibafashe
kuvumbura no guhanga udushya.
2
Izindi mpamvu zerekana akamaro ko gukoresha imfashanyigisho:
-- Bituma abana biyumva mu byigwa
-- Bifasha umurezi kumenya ibyiyumviro by’abana
-- Byoroshya imyigire n’imyigishirize
-- Bifasha abana kubika amakuru
-- Bifasha umurezi kugera ku ntego y’ibyigwa no gukurikirana imyitwarire y’abana mu ishuri.
3
-- Ibikoresho cyangwa imfashanyigisho byakozwe n’umurezi kugira ngo yigishe cyangwa
asobanure ikintu runaka, bishobora kuba bidahagije ku ishuri ryose, ariko ibikoresho abana
bakoresha mu ishuri bari mu gikorwa runaka, bigomba kuba bihagije ku buryo bashobora
kubikoresha ari babiribabiri, mu matsinda mato cyangwa buri mwana ku giti ke.
-- Umurezi agomba kwihatira gukora imfashanyigisho nyinshi kandi ziri ku kigero kimwe ku
buryo buri mwana abasha kugira igikorwa akora.
4
-- Ese imfashanyigisho ngiye gutegura zizafasha abana bari mu kihe kigero?
-- Ese imfashanyigisho ngiye gutegura ntiziheza abana bafite ubumuga?
-- Ese ntizibangamira umuco.
5
Uko bikorwa ku mufuka
6
Intambwe yo kwandika inyuguti ntoya ku mifuka
Ni byiza gukoresha umufuka w’ibara rimwe kandi utagize ikindi cyanditseko. Koresha uburyo
bukurikira mu gukata umufuka.
Ibikoresho byifashishijwe:
-- Ca umurongo ugororotse aho ushaka gukatira umufuka wawe.
-- Koresha icyuma gishyushye cyangwa umukasi mugihe ukata umufuka wawe.
-- Funika impande z’ umufuka wawe aho wakase hose ukoresheje sikoci mugihe umaze
kuwukata kugira utadodoka.
-- Iyo wakoresheje icyuma gishyushe singombwa gufunika impera z’umufuka kuko iyo humutse
hahita hakomera
7
Inama ku bindi bikoresho byandikwaho inyuguti
Kora ibikoresho bishobora gukoreshwa ku ntego nyinshi mu byigwa bitandukanye. Urugero guhuza
imifuniko n’amakarita yanditseho byafasha mu mibare, mu gusoma no guteza imbere ubushobozi
nk’imiyego y’ingingo nto n’imiyego y’ingingo nini no kwikemurira ibibazo.
Gutegura neza imfashanyigisho ni ngombwa cyane kubera ko bifasha umurezi kuzigeraho ku buryo
bworoshye igihe azikeneye mu kwigisha ikigwa runaka, bigatuma agendera ku gihe, adahuzagurika
8
-- Gusana zimwe mu mfashanyigisho zangiritse no kuzuza izituzuye.
-- Guhindura imfashanyigisho ugendeye ku nsanganyamatsiko.
-- Kureba niba hari izindi mfashanyigisho wakora cyangwa wategura umunsi ukurikiyeho.
Urugero:
Abatuye aho ishuri riherereye bagira uruhare mu gukusanya ibikoresho byo gukoramo
imfashanyigisho. Bimwe mu bikoresho byo gukoramo imfashanyigisho ntibikwiye kuba imbogamizi
ku murezi, ahubwo abatuye aho ishuri riherereye na bo bakwiye kubigiramo uruhare, kugira ngo
abana babo babashe kwiga neza.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bashobora gufasha abarezi, bakangurira abatuye aho ishuri
riherereye kugira uruhare mu gukusanya bimwe mu bikoresho byakwifashishwa mu gukora
imfashanyigisho.
9
1.5.5. Imfashanyigisho zimanikwa gute?
Urugero:
-- Amakarita mato agaragaza inguni
-- Ingengabihe y’umunsi
-- Inyajwi, ingombajwi, imibare, amabara ndetse n’amashusho agaragaza ibyo umwana akunda
kubona mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ishuri rishobora:
-- Gukangurira abafite ubucuruzi butandukanye hafi y’ishuri nk’amaduka, utubari cyangwa
ibarizo, gukusanya ibikoresho nk’imifuniko y’amacupa, ibice bisigara ku mbaho, ibitambaro
bisigazwa n’abadozi, amakarito n’ibindi bitandukanye byakorwamo imfashanyigisho.
-- Gukangurira abaturage gukusanya ibikoresho bitandukanye mu gihe cy’umuganda, mu
kagoroba k’ababyeyi cyangwa igihe k’inama runaka maze bakazabishyikiriza amashuri
aherereye aho batuye.
-- Gukangurira abatuye mu gace ishuri riherereyemo babyifuza gukora imfashanyigisho
zitandukanye babifashijwemo n’abarezi b’amashuri y’inshuke kugira ngo zifashe abana babo
kunoza imyigire.
10
2. UBUMENYI BW’IBIDUKIKIJE
2.1. Inzu
11
Ibikoresho bikenewe:
Ibikarito cyangwa urupapuro rukomeye, tiripuregisi (Triplex),ikaramu y’ igiti, irati, marikeri, umukasi
, umusambi, umukeka cyangwa umufuka.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Imyaka 1 kugera 4
–– Umurezi ategurira abana ishusho y’inzu yuzuye ndetse n’ibice bikase bigize inzu ariko bifite
amabara asa nayo kunzu yuzuye.
–– Abana bahabwa inzu iteranyije ariko iburamo ibice bikeya byibura bibiri kandi bimeze kimwe
ku buryo ntakiri bumugore mu gihe babishyira mu myanya yabyo
–– Abana bashyira mu myanya irimo ubusa ibyo bice bahawe , bagakora inzu yuzuye.
Imyaka 5 kugera 6
–– Abana bahabwa ibice by’ ihusho y’ inzu bivangavanze bakagerageza bakabihuza bagakora
inzu yuzuye kandi bakavuga kuri buri gice bareba.
–– Abana bashobora kugendera ku mabara ari ku ishusho cyangwa ku mpera z’ishusho
–– Bashobora guhabwa ishusho yuzuye yo kureberaho cyangwa ntibayihabwe bitewe n’
urwego bagezeho.
–– Umurezi ashobora gukomeza Umukino cyangwa akaworoshya bitewe n’urugero rw’ abana
afite.
12
–– Ashobora gukata buri gice ukwacyo cyangwa buri gice akagikatamo kabiri.
–– Uyu mukino abana bashobora kuwukina mu gihe cy’ inguni y’ ururimi cyangwa y’ imibare
Izindi nama
–– Igikorwa gishobora gukorwa umwaka wose, kubera ko amashusho agenda ahinduka bitewe
n’insanganyamatsiko igezweho.
–– Mu gukata amashusho , umurezi ashyiramo ikintu gishobora gufasha umwana kuvumbura
ibice ahuza ( ibara, imibarecyangwa imirongo itsindagiye)
–– Abana bakiri bato ( imyaka 1 kugera kui 4) bahabwa ishusho yuzuye bareberaho bahuza
kandi bagahabwa ibice bikase bike ( bibiri cyangwa bitatu)
–– Abana bafite imyaka 5 na 6 bahabwa umubare mwinshi w’ ibice bikase bakabiterateranya
bikabyara ishusho yuzuye
13
2.2. Gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu kirere
Abana bakora ibikinisho byabo nk’imodoka, rukururana, igare, ipikipiki n’ubwato, indege bakoresheje
ibikoresho biboneka aho batuye.Abana kandi bigana uko abakuru bakoresha ibyo bikoresho.
Intambwe zo gukora bisi mu mbaho zoroshye zitwa teripuregisi ( Triplex), ziragaragara ku mashusho
akurikira.
Ibikoresho bikenewe
Imbaho zoroshye: teripuregisi (Triplex), icyuma , ikaramu y’ igiti, irati na marikeri.
14
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
15
2.2.2. Gutwara abantu n’ ibintu mu kirere ( indege)
Ibikoresho bikenewe:
Urubaho rworoshye: Teripuregisi (Triplex), icyuma, ikaramu y’ igiti , marikeri, sikoci y’ umweru na
sikoci y’ ubururu cyangwa agapapuro k’ubururu
Uko bikorwa
16
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3:
–– Mu mikino yo hanze , abana bakinisha indege , bakigana ibyo bayibonaho byos.
–– Mu mikino yo mu ishuri, mu gihe k’ inguni abana batwara indege ndetse bakigana no kuyikora
Imyaka 3 kugera 6
–– Mu mikino yo mu ishuri, mu nguni, abana bakina inkuru mu magambo yabo.
–– Abana bakina bamwe ari abashoferi, abakanishi cyangwa abagenzi bagendera ku bintu
binyuranye cyangwa bakabyigana bakoresheje iyo ndege.
–– Mu mikino yo hanze barayigendesha, bakigana imikorere yayo.
–– Abana kandi bakora izabo ndege mu bikoresho bafite mu ishuri cyangwa hanze
Izindi nama
17
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke:
Umutwe wa 8: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu muhanda.
2.3.1. Isuka
Ibikoresho bikenewe
Urubaho rworoshye: teripuregisi ( Triplex), icyuma , ikaramu y’ igiti , irati.
Uko bikorwa
18
Uko bikoreshwa
Imyaka 1 kugera 3:
–– Abana bakoresha isuka zikoze mu mpapuro nk’ ibikinisho byoroshye, bakina bigana uko
bahinga
Imyaka 3 kugera 6
–– Abana bari mu ishuri bakina inkuru mu magambo yabo bagakoresha isuka
–– Mu mikino yo hanze , umurezi yerekera abana uko bahinga bakoresheje isuka .
–– Abana bigana uko bakora isuka bakoresheje impapuro, ibikarito, bakigana kuyishushanya
no gukata iyo bashushanyije, ndetse bagateranya ibice bakase bagakora isuka.
–– Isuka yakoreshwa mu mikino iteza imbere indimi n’ubumenyi bw’ibidukikije ku ruziga: kugira
ngo abana babashe kwibukiranya amazina y’ibikoresho by’ubuhinzi, akamaro kabyo n’igihe
bikoreshwa’
19
2.3.2. Inzu
Ibikoresho bikenewe:
-- Igikarito,sikoci, marikeri z’ amabara atandukanye.
Uko bikorwa
20
–– Teranya bya bice by’ igikarito ufatishishe sikoci cyangwa ubujeni, hanyuma ukore inzu.
–– Siga ya nzu amabara ajyanye na buri gice kigize inzu
–– Kata urugi ku ishusho imwe ya mpande enye maze kuri urwo ruhande ushushanyeho
amadirishya unayasige amabara hanyuma uhuze iyo shusho n’izindi mpande enye ukore
inkuta enye n’inguni enye zigize inzu.
–– Kata igice k’igikarito ushyire hejuru ya ya karito nk’igisenge k’inzu.
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3
–– Abana bamenyera ibice bigize inzu uko bahora bayibona imbere yabo cyangwa
bayikorakoraho
Imyaka 4 kugera 6
–– Umurezi yereka abana imfashanyigisho mu gihe cy’ubumenyi bw’ibidukikije ku ruziga
,akabasobanurira akamaro ka buri gice, bakaganira no ku bintu biboneka mu nzu cyangwa
hanze yayo.
–– Umurezi n’abana bashobora gufata urugendo shuri kugira ngo bitegereze uburyo ibikoresho
bikoreshwa.
–– Mu nguni y’imikino yigana cyangwa se hanze y’ishuri ,abana bagerageza kwigana gukora
inzu bagashyirho ibice byose by’ inzu nk’igisenge,inkuta,urugi, amadirishya n’ibindi.
–– Abana bakina inkuru zijyanye n’ inzu mu magambo yabo.
–– Inzu ishobora gushyirwa mu nguni y’imikino hamwe n’izindi mfashanyigisho nk’ibipupe,
ipikipiki n’ibindi kugira ngo abana babashe gukora inkuru kandi babikinishe mu bikorwa
byabo bya buri munsi.
21
Izindi nama
2.3.3. Terefoni
22
Ibikoresho bikenewe:
Ikarito cyangwa teripuregisi (teripuregisi), marikeri, irati , icyuma gikata imbaho, marikeri, sikoci,
cyangwa kore y’imbaho.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3
Imyaka 4 kugera 5
–– Abana iyo bakoresha terefoni , haba mu ishuri cyangwa hanze, barasabana mu gihe
bahamagarana kuri terefoni nk’uko babibona iwabo cyangwa aho batuye
–– Terefoni y’inkorano ishobora gukoreshwa ku ikaze ku ruziga kandi igashyirwa mu nguni.
–– Abana bayikoresha bakina inkuru mu magambo yabo.
–– Abana bigana uko ikorwa iyo bari mu gihe cy’ ubugeni
–– Terefoni ikoreshwa no mu mikino yigana.
23
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Indimi n’ubumenyi bw’itumanaho.
-- Ubumenyi mu mibanire, imbamutima no gusabana.
-- Gutandukanya imibare.
-- Kwibuka no kumva neza uko ikintu giteye.
Izindi nama
–– Abana bari mu nguni yo kubaka bashobora kuyikoresha igihe bigana abafundi batondekanya
ibikoresho banavuga ibyerekeye akazi.
2.4.1. Imodoka
24
Ibikoresho bikenewe:
Teripuregisi (Triplex), icyuma, ikaramu y’ igiti, marikeri na sikoci
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3:
–– Abana bagendesha imodoka, bakigana uko ivuga ndetse bakitegereza n’ uburyo ikoze
–– Abana bigana uko imodoka ikoze bakayikora uko babyumva singombwa ko iba ariyo byukuri
, icyangombwa ni uko yatekereje ku rwego rwe uko yabigenza
Imyaka 4 kugera 6:
–– Abana bagendesha imodoka mu ishuri cyangwa hanze yaryo
–– Abana bigana uko imodoka ikoze bagakora izabo bari mu gihe cy’ ubugeni cyangwa bari
hanze y’ ishuri
–– Abana bayikoresha bakina,bigana inkuru cyangwa bayisubiramo mu magambo yabo
2.4.2. Ibipupe
25
Ibikoresho bikenewe:
Igisate k’igitenge, urudodo, urushinge, umukasi
Uko bikorwa
–– Tangira ukata igisate k’igitenge mu ishusho y’inyoni cyangwa y’ ikindi kintu wifuza gukora.
–– Igihe ari umuntu wifuje gukora, kora imyenda imwe n’imwe nk’ikanzu, ishati n’ikabutura
wambike cya gipupe ku buryo kiba cyambaye neza.
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3
–– Abana bashobora kwigana imibereho yo mu muryango.
–– Bashobora guheka ibipupe bakoresheje igice gito k’igitenge, bashobora kwigana
kubigaburira, bakabiryamisha iyo bikoze mu ishusho y’ umuntu cyangwa bakigana buri
kimwe mu ishusho yacyo
Imyaka 4 kugera 6
–– Ibipupe babikoresha mu nguni y’imikino yigana bitewe n’ ibirimo cyangwa n’
insanganyamatsiko bagezeho.
–– Mu gihe k’ inkuru barabifata bakabisomera inkuru cyangwa bakabikinisha inkuru
–– Abana bakora ibyabo bipupe bigana ibyo beretswe n’ umurezi kandi bagashyiraho ibice
byose bibura.
Izindi nama
Abana bashobora kuvuga amakuru yabo: amazina y’ababyeyi, imyaka n’ibyo bakunda
26
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuriy’inshuke:
Umutwe wa 1&2: Ngewe ubwange n’umuryango wange.
Umutwe wa 4: iwacu murugo.
Uko bikorwa
27
Uko bikoreshwa
Ushobora kureka abana bagatandukanya ibice bigize umubiri w’umuntu biri ku gishushanyo
bakanavuga amazina y’ibyo bice bitandukanye.
Iyi mfashanyigisho ikoreshwa mu mikino iteza imbere ubumenyi bw’ibidukikije ku ruziga cyane
iyo umurezi atangiye kwigisha insanganyamatsiko nshya.
Izindi nama
Ingero: insengero, iwacu mu rugo, inyamaswa zo mu rugo, ibitwara abantu n’ibintu n’ibindi.
Ibikoresho bikenewe:
Urupapuro rukomeye, ikarito cyangwa umufuka, amakaramu y’ amabara, irangi ry’ intoki, ikaramu
y’ igiti.
28
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3
–– Abana berekwa ibihe binyuranye by’ ikirere buri munsi bitewe n’uko ikirere cyaramutse
–– Abana basiga amabara mu mashusho ajyanye n’ ibihe by’ ikirere ndetse bakavuga n’ izina
rya buri shusho
Imyaka 4 kugera 6
–– Abana bitegereza amakarita ashushanyijeho ibihe by’ikirere bitandukanye bagahuza ibyo
bihe n’amashusho bijyanye nk’igihe k’imvura agahuza n’umutaka, ikote ry’imvura, ifoto
y’umuyaga n’ibindi.
–– Abana batandukanya bakanashushanya ibihe by’ ikirere bakanabisiga amabara ajyanye
neza na buri gihe, bakabikorera mu nguni y’ ubugeni
–– Ibishushanyo bishobora gukoreshwa mu gutangira kwigisha insanganyamatsiko nshya mu
gihe cy’ubumenyi bw’ibidukikije ku ruziga.
–– Ibishushanyo bimanikwa ku nkuta z’ishuri aho abana bashobora kubyigiraho na buri gihe
cyose bashatse kubikoresha mu nguni
29
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Bituma abana babasha kwitegereza, bikabateza imbere mu gutekereza no kuvuga.
-- Bituma bunguka amagambo.
-- Bibateza imbere mu gutekereza byimbitse bikanatuma imiyego mito ikomera.
-- Bituma bamenya gutandukanya ibintu, kubigereranya no kubitondekanya.
-- Bituma abana bishimira akamaro k’ibihe.
Izindi nama
30
Ibikoresho byo mu rugo ibikoresho byo mu minsi mikuru idasanzwe
Uko bikorwa
Imfashanyigisho zikoreshwa mu mikino yigana ku ishuri zigomba kuba ari gakondo kandi
zidahenze zinaboneka hafi y’ishuri nk’ ibikarito, impapuro, imifuka, ibirere, ibiti, amabuye, ubujeni
n’ibindi.
Abana bashobora kwikorera izo mfashanyigisho bayobowe n’ umurezi
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3
Abana bifashisha ibikoresho biboneka mu bidukikije bagakina bigana ibyo babona mu
muryango , ku irerero cyangwa ku ishuri ryabo.
Imyaka 4 kugera 6
–– Umurezi asobanurira abana imfashanyigisho igihe k’ikaze ku ruziga,
–– Umurezi yereka abana urugero rw’uburyo abantu bavugira kuri terefone, uko ababyeyi
n’abana bakora imirimo yo mu rugo, uko abantu bizihiza iminsi mikuru.
–– Umurezi ahindura ibikorwa bitewe n’insanganyamatsiko y’icyumweru.
–– Umurezi n’abana bashobora kuvuga ku itumanaho n’akamaro k’ibikoresho byo mu rugo,
isuku, imirire, kwirinda indwara n’ibindi.
–– Imfashanyigisho zongerwa mu nguni y’imikino yigana.
31
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze
-- Abana batera imbere mu mibanire n’abandi, mu mbamutima, mu mivugire no mu gusabana
mu rurimi rwabo kandi bakiga uko bakuzuza izindi nshingano bakanitoza kubona ibintu mu
buryo butandukanye.
- Abana biga, bakanavuga ibintu byerekeranya n’ubuzima ndetse n’imibereho myiza.
Izindi nama
Ingero:
-- Ibiribwa: ibigori, amasaka, soya, ibijumba, igikoma, ibishyimbo, imbuto n’imboga.
-- Iwacu mu rugo: icyungo,isafuriya, ibiyiko, umuceri n’ibishyimbo, imbabura y’amakara
n’ibindi.
-- Imyambaro: imyenda itandukanye y’abakobwa n’abahungu ndetse n’abakuru
-- Ibyo dusanga mu nsengero: bibiriya, imyambaro ya padiri, igitabo k’indirimbo, korowani
n’ibindi.
32
-- Ibimera nk’indabo n’ibindi.
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3:
–– Abana bahabwa umwanya wo kwitegereza no gukorakora ku mfashanyigisho zifatika kandi
bagasobanurirwa akamaro kazoo
–– Abana barisanzura mu kuvuga ibyo bazi kuri izo mfashanyigisho, bakabiganiriza umurezi
cyangwa hagati yabo
Urugero: kuvuga aho babibona ,icyo bimara, ikivamo,uko bigenda kugira ngo bivemo ikindi
kintu,…
Imyaka 4 kugera 6
–– Umurezi ashobora gukoresha imfashanyigisho karemano kugira ngo agaragaze
insanganyamatsiko bari kuvugaho.
–– Abana bahabwa uburenganzira bwo gukorakora no kumva izo mfashanyigisho.
–– Abana bavuga kuri izo mfashanyigisho bakanazigereranya n’ibindi bintu basanzwe bazi.
–– Umurezi yerekana uko bakoresha izo mfashanyigisho kandi akabikora neza.
Urugero: guteka, kwambara n’ibindi.
–– Mu gihe k’ inguni,imfashanyigisho zifatika zishobora kuboneka mu nguni zose bitewe n’
insanganyamatsiko.
Urugero: imyambaro izi nguni ni ingenzi zashyirwa no mu ntangiriro a voir igitabo kirangiye
–– Mu nguni y’ ibitabo: imyambaro iboneka mu nkuru, abana bagasoma ikiyivugwaho
–– Mu nguni y’ururimi: abana bigana bashushanya imyambaro
–– Mu nguni yo kwigana: abana bigana ibikorwa bakambara imyambaro ijyanye n’ ibikorwa
babona aho batuye
–– Mu nguni y’ ubugeni : abana bashobora gushushanya imyambaro, kuyibumba , kuyikata mu
mpapuro , kuyisiga amabara, kuyitera irangi,…
–– Mu nguni yo kubaka: abana bashobora kwambara imyambaro ijyanye n’ ubwubatsi bari
gukora:
–– Mu nguni y’ imibare : abana bashobora kubarura imyambaro babona , bakabara amabara ari
kuyo bambaye, bakegeranya imyenda isa , bakamenya ishaje n’ imishya,…
33
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Abana bakorakora imfashanyigisho zifatika bagahabwa amahirwe yo kugerageza no kumva
uko ibintu bikora.
-- Abana bakora ibikorwa bifitanye isano n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Izindi nama
2.9. Isuku
Ibikoresho bikenewe:
Ibikoresho by’isuku, isabune, amazi, ijerekani, ibikombe, ibasi, kandagira ukarabe.
Uko bikorwa
umurezi akusanya imfashanyigisho akaziha abana ngo bazikoreshe mu byo bakora ku ishuri.
34
Uko bikoreshwa
Izindi nama
Umurezi amenyereza abana kandi akabatoza kugira isuku no kubika neza ibikoresho by’ isuku
35
2.10. Ibimera
Uko bikoreshwa
36
2.10.2. Gusiga amabara ikimera (imyaka 4)
Uko bikoreshwa
–– Abana bamaze kwiga ibice bigize ikimera ndetse bakibonye bakakitegereza babifashijwemo
n’ umurezi, amashusho y’ikimera kidasize ndetse bakanahabwa amakaramu y’ amabara
bakagisiga amabara ahuye n’ uko buri gice kiba gisa.
–– Umwana yihitiramo amabara ajyanye n’ ikimera ashaka gusiga , ibyo bikerekana ko yamaze
gusobanukirwa neza n’ ibice bigize ikimera
37
Uko bikoreshwa
–– Abana baba bamaze kumenyera imiterere ya buri gice kigize ikimera, bashobora guhabwa
ibice bakase kandi bivangavanze by’ ikimera bakagerageza kubihuza bagendeye uko buri
gice bahawe kiba giteye
–– Abana bakina uyu mukino wo guhuza ibice bagakora ishusho yuzuye
–– Abana bamaze kubimenyera bakina bahuza batanguranwa, uwatanze abandi agashyira
akaboko hejuru ati: “ narangije”
–– Abana uko babimenyera ,bagenda bongererwa imibare myinshi y’ ibice bikase kandi
bivangavanze by’ amashusho bagahuza.
Ibikoresho bikenewe
Ingemwe, ifuni, igikoresho cyo kuvomerera ( rozwari), utubido , amazi
Uko bikoreshwa
Umurezi ajyana abana mu mirima y’ ishuri cyangwa ituranye n’ ishuri, akabasobanurira amoko
y’ibimera , akamaro kabyo, uko bikura, aho bikurira, n’ icyo bikenera kugira ngo bikure.
–– Umurezi asobanurira abana amoko y’ ubutaka
–– Umurezi yerekera abana uko batera ikimera mu butaka.
–– Umurezi asaba abana bose gukora nk’ uko yabikoze bagatera ingemwe bazanye , buri wese
, kandi bakavomera kugira ngo ikimera kizakure.
38
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Abana baguka mu mitekerereze,bagasobanukirwa n’ibyo babonaga batazi aho biva
-- Abana bamenya kwikemurira ibibazo, guhora biyugura ubumenyi no kwishakamo ibisubizo
-- Abana bunguka ibintu bishya bituma bazamura imbamutima zabo
2.11. Inyamaswa
Ifi
Ibikoresho bikenewe:
Teripuregisi (Triplex),icyuma, amashusho y’ifi cyangwa amakarita y’ ifi, imifuka n’amakaramu yo
gusiga amabara, ibice bikase by’ amashusho y’ ifi.
Ibikorito bikomeye cyangwa ibice by’ijerekani bishaje.
Uko bikorwa
–– Shushanya ishusho y’inyamaswa (ifi) kuri teripuregisi ( triplex),ku mufuka, ku ikarito cyangwa
ku makarita
–– Kata iyo nyamaswa (ifi) aho wayishushanyije , hanyuma uyisige amabara ajyanye n’uko
isanzwe isa
–– Izi ntambwe zo gukora imfashanyigisho y’ifi mu mumubyimba ifata, zanakoreshwa umurezi
ategura izindi mfashanyigisho z’ubundi bwoko bw’inyamaswa.
39
2.11.1. Gusiga amabara mu mashusho y’inyamaswa (Imyaka 0 kugera kuri 3)
Uko bikoreshwa
–– Abana bahabwa amashusho y’ ifi bakihitiramo amabara bayisiga bahuza n’ uko bayizi
–– Abana bagaragaza buri gice kigize ifi kandi bagasobanura n’ akamaro kabyo
–– Abana bakina n’ imikino yerekeza ku mafi mu mazi
–– Abana bashobora no gushaka hose mu ishuri ahantu haboneka ibishushanyo by’ ifi nko mu
bitabo n’ ahandi.
–– Abana bitoza kuyishushanya ku mpapuro uko babyumva bakanashushanya aho ifi iba
40
2.11.3. Umukino wo guhuza ibice bikase by’ ishusho bigakora
ishusho yuzuye (Imyaka 3 kugerakuri 6)
Intambwe zo gutegura Umukino wo guteranya ibice by’ ishusho n’ izi zikurikira mu mashusho
Inzovu
Ibikoresho bikenewe
Teripuregisi ( triplex) , icyuma, ikaramu y’ igiti, ikaramu y’ ibara, irati
Uko bikorwa
Shushanya inzovu ku rubaho rworoshye cyangwa kuri teripuregisi ( triplex), igikarito gikomeye
cyangwa ibice by’ijerekani ishaje
Iyo shusho yikatemo ibice ukurikije uko iteye cyangwa ukirikije ibyakorohera abana guhuza.
Iyo ukata ibice by’imfashanyigisho wita ku kigero cy’imyaka y’abana. Ku bana bafite 2-4 ukatamo
ishusho ibice bikeya kandi buri wese ugakatira aho bihurira.
41
Uko bikoreshwa
Guhuza ibice byinshi by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye (imyaka 5 kugera kuri 6)
Abana bahabwa ishusho yuzuye bagahabwa n’ ibice byinshi by’ iyo shusho,bagatangira
kubihuza bagakora ishusho yuzuye.
Uko bikoreshwa
–– Umurezi ategurira abana ishusho yuzuye y’ inyamaswa runaka , agategura n’ ibice bikase
kandi bivangavanze bya ya nyamaswa, agasaba abana kwitegereza ishusho yuzuye hanyuma
bagafata bya bice bakabiterateranya bigakora ishusho isa neza niyo bahawe.
Umukino wo guhuza ibice byinshi bikase by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye (Imyaka 5
kugera kuri 6)
Igikeri
42
Uko bikoreshwa
–– Umurezi ategurira abana ishusho yuzuye y’ inyamaswa runaka , agategura n’ ibice bikase
kandi bivangavanze bya ya nyamaswa, agasaba abana kwitegereza ishusho yuzuye hanyuma
bagafata bya bice bakabiterateranya bigakora ishusho isa neza niyo bahawe.
Umukino wo guhuza ibice byinshi bikase by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye (Imyaka 5
kugera kuri 6)
Igikeri
Uko bikoreshwa
Izindi nama
43
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze
-- Abana batera imbere mu mitekerereze yimbitse mu gihe bari guhuza ibice by’ amashusho
cyangwa basiga amabara ajyanye na buri shusho
-- Abana bagira iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi ndetse bagasabana
-- Abana bamenyera kwikemurira ibibazo
-- Ibi bikorwa bituma imiyego minini y’abana ikomera.
-- Abana batera imbere mu kumva no kuvuga.
-- Abana bunguka amagambo mashya.
Ibikoresho bikenewe
Ibumba, imbaho zo kubumbiraho, ameza, amashusho y’ imisozi n’ ibibaya.
Uko bikorwa
44
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3
–– Umurezi ategurira abana ibumba akarishyira ku meza cyangwa ku mbaho bari bukorereho
–– Abana babumba bakoresheje intoki zabo
–– Abana bakiri bato bafata ibumba bakarikandakanda bagerageza kubumba icyo babwiwe
cyangwa se ikindi bishakiye
–– Buri mwana asobanurira umurezi icyo yabumbye hanyuma umurezi akamushimira
–– Singombwa ko icyo abana babumbye kiba kiboneye ijisho kuko ubwabo bazi icyo aricyo
kandi barabona ari byiza
Imyaka 4 kugera 6
Nyuma umurezi ashobora gukoresha ibumba ashobora no gukoresha igitaka cy’imonyi, igitaka
cy’inombe.
-- Abana bahabwa ibumba n’ imbaho zo gukoreraho cyangwa ameza
-- Abana bahabwa amashusho y’imisozi n’ ibibaya
-- Abana batangira gukata ibumba bakoresheje intoki zabo.
-- Abana batangira kubumba imisozi barebera ku rugero rwatanzwe n’ umurezi, bakagerageza
kumwigana cyangwa kumurusha kubumba umusozi ugaragara.
45
Imyaka 5 kugera 6
Abana bashobora kugenda babumba n’ibindi bintu biboneka mu bidukikije kandi bikagenda
bihinduka bitewe n’ insanganyamatsiko bagezeho
46
3. IMIBARE
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Abana bashishikarizwa kwigana uko ishusho ishushanyije bakoresheje urutoki bakurikiza uko
ishusho imeze, hanyuma bagakoresha ibishyimbo cyangwa ibigori bakuzuza ishusho uko iri ku
murongo
47
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Kumenya uruhererekane rw’amashusho cyangwa rw’imibare .
-- Gukora amashusho n’imibare
-- Ubushobozi bwo kubona no kuzuza uruhererekane rw’amashusho
-- Gukuza imiyego y’ingingo nto no gukorana ubushishozi
Abana bakiri bato bakururwa n’ amabara hanyuma bakayajyamo bayatanguranwa , buri wese
akarundarunda amabara abona amushimishije.
Abana bayatondeka uko babyumva , akenshi bakuna guhitamo amabara asa
48
Gukora uruhererekane rw’ amabara (Imyaka 4 kugera kuri 5)
Ibikoresho bikenewe :
Impapuro z’amabara cyangwa izindi ziboneka,ikaramu y’ igiti, umukasi,amakaramu y’amabara.
Aho impapuro z’amabara bigoranye kuzibona umurezi yakwegera abadozi bakamuha udutambaro
tw’amabara tuba twarasagutse ku myenda tuba twarasagutse ku myenda badoda akaba ari two
ashushanyaho agakata.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
49
Ibikoresho bikenewe :
Impapuro zisanzwe cyangwa iz’ amabara iyo zihari cyangwa ikarito, umukasi,ikaramu y’ igiti.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Ibikoresho bikenewe
Amakarita y’ imibare asize amabara anyuranye.
Uko bikorwa
50
Uko bikoreshwa
Izindi nama
Koresha ibishyimbo ,imifuniko y’amacupa, ibipesu cyangwa amasaro ubishyire hasi mu gihe
k’imibare abana babyifashishe mu gukora imibare cyangwa inyuguti
51
3.2. Kubara no guteranya ukoresheje ibikoresho bifatika nk’ amabuye
( imyaka 1 kugera 6)
Ibikoresho bikenewe: Amabuye, aho kurambika (umukeka, shitingi), amazi n’isabune byo
gukaraba nyuma
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
52
Igihe bikoreshwa
Umurezi ashobora gukoresha ubu buryo mu ishuri cyangwa hanze y’ishuri mu igihe k’imibare.
Izindi nama
Imyaka 0 kugera 3:
–– Abana batanguranwa gutoragura amabuye mato yateguwe n’ umurezi bakayashyira mu
dukoresho nk’ udukombe , udukarito n’ ibindi. Bakongera bagatanguranwa kuyatondeka hasi
bakuramo rimwerimwe.
–– Umurezi yirinda kubaha amabuye matoya cyane bashobora gutamira bakamira
Imyaka 4 kugera 5
–– Abarezi bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’inshuke bakoresha amakarita ariho imibare
kuva kuri 1 kugera kuri5 bagahamagara umubare umwana akagenda akawufata
Imyaka 5 kugera 6
–– Abana bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke bakoresha amabuye bari mu matsinda
umurezi agasaba buri tsinda gutoranya umubare bakayateranya n’ay’itsinda bateganye.
Urugero:itsinda“A” bagafata amabuye atatu naho itsinda “B” bagafata amabuye atanu
bakayashyira hamwe bose bakabara bagasanga bafite amabuye umunani.
–– Bakoresha amakarita manini yanditseho imibare kuva kuri 1 kugera ku 10
Imyaka 6
–– Buri mwana wo mu ishuri ry’inshuke mu mwaka wa gatatu yicaye ku ntebe cyangwa hasi,
agomba kuba afite amabuye n’agakarito dusanga mu rupapuro rw’isuku. Umurezi asaba buri
mwana guteranya no gukuramo bashyira muri ka gakarito dusanga mu rupapuro rw’isuku
hanyuma bakabara amabuye bafite mu gakarito kugira ngo bamenya igisubizo.
53
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke
-- Umwaka wa 1 ,uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 1:kubara.
-- Umwaka wa 3 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 3: Guteranya no gukuramo
Ibikoresho bikenewe :
Igikarito cyangwa urupapuro rukomeye .
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
54
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Abana bongera ubumenyi bwo gushyira ibintu kuri gahunda.
-- Abana bongera ubumenyi bwo gutekereza no kwikemurira ibibazo.
Izindi nama
Koresha amashusho atandukanye ,amafi maremare moto cyangwa ibindi abana bishimira.
Ibikoresho bikenewe :
Impapuro,amabuye, ububiko ,marikeri cyangwa amakaramu y’ igiti.
Uko bikorwa
55
Uko bikoreshwa
Izindi nama
56
Ibikoresho bikenewe :
Uduti dufite uburebure butandukanye
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Ibikoresho bikenewe
Ibumba, ahantu ho kubumbira: ameza, igikarito, hasi, amazi meza yo gukaraba nyuma.
Ibumba ritabonetse
Igitaka cy’imonyi cyangwa inombe byakoreshwa.
Uko bikorwa
57
3.5.3. Gupima ukoresheje igereranya ry’ ibintu ( imyaka 6)
Ibikoresho bikenewe
Umufuka , marikeri, utubabi dufite uburebure butandukaye, irati.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Abana bitegereza imirongo iri ku mufuka hanyuma bagahitamo akababi mu turambitse aho
iruhande bakagahuza n’ umurongo bireshya muri yayindi ishushanyije ku mufuka.
58
Izindi nama
–– Koresha ibindi bikoresho karemano biri aho hafi : amababi cyangwa amabuye
–– Abana bakiri bato cyane bashobora gupima bakoresheje ibintu bike nk’ uduti dutatu, amababi
atatu n’ ibindi
Intambwe zigaragara mu mashusho akurikira zirerekana uko umurezi ashobora gukora amakarita
y’ imibare
59
Ibikoresho bikenewe:
Teripuregisi (Triplex),ikaramu y’ igiti, irati,icyuma marikeri, amakaramu y’ amabara.
Uko bikorwa
-- Abana bahabwa amabara n’ amakarita ariho imibare bakayisiga amabara ari nako bamenyera
uko yandikwa.Iyo bamaze kuyisiga barayitondeka uko ikurikirana.
60
3.6.3. Gutondeka uruhererekane rw’ imibare ( imyaka 5-6)
Abana batondeka imibare uko igenda ikurikirana , bakamenya ujya hejuru cyangwa uwo bamanura
mu gice cyo hasi.
Abana batondeka imibare uko ikurikirana hanyuma bagatahura uko amabara yagiye yisubiramo.
61
Ibikoresho bikenewe :
Ubudodo, umushipiri, ikarito, marikeri, ikaramu, ikaramu y’igiti, umusumari, buji n’ikibiriti.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Umwana ashishikarizwa kwigana umubare runaka akoresheje intoki ze, akanabara utwobo
dukoze uwo mubare.
–– Umwana akoresha urudodo cyangwa umushipiri mu guhuza twa twobo twanyujijwe muri
wa mubare, yarangiza umurezi akamubwira gukuramo rwa rudodo cyangwa wa mushipiri
agahereza mugenzi we na we agakora uwo mwitozo.
Izindi nama
Kora amakarita afite amashusho atandukanye nk’uruziga, urukiramende, mpande enye, mpande
eshatu upfumuremo utwobo ubundi usabe abana bo mu mwaka wa kabiri banyuzemo urudodo
cyangwa umushipiri bahuza umuzenguruko.
Kora amakarita arimo imirongo yinyuranamo ushyiremo imyobo minini maze usabe abana bo
mu ishuri mbonezamikurire n’abo mu mwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke na bo bahuze ya
myobo bakoresheje urudodo cyangwa umushipiri. Fasha umwana ku buryo nta mwobo n’umwe
asimbuka atanyujijemo urudodo cyangwa umushipiri.
62
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke
Buri mwana afata igiti kimwe kiriho umubare akawumenya ku buryo nibawuhamagara yitaba
Gushinga ibiti biriho imibare mu gasanduku k’ imibare
Abana bashinga mu gasanduku ibiti biriho imibare bari bafite igihe bakinaga umukino, buri mwana,
agatunganya umubare we neza ku buryo ugaragara
Ibikoresho bikenewe :
Ibikarito, umukasi, ,impapuro z’amabara, inkoni cyangwa ibiti bito , marikeri, ubujeni cyangwa
amata y’imiyenzi...
63
Uko bikorwa
–– Andika imibare ku makarita byibuze buri mubare wisubiremo inshuro zirenga eshatu.
–– Shyira amakarita ku uduti ukoresheje ubujeni noneho udutondeke.
Uko bikoreshwa
–– Umwana ava mu mwanya we akaza agafata agati kariho agapapuro kanditseho umubare
runaka maze agasubira mu mwanya we.
–– Umurezi asaba abana kureba imibare yanditse ku dupapuro, akababwira ko navuga
umubare runaka umwana uwufite, yitaba avuga ati: “Ndi hano” hanyuma agahaguruka
akabwira bagenzi be umubare afite. Urugero: Gatanu uri he? Maze umwana ufite uwo
mubare agahaguruka akavuga ati: “Ndi hano.” Akazamura agati afite akabwira abandi
umubare afite.
–– Umurezi akomeza guhamagara n’indi mibare abana bakitaba nk’uko uwa mbere yabikoze.
–– Uyu mukino abana bawukina mu igihe cy’ ubumenyi bw’imibare cyangwa mu gihe k’imikino
yo mu nguni.
–– Umwana umaze kuvuga umubare we akanawerekana , aragenda akawushinga mu
gasanduku k’ imibare
Izindi nama
Umurezi asaba buri mwana gufata imibare ibiri itandukanye, akabwira abana bafite imibare isa
bakegerana, cyangwa abana bagakoresha imibare yanditse ku mabuye.
64
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Gutondeka imibare
-- Gufata mu mutwe imibare
3.8. Kubara ukoresheje impapuro zifite ishusho y’urukiramende
(imyaka 3 kugera 5)
Ibikoresho bikenewe :
Impapuro, marikeri, ikaramu y’igiti, umusimari.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
-- Umwana afata urupapuro maze akareba umubare uriho agapfumura kuri urwo rupapuro
imyobo ingana n’umubare uri ku rupapuro yafashe, yifashishije ikaramu y’igiti.
-- Abana bikora mu gihe k’imibare cyangwa mu gihe k’imikino yo mu nguni cyangwa
umubyeyi akabikorana n’umwana we bari mu rugo.
65
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke
-- Umwaka wa 1, 2 n’uwa 3: Umutwe wa 1: Imibare.
Abana b’ imyaka 5
-- Abana barabara bagatekereza imibare iri kuburamo.Iyo mibare iba yubitse imbere yabo.
-- Iyo bashoboye kumenya umubare ubura , bubura ikarita imwe yasanga ihuye n’ uwo mubare
akayitondeka mu mwanya wayo.
-- Iyo umwana asanze iyo yubuye atari yo arongera akayubika aho yariri akubura indi
66
Abana b’ imyaka 6
Ibikoresho bikenewe
Ibikoresho by’ibanze ,amakarita akoze mu bikarito cyangwa muri teripuregisi ( triplex),imifuniko
y’amacupa cyangwa amakarita mato akoze mu bikarito cyangwa mu mpapuro zikomeye.
67
Uko bikorwa
–– Shushanya utuzu turi ku murongo umwe cyangwa imirongo ibiri iteganye kugikarito,
ukoresheje irati na marikeri. Shaka imifuniko y’amacupa. Ushobora no gukata udukarita duto
ugereranyije n’utuzu washushanyije mu ikarito.
–– Andika imibare neza uko ikurikirana muri twa tuzu wubahiriza uko ikurikirana. .
–– Andika imibare itandukanye, kandi ntugire umubare n’umwe utaruka ukurikije uko ikurikirana,
ku mifuniko y’amacupa cyangwa ku dukarita duto wakoze mu rupapuro rukomeye cyangwa
mu ikarito.
–– Shyira imifuniko y’amacupa yanditseho imibare cyangwa udukarita duto, muri twa tuzu
twanditsemo imibare. Bikore ubihuza kandi wubahiriza uko imibare ikurikirana ariko
ugende usimbukamo imibare imwe n’imwe iza kuzuzwa hakoreshejwe imifuniko n’udukarita
tutashyizwe mu tuzu bihuje imibare.
Uko bikoreshwa
–– Umwana asoma imibare yanditse mu tuzu, ku ikarito ayikoraho, iyo ageze ahantu hari
umubare ubura awuzuzamo akoresheje ya mifuniko y’amacupa cyangwa twa dukarito duto
twasimbutswe tuba twanditseho imibare yo kwifashisha yuzuzamu tuzu tutarimo umufuniko
cyangwa agakarito kanditseho umubare bijyanye.
–– Umurezi n’abandi bana bashimira umwana wujuje neza utuzu akoresheje imifuniko cyangwa
agakarita kariho umubare bijyanye.
Izindi nama
68
3.10. Amashushongero: Mpandenye, Mpandeshatu, Uruziga
Ibikoresho bikenewe:
Amakarito, Teripuregisi ( triplex),imakasi, marikeri, ikaramu y’ igiti, irati, icyuma , kompa
Teripuregisi itabonetse wakoresha Igikarito gikomeye, ibice by’ijerekani.
Uko bikorwa
69
Uko bikoreshwa
Imyaka 1 kugera 4
70
–– Umurezi ategura aya makarita akoresheje amabara ariyo yorohereza abana kumenya no
kwitegereza aho ari bushyire ishushongero afite
–– Umurezi asiga ikarita ibara risa n’iriri ku gikarito kandi byombi bikaba bifite iforomo imwe.
Ashobora no gusiga gusa ku mpande
–– Abana bahuza ayo mashushongero babanje kwitegereza neza ikimenyetso bagenderaho
Imyaka 5 kugera 6
Imyaka 5 kugera 6
71
Imyaka 6
Izindi nama
72
3.11. Amashushongero: Mpandenye, Mpandeshatu, Uruziga
Imyaka 3 kugera 4
Ibikoresho bikenewe
Igikarito, irati, marikeri
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Abana bahuza ikarita iriho umubare runaka n’ ikarita iriho utudomo tungana n’ uwo mubare.
Imyaka 5-6
–– Kuri iyi mfashanyigisho y’abana b’ imyaka 5 kugera 6,bizaborohera guhuza aya makarita
neza bagendeye ku miterere y’ uko ikarita ikase
73
Imyaka 6
Kuri iyi mfashanyigisho y’abana b’ imyaka 6, kugira ngo bahuze aya makarita neza birabasaba
kubara neza amashusho ari ku ikarita bagashaka umubare bingana.
Uko bikorwa
–– Fata ibikarito bikomeye ukatemo urukiramende, kata byinshi cyane bitewe n’ibyo ukeneye.
–– Hejuru ku urukiramende andikaho umubare rimwe, hasi ushushanyeho ishusho imwe
cyangwa ifoto imwe.
–– Ku rundi rukiramende na rwo rungana nk’urwa mbere hejuru andikaho kabiri hasi
ushushanyeho amashusho abiri cyangwa ushyireho amafoto abiri.
–– Komeza kugera igihe urangirije imibare yose ushaka ariko ukore uko ushoboye imibare
n’amashusho bibe ari binini cyane ku buryo byorohera umwana kubibona no kubikoresha.
–– Fata buri rukiramende urukate utandukanye imibare n’amashusho ubikate mu ishusho
ushaka ariko yorohera umwana mu gihe cyo guhuza imibare n’amashusho.
Uko bikoreshwa
74
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Iyi ni inkomoko y’ubwigenge mu kwitoza guhuza imibare n’icyo bijyanye.
-- Bituma umwana afata mu mutwe imibare, maze yazagera mu mwaka wa 3 w’amashuri
y’inshuke akazamenya gukuramo no guteranya byihuse.
-- Abana bakoresha imiyego y’ingingo nto mu gihe bahuza ibice by’ifoto y’urungabangabo
Izindi nama
75
Ibikoresho bikenewe
Igikarito, irati, amakureri cyangwa irangi ry’ amabara atandukanye, uduti dufite ingano imwe, imishito
cyangwa ibikenyeri.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Ibikoresho bikenewe
Igikarito kinini, marikeri, irati, imifuniko y’ amacupa
Uko bikorwa
76
Uko bikoreshwa
–– Abana bitegereza umubare uri ku gikarito bakawushakira uwo bisa muri yayindi yanditse ku
mufuniko y’ amacupa hanyuma bakayihuza
Ibikoresho bikenewe
Igikarito kinini, amakaramu y’ amabara cyangwa irangi, urudodo rurerure.
Uko bikorwa
–– Andika imibare ku ruhand erw’ ibumoso ( 1,2,3,4,5,..), andika utudomo tungana na buri
mubare umwe muyo wanditse ariko uvangavange ntuyikurikiranye.
Uko bikoreshwa
77
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke
-- Umwaka wa 2: umutwe wa 8: uruhererekane rwisubiramo.
-- Umwaka wa 3:Umutwe wa 9: uruhererekane rwisubiramo.
3.13. Amafaranga
78
Ibikoresho bikenewe :
Ibumba, icyuma n’ urubaho rwo kubumbiraho igikarito cyangwa urupapuro rukomeye
Igitaka cy’imonyi cyangwa inombe cyakwifashishwa ibumba ribuze
Uko bikorwa
Tangira ukata ibumba ukoresheje intoki , hanyuma ufate igiceri ugitsindagire muri rya bumba
hagati, kirishushanyamo, hanyuma ucyomoremo, harasigara ishusho yacyo.
Fara icyuma ukate ibumba riri ku mpande y’ igiceri kugira ngo igiceri gisigare kimeze neza.
–– Kora inoti ukata impapuro zingana n’amafaranga wandikeho imibare: 500, 1000, 2000, 5000.
Hanyuma ufate ibiceri bibumbye mu ibumba cyangwa imifuniko y’amacupa maze ikoreshwe
nk’ibiceri bya 5, 10, 20, 50, 100.
–– Shaka ububiko bwo kubikamo ibiceri (icupa rya parasitike, igikombe, agakarito n’ibindi.)
79
Uko Umukino ukinwa:
80
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Abana bigana ibintu babona mu rugo n’amazina yabyo bikongera ubumenyi bwabo n’uburyo
amagambo akoreshwa.
-- Abana babona amahirwe yo kwitegereza, gukinira hanze no kumva ibyiyumviro bitandukanye
n’amarangamutima mu buzima bwabo bwa buri munsi.
-- Abana biga gutandukanya inoti n’ibiceri.
-- Abana bamenya amazina y’imibare minini (500,1000, 2000 na 5000)
-- Abana bagira amahirwe yo guhuza amafaranga no kugura no kugurisha.
-- Abana bagira amahirwe yo gutekereza ko bafite amafaranga ahagije cyangwa nta yo bafite
bakunguka n’ubumenyi bwo guciririkanya.
-- Iyo uri kwandika inyemezabwishyu harimo uburyo bwo kwitoza kwandika imibare n’inyuguti.
Izindi nama
–– Kora ivuriro ukoreshe udukarito twavuyemo imiti, ikaramu y’umutuku nk’igipimo cy’umuriro
umurwayi ashobora kugira, umugozi wo gupimisha uburebure umurwayi ufite ikarita
y’ubwishingizi mu kwivuza, iyo muganga amaze kumufata ibizamini amwandikira ku rupapuro
imiti ajya kugura maze agatanga inoti cyangwa ibiceri kugira ngo ahabwe imiti.
Ibikoresho bikenewe
Ibikoresho by’ibanze, ikarito cyangwa imbaho zoroshye za teripuregisi (triplex)
81
Uko bikorwa
–– Umukino wo gutombora ukorerwa ku dutafari twa dayisi “dice” ushobora kugira utudomo,
imibare, amabara cyangwa amashusho,
–– Kata urubaho mu shusho ya mpanenye zingana ukatemo ibice 6 ukoresheje urukero maze
uhitemo icyo ufatishisha ku mpande zayo.
–– Fata ikarito upime mpandenye mu bice 6 bingana zikoze ishusho y’umusaraba, hanyuma
ukata neza udukarita tungana twa mpandenye muri ya shusho y’umusaraba ubundi
ushushanyeho utudomo (tugaragaza imibare itandukanye) kuri za mpandenye zigize uwo
musaraba maze uhuze ayo mashusho ya mpandenye ukoresheje sikoci; numara kuzihuza
neza uzengurutseho sikoci cyangwa ubujeni kugira ngo ibyo bice bifatane, bikomere kandi
ntibyangirike.
Uko bikoreshwa
Hari uburyo butandukanye bwo gukoresha uyu mukino wo gutombora ari bwo bukurikira :
82
3.16.2. Umukino wo kumaramo ukoresheje udutafari twa dayisi
“dice”. (Imyaka 4 kugera 6)
Ibikoresho bikenewe:
Udutafari twa dayisi “dice” turiho imibare itandukanye, ibishyimbo, utubuye, imifuniko y’amacupa
cyangwa ibigori, igikombe cyangwa ikarito yo kubikamo ibyo bikoresho.
Uko bikorwa
–– Umurezi abwira abana uko umukino ukorwa mu gihe k’imibare cyangwa mu gihe k’imikino
yo mu nguni.
–– Abana babiri bakina bashyira udutafari twa dayisi “dice” ku meza cyangwa hasi.
–– Umwana aterera agatafari hejuru maze uko kaguye akareba umubare uri ku gice cyo hejuru
,akabara ibishyimbo, ibigori cyangwa utubuye bingana n’umubare yatomboye (umubare
wagaragaye kuri cya gice cyo hejuru)
–– Abana barakomeza bagakina kugeza ubwo ibishyimbo, ibigori cyangwa utubuye byari
byateganyijwe bishizemo.
–– Umwana utsinda umukino ni ufite ibishyimbo, ibigori cyangwa amabuye byinshi.
83
Uko bikoreshwa
Imyaka 4 kugera 6
–– Ushobora gukora amakarita yanditseho imibare itandukanye maze umwana akanaga
agatafari ka dayisi “dice” hejuru hanyuma umubare uje hejuru umwana akajya gutoranya
ikarita iriho umubare uhwanye n’umubare uri ku gatafari ka dayisi “dice”. Iyo karita kandi
ishobora kuba iriho amashusho angana n’umubare uri kuri twa dutafari twa dayisi “dice”
–– Uyu mukino ukinirwa mu gihe k’ imibare ku ruziga , mu gihe k’ imikino yo mu nguni, haba mu
ishuri cyangwa hanze y’ ishuri ndetse no mu rugo.
–– Abana bakina ari babiribabiri cyangwa mu matsinda mato
84
Ibikoresho bikenewe
Udukombe, umucanga.
Uko bikorwa
Tegura umucanga uhagije, utegure n’ udukombe tutagikoreshwa ariko turi mu rugero rumwe
wongereho n’ agakombe kanini karuta udukombe wateguye.
-- Abana bayorera umucanga mu dukombe bakuzuza .
-- Abana bashobora guteranyiriza umucanga mu gakombe kamwe cyangwa
bakawugabanyiriza mu tundi dukombe.
Uko bikoreshwa
..
–– Umurezi asaba abana kuyorera umucanga mu dukombe bakuzuza.
–– Umurezi asaba abana babiri baterura udukombe tubiri twuzuye umucanga bakawuteranyiriza
mu gakombe kamwe kanini karuta twa tundi tubiri.
–– Abana bazuza umucanga mudukombe dutatu cyangwa twinshi ariko bagasiga utundi
dukombe turimo ubusa.
–– Umurezi asaba abana kugabanyiriza wa mucanga mu tundi dukombe turimo ubusa
–– Abana bagenda basuka umucanga muri twa dukombe turimo ubusa , bakagabanya
umucanga wariru mu dukombe bawugabanyiriza mu tundi bingana bakaringaniza cyangwa
bagasumbanya bitewe n’ ibyo umurezi yababwiye.
85
Gukuramo (Imyaka 1 kugera 6)
Umurezi ategura udukombe twuzuye umucanga agasaba abana gukuramo agakombe kamwe,
cyangwa se tubiri bitewe n’ urugero rw’abana afite.
Ibikoresho bikenewe :
Imifuka, impapuro z’amabara, amakarita akoze mu rupapuro rukomeye,marikeri, ubujeni, imiyenzi.
86
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Umurezi yigisha abana amazina y’iminsi y’icyumweru yifashishije indirimbo cyangwa imivugo
–– Umurezi abaza abana ngo “uyu munsi ni ku wa kangahe?” .
–– Umurezi ashyira ku rukuta amakarita yanditseho iminsi y’icyumwerun hanyuma agasaba
abana kujya gushaka umunsi bariho ku rukuta .
–– Umurezi amenyereza abana umunsi bagezeho ,akabereka aho wanditse.
–– Umurezi n’abana bafashanya kwibukiranya uko iminsi y’icyumweru ikurikirana.
–– Abana bashobora kumenya umunsi bagezehe bagendeye ku mabara yanditswemo
–– Umurezi yigisha iminsi igize icyumweru, mu gitondo abana bari ku ruziga cyangwa mu igihe
k’imibare bakamenyera kuvuga umunsi bagezeho buri munsi.
87
3.19. Ingengabihe n’amagambo ajyanye n’ibikorwa by’umunsi .
Ibikoresho bikenewe :
Imifuka cyangwa amakarita yo mu rupapuro rukomeye.
Uko bikorwa
88
Uko bikoreshwa
89
4. INDIMI
91
4.2. Umukino wo guhuza inyuguti zisa ( kuva ku myaka 4 kugera kuri 6)
Ibikoresho bikenewe:
Ibikarito, umufuka cyangwa impapuro nini zo kwandikaho, udukarita duto cyangwa imifuniko y’
amacupa, irati, marikeri, imakasi, amakarita y’inyuguti.
Uko bikorwa
–– Fata igikarito, igipapuro kinini cyangwa umufuka, upime utuzu 24 tungana ku buryo buri kazu
gakwirwamo umufuniko w’icupa cyangwa ikarita y’ inyuguti ( koresha imirongo 4 itambitse
n’imirongo 6 ihagaze cyangwa 3 itambitse n’imirongo 8 ihagaze)
–– Andika inyuguti imwe muri buri kazu
–– Izo nyuguti kandi zandike ku mifuniko y’amacupa cyangwa ku makarita wakase mu gikarito.
Uko bikoreshwa
–– Muri uyu mukino abana bitegereza buri nyuguti yanditse mu kazu kari ku gikarito , bagashaka
iyo bisa iri ku ikarita cyangwa ku mufundikizo w’ icupa,hanyuma agafata iyo karita akagereka
ku nyuguti imeze kimwe n’ iyanditse ku gikarito
–– Hashobora gukoreshwa inyuguti nto cyangwa inyuguti nkuru.
–– Abana bashobora no gukina uyu mukino bahuza inyuguti nto n’inkuru zazo mu gihe bamaze
kuziga.
–– Buri mwana ashobora gukora wenyine cyangwa bagakorera mu matsinda ya babiribabiri
(Inyuguti nkuru ni mu mwaka wa 2 naho inyuguti nto ndetse n’izivanze ni mu mwaka wa 3
w’amashuri y’inshuke )
–– Uyu mukino wongerwa mu nguni y’ ururimi.
92
Gukusanya inyuguti (Abana b’ imyaka 1 kugera kuri 4)
93
Guhuza inyuguti nto n’ inkuru zazo (Abana b’ imyaka 5 kugera kuri 6)
-- Umurezi yandika ku mufuka inyuguti nkuru , agategura n’ amakarita y’ inyuguti nkuru cyangwa
nto bitewe n’ ikigero cy’ abana , akayavangavanga.
-- Abana bitegereza inyuguti ziri ku mufuka , bagashaka izo bisa bakazihuza Abana bamaze kwiga
inguguti ushobora kuzivangavangaT ukazibaha bakavanguramo izisa cyangwa bagashakamo
inyuguti nkuru n’ intoya zazo bakazihuza
Abana bitegereza inyuguti nto yanditse mu kazu ku ikarito akayishakira indi nto bimeze kimwe
ariko yo yanditse ku ikarita cyangwa ku mufuniko, hanyuma akazihuza
94
Izindi nama
Ushobora gukoresha amakarita y’ inyuguti nto cyangwa inkuru bitewe n’ ikigero cy’ abana.
Abana kandi bashobora no guhuza amashusho.
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’ amashuri y’ inshuke
Umwaka wa 2 n’ uwa 3; Umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’ inyuguti z’Ikinyarwanda.
Ibikoresho bikenewe
Ibikoresho by’ ibanze, igikarito, imifuka cyangwa amakarito y’ amata y’ inyange
Uko bikorwa
95
4.4. Inyuguti zibura (Imyaka 3 kugera kuri 5 )
-- Umurezi atondeka amakarita y’ inyuguti agakuramo atatu akayubika ,cyangwa abiri, imwe se,
cyangwa ukazitondeka agapfukamo zimwe na zimwe
-- Abana bitegereza uko amakarita atondetse hanyuma umurezi agakuramo ikarita imwe
batareba akababaza inyuguti iri kubura.
-- Umurezi arongera akavanga amakarita akayakura mu mwanya yararimo, hanyuma agahisha
udukarita tubiri batamureba akabaza abana inyuguti ziri kubura
-- Abana batekereza inyuguti iri kubura bakayivuga kandi bakubura agakarita yanditseho
bakayishyira mu mwanya wayo.
96
Gutondeka amakarita y’ inyuti (imyaka 4 kugera 6)
-- Buri mwana afata ikarita y’inyuguti (iyo hari abana barenga 24, wongeraho irindi tsinda ry’
inyuguti).
-- Abana baririmba itonde ry’inyuguti bagendagenda cyangwa biyereka mu ishuri.
-- Umwana wumvise bageze ku izina ry’inyuguti afite, azamura ikiganza kirimo iyo nyuguti.
-- Umurezi ahamagara izina ry’inyuguti hanyuma umwana uyifite akayizamura hejuru. Ashobora
no gukubita ikirenge hasi cyangwa agasimbuka.
-- Abana bashobora no gutoranyamo inyuguti bazi. Bashobora no gutondeka amakarita y’
inyuguti nkuko zisanzwe zikurikirana.
-- Abana bashobora no gutoranyamo inyuguti zisa mu gihe hari hakozwe inyuguti nyinshi.
-- Uyu mukino ukinwa mu gihe cy’ ubumenyi bw’ ururimi ku ruziga no mu gihe k’ inguni.
Izindi nama
97
4.5. Umukino wo kuzuza inyuguti zibura mu tuzu
-- Abana bitegereza inyuguti ziri kubura , bakareba inyuguti zirambitse hafi yabo bakazishyira
mu mwanya wazo.
-- Umurezi ashobora no kubika amakarita y’ inyuguti abana bakajya bubura ikarita bakayishyira
mu mwanya wayo.
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito, amakarita y’inyuguti, imakasi, amakaramu y’ amabara
Uko bikorwa
98
Uko bikoreshwa
–– Abana barebeye ku nyuguti ziri ku gikarito cya mbere, batondeka iziri ku mifuniko y’amacupa
mu tuziga turimo ubusa ku ikarito ya kabiri ku buryo zisa n’iziri ku ikarito ya mbere zikurikiranye
mu buryo bumwe.
–– Uyu mukino wongerwa mu nguni y’ururimi
Izindi nama
Abana bigana uko inyuguti nkuru zanditse bakoresheje ibishyimbo cyangwa utubuye duto
99
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito cyangwa igipapuro kinini k’ibara, umukasi, marikeri, ibishyimbo.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Izindi nama
100
4.7. Kubumba inyuguti mu ibumba
Uko bikorwa
Abana bahabwa ibumba bagahabwa n’ amakarita ariho imirongo cyangwa inyuguti zimaze
kwigwa , bakazibumba bigana uko zanditse.
101
Uko bikoreshwa
Ibikoresho bikenewe
-- Ibikarito, urudodo, marikeri n’imakasi.
102
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
103
Abana b’ imyaka 6
Izindi nama
104
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’ inshuke
Umwaka wa 2 n’ uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’ inyuguti z’ ikinyarwanda
105
4.9.2. Ikibariko cy’ inyuguti / Gusimbuka mu tuzu tw’ inyuguti
Ikitonderwa
Niba umwana afite ubumuga atabasha gusimbuka, mureke ashyire ibuye, inkoni cyangwa umupira
ku nyuguti cyangwa igishushanyo umurezi avuze.
Izindi nama
Ku bana bakiri bato, wakoresha amashusho y’ibintu bamenyereye cyangwa imirongo bize.
106
4.10. Gutoranyamo ikidasa n’ ibindi
Abana bitegereza ku mashusho , bagahitamo ishusho imwe babona idasa n’ izindi biri kumwe
bakayerekana bakozaho urutoki cyangwa barambikaho agakarita
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito, urudodo, irati, marikeri
107
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Izindi nama
–– Ku bana bakiri bato, gukoresha amashusho. Ni byo byiza kurusha gukoresha inyuguti.
–– Hashobora no gukoreshwa ibikoresho bitandukanye.
108
Urugero:
Ibikombe 3 bisa ukavangamo isahane 1.
Ibikoresho bikenewe
-- Impapuro z’amabara, ishami ry’igiti rifite udushami duto.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Ha abana inyuguti hanyuma ugende uvuga inyuguti imwe maze umwana uyifite ayizane
ayimanike kuri cya giti.
–– Ushobora no guhindura ukajya uvuga inyuguti imanitse ku giti hanyuma umwana akajya
kuyimanura akayizana.
–– Abana bakiri bato batariga inyuguti barazifata bakazimanika ku giti gusa cyangwa umurezi
akabategurira amashusho bakaba ariyo bamanika.
–– Igiti gishobora gukoreshwa mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi mu ishuri cyangwa hanze
cyangwa ku ruziga. Cyakoreshwa no mu bidukikije
109
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Bizamura ubumenyi bw’abana, bakamenya kandi bagatandukanya inyuguti cyangwa imibare.
Izindi nama
Abana bahabwa igishushanyo k’ ikintu runaka ndetse n’ izina ryacyo ryanditse mu nyuguti zigaragara.
Abana bitegereza uko inyuguti zikoze ijambo, bagatondeka izindi zanditse ku mifunidkizo zigakora
ijambo nk’ iryo bahawe.
110
Gutondeka inyuguti ziri ku makarita zigakora ijambo (Imyaka 5 kugera 6)
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito, imifuniko y’amacupa y’ibara rimwe,amakarira mato y’ inyuguti, irati, marikeri cyangwa
amakaramu y’amabara
Uko bikorwa
–– Fata igice k’igikarito kinini cyangwa umufuka mugari wandikeho amagambo 4 cyangwa
5, imbere ya buri jambo uhashyire igishushanyo hanyuma uce imbere y’ayo magambo
umurongo uhagaze.
–– Igikarito cyangwa umufuka biceho imirongo itambitse ingana.
–– Shushanya ku gikarito cyangwa ku mufuka, imirongo itambitse ingana kandi ifite umwanya
uhagije wo gutondekamo imifuniko y’amacupa.
–– Buri nyuguti yigenere umwanya ku buryo abana bamenya aho batondeka imifuniko y’amacupa.
–– Andika inyuguti kuri iyo mifuniko y’amacupa cyangwa ku dukarita duto dukoze mu gikarito.
Inyajwi uzandike mu ibara ritandukanye n’iry’ingombajwi.
Uko bikoreshwa
Abana bitegereza ijambo rya mbere uko ryanditse ku gikarito cyangwa ku mufuka, bagatondeka
ya mifuniko iriho inyuguti igakora rya jambo. Iyo barangije ijambo rya mbere bakomereza no ku
yandi magambo.
111
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Kumenya gukurikiranya ibintu kuri gahunda.
-- Kumenya guhuza amashusho n’amagambo yayo.
-- Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto
-- Iterambere mu mbamutima, mu rurimi no mu busabane.
-- Kuzamura ubumenyi bwo gukurikira.
Izindi nama
112
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito kinini cyangwa urupapuro runini rukomeye, marikeri cyangwa amakaramu y’amabara.
Uko bikorwa
–– Fata umufuka umwe cyangwa ibiri bitewe n’uko ishuri ringana cyangwa ufate urupapuro.
–– Gabanyaho imyanya ingana ukoresheje irati.
–– Shushanya ishusho y’ikintu runaka, imbere yacyo uhandike izina ry’umwana akunda
gukoresha.
–– Abana bamenya amazina yabo bagendeye kuri ya shusho bahora bitegereza iri kuri buri zina.
Uko bikoreshwa
–– Umurezi yereka buri mwana ikiranga izina rye kandi akamumenyereza kuryitegereza buri
munsi
–– Buri mwana asabwa kumenya ishusho ijyanye n’izina rye. Uko ahora yitegereza iyo shusho
bimufasha kumenya uko izina rye ryandikwa.
–– Mu ntangiriro y’umwaka , manika amazina y’abana ariho ibirango byayo mu nguni y’ururimi
cyangwa ahegereye umuryango w’ishuri.
–– Mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi ku ruziga, erekana amashusho ajyana n’amazina y’abana.
–– Ereka buri mwana ikirango k’izina rye, cyangwa buri mwana abyerekane.
–– Mu nguni y’ururimi buri mwana ashobora kwigana ashushanya ikiranga izina rye uko
abyumva.
Izindi nama
Umwana umaze kumenya gufata mu mutwe ashobora kuvuga ibiranga amazina ya bagenzi be
ndetse akanafasha n’ abatarabimenya
113
4.13.2. Amakarita y’ amazina y’ abana ( imyaka 5 kugera kuri 6 )
Ibikoresho bikenewe
-- Ibikarito, imifuniko y’amacupa cyangwa udukarita duto tw’ inyuguti, marikeri cyangwa
amakaramu y’amabara.
Uko bikorwa
–– Amakarita y’amazina
–– Kora amakarita y’amazina angana.
–– Andika izina umwana akunda gukoresha kuri buri karita.
–– Fata umufuka umwe cyangwa ibiri bitewe n’uko ishuri ringana cyangwa ufate urupapuro.
Gabanyaho imyanya ingana ukoresheje irati, hanyuma ukatemo amakarita yakwirwaho izina
ry’ umwana
–– Andika izina rya buri mwana ku ikarita mu nyandiko iboneye
–– Andika inyuguti ku mifuniko y’ amacupa cyangwa ku dukarita duto
Uko bikoreshwa
114
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Kumenya kurondora amazina yabo.
-- Kumenya kwandika mu cyapa.
-- Kugira ubumenyi bwo kwibuka ibyo wabonye.
Izindi nama
Abana bashobora gutanga amakarita muri bagenzi babo bagendeye ku mazina yabo, bakamenya
buri muntu izina rye.
Abana bahabwa byibura ibice bibiri bakabiteranya bagendeye ku cyerekezo kiri cyo
Guhuza ibice by’ ishusho iriho n’ izina ry’ iyo shusho (imyaka 4 kugera kuri 5 )
115
Abana bahabwa ibice bivanze ariko buri shusho ikaba ifite bike bike bagateranya ibigize buri
shusho, bagakora amashusho atandukaanye
-- Buri shusho isize ibara risa n’ uko isanzwe isa na buri karita yanditseho izina ry’ iyo shusho
isize ibara risa nayo.
-- Abana bahuza ayo mashusho n’ amakarita y’ amazina yayo bagendeye ku ibara cyangwa ku
kumenya amagambo magufi
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito,urubaho rworoshye cyangwa teripuregisi ( triplex), amakaramu y’ amabara, marikeri,
irati, amashusho n’amakarita y’ amazina ya buri shusho
Uko bikorwa
116
Uko bikoreshwa
–– Iyo abana bahuza ibice by’amashusho, bahera ku nguni, ku mpera bagasoreza hagati
bahuza ibice byose.
–– Mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi, abana bahuza ibice by’amashusho bagakora ishusho
yuzuye, umwumwe ku giti ke cyangwa bari mu matsinda ya babiribabiri.
Izindi nama
117
Ibikoresho by’ibanze bikenewe
-- Ibikarito, amakureri, marikeri cyangwa amakaramu y’ibara, umukasi, irati
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Abana bashakisha inyuguti mu zikase bakazihuza n’izo bisa zidakase (inyuguti nto zishobora
gihuzwa n’inkuru cyangwa inkuru zigahuzwa n’into).
–– Mu nguni y’ururimi abana bashobora gukina uyu mukino umwumwe ku giti ke cyangwa
abana bari mu matsinda ya babiribabiri.
Izindi nama
118
4.16. Inyuguti ukoraho ukazimenya /inyuguti zifatika
119
Ibikoresho bikenewe
-- Igikarito, ibirere, ibumba
Uko bikorwa
–– Andika itonde ry’inyuguti inkuru cyangwa into ukoresheje ibirere, ibikarito cyangwa ibumba.
–– Kata buri nyuguti uyomore aho wari wayanditse , haba ku birere cyangwa ku gikarito cyangwa
iyo wabumbye
Uko bikoreshwa
Izindi nama
120
Urugero rw’ amashusho ajyanye n’ ururimi:
121
5. UBUGENI N’UMUCO
Ibikoresho bikenewe:
Teripuregisi (Triplex), icyuma, ikaramu y’ igiti, marikeri na sikoci
Uko bikorwa
123
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3:
–– Abana bagendesha imodoka, bakigana uko ivuga ndetse bakitegereza n’ uburyo ikoze
–– Abana bigana uko imodoka ikoze bakayikora uko babyumva singombwa ko iba ariyo byukuri
, icyangombwa ni uko yatekereje ku rwego rwe uko yabigenza
Imyaka 4 kugera 6:
–– Abana bagendesha imodoka mu ishuri cyangwa hanze yaryo
–– Abana bigana uko imodoka ikoze bagakora izabo bari mu gihe cy’ ubugeni cyangwa bari
hanze y’ ishuri
–– Abana bayikoresha bakina,bigana inkuru cyangwa bayisubiramo mu magambo yabo
–– Abana babikoreha mu mikino yo mu nguni mu nguni yo kubaka , y’ ubugeni cyangwa yo
kwigana no mu gihe k’imikino yo hanze
Izindi nama:
Gukoresha amatafari, ibiti, udukarito.
124
5.2. Kubumba ibikoresho bitandukanye ukoreheje ibumba
125
Uko bikorwa
–– Baza ababumbyi b’imitako cyangwa ababumbyi b’amatafari aho wakura ibumba ryiza mu
gace utuyemo
–– Kusanya ibumba ushoboye
–– Ribike mu gikoresho kirimo amazi cyangwa mu ishashi kugeza igihe muri burikoreshe
–– Mu gihe rikiri muri icyo gikoresho, jombamo igiti kugira ngo ukore umwobo
–– Uzuza amazi muri uwo mwobo (ibi bituma iryo bumba riguma koroha)
–– Mu gihe mugiye kurikoresha murarikata mukoresheje intoki mugakuramo ikintu mushaka.
126
Kubumba ishusho y’ umuntu (Imyaka 5 kugera kuri 6)
Uko bikoreshwa
127
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo guhimba no guhanga udushya.
-- Bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’imiyego mito n’imiyego minini.
-- Bifasha abana kwiga imiterere, ingano no kuzamura ubumenyi ngiro bo ubwabo.
Izindi nama
128
Intambwe:
-- Guhitamo ikinyamubyimba wigana
-- Komeka impapuro ku kinyamubyimba wifashishije ubujeni
-- Kwanika ikinyamubyimba
-- Gukata ikinyamubyimba ugamije gukuramo icy’umwimerere
-- Gufunga ikinyamubyimba cya kabiri ukanacyanika
-- Gusiga amabara
Ibikoresho bikenewe :
-- Ibinyamubyimba,nk’ ibijumba imbuto zitandukanye, ibinyamakuru bishaje cyangwa impapuro,
amazi, ubugari bw’imyumbati , amarangi y’ intoki.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
129
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Bifasha abana kwigana ishusho y’ikintu runaka bagendeye ku nsanganyamatsiko.
-- Bifasha abana kumva ibidukikije n’ibindi bikoresho bitandukanye.
-- Bifasha abana gukuza imiyego minini n’imito
-- Bifasha abana kugira amahirwe yo kongera kwibuka igihe kirekire.
-- Bifasha abana guhanga no kuvumbura udushya.
Izindi nama
Komeka udupapuro ukurikije uko ikintu giteye cyangwa iforomo yacyo (imyaka 1
kugera 4)
130
Ibikoresho bikenewe:
Ibishishwa by’igi, urupapuro rufatira,imigozi y’ibijumba, umutura w’ikirayi, marikeri n’amakaramu
y’amabara , ubujeni.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
131
5.5. Gutera irangi
132
5.5.3. Gutera irangi ukoresheje iforomo cyangwa ibinyampande
(Imyaka 5-6)
Ibikoresho bikenewe:
-- Irangi, umufuka, urupapuro, ikaramu yigiti, ikaramu z’amabara. Caroti, amazi yo gukaraba,
icyuma.
133
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Abana bakiri bato babikora nk’ Umukino aho bashobora no gukoresha ibirenge byabo
barangiza bakagende babikandagiza ahantu hatandukanye
Abana b’ imyaka 5 kugera kuri 6
–– Abana bamenyereye batera irangi mu byo umurezi agambiriye kubigisha bakabikora neza
–– Umurezi agenda abahindurira uburyo bwo gutera irangi akurikije insanganyamatsiko bari
bagezeho
134
Uko bifasha mu myigire, mu byigwa, mu ngingo nsanganyamasomo n’ubushobozi
bw’ibanze.
-- Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo gukoresha imiyego mito.
-- Bifasha abana guteza imbere ubufatanye n’ubusabane n’abandi.
Izindi nama
5.6. Gutaka
Ibikoresho bikenewe:
Igipapuro kinini kandi gikomeye cyo kwandikaho, amakaramu y’amabara, imakasi , impapuro z’
amabara
Uko bikorwa
–– Shushanya ku gipapuro gikomeye amashusho ahwanye n’amezi cumi n’abiri y’icyo ukenewe
kwandikaho amezi y’umwaka (urugero: urukwavu)
–– Icyo gipapuro kinini gikatemo uduce duto ukurikije ya mashusho washushanyijeho.
–– Andika amezi y’umwaka kuri utwo dushusho wakase.
135
5.6.2. Gutakisha amazina y’abana ( imyaka 1 kugera 6)
Ibikoresho bikenewe:
Ibipapuro binini by’amabara, amakaramu y’amabara, umukasi
Uko bikorwa
–– Kata igipapuro kinini mu buryo butandukanye ukoremo uduce twinshi kandi ugene umubare
runaka w’uduce tugomba kuba duteye kimwe.
–– Andika amazina y’abana biga mu ishuri ryawe kuri twa duce wakase ukoresheje amabara ari
bugaragare bitewe n’ibara ry’urupapuro.
–– Genda ushyira ku muronko utwo duce wanditseho amazina y’abana, ukurikije amashusho
ateye kimwe
136
Ibikoresho bikenewe:
Impapuro z’amabara, amakaramu y’amabara, imakasi, imiyenzi cyangwa ikindi cyakoreshwa mu
gufatisha izo nyuguti ahantu runaka, inyuguti z’amabara zanditse.
Uko bikorwa
–– Kata agace kamwe k’urupapuro rw’ibara ,ugahe ishusho y’uburyo ushaka gutakamo inyuguti.
Urugero: uruziga, mpandenye, mpandeshatu cyangwa ishusho y’ikintu runaka
–– Koresha ako gace k’urupapuro wakase ukagendereho ukata utundi tuce na two uduhe
ishusho isa na ko.
–– Andika kuri utwo duce wakase inyuguti cyangwa imibare kuri buri gace .
–– Manika utwo duce tw’ udupapuro wanditseho inyuguti cyangwa imibare, ku gikuta ukoresheje
imiyenzi, umutura w’ikirayi cyangwa sikoci.
Uko bikoreshwa
–– Ibitatse ishuri, umurezi ashobora kubikoresha yigisha imibare cyangwa gusoma. Mu gihe
cyo gutaka biba byiza kumanika uduce tw’udupapuro aho abana bashyikira.
–– Iyo wamanitse amazina y’abana cyangwa inyuguti bifasha abana kubimenya
–– Kumanika amezi y’umwaka bifasha umwana kuyamenya vuba no kumenya uko akurikirana.
–– Gutaka ku gikuta, ubikora ukurikije inguni z’ibyigwa cyangwa ugendeye ku byo abana
bakeneye kubona buri munsi
137
5.7. Gusiga amabara no gukata
138
Gukata mu mpapuro no gusiga amabara ajyanye n’ indabo
Ibikoresho bikenewe:
Impapuro nini z’amabara, impapuro zisanzwe, igikarito cyangwa umufuka, amakaramu y’amabara,
imikasi,
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
139
5.8. Ibikoresho biva mu bukorikori
Ibikoresho bikenewe:
Ibirere, imifuka, amazi yo kubobeza ibirere, imigozi yo kubangisha umupira
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
140
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke
Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.
Ibikoresho bikenewe:
Ibirere cyangwa imigwegwe, amazi.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
141
–– Gusimbuka umugozi, ni mukino ukinirwa mu mikino yo hanze ahantu hari ikibuga kinini,
umurezi yigisha abana uko bawukina.
–– Umurezi kandi ashobora no kubigisha indirimbo, imibare cyangwa se inyuguti bakoresha
bari gukina.
–– Umurezi ashobora kureka abana bakaboha imigozi yo gusimbuka bo ubwabo mu buryo
bashaka, akajya atanga ubufasha mu gihe umwana abukeneye.
Izindi nama
5.8.3. Imisambi
Ibikoresho bikenewe:
Ibirere byumye, ibikangaga, imirarama, imishipiri, imbarasasu, imigwegwe
Uko bikorwa
142
Uko bikoreshwa
Izindi nama
Ushobora no gukoresha imigwegwe n’ibindi bikoresho bindi uzi wakoresha uboha umusambi.
143
5.8.4. Ibikinisho
Igipupe k’inyoni
144
Uko bikorwa
Urugero:
–– Koresha ikiyiko cyo mu giti, shushanya amaso amazuru n’umunwa ku kiyiko, koresha ibice
by’igitenge waciye umeze nkukora ikanzu.
–– Umurezi ashushanya ishusho y’ ikintu ashaka gukorera igipupe ku gitabu k’ igitenge
–– Iyo amaze gushushanya igipupe kuri cya gitenge adoda ku musozo w’icyo gipupe
washushanyije ugenda uhuza igice k’igitenge k’imbere n’ik’inyuma, ugasiga umwanya wo
kuza gukoresha ucecengezamo imyenda, impamba, imifuka cyangwa ikindi kintu washyiramo
kugira ngo igipupe kibe kinini; hanyuma ukadoda uho wanyujije ibyo wacengejemo
ukahafunga kugira ngo bidasosokamo.
Uko bikoreshwa
145
–– Mu nguni y’ibitabo: abana basoma igitabo bakoresheje ibipupe, mu gusubiramo inkuru
umwana abwira abandi bana bari mu nguni.
–– Mu nguni yo kwigana: abana bigana ibyo babona mu miryango yabo
–– Kubara inkuru: ukoresha igipupe ubara inkuru. Ushobora kuba uri kubara inkuru iri mu
gitabo cyangwa inkuru wihimbiye.
5.9.1. Gitari
146
Ibikoresho bikenewe
Imbaho zoroshye, utujerekani cyangwa teripuregisi (triplex), amakaramu y’ amabara, ikaramu y’
igiti, icyuma
Uko bikorwa
–– Tegura teripuregisi (Triplex), uyishushanyeho gitari hanyuma ufate icyuma ukate ya gitari
ukirikira uko wayishushanyije.
–– Siga amabara asa na gitari mu ibice wakase maze ubiteranye ukore gitari yuzuye
Uko bikoreshwa
147
Ibikoresho bikenewe
Imifuka, ibirere cyangwa igitende
Uko bikorwa
–– Ishabure : kata umufuka uwukoremo ijipo kandi utaburemo uduce twinshi ku gice cyo hasi
nkuko ubibona ku ishusho.
–– Umugara : kata umufuka nkukora ingofero, dodora utudodo ku gice kimwe cyo hasi
ukuramo indodo zitambika izindi zihagaze zisigare.
–– Ingoma: kata igikoresho cya parasitike icyaricyo cyose gitanga amajwi , ushobora gukoresha
ikibido, indobo cyangwa uducupa dutandukanye.
–– Imirishyo: shaka aho uvuna ibiti ubishyire ku kigero kimwe nk’uko imirishyo iba ireshya.
–– Furari: umufuka wukatemo ifurari, abana b’abahungu bayikoresha babyina.
Uko bikoreshwa
–– Ubwira abana bazi kuvuza ingoma bakaza bakavicuza, abazi gokoma amashyi bakayakoma,
hanyuma abandi bana bakabyina bakurikije uko bari kubavugiriza ingoma n’uko bari
kubakomera amashyi.
–– Reka abana bigane amajwi basanzwe bumva, bambaye n’imyambaro yo kubyinana.
148
Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke:
Umwaka wa 2 n’uwa 3; umutwe wa 5: Kuririmba no kubyina hubahirizwa injyana
Umwaka wa 2; umutwe wa 6: Inkomoko y’amajwi
Umwaka wa 3;umutwe wa 6: Gukoresha ibikoresho bya muzika
149
6. IBONEZABUZIMA
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Mu mikino yo hanze:
–– Jyana abana hanze mu kibuga kisanzuye maze ubahe umupira n’umwanya uhagije bakine.
Ibutsa abana ko bagomba guhererekanya umupira ku bakinnyi b’ikipe imwe.
–– Abana bashobora gukina umukino ku bwabo cyangwa bayobowe n’umurezi wabo. Reka
abana bakine bakoresheje amaguru cyangwa amaboko kandi ubabwire ko buri kipe igomba
gutsinda.
Mu mikino yo mu ishuri:
–– Hagarara ku ruziga hamwe n’abana maze uvuge izina ryawe, terera umupira ku wundi mwana
umubwire avuge amazina ye, bwira uwo mwana na we aterere umupira kuri mugenzi we na
we avuge amazina ye, gutyogutyo kugeza abana bose bavuze amazina yabo.
151
–– Uyu ni umukino mwiza cyanecyane mu ntangiriro y’umwaka w’amashuri igihe abana bari
kwibwirana. Ushobora kwifashisha uyu mukino kandi mu gihe wigisha: Imibare, kuvuga
imyaka, amabara, amashusho, inyamaswa, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.
Izindi nama
Umurezi ashobora kuzana ibirere by’insina mu ishuri, abana bakabanga imipira. Mu gihe harimo
abana bafite ubumuga cyangwa undi ukeneye ubufasha umurezi ashobora kumufasha.
Ibikoresho bikenewe
Umugozi uboshye mu birere
152
Uko bikorwa
–– Abana babiri bafata umugozi umwe ku mpera zombi, bakajya bawuzunguza, abandi bana
bakawusimbuka.
–– Mu gihe umukino uyobowe n’umurezi ashobora kubafasha kubara cyangwa kuvuga inyuguti.
Uko bikoreshwa
Izindi nama
153
6.3. Gukina Agati ( imyaka 0 kugera kuri 6)
Ibikoresho bikenewe
Agate,ikibuga
Uko bikorwa
Uburyo bikorwamo
Buri tsinda rihitamo ubanziriza abandi kwiruka. Hereza umwana agati yiruke akurikire mugenzi we
wo mu rindi tsinda, agamije kumukozaho ka gati yahawe kugira ngo abe atsinze igitego. Abana
bagenda baherezanya agati kugeza habonetse itsinda ritsinda igitego.
154
6.4. Imyicungo ( imyaka 0 kugera kuri 6)
Ibikoresho bikenewe
Ibiti, amapine, imigozi
Uko bikorwa
Imyaka 0 kugera 3:
Abana bafashijwe n’ umurezi , abashyira ku mwicungo uru ku kigero cyabo kandi uri ahantu
hatekanye , hanyuma akabafasha kwicunga
155
6.5. Umucanga ( imyaka 0 kugera kuri 6)
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
Imyaka 0 kugera 3:
–– Abana bakiri bato bakinira mu mucanga bari kumwe n’ umurezi wabo
–– Abana basharabagamo, bakawurunda , bakawusanza , bakawigaraguramo, bagacukuramo
cyangwa bagakoramo ibirundo
156
-- Abana bashobora kwandikisha urutoki bakandika inyuguti , imibare, amashusho
-- Umurezi ashobora kuyobora abana icyo bari bukore agendeye ku nsanganyamatsiko
igezweho
Ibikoresho bikenewe
Uduti dutoya, impapuro, ikaramu y’igiti, amakaramu y’amabara, ubujeni
Uko bikorwa
157
Uburyo bikoreshwa
–– Fata abana bamwe ubahe uduti tubiri twometseho urupapuro rushushanyijeho ibikorwa
bitandukanye. Urugero: gusimbuka, kwirukanka, gukoma amashyi, kunama, kwicara ,
kuryama.
–– Hitamo umwana ayobore abandi. Mubwire azamure agati kariho urupapuro maze abandi
bakore igikorwa cyanditse kuri urwo rupapuro. Nazamura akariho ishusho yerekana
gusimbuka, abandi barasimbuka. Nazamura akariho ishusho yo kwirukanka, abandi bana
barirukanka.
Ibikoresho bikenewe
Ibikoresho bitandukanye : amasahani, ibikombe,ibiyiko, isabune, amazi, ibase, ijerekani, ameza ,
intebe, …
158
7. ITERAMBERE MU MBAMUTIMA NO
MU MIBANIRE N’ABANDI
Uko bikorwa
–– Kora ifoto yoroheje ugendeye ku byo abana bakunda n’ibyo banga, ibyo batinya, uko biyumva
mu bikorwa bimwe na bimwe.
–– Urugero: amabara, imyambaro, ubwoko bw’ibiribwa, ibinyobwa, inyamaswa, ibihingwa
n’ibindi.
–– Shushanya amafoto ku bikarito, imifuka, cyangwa ku mpapuro z’amabara zikomeye.
–– Koresha marikeri, amabara n’amarangi kugira ngo bigaragare neza abana babibone uko
bikwiye.
–– Amabara n’amarangi bikoreshe kugira ngo bireshye abana kandi ukoreshe ibara nyaryo
ry’ikintu. Urugero: umuneke usigwe ibara ry’umuhondo.
Uko bikoreshwa
Hari uburyo bwinshi amafoto yakoreshwamo kugira ngo abana bagaragaze ibyiyumviro byabo:
–– Amafoto ashobora gushyirwa ku meza areba hasi.
–– Buri mwana agatora ikarita akavuga uko ayumva
–– Abana bashobora kubwirwa bagahitamo amafoto abatera ubwoba; urugero: inzoka, intare
cyangwa amafoto y’ibintu bakunda n’ibyo badakunda.
–– Abana bashobora kuvangura amafoto bitewe n’uko atuma bamererwa. Urugero: kwishima,
kubabara, kugira ubwoba...
–– Amafoto ashobora gukoreshwa mu nguni z’imikino, mu ndimi, ubumenyi bw’ibidukikije no
mu bikorwa by’imibare.
159
7.1. Ibimenyetso by’amarangamutima.
Ibikoresho bikenewe:
Impapuro, amashusho agaragaza amarangamutima cyangwa amashusho yavanywe mu binyamakuru
agaragaza ibyiyumviro bitandukanye, amakaramu y’amabara atandukanye.
Uko bikorwa
Uburyo bikoreshwa
160
Ibimenyetso by’ amarangamutima bikoreshwa:
–– Igihe icyo ari cyo cyose cy’umunsi kugira ngo asobanukirwe uko abanyeshuri bamerewe neza.
–– Igihe icyo ari cyo cyose cy’umunsi kugira ngo ubaze niba abana bumva imikoro yabo.
–– Ikaze ku ruziga y’ubumenyi bw’ibidukikije, mu nguni y’indimi n’inguni y’imikino yigana kugira
ngo ufashe abana batekereze banaganire ku byiyumviro byabo. Mu gusoza ku ruziga mu gihe
usuzuma uko umunsi wagenze ubihuze n’ibyiyumviro byabo.
Izindi nama
161
8. GUTEGURA ISHURI
Uko bitegurwa:
-- Umurezi ategura zimwe mu mfashanyigisho zo kumanika mu ishuri, zigahoraho, kubera ko
ibikorwa biba bigaragaraho aribyo abana bagenderaho iminsi yose baba bari ku ishuri.
-- Umurezi azimanika ahantu haboneye kandi abana bashobora gushyikira
-- Umurezi asobanurira abana kandi akabamenyereza kujya barebaho buri munsi
Urugero:
Ingengabihe y’ ibikorwa bya buri munsi: abana bamenyera uko ibikorwa by’ umunsi bikurikirana
Inguni : Abana bamenyera aho buri nguni iherereye n’ imfashanyigisho zibonekamo ku buryo
watuma umwana igikoresho iki n’ iki akamenya aho agisanga
Abana bitabiriye ishuri rya buri munsi: Abana barabimenyera ndetse bagashobora no kumenya
umwana wasibye, abo baturanye bakaba bamenya n’ ikibazo yagize. Umurezi nawe biramworohera
mu kugenzura ishuri rye.
163
8.1. Ahagaragaza abana baje n’abasibye bakoresheje uburyo bw’ umukino
Ibikoresho bikenewe:
Imifuka, imishito yo mu duti cyangwa ibikenyeri by’amasaka, urupapuro rukomeye rw’ibara, marikeri
n’amakaramu y’amabara.
Uko bikorwa
Uko bikoreshwa
–– Mu cyumweru cya mbere k’itangira ry’ishuri, abana bigishwa n’umurezi uko bakoresha
ahandikwa abitabiriye,igihe abanyeshuri binjiye mu ishuri, bafata ibara ry’agati nyako
bakakajyana mu gafuka k’abakobwa n’abahungu.
–– Igihe abana bose baje, umurezi afatanyije n’abana abara uduti tw’abahungu n’uduti
tw’abakobwa, agasuzuma abanyeshuri baje.
–– Umurezi agaragaza abahungu n’abakobwa baje akanagaragaza igiteranyo cy’abahari bose
mu ishuri.
–– Umurezi ashobora kuvuga niba abakobwa aribo baje ari benshi kurusha abahungu cyangwa
se niba abahungu baruta abakobwa.
164
–– Ashobora no kugaragaza niba abanyeshuri baje uyu munsi ari bo bake kuruta abaje ejo
hashize.
–– Uko abanyeshuri bagenda bamenya imibare neza mu mwaka wa 3, abana bashobora
gukomeza kubara uduti ubwabo, bakareba umubare bijyanye.
Igihe bikoreshwa.
–– Ibi bimanikwa iruhande rw’urugi rw’ishuri kugira ngo abana babashe kubikoresha igihe binjiye
mu ishuri bwa mbere.
–– Umurezi abyifashisha kugira ngo yuzuze ibidanago by’abitabiriye ishuri. Igihe wamanitse ibi nta
bwo ari ngombwa kongera kwandika umubare w’abaje n’abasibye ku kibaho.
165
Igihe bikoreshwa:
–– Bishobora gukoreshwa mu ntangiriro y’umunsi bigafasha abana kumenya ibikorwa by’umunsi,
n’ibiri bukurikireho.
–– Ku ntangiro ya buri gikorwa cyanecyane mu ntangiriro z’umwaka, umurezi agomba kwereka
abana gahunda y’umunsi akerekana igikorwa kiba kigiye gukurikiraho.
–– Gahunda y’umunsi ishobora nanone gukoreshwa nk’ishakiro ry’umurezi, bifasha kandi abana
n’abashyitsi kumenya ibijyanye n’igikorwa kiri gukorwa mu ishuri ndetse n’igikurikiraho.
Izindi nama
Kubika neza imfashanyigisho ni ngombwa cyane kubera ko bifasha umurezi kuzigeraho ku buryo
bworoshye igihe azikeneye mu kwigisha ikigwa runaka. Imfashanyigisho zishobora kubikwa hamwe
mu kintu kimwe ugendeye ku byigwa cyangwa ku bwoko bwazo. Imfashanyigisho zibitse neza
bifasha umurezi kuzibungabunga bityo akaba yamenya izangiritse akazisana cyangwa izabuze
akazisimbuza izindi.
166
Kubika neza imfashanyigisho kandi byongera bikanakuza ubumenyi bwo gufata neza ibintu haba
ku murezi ndetse no ku bana muri rusange.
Imfashanyigisho zibikwa ahantu humutse kandi hatekanye kugira ngo zitangirika. Zigomba kubikwa
aho abana bagera. Imfashanyigisho zabikwa nko mu isanduka, mu tubati, mu mifuka idoze neza
yabugenewe, mu macupa mu tujerekani dukase, mu bikarito cyangwa mu ibahasha n’ahandi
hatekanye.
167
Ububiko bw’imfashanyigisho zinyuranye bukoze mu bikarito, buri bwoko mu kazu
kayo.
168
10. Ibitabo byifashishijwe:
169