0% found this document useful (0 votes)
188 views140 pages

amasengesho

Amasengesho yimana uko ari yose

Uploaded by

olly87779
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
188 views140 pages

amasengesho

Amasengesho yimana uko ari yose

Uploaded by

olly87779
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 140

AMASENGESHO Y’ITORERO ANGILICANI MU RWANDA

Ibyo gusenga kw iminsi yose nk’ uko bikurikirana kumara umwaka

GUSENGA KWA MU GITONDO


Umusengesha abanze asome bimwe muri ibib bice bivye mu byanditswe byera;

Maze akurikizeho amagambo yo guhugura

Umunyabyaha nava mu byaha bye agakora ibitunganye bihwanye n amategeko, azakiza ubugingo bwe
Ezekiyeli 18.27.

Nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka zaburi 51.3

Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, usibanganye ibyo nakiraniwe byose zaburi 51.9.

Ibitambo imana ishima ni umutima umenetse, umutima umenetse, ushenjaguwe mana


ntuzawusuzugura zaburi 51.17.

Imitima yanyu abe ari yo mutanyura, mureke imyenda yanyu muhindukirire uwiteka imana yanyu; kuko
igira impuhwe, yuzuye n’imbabazi, ntiyihutira kurakara, ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangira
kutazana ikibi yoweli 2.13.

Umwami imana yacu niyo ifite imbabazi n’ibambe, nubwo twayigomeye, ntitwumvire

Uwiteka imana yacu ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere daniyeli9.9-10

Uwiteka, umpane, ariko bitarenze urugero; ntumpanishe umujinya kugirango utansemba

Yeremiya 10.24

Mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Matayo 3.2.

Reka mpaguruke, njye kwa data, mubwire nti”data, nacumuye ku yo mu ijuru no mu maso yawe;
ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.” Luka 15.18,19

Nituvuga yuko nta cyaha dufite. tuba twishuste ukuri kukaba kutari muritwe; ariko nitwatura ibyaha
byacu ni yo y0 kwizerwa kandi ikiranuka kutubabarira ibyaha byacu, no kutwemeza gukiranirwa kose
1yohana 1.9.10

Mu minsi yo kuza
Ijoro rirakuze, burenda gucya; nuko twiyambure imirimo y umwijima, twambare intwaro z umucyo
abaroma 13.12

Mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Matayo 3.2.

Ku munsi wo kuvuka

Malayika arababwira ati “mwitinya dore ndababwira ubutumwa bwiza bw umunezero mwinshi uzaba ku
bantu bose, kuko uyu munsi umukiza abavukiye mu murwa wa dawidi, uzaba kristo umwami “.
Luka 2.10.11.

Ku munsi wo kuzuka

Ariko noneho kristo yarazutse, ni we muganura w abasinziriye 1 abakorinto 15.20.

Ku munsi wo kuzamuka

Imana yaramuzamuye, imushyira iburyo bwayo, ngo abe ukomeye kandi umukiza, aheshe abisirayeli
kwihana no kubabarirwa ibyaha ibyakozwe 5.31.

Ku munsi wo pentekote

Nonese, ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi ko muri babi, so wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha
umwuka wera abawumusabye?? Luka 11.13

Benedata bakundwa, mu byanditswe byera henshi harimo ibitwemeza ibyaha byacu, tukabyatura: kandi
biduhana kutaryarya no kutabihisha turi imbere y imana ishobobora byose, data wa twese wo mu ijuru,
ahubwo tubyaturane imitima yitonze, yoroshye, yihana kandi yumvira kugirango duheshwe
kubibabarirwa n imbabazi zayo zitagira akagero.

Tuzi yuko dukwiriye kubyatura iminsi yose twitonze; ariko cyane cyane dukwiriye kubyatura, iyo
duteraniye kuyishimira ibyiza bikomeye iduhaye, no kuyihimbaza nk uko ikwiriye rwose, no kumva
ijambo ryayo ryera cyane, no kuyisaba, kugirango iduhe ibyo imitima yacu ikena n iby imibiri nabyo. Ni
cyo gitumye mbinginga mwebwe abateraniye hano mwese, ngo mwegerane imana nanjye aho intebe
yayo y ubuntu buturuka mu ijuru iri, muzanye imitima itanduye n ijwi ryoroheje, tuyaturire ibyaha
byacu.

Ibyo kwaturira imana ibyaha bihereko bivugwe na bose bari mu iteraniro bafatanije n umusengesha
bapfukamye.

Data wa twese ushobora byose kandi w’imbabazi nyinshi, twayobye inzira zawe nk intama zizimiye,
dukabije gukora iby imitima yacu yifuza; twacumuye amategeko yawe yera; twaretse ibyo dukwiriye
gukora, dukora ibidakwiriye gukorwa; ndetse muri twe nta buzima rwose.

Nuko, ayi nyagasani, twebwe abafite agahinda k ibyaha byacu utugirire imbabazi mana, ubabarire
abatura ibyaha byabo, usubize mu nzira yawe abihannye by ukuri, nk uko waseranije abantu bose muri
yesu kristo umwami wacu, kandi data wa twese w imbabazi nyinshi, tugusabye ku bwa yesu uwo,
kugirangotujye tukubaha, dukiranuka, twitonda, tubone guhesha izina ryawe icyubahiro. Amina.
Hakurikireho ibyo kwemeresha ko ibyaha bibabarirwa bivugwe n umusengesha wenyine.abandi bose
bakomeze bapfukame

Imana ishobora byose, se w’umwami wacu yesu kristo, ntishaka ko umunyabyaha apfa, ahubwo ishaka
ko yihana, ibyaha bye akarama; kd yategetse abahereza bayo kugira ubushobozi bwo kubwira abantu
bayo bihannye, ko babariwe ibyaha byabo, bakabikurwaho.niyo ibabarira abihana by ukuri, kandi iduhe
n’umwuka wayo wera, ngo ibyo dukora ubu biyinezeze, kandi hanyuma tuzajye aho tuzagira umunezero
itanga utazashira.tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina.

Abantu bose bavuge amen; kandi bajye bavuga batyo, uko barangije isengesho ryose.hanyuma
umusengesha apfukame, avuge isengesho ry’umwami wacu n’ ijwi ryumvikana. Abantu bose nabo
barivuge bafatanije nawe bapfukamye.

Data wa twese wo mu ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru, uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
natw tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi; kuko ubwami
n‘ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe ubu n’iteka ryose. Amina.

Hanyuma umusengesha avuge ati:

Nyagasani, bumbura akanwa kacu;

Abantu: kugirango ururimi rwacu rwerekane ishimwe ryawe

Umusengesha: mana, tebuka, udutabare

Abantu: nyagasani, banguka udukize

Hanyuma bose bahaguruke, umusengesha avuge ati:

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’ icy’umwana, n’icy’ umwuka wera,

Abantu: nk’uko cyahozeho mbere na mbere’ nubu niko cyiri kd niko kizahora kiba iteka ryose. Amina.

Umusengesha: nimuhimbaze umwami imana yacu;

Abantu: izina ryayo rihimbazwe.

Hanyuma bakurikizeho iyi zaburi, keretse ku munsi wo kuzuka bavuge andi magambo yashyiriweho ku
bw’uwo munsi, kandi no ku munsi wa cumi n’icyenda wa buri kwezi abe ari bwo bayisomera hamwe
n’izindi zaburi.
Venite zaburi 95

Nimuze turirimbire uwiteka,

Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu.

Tujye mu maso ye tumushima,

Tumuvugirize impundu n'indirimbo.

Kuko uwiteka ari imana ikomeye,

Ni umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.

Ikuzimu hari mu kuboko kwe,

Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize.

Inyanja ni iye, ni we wayiremye,

Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.

Nimuze tumuramye twunamye,

Dupfukamire uwiteka umuremyi wacu.

Kuko ari we mana yacu,

Natwe turi abantu b'icyanya cye,

Turi intama zo mu kuboko kwe.

Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

Ntimwinangire imitima,

Nk'uko mwayinangiriye i meriba,

No ku munsi w'i masa mu butayu,

Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga,

Bakantata bakabona umurimo wanjye.

Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine,

Ndavuga nti "ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo,

Kandi ntibamenya inzira zanjye."

Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti

"ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana n’icy’umwuka wera. Nk’uko cyahoze mbere na mbere,
n’ubu niko kiri, kd ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amina.
Hanyuma hakurikiyeho zaburi zitegekewe uwo munsi, kandi zaburi yose isomwa bajye bayirangisha aya
magambo

Hanyuma hakurikireho gusoma n’ijwi ryumvikana igice cya mbere cyo mu isezerano rya kera, nk’uko
bitegetswe muri kalenda; keretse ku munsi mukuru ugira ibice biwutegekewe.

Ugiye gusoma igice ahagarare yerekeye abantu, kugira ngo bamwumve neza. Namara kugisoma,
hakurikireho indirimbo yitwa “te deum”.

“Mana turaguhimbaza”.

Kandi ugiye gusoma igice akirange ati:” igice cya mbere kiri mu gitabo……. Igice cyacyo cya …. Uhereye
ku murongo wacyo wa ……. Namara kugisoma, avuge ati:” igice cya mbere (cya kabiri) kibasomewe
kigarukiye aha.

Te deum
Mana, turaguhimbaza, twwemeye ko uri umwami wacu.

Ibyo mu isi byose biragusenga, data wa twese uhoraho.

Abamarayika bose baguhimbarisha ijwi rirenga; ijuru n’abanyambaraga

Bose barimo biraguhimbaza.abakerubi n abaserafi bahora bagusingiza iminsi yose

Bati:” uwiteka mana nyiringabo, uri uwera, uri uwera, uri uwera; icyubahiro cy’ubumana bwawe
gikwiriye ijuru n’isi.

Umtwe w’intumwa wubahwa rwose ujye guhimbaza; intore zishimwa z’abahanuzi ziguhimbaze;

Intore z’abishwe babahora yesu na zo ziguhimbaze.

Itorero ryawe ry’abakristo bo mu isi yose ryeruye ko uri data wa twese, ufite icyubahiro kd uw’ukuri;
kandi ryemeye n’umwuka wera, ko ariwe mufasha.

Ayi kristo, ni wowe mwami w’icyubahiro, kandi umwana wa data wa twese, uzahoraho iteka ryose.

Ubwo washyiragaho gukiza abantu, ntiwahinyuye inda ya wa mwari;

Maze urangije kunesha urubori rw’urupfu, wugururira abizera bose ubwami bwo mu ijuru.

None ubu wicaye iburyo bw’imana mu cyubahiro cyayo, ni yo data wa twese, kandi twizera ko uzaza,
uzanywe no kuducira imanza.

Ni cyo gitumye tukwinginga ngo udufashe, twebwe abahereza bawe wacunguje amaraso yawe y’igiciro
cyinshi;

Uduheshe kubaranwa n’abera bawe no guhamwa na bo ubwiza buhoraho nyagasani, kiza abantu bawe,
uhe abaragwa bawe umugisha;

Uduheshe kubaranwa n’abera bawe no guhamwa na bo ubwiza buhoraho nyagasani, kiza abantu bawe,
uhe abaragwa bawe umugisha;

Ujye ubatwara neza, kandi ubahe ubukire iminsi yabo yose.


Uko bukeye, n’uko bwije, tujye tuguhimbaza, kandi tuzajye dusingiza izina ryawe isi ikiriho.

Nyagasani, wemere kuturinda, tudakora ibyaha uyu munsi;

Nyagasani, utubabarire, utugirire ibambe;

Nyagasani, imbabazi zawe zitugumeho, nk’uko tukwizeye;

Nyagasani, ni wowe nizeye, ntuzemere ko nkorwa n’isoni

Cg iyi ndirimbo

Benedicte
Yemwe mwese, ibyo uwiteka akora, nimumuhimbaze;

Mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe bamarayika b’uwiteka, nimumuhimbaze; mumushime, mumuhe icyubahiro. Mumushime,


mumuhe icyubahiro.

Yewe juru risumba ayandi, himbaza uwiteka; umushime, umuhe icyubahiro.

Yewe mazi ari hejuruy’isanzure, himbaza uwiteka; umushime, umuhe icyubahiro.

Yemwe by’ubushobozi bw’uwiteka mwese; nimumuhimbaze; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe zuba n’ukwezi, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe nyenyeri zo mu ijuru, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe mvura n’ikime, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe miyaga y’imana, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe muriro n’ubushyuhe, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe tumba n’icyi, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe kime n’imbeho, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe iyababa n’ubukonje, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe barafu na sheregi, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe joro n’umunsi, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe mucyo n’umwijima, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe mirabyo n’ibicu, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Erega, reka isi yose ihimbaze uwiteka; imushime, imuhe icyubahiro.

Yemwe bintu bimera mu isi mwese, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.
Yemwe mariba n’amasoko, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe nyanja n’imyuzure, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe bifi binini n’amafi yose yoga mu nzuzi; nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe biguruka mu kirere mwese, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe nyamaswa n’amatungo mwese, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe bana b’abantu, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Kandi isirayeli na we, reka ahimbaze uwiteka; amushime; amuhe icyubahiro.

Yemwe banyamurwa b’uwiteka, nimumuhimbaze; mumushime; mumuhe icyubahiro.

Yemwe bahereza b’uwiteka, nimumuhimbaze; mumushime; mumuhe icyubahiro.

Yemwe myuka n’imitima y abakiranutsi, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe bera b’imitima yiyoroheje, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Yemwe ananiya, n’azariya, na mishayeli, nimuhimbaze uwiteka; mumushime, mumuhe icyubahiro.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy ’umwana, n ‘icy’umwana, n’icy’umwuka wera, nk’uko cyahoze
mbere na mbere, n’ubu ni ko kiri, kandi ni ko kuzahora kiba iteka ryose. Amina

Hanyuma hakurikireho gusoma igice cya kabiri cyo mu isezerano rishya.nikimara gusomwa, bakurikizeho
iyi ndirimbo.

Benedictus luka 1.68-79


"Umwami ahimbazwe, imana y'abisirayeli,

Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.

Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza,

Mu nzu y'umugaragu wayo dawidi,

Nk'uko yavugiye mu kanwa k'abera bayo,

Bahanuraga uhereye kera kose.

Kudukiza abanzi n'amaboko y'abatwanga bose,


Kugirira ba sogokuruza imbabazi,

No kwibuka isezerano ryayo ryera,

Indahiro yarahiye sogokuruza aburahamu,

Ko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi bacu,

Tuzayisenga tudatinya,

Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.

Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w'isumbabyose,

Kuko uzabanziriza umwami ngo utunganye inzira ze,

No kumenyesha abantu be iby'agakiza,

Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.

Ku bw'umutima w'imbabazi w'imana yacu,

Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,

Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,

No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy ’umwasssna, n ‘icy’umwana, n’icy’umwuka wera, nk’uko
cyahoze mbere na mbere, n’ubu ni ko kiri, kandi ni ko kuzahora kiba iteka ryose. Amina.

Cyangwa iyi zaburi 100

Jubilate deo
Zaburi yo gushima.

Mwa bari mu isi yose mwe,

Muvugirize uwiteka impundu,

Mukorere uwiteka munezerewe,

Muze mu maso ye muririmba.

Mumenye yuko uwiteka ari we mana,

Ni we waturemye natwe turi abe,


Turi ubwoko bwe,

Turi intama zo mu cyanya cye.

Mwinjire mu marembo ye mushima,

No mu bikari bye muhimbaza,

Mumushime, musingize izina rye.

Kuko uwiteka ari mwiza,

Imbabazi ze zihoraho iteka ryose,

Umurava we uhoraho ibihe byose.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy ’umwana, n ‘icy’umwana, n’icy’umwuka wera, nk’uko cyahoze
mbere na mbere, n’ubu ni ko kiri, kandi ni ko kuzahora kiba iteka ryose. Amina.

Hanyuma hakurikireho kwemera kw’intumwa, bivugwe n’umusengesha hamwe n’abantu bose bahagaze.

Nemeye Imana data wa twese ushobora byose umuremyi w’ijuru n’isi; nemeye na Yesu Kristo umwana
we w’ikinege, umwami wacu, wabyawe n’umwari mariya; kandi iyo nda yasamye yari iy’umwuka wera;
yababajwe ubwo pontiyo pilo yari umutegetsi abambwa ku musaraba, arapfa, arahambwa, amanuka
ikuzimu mu bapfuye, azuka ku munsi wa gatatu, ajya mu ijuru nine ubu yicaye iburyo bw’imana data wa
twese ushobora byose, niho azava, aje gucira abakiriho n’abapfuye urubanza.

Kandi nemeye umwuka wera, nemeye ko hariho itorero ryera katolika ry’abakristo bose, n’ubumwe
bw’abera, no kubabarirwa ibyaha, no kuzuka k’umubiri, n’ubugingo budashira, amen.

Nibamara kuvuga ibyo hakurikireho aya masengesho, bose bapfukamye; umusengesha abe ariwe ubanza
kuvuga n’ijwi ryumvikana ati:

Uwiteka abane namwe

Abantu: abane nawe mu mutima.

Umusengesha: dusenge

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Abantu: ayi kristo, utugirire imbabazi.

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Hanyuma umusengesha n’abantu bose bavuge isengesho ry’umwami wacu.

Data wa twese wo mu ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru; uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabariwe ibyaha byacu, nk’uko
natwe tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amina.

Umusengesha ahereko ahaguruke, avuge ati:


Nyagasani, utugirire imbabazi.

Abantu: uduhe agakiza kawe.

Umusengesha: nyagasani, uhe abadutegeka umugisha.

Abantu: utwumvane imbabazi zawe, iyo tukwambaje.

Umusengesha: ambika abahereza bawe gukiranuka;

Abantu: kandi abantu bawe watoranije ujye ubanezeza.

Umusengesha: nyagasani, rinda abantu bawe;

Abantu: n’abaragwa bawe ubahe umugisha.

Umusengesha: ayi nyagasani, uduhe amahoro muri iki gihe turimo;

Abantu: kuko ari nta wundi mutabazi uturengera.keretse wowe mana.

Umusengesha: mana, uturememo umutima wera.

Abantu: kandi we kudukuraho umwuka wawe wera.

Hanyuma hakurikireho amasengesho atatu. Irya mbere ribe iryashiriweho uwo munsi; irya kabiri ribe iryo
gusaba amahoro; kandi irya gatatu ni ryo gusaba kurindwa akaga kose. Irya kabiri n’irya gatatu ajye
avugwa iminsi yose mu gusenga kwa mugitondo, bose bapfukamye.

Isengesho rya kabiri ryo gusaba amahoro


Nyagasani mana turagushima kuko ari wowe utanga amahoro ugashaka ko abantu

Bakundana. Kukumenya ni bwo bugingo buhoraho kandi abagukorera bagira umudedezo w


amahoro.none twembwe abahereza bawe bitonda ,turagusaba uturirinde aho abanzi bacu baduterera
hose, kugirango nk,uko twizeye yuko ari wowe uturinda,tudatinya abanzi bacu,naho bakomeye bate,ku
bw imbaranga za yesu kristo umwami wacu. Amina

Isengesho rya gatatu ryo gusaba imbabazi


Mwami mana.data wa twese wo mu ijuru ushobora byose, uhoraho turagushia dukora ibituganye
tubisabye mwvhgujjfvi zina rya krisito umwami wacu.aminamira yuko utugejeje kuri uyu munsi dufite
amahoro; none uturindishe amaboko yawe akomeye uyu munsi wose,uturinde tundakora imbyaha muri
wo no kutajya mu kaga kose,ahubwo ibyo dukor byose biteumgekwe nawe ubiyoboze ubutwari bwawe
,tubone kujya dukora byose bitegekewe nawe,ubiyoboze ubutware bwawe,tubone kujya dukora
ibigutunganiye.tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina

Hanyuma y’ayo masengesho baririmbe. Nibamara kuririmba, bavuge aya masengesho uko ari atanu; ariko
ayo habayeho ibya litani, amasengesho abiri aheruka muri yo abe ariyo avugwa.

Ibyo gusabira perezida wa repupulika y ‘u Rwanda


Mana ishobora byose, ni wowe utegeka amahanga yose ukayaha amahoro kugira akore ibyo ushaka ; none
turakwinaga ngo uhore urebana imbabazi perizeda wa repubulika wu rwanda ,umuhe gukoresha neza
ubushobozi wamuhaye . Igihugu cyacu kibone kugira amahoro, kugira ngo abantu batagira imidugararo.
Ahubwo bagubwe neza.bashimwe n, abandi amahanga; kandi ubwo bushobozi ajye abukoresha uburyo
butuma itorero ryawe rigira amahoro.tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina

Ibyo gusabira abategetsi bo mu bihugu byacu


Mana ishobora byose,data wa twese wo mu ijuru ,ubwami bwawe ntabwo bushira,kandi icyubahiro cyawe
gikwiriye isi yose .nicyo gituma tukwinginga ngo uhore urebana imbabazi abaministriri n’abandi bategetsi
bahawe ubushobozi bwo gutegeka iki gihugu;ubahe ubwenge bwo kujya inama neza.kandi
turabasabira,ngo ubafashe gukorera neza abantu bashinzwe bicishije bugufi,kandi ari abiringirwa.

Kandi turakwinginga ngo idini no kukubaha, amahoro no kugirana ubumwe, ukuri no guca imanza
zitabera, bitabura muri twe iminsi yose, amina.

Ibyo gusabira abakuru b’itorero n’abakristo


Mana ishobora byose ihoraho; ni wowe wenyine utanga impano nziza zose, none turagusabira abepisikopi
n’abapasitori n’abantu bose bo mu bupasitori bwabo abo wabashinze, kugira ngo ubahe umwuka wera
uhesha ubuntu, kandi ubahe ikime cy’imigisha yawe babone kugushimisha.uduhe ibyo, nyagasani, ngo
biheshe yesu kristo icyubahiro, niwe murengezi wacu kandi umuhuza wacu. Amina.

Isengesho rya krisostomu wera


Mana ishobora byose, turagushimira yuko uduhereye ubuntu uyu munsi kugusaba ibyo dushaka duhuje
umutima; kandi wasezeranije yuko batatu cg babiri ni bateranira hamwe mu izina ryawe, uzabaha ibyo
basaba, none, nyagasani, turakwinginze uduhe ibyo tugusabye, uko ubona ko byatugirira umumaro; kandi
tukiri muri iyi si ujye utumenyesha ukuri kwawe, no mu gihe kizaza tuzahabwe ubugingo buhoraho. Amina.

Gusaba ubuntu
Ubuntu bw’umwami wacu yesu kristo, n’urukundo rw’imana, n’ubumwe bw’umwuka wera. Bigumane
natwe twese iteka ryose. Amina

Aha niho gusenga kwa mugitondo kugarukiye.

GUSENGA KWA NIMUGOROBA


Nk’uko bikurikirana kumara umwaka

Usengesha ibyo gusenga kwa nimugoroba ubanze asome bimwe muri ibi bice bivuye mu byanditswe
byera; maze akurikizeho amasengesho yo guhugura.
Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko,
azakiza ubugingo bwe. Ezekiyeli 18:27

Nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Zaburi 51:3

Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, usibanganye ibyo nakiraniwe byose. Zaburi 51:9

Ibitambo imana ishima ni umutima umenetse; umutima umenetse, ushenjaguwe, mana,


ntuzawusuzugura. Zaburi 51:17

Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire uwiteka imana yanyu kuko
igira impuhwe. Yuzuwe n'imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangira
kuzana ikibi. Yoweli 2:13

Umwami imana yacu ni yo ifite imbabazi n'ibambe, nubwo twayigomeye, ntitwumvire uwiteka imana yacu
ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere. Daniyeli9:9-10

Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba. Yeremiya10:24

Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Matayo 3:2

Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti:”data, nacumuye ku yo mu ijuru no maso yawe, ntibinkwiriye
kwitwa umwana wawe”Luka15:18, 19.

Ntushyire umugaragu wawe mu rubanza, kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe.
Zaburi143:2

Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri
twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no
kutwezaho gukiranirwa kose. 1yohana1:9, 10

Benedata bakundwa, mu byanditswe byera henshi harimo ibitwemeza ibyaha byacu, tukabyatura; kandi
biduhana kutaryarya no kubihisha turi imbere y’imana ishobora byose.data wa twese wo mu ijuru,
ahubwo tubyaturane imitima yitonze, yoroheje, yihana kandi yumvira kugirango duheshwe kubibabarirwa
n’imbabazi zayo zitagira akagero.

Tuzi y’uko dukwiriye kubyatura iminsi yose twitonze, ariko cyane cyane dukwiriye kubyatura, iyo
duteraniye kuyishimira ibyiza bikomeye iduhaye, no kuyihimbaza nk’uko ikwiriye rwose. No kumva ijambo
ryayo ryera cyane.no kuyisaba kugirango iduhe ibyo imitima yacu n’iby’imibiri nabyo, nicyo gitumye
mbinginga mwebwe abateraniye hano mwese,ngo mwegerane imana nanjye, aho intebe yayo y’ubuntu
buturuka mu ijuru iri, muzanye imitima itanduye n’ijwi ryoroheje dufatanirije hamwe, tuyaturire ibyaha
byacu.

Ibyo kwaturira imana ibyaha bihereko bivugwe na bose bari mu iteraniro bafatanije n’umusengesha
bapfukamye.

Data wa twese ushobora byose kandi w’imbabazi nyinshi,twayobye inzira yawe nk’intama zizimiye,
dukabije gukora ibyo imitima yacu yifuza, twacumuye amategeko yawe year twaretse ibyo dukwiriye
gukora, dukora ibidakwiriye gukorwa , ndetse muri twe nta buzima rwose.
Nuko, ayi nyagasani, twebwe abafite agahinda k’ibyaha byacu utugirire imbabazi. Mana ubabarire abatura
ibyaha byabo, usubize mu nzira yawe abihannye by’ukuri nk’uko wasezeranije abantu bose muri yesu
kristo umwami wacu. Kandi, data wa twese w’imbabazi nyinshi, tugusabye ku bwa yesu uwo kugirango
tujye tukubaha, dukiranuka, twitonda, duheshe izina ryawe icyubahiro. Amina

Hakurikireho ibyo kwemeresha ko ibyaha bibabarirwa, bivugwe n’umusengesha wenyine abandi bose
bakomeze bapfukame.

Imana ishobora byose, se w’umwami wacu yesu kristo, ntishaka ko umunyabyaha apfa, ahubwo ishaka ko
yihana, akareka ibyaha bye, akarama; kandi yategetse abahereza bayo kugira ubushobozi bwo kubwira
abantu bayo bihannye, ko bababariwe ibyaha byabo, bigakurwaho.

Nicyo gitumye tuyinginga ngo itwemeze kwihana by’ukuri.

Kandi iduhe umwuka wayo wera, ngo ibyyo dukora ubu biyinezeze, kandi n’ibyo tuzakora mu minsi isigaye
tukiriho bibe ibiboneye, byera; hanyuma tuzajye aho tuzagira umunezero itanga utazashira. Tubisabye ku
bwa yesu kristo umwami wacu. Amina

Abantu bose bavuge amina; kandi bajye bavuga batyo, uko barangije isengesho ryose.

Hanyuma umusengesha apfukame, avuge isengesho ry’umwami wacu n’ijwi ryumvikana. Abantu bose na
bo barivuge bafatanije nawe bapfukamye

Data wa twese wo mi ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru, uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
natw tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi; kuko ubwami n
ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe ubu n’iteka ryose. Amina.

Hanyuma umusengesha avuge ati

Nyagasani, bumbura akanwa kacu;

Abantu: kugirango ururimi rwacu rwerekanishe ishimwe ryawe.

Umusengesha: mana, tebuka, udatabare.

Abantu: nyagasani, banguka, udukize.

Hanyuma bose bahaguruke, umusengesha avuge ati:

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana, n’icy’ umwuka wera;

Abantu: nk’uko cyahoze mbere na mbere, n’ubu niko kiri, kandi niko kizahora kiba iteka ryose. Amina

Umusengesha: nimuhimbaze umwami imana yacu;

Abantu: izina ryayo rihimbazwe.

Hanyuma bakurikizeho zaburi zitegekewe uwo munsi; maze igice cyo mu isezerano rya kera gisomwe n’ijwi
rymvikana, nk’uko bitegetswe muri kalenda. Nikimara gusomwa, baririmbe indirimbo y’umwari mariya
yitwa magnificat.

Magnificat (luka 1.46-55)


Umutima wanjye uhimbaza umwami imana, n'ubugingo bwanjye bwishimiye imana umukiza wanjye,kuko
yabonye ubukene bw'umuja wayo,kandi uhereye none ab'ibihe byose bazanyita uhiriwe.kuko
ushoborabyose ankoreye ibikomeye,n'izina rye ni iryera.imbabazi ze ziri ku bamwubaha,uko ibihe bihaye
ibindi.yerekanishije imbaraga ukuboko kwe,atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.anyaze
abakomeye intebe zabo,ashyize hejuru aboroheje.abashonje yabahagije ibyiza,naho abakire
yabasezereye amara masa.atabaye isirayeli umugaragu we,kuko yibutse imbabazi ze,yasezeranije ba
sogokuruza,ko azazigirira aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana n’icy’umwuka wera. Nk’uko cyahoze mbere na mbere,
n’ubu niko kiri, kd ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amina.

Cyangwa zaburi 98

Muririmbire uwiteka indirimbo nshya,kuko yakoze ibitangaza.ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe
kwera yabizanishije agakiza.uwiteka yamenyekanishije agakiza ke,gukiranuka kwe yakwerekanye ku
mugaragaro mu maso y'amahanga.yibutsa imbabazi ze n'umurava we,kubigirira inzu y'abisirayeli,abo ku
mpera y'isi hose barebye agakiza k'imana yacu.mwa bari mu isi mwese mwe,muvugirize uwiteka
impundu,musandure muririmbishwe n'ibyishimo,muririmbe ishimwemuririmbire uwiteka ishimwe
mubwira inanga,mubwire inanga, muririmbe indirimbo.muvugirize impundu imbere y'umwami
uwiteka,n'impanda n'ijwi ry'ihembe.inyanja ihorerane n'ibiyuzuye,n'isi n'abayibamo bose.inzuzi zikome
mu mashyi,imisozi iririmbire hamwe,iririmbishwe n'ibyishimo,imbere y'uwiteka kuko agiye kuza,agacira
abari mu isi imanza.azacira abari mu isi imanza zitabera,azacira amahanga imanza zitunganye;

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana n’icy’umwuka wera. Nk’uko cyahoze mbere na mbere,
n’ubu niko kiri, kd ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amina.

Hakurikireho igice cyo mu isezerano rishya, nk’uko bitegetswe. Nikimara gusomwa, hakurikireho
indirimbo ya simeyoni yitwa

Nunc dimittis luka 2.29-32

Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze,kuko amaso yanjye abonye
agakiza kawe,ako witeguye mu maso y'abantu bose,kuba umucyo uvira amahanga,no kuba ubwiza
bw'ubwoko bwawe bw'abisirayeli

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana n’icy’umwuka wera. Nk’uko cyahoze mbere na mbere,
n’ubu niko kiri, kd ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amina.

Cyangwa iyi zaburi keretse ku munsi wa 12 w’ukwezi zaburi 67

Imana itubabarire iduhe umugisha, itumurikishirize mu maso hayo.kugira ngo inzira yawe imenywe mu
isi, ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.mana, amoko agushime, amoko yose
agushime.amahanga yishime, aririmbishwe n'ibyishimo, kuko uzacira amoko imanza z'ukuri, kandi
uzashorerera amahanga mu isi.mana, amoko agushime, amoko yose agushime.ubutaka bweze umwero
wabwo, imana ni yo mana yacu, izaduha umugisha.imana izaduha umugisha, kandi abo ku mpera y'isi
hose bazayubaha.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana n’icy’umwuka wera. Nk’uko cyahoze mbere na mbere,
n’ubu niko kiri, kd ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amina.
Hanyuma hakurikireho kwemera kw’intumwa, bivugwe n’umusengesha hamwe n’abantu bose
bahagaze.

Nemeye imana data wa twese ushobora byose umuremyi w’ijuru n’isi; nemeye na yesu kristo umwana
we w’ikinege, umwami wacu, wabyawe n’umwari mariya; kandi iyo nda yasamye yari iy’umwuka wera;
yababajwe ubwo pontiyo pilo yari umutegetsi abambwa ku musaraba, arapfa, arahambwa, amanuka
ikuzimu mu bapfuye, azuka ku munsi wa gatatu, ajya mu ijuru nine ubu yicaye iburyo bw’imana data wa
twese ushobora byose, niho azava, aje gucira abakiriho n’abapfuye urubanza.

Kandi nemeye umwuka wera, nemeye ko hariho itorero ryera katolika ry’abakristo bose, n’ubumwe
bw’abera, no kubabarirwa ibyaha, no kuzuka k’umubiri, n’ubugingo budashira, amen.

Nibamara kuvuga ibyo. Hakurikireho aya masengesho bose bapfukamye; umusengesha abe ari we
ubanza kuvuga n’ijwi ryumvikana ati:

Uwiteka abane nawe.

Abantu: abane namwe mumutima

Umusengesha: dusenge

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Abantu: ayi kristo, utugirire imbabazi

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Hanyuma umusengesha n’abantu bose bavuge isengesho ry’umwami wacu.

Data wa twese wo mi ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru, uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
natw tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amina

Umusengesha ahereko ahaguruke, avuge ati:

Nyagasani, utugirire imbabazi;

Abantu: uduhe agakiza kawe.

Umusengesha: nyagasani, uhe abadutegeka umugisha.

Abantu: utwumvane imbabazi zawe, iyo tukwambaje.

Umusengesha: ambika abahereza bawe gukiranuka.

Abantu: kandi abantu bawe watoranije ujye ubanezeza.

Umusengesha: nyagasani, rinda abantu bawe;

Abantu: n’abaragwa bawe ubahe umugisha

Umusengesha: ayi nyagasani, uduhe amahoro muri iki gihe turimo;

Abantu: kuko ari ntawundi mutabazi uturengera keretse wowe mana


Umusengesha: mana, uturememo umutima wera;

Abantu: kandi we kudukuraho umwuka wawe wera

Hanyuma hakurikireho amasengesho atatu, irya mbere ribe iryashyiriweho uwo munsi; irya kabiri ribe
iryo gusaba amahoro;kandikandi irya gatatu ni iryo gusaba kurindwa akaga kose irya kabir n’ irya
gatatu ajye avugwa iminsi yose mu gusenga kwa nimugoroba

Isengesha rya kabiri ryo gusaba amahoro


Mana,tuzi yuko ari wowe uhesha abantu gusa ibyiza byose n,inama nziza zose ukababashisha gukora
ibyo gukiranuka byose.ni cyo gitumye twebwe abantu bawe tugusaba amahoro isi itabasha kuduha
imitima yacu ishishikarire kumvira amategeko yawe,kandi tumare iminsi yacu yose duhawe ihumure n’
ituza kuko ari wowe uturinze, bigatuma tudatinya abanzi bacu,ku bw’ kamaro ka yesu kristo umwami
wacu. Amina

Isengesho rya gatatu ryo gusaba kurindwa akaga


Nyagasani,turakwinginze utumurikishirize, umucyo wawe, umwijima turimo ukurweho;kandi udukirishe
imbabazi zawe akaga kose kadutera muri iri joro, ku bw’ urukundo rw’umwana wawe yesu kristo
umukiza wacu. Amina

Hakurikireho indirimbo maze bavuge aya masengesho

Iryo gusabira perezida wa repubulika y’u rwanda


Mana ishobora byose, niwowe utegeka amahanga yose, ukayaha amahoro, kugirango akore ibyo
ushaka; none turakwinginga ngo uhore urebana imbabazi perezida wa repubulika y’u rwanda, umuhe
gukoresha neza ubushobozi wamuhaye, iguhugu cyacu kibone kugira amahoro, kugirango abantu
batagira imidugararo, ahubwo bagubwe neza, bashimwe n’andi mahanga; kandi ubwo bushobozi ajye
abukoresha uburyo butuma itorero ryawe rigira amahoro. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami
wacu.amina

Iryo gusabira abategetsi bo mu gihugu


Mana ishobora byose,data wa twese wo mu ijuru ,ubwami bwawe ntabwo bushira,kandi icyubahiro cyawe
gikwiriye isi yose .nicyo gituma tukwinginga ngo uhore urebana imbabazi abaministriri n’abandi bategetsi
bahawe ubushobozi bwo gutegeka iki gihugu;ubahe ubwenge bwo kujya inama neza.kandi
turabasabira,ngo ubafashe gukorera neza abantu bashinzwe bicishije bugufi,kandi ari abiringirwa.

Kandi turakwinginga ngo idini no kukubaha, amahoro no kugirana ubumwe, ukuri no guca imanza
zitabera, bitabura muri twe iminsi yose, amina.

Ibyo gusabira abakuru b’itorero n’abakristo


Mana ishobora byose ihoraho; ni wowe wenyine utanga impano nziza zose, none turagusabira abepisikopi
n’abapasitori n’abantu bose bo mu bupasitori bwabo abo wabashinze, kugira ngo ubahe umwuka wera
uhesha ubuntu, kandi ubahe ikime cy’imigisha yawe babone kugushimisha.uduhe ibyo, nyagasani, ngo
biheshe yesu kristo icyubahiro, niwe murengezi wacu kandi umuhuza wacu. Amina.
Isengesho rya krisostomu

Mana ishobora byose, turagushimira yuko uduhereye ubuntu uyu munsi kugusaba ibyo dushaka duhuje
umutima; kandi wasezeranije yuko batatu cg babiri ni bateranira hamwe mu izina ryawe, uzabaha ibyo
basaba, none, nyagasani, turakwinginze uduhe ibyo tugusabye, uko ubona ko byatugirira umumaro; kandi
tukiri muri iyi si ujye utumenyesha ukuri kwawe, no mu gihe kizaza tuzahabwe ubugingo buhoraho. Amina.

Gusaba ubuntu
Ubuntu bw’umwami wacu yesu kristo, n’urukundo rw’imana, n’ubumwe bw’umwuka bw’umwuka Wera,
bigumane natwe twese iteka ryose. Amen.

Aha niho gusenga kwa nimugoroba kugarukiye

AMASENGESHO YO GUSENGESHWA RIMWE NA RIMWE


Aya masengesho ni aya gukoreshwa iyo basenga ibyo mugitondo n’ibya nimugoroba n’ibya litani,
amasengesho abiri aheruka ataravugwa

Gusabira abantu b’uburyo butari bumwe


Mana ihoraho, turagusaba kugira ngo ushyireho umutima kuri twe abantu bawe bukuri imbere hano,
hamwe n’abataje bananijwe n’ubusaza, cyangwa indwara, cyangwa ikindi kintu cyose. Rinda abana,
ramira abashaje; komeza abagira imitima itentebutse, kandi n’abazimiye ubatarure, bagaruke mu rugo
rwawe. Gendana n’abari mu rugendo, hagarikira abapfakazi n’imfubyi, bohora imbohe, kiza abarwayi;
kandi utabare abari mu makuba bose. Wibuke kugirira neza abadukunda bose hamwe n’abatwanga; kd
nyagasani, abo twibagiwe wowe ubibuke: kuko ari wowe mufasha w’abatagira shinge na rugero, ni
wowe mukiza w’abazimiye: ni wowe buhungiro bw’indushyi kandi umuvuzi w’abarwayi.

Kandi, mwami, ubwo uzi uko tumeze, utumare ubukene bwacu bwose, nk’uko ubutunzi bwawe
bw’ubwiza buri bwo muri kristo yesu umwami wacu.amina

Gusabira ubutumwa bwiza ngo bukwire mu bihugu byose


Mana ishobora byose, umwana wawe yesu kristo ni we wategetse intumwa ze ati:”mugende, mujye mu
bihugu byose, mubwire abantu bose ubutumwa bwiza,” natwe abo wahamagaye ngo tube itorero
ryawe, uduhe umutima ukunda kumvira iryo tegeko,tubone kumenyekanisha iby’agakiza kawe mu
mahanga yose. Turakwinginze urebane imbabazi abatakuzi bose, basandariye hose nk’intama zitagira
umwungeri. Kandi, data wa twese, nyiri ibisarurwa, tuma abasaruzi mu bisarurwa byawe, ubahe
kwerekanisha icyubahiro cyawe ingeso zabo nziza, kugirango bagaragarize abantu bose agakiza kawe.
Tubisabye mu izina rya yesu kristo, umwami wacu.amina

Gusabira amavuriro
Mana ishobora byose, turagushimira yuko umwana wawe yesu kristo yagendanaga agirira abantu neza,
akabakiza indwara z’uburyo bwose. Nuko turakwinginze, ukomeze uwo murimo we w’ubuntu no muri iki
gihe, cyane cyane mu mavuriro yo mu gihugu cyacu. Komeza abarwayi, ubakize, kandi uhe abaganga
n’abaforomo ubwenge, no kugirira abababaye impuhwe, no kumenyekanisha urukundo rwa yesu mu
mibereho yabo. Natwe uduhe gufatanya nabo kugira umutwaro wo kwereka abarwayi inzira y’agakiza
kabonerwa muri yesu kristo umwami wacu. Amina

Gusabira abapfushije ababo


Mwami wacu w’imbabazi, turakwinginze, uhe abapfushije ababo kugira ibyiringiro no kwihangana,
ubahe imbaraga zo kunyura mu minsi iri imbere. Batajya batembanwa n’umwuzure, ahubwo bakomere
mu mitima, be kubabara nka babandi badafite ibyiringiro, ahubwo bajye bibuka ibyiza byose wabagiriye
mu bihe byashize. Kdi bagire ibyiringiro byo kuzongera kubonanira nabo mu ijuru. Tubisabye mu izina
rya yesu kristo uzi kubabarana natwe.amina

Gusabira ubupasitori bwacu


Mana ishobora byose, turakwinginze, ufashe ubupasitori bwacu; utubabarire ibyaha byacu, kandi
urusheho kutwiyegereza. Uko ijambo ryawe risomwa cyangwa rivugwa, urihe umugisha, kandi uhe
umugisha umurimo wose ukorwa mu itorero ryawe, cyane cyane muri ubu bupasitori bwacu. Abarwayi
n’indushyi ubahe kwihangana, kandi utume imibabaro yabo ibahesha umugisha. Kandi turakwinginze,
ugenderere abigisha n’abigishwa babo bo mu mashuri yacu yose y’ubwenge. Kandi twese uduhe
gukurira mu buntu bwa yesu kristo, tukarushaho kumumenya, kuko kumumenya ari bwo bugingo
buhoraho, uduhe ibyo ku bw’uwo wadupfiriye,yesu kristo umwami wacu kandi umukiza wacu.amina

Gusabira umunsi w’icyumweru


Mwami wacu yesu kristo, tuzi yuko wazutse uvuye mu bapfuye ku munsi nk’uyu. Nuko uduhe guhora
twubaha uyu munsi wawe wera, twe kuwukoraho ibitakunezeza, kugira ngo natwe tubone kuzukana
ubugingo bushya, ngo biguheshe icyubahiro n’ishimwe. Ni wowe uhorana na data wa twese n’umwuka
wera, muri imana imwe iteka ryose.amina

Gusabira abari mu rugendo


Mana, ni wowe wayoboje abantu bawe nk’ubushyo ukuboko kwa mose na aroni, nuko turakwinginze,
urinde abari mu ngendo, ubahe gusohora amahoro; kandi igihe nikigera, uzabahe gutaha mu bwami
bwawe bwo mu ijuru. Tubisabye mu izina ra yesu umukiza wacu.amina

Gusabira umwaka mushya


Mana ishobora byose, ni wowe wenyine udahinduka, kandi ni wowe waducishije mu bihe bigenda
bihindahinduka; none ukaba utugejeje muri uyu mwaka mushya tukiri bazima. Nuko turakwinginze,
utubabarire ibyaha byose twakoze muri uwo mwaka ushize. Kandi udufashe tubone kumara iminsi
dusigaje tuguhesha icyubahiro. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu.amina

Isengesho ryo mu gihe cy’inzara


Mana data watwese w’imbabazi, turibuka ko mu gihe cy’umuhanuzi elisa wahinduye inzara yateye muri
samariya umwijuto; kandi umwami wacu yesu kristo yatwigishije kugusaba ngo uduhe ifunguro
ridutunga uko bukeye, nuko turakwinginze, udukize iyi nzara iduteye, uduhe imigisha ivuye mu ijuru,
utwereze neza imyaka, kugirango ibyo uduhaye tubikoreshe mu buryo buguhesha icyubahiro. Tubone
gutabara abandi bababaye. Tubisabye mu izina rya yesu kristo.amina

Isengesho ryo gusaba imvura


Mana data wa twese wo mu ijuru, ni wowe wasezeranije abitwararika ubwami bwawe no gukiranuka
kwawe, yuko azabongera ibyo bakena; none turakwinginze utuvubire imvura nziza , kugira ngo tubone
ibidutunga, kandi nawe biguheshe icyubahiro. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu.amina

Isengesho ryo gusaba umucyo


Mana ishobora byose, nubwo ibyaha byacu byari bikwiriye igihano cy’imvura nyinshi y’urushyana
duhawe, ariko none turakwinginze, utubabarire ku bw’imbabazi zawe, uduhe imicyo yo kweza imyaka
yacu, kandi no mu mitina yacu uduhe kwera imbuto zikwiriye abihannye. Tubisabye mu izina rya yesu
kristo umwami wacu.amina

Isengesho ryo mu gihe cy’ibiba


Mana ishobora byose, nyiri ijuru n’isi, muri wowe nimwo dufite ubugingo, tugenda, tubaho: ni wowe
uvushiriza izuba ryawe ababi n’abeza, ugaha imvura abakiranutsi n’abakiranirwa. Twebwe abantu bawe
bakwambaje turakwinginze,uturebane imbabazi,utwoherereze umugisha wawe uvuye mu ijuru,kandi
muri iki gihe cy’ibiba utumereze imyaka.uduhe guhaga ibyiza byawe mu mubiri no mu mutima,nawe
tujye dukora tugushima ubudasiba.tubisabye mw’izina ry’umwami wacu yesu kristo.amina

Isengesho ryo mu bihe by’imivurungano n’intambara


Mana ishobora byose niwowe mwami utegeka byose ukagira ubushobozi budatsindwa nikintu cyose
waremye;ni wowe uhana abanyabyaha igihano kibakwiriye.kandi ubabarira abihannye by’ukuri.nuko
turakwinginze twitonze cyane,udukize,udukure mu maboko y’ababisha bacu,utsembeho ubwibone
bwabo,ubamaremo igomwa,uhindure inama zabo ubusa,kugira ngo twebwe,nk’uko turindwa
n’amaboko yawe’twe kugerwaho n’icyago cyose,tubone kuguhimbariza,kuko ari wowe uha abantu
kunesha.tubisabye twishingikirije ku mirimo myiza umwana wawe yesu kristo umwami wacu
yadukoreye.amina

Isengesho ryo gusaba kubabarirwa ibyaha


Mana y’imbabazi,turakwinginze,ubabariye abantu bakwizeye,kandi ubahe, amahoro,bakurweho ibyaha
byabo byose bagukorere n’umutima utuje,kubwa yesu kristo umwami uwacu.amina

Cyangwa iri-

Mana ,tuzi yuko imico yawe ari ukubabarira abantu no kubagirira imbabazi;ni cyo gitumye tugusaba
kugira ngo wemere ibyo tugusabye twitonze;kandi ibyaha byacu ,naho bituboshye nk’ingoyi,ku bwo
kugira neza kwawe kwinshi utubohore,ngo duheshe yesu kristo icyubahiro,ni we murengezi wacu kandi
umuhuza wacu.amina

Gushima kw’abantu bose

Mama ishobora byose,data wa twese w’imbabazi zose,twebwe abantu bawe badakwiriye turagushima
cyane twitonze,tugushimiye iby’imbabazi byose watuguriye,(cyane cyane abaje none kugushimira ibyiza
uheruka kubagirira).turagushimira ko waturemye,ukaturinda,ukaduha ibindi byiza byose byo muri ubu
bugingo;ariko cyane cyane turagushimira urukundo rwawe rutarondoreka rwatumye ucunguza abari mu
isi umwami wacu yesu kristo,n’ibiduhesha ubuntu bwawe ,n’ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bwawe.

Kandi turakwinginze,uduhe kumenya neza imbabazi zawe zose uko zingana, kugirango imitima
yacu ibone kugushima tutaryarya,twe kwerekanisha ishimwe ryawe ibyo tuvuze gusa ,keretse bifatanyije
nibyo dukora;tugukorere tukuyobotse,dukora ibiyunganye byera iminsi yose tukiriho.ibyo byose
tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu,uwo twifurizanya nawe n’umwuka wera,icyubahiro
cyose n’ubwiza bwose n’ubwiza bwose ibihe bihoraho.amina

Mu Byo Gusenga Kwa Mu Gitondo


Kuri iyi minsi mikuru,uwo kuvukia,uwo kwerekanwa,uwa mariya wera,uwo kuzuka,uwo kuzamuka,uwa
pantekote,uwa yohana umubatiza,uwa yakobo wera,uwa batolomayo wera,uwa matayo wera,uwa
simoni na yuda abera uwa andereya wera,n’ubutatu;kuri iyo minsi mikuru mu byo gusenga kwa mu
gitondo,mu cyumba cyo kwemera kw’intumwa.umupasitori n’abantu bahagaze bavuge uku kwemera
kw’abakristo kwitwa

KWEMERA KWA ATANASIYO WERA (QUICUNQUE VULT)


Ushatse gukizwa wese akwkiriycyo guhamya kuruta byose n ukwemera katorike kw abakirisito bose.

Umuntu wese,niba atemera rwose uko kwemera, cyangwa akwangiza,ntazabura kurimbuka rwose.uko
kwemera niko uku:

Turamya imana imwe mu butatu;kandi turamya ubutatu mu bumwe.ntituvuga abaperesona


b’imana,haba no gutandukanya ubumwe bwayo;kuko hariho peresona umwe,ni data wa twese,undi ni
umwana,kandi undi ni umwuka wera.

Ariko ubumana bwa data wa twese n ’ubw ’ umwana ,n ’ubw ’umwuka wera ni ubumwe;icyubahiro
cyabo ni kimwe,kandi ubukuru bwabo ntibuzashira.nk’iko data wa twese ari, ni ko n’umwana ari,kandi ni
ko n’umwuka wera ari.

Data wa twese ntiyaremwe, umwana na we ntiyaremwe, kandi n’umwuka wera ntiyaremwe.

Data wa twese ntiyamenywa n’umuntu, umwana ntiyamenywa n’umuntu, n’umwuka wera nawe
ntiwamenywa n’umuntu.

Data wa twese ni utazashira, n’umwaka ni utazashira, kandi n’umwuka wera na we ni utazashyira

Ariko ntituvuga yuko abatazashyira ari batatu, ahubwo yuko ari umwe.

Kandi nk’uko abatamenywa n’umuntu atari batatu,kandi abataremwe atari batatu,ahubwo


abataremwe ari umwe,kandi abatamenywe n’umuntu ari umwe.

Niko data wa twese ari ushobora byose, n’umwuka ari ushobora byose, kandi n’umwuka wera na
we ari ushobora byose;

Nyamara ntihariho batatu bashobora byose, keretse umwe.


Kandi uko niko data wa twese ari imana, n’ umwana ari imana , kandi umwuka wera na we ari
imana

Nyamara ntihariho imana eshatu, keretse imana imwe

Kandi uko ni ko data wa twese ari umwami n’ umwana ari umwami, kandi umwuka wera na we
ari umwami; nyamara nyihariho abami batatu, keretse umwami umwe

Kandi uko niko data wa twese ari umwami, n’umwana ari umwami, kandi umwuka wera nawe ari
umwami: nyamara ntihariho abami batatu keretse umwami umwe.

Kandi nk’uko ukuri k’ ubukristo kuduhata kwemera buri peresona ukwe ko ari imana n’umwami.

Ni ko idini katolika itubuza guhamya tuti:”hariho imana eshatu cyangwa abami batatu” .

Nta waremye imana, ntiyaremwe, kandi ntiyabyawe.

Umwana akomoka kuri data wa twese wenyine, ntiyaremwe, ariko kandi ni umwana wayo rwose.

Umwuka wera akomoka kuri data wa twese n’umwana, ntiyaremwe, ntiyabyawe, ariko rwose
abakomokaho

Nicyo gituma hariho data wa twese umwe, si batatu; n’umwana umwe si batatu, n’umwuka wera umwe
si batatu.

Kandi muri ubu butatu ntiharimo uw’imbere, cyangwa ubaheruka;

Ahubwo abo baperesona batatu bose ntibashira, kandi banganya ubukuru. Nk’uko bivugwa haruguru,
ubumwe mu butatu, n’ubutatu mu bumwe, ni bwo dukwiriye kuramya.

Nicyo gituma ushatse gukizwa wese akwiriye kumenya iby’ubutatu atyo. Kandi ushatse guhabwa agakiza
kadashira wese, ningombwa ko yemera ibyo kuvuka k’umwami wacu yesu kristo mu buryo butunganye:

Kuko kwemera kacu gutunganye duhamya ari uku, ngo umwami wacu yesu kristo umwana w’imana ni
imana, kandi ni umuntu;

Ni imana kuko yakomotse kuri data wa twese, kandi yari ariho isi itararemwa; kandi ni umuntu, kuko
yabikomoye kuri nyina, ubwo yabyarirwaga mu isi.

Imana nyamana, kandi umuntu nyamuntu, ufite ubugingo bw’ubwenge, n’umubiri nk’uw’abandi bantu.

Ahwanye na data wa twese mu byerekeye ubumana bwe, nyamara ntahwanye na we mu byerekeye


kuba umuntu kwe.

Nubwo ari imana kandi n’umuntu, ariko si babiri, keretse kristo umwe;

Ni umwe, si mu buryo bwo guhindura ubumana ngo buhinduke umubiri, ahubwo mu buryo bwo kwinjiza
kuba umuntu kwe mu mana;

Ni umwe rwose, si mu buryo kuvanga ubumana, keretse ku bw’ubumwe bw’abo baperesona

Kuko, nk’uko ubugingo n’ umubiri biba umuntu umwe, abe ari ko imana n’umuntu biba kristo umwe.
Kristo uwo ni we wababarijwe kudukiza, akazamuka akajya mu ijuru, ubu yicaye iburyo bwa data wa
twese imana ishobora byose; kandi hanyuma azavayo aje gucira abazima n’abapfuye urubanza.

Ubwo azagaruka, abantu bazazazuka bafite imibiri, bavuge ibyo bakoze byose. Maze abakoze neza
bazazukira ubugingo buhoraho, naho abakoze nabi bazazukira umuriro utazima.

Uko niko kwemera katolika kw’abakristo bose. Umuntu utakwemera mu kuri, ntabasha gukizwa.

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy ’umwana, n ‘icy’umwana, n’icy’umwuka wera, nk’uko cyahoze
mbere na mbere, n’ubu ni ko kiri, kandi ni ko kuzahora kiba iteka ryose.amina

LITANI
Hakurikireho ibya litani, ni ko gusaba ibintu bitari bimwe, bivugwe barangije ibyo gusaba kwa mu
gitondo ku munsi w’icyumeru, ku wa gatatu, no kuwa gatanu, no ku yindi minsi, niba bitegetswe
n’umwepisikopi

Mana, data wa twese wo mu ijuru twebwe abanyabyaha bishobeye utugirire imbazbazi

Mana data watwese wo mu ijuru twebwe abanyabyaha bishobeye utugirire imbabazi

Mana, umwana kandi umucuguzi w’ isi , twebwe abanyabyaha bishobeye utugirire imbabazi

Mana, umwana kandi umucunguzi w’isi, twebwe abanyabyaha bishobeye utugirire imbabazi

Mana umwuka wera, ukomoka kuri data wa twese no ku mwana, twebwe abanyabyaha bishobeye
utugirire imbabazi

Mana, umwuka wera, ukomoka kuri data wa twese no ku mwana, twebwe abanyabyaha
bishobeye utugirire imbabazi

Ayi mu butatu bwera bushimwa kandi bufite icyubahiro, burimo abapersona batatu, ariko rero uri imana
imwe,twebwe abanyabyaha bishobeye utugirire imbabazi

Ayi mu butatu bwera bushimwa kandi bufite icyubahiro, burimo abpersona batatu ariko rero uri imana
imwe, twebwe abanyabyaha bishobeye utugirire imbabazi

Nyagasani, we kwibuka ibicumuro byacu n’ibya ba sogokuruza bacu, kandi ntuduhore ibyaha
byacu;utubabarire, mwami wacu mwiza, ubabarire abantu bawe wacunguje amaraso yawe y’igiciro
cyinshi, kandi ntuduhoranire umujinya iteka ryose.

Mwami mmwiza utubabarire

Udukize inabi yose n’igomwa, ubugambanyi n’ uburiganya bwa satani nadutera, kandi n’umujinya wawe
no gucirwaho iteka.

Mwami mwiza udukize.

Ujye udukiza ubujiji bwose, ubwibone, kwirarira, n’ uburyarya, ishyari, ubwanzi, kugomanwa no
kutababarirana kose.
Mwami mwiza, ubidukize.

Udukize ubusambanyi n’ ibindi byaha byose byicisha, no gushukana kose kw’ iyi si, na kamere yacu na
satani.

Mwami mwiza, ubidukize.

Udukize inkuba n’ inkubi y’umuyaga, n’ urupfu n’ inzara, intambara n’ ubwicanyi no gukenyuka.

Mwami mwiza, ubidukize.

Udukize imidugararo yose, ubugambanyi n’ ubugome, imyigishirize yose y’ ibinyoma, idini iyobya no
kwirema ibice, kugira unangiwe kandi uhinyura ijambo ryawe n’ amategeko yawe.

Mwami mwiza, na byo ubidukize.

Udukirishe guhinduka umuntu kwawe, kubatiza kwawe, kwiyiriza ubusa kwawe no kugeragezwa kwawe.

Mwami mwiza, ubidukirishe.

Udukirishe agahinda wagize no gututubikana amaraso, umusaraba wabambweho n’ imibabaro wagize,


kuzukana icyubahiro kwawe no kuza k’ umwuka wera

Mwami mwiza, ubidukirishe.

Kandi ujye udukiza mu bihe byose tubonamo imibabaro, mu bihe byose tubonamo ubukire, mu ngoyi z’
urupfu kandi no ku munsi wo gucirwaho iteka

Mwami mwiza, udukize.

Nyagasani mana, twebwe abanyabyaha turakwinginze wumve gusenga kwacu dusabira itorero ryawe
ryera ryo mu isi yose, kugira ngo wemere kuritegeka mu buryo butunganye.

Mwami mwiza, turakwinginze utwumvire

Emera kumurikishiriza abepiskopi n’abapasitori n’ abadiakoni ubwenge bw’ukuri, bisobanukiwe ijambo


ryawe, babone kuryerekana mu byo babwiriza no mu mico yabo myiza.

Mwami mwiza, turakwinginze utwumvire.

Emera guha umugaragu wawe perezida wa repubulika y’ u rwanda umugisha, hamwe n’ abaministiri be
n’ abandi bategetsi bahawe ubushobozi bwo gutegeka iki gihugu; kandi ujye ubayobora n’ ubwenge
bwawe buva mu ijuru.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire.

Emera guha ab’ inteko ishinga amategeko ubwenge no kujijuka babone gutegesha abantu imbabazi.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire.


Emera guha abacamanza bose umugisha babone guca imanza zitabera no kugira ukuri kutazashira mu
gihugu.

Mwami mwiza turakwinginze, utwumvire.

Emera guha abantu bawe bose umugisha no kubarinda

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera guha amahanga gushyira hamwe, kugirirana amahoro no guhuza imitima

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kuduha umutima ugukunda kandi ukubaha, no kugira umwete wo kumvira amategeko yawe

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kugwiza mu bantu bawe imbabazi zibemeza kumva ijambo ryawe bafite ubugwaneza. Baryakire
barikunze rwose, babone kwera imbuto z’umwuka.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kugarura mu nzira y’ukuri abashutswe bose, bakayoba.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera gukomeza abahagaze no guhumuriza abadakomeye mu mutima, ukabafasha, kandi abaguye


ubabyutse; maze hanyuma utsinde satani, umuture hasi, tumukandagire.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera gufasha bose abari mu kaga n’abishobeye, n’abababazwa, no kubatabara no kubahumuriza

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kurinda bose bari mu ngendo zo ku butaka, n’izo mu kirere; urinde n’abagore bose baramukwa
n’abarwayi bose n’ abana bato; kandi imbohe n’ abanyarugomo bose ubagirire imbabazi.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kurinda imfubyi n’abapfakazi n’abarenganywa n’abadafite shinge na rugero bose, no kubatunga

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kugirira abantu bose imbabazi

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera kubabarira abanzi bacu n’abaturenganya n’abatubeshyera, no kubahindura umutima

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Emera guha ubutaka kutwereza imyaka idukwiriye, tubone kuyisarura, tugatungwa nayo tunezerewe

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire


Utwemeze kwihana by’ukuri: ujye utubabarira ibyaha byacu byose n’ubunebwe n’ubujiji; kandi uduhe
ubuntu bw’umwuka wawe wera, atubashishe gutunganya ingeso zacu, nk’uko dutegekwa n’ijambo
ryawe ryera

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Mwana w’imana, turakwinginze, utwumvire.

Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire

Mwana w’intama w’imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.

Uduhe amahoro utanga

Mwana w’intama w’imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi

Utugirire imbabazi

Ayi kristo, utwumvire.

Ayi kristo, utwumvire.

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Kristo, utugirire imbabazi.

Kristo, utugirire imbabazi.

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Nyagasani, utugirire imbabazi.

Hanyuma umusengesha avuge isengesho ry’umwami wacu, afatanije n’abantu bose ati:

Data wa twese wo mi ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru, uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
natw tubabarira ababitugira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amen.

Umusengesha: nyagasani, ntutugirire ibihwanye n’ibyaha byacu.

Abantu: kandi ntitwiture ibihwanye n’ibicumuro byacu

Dusenge

Mana data wa twese w’imbabazi turagushimira yuko utagaya umuntu wese ugutakira afite umutima
ubabaye kandi wihana, cyangwa gusenga kw’abafite agahinda; none turakwinginze, ngo utugirire
imbabazi, udufashe mu masengesho yacu dusenga, iyo tubonye amakuba n’ibyago, aho biduterera hose.
Kandi turagusaba ngo ibibi satani cyangwa abantu bashaka kudukorera n’uburiganya buhindurwe ubusa;
ku bwo kugira neza kwawe ubimareho rwose, nk’uko uzi ibizaba bitaraba; hanyuma twebwe abantu
bawe bo mu itorero ryawe ryera tuzajye tugushimira iteka, kuko uturinda kubabazwa n abaduhiga.
Tubisabye ku bwa yesu kristo umwami wacu.amina
Nyagasani, haguruka udutabare, kandi udukize ku bw’izina ryawe

Mana, ba sogokuruza bacu badutekerereje ibyiza wakoze mu gihe cyabo no mu bihe bya kera
batarabaho; natwe twarabyiyumviye.

Nyagasani, haguruka udutabare, kandi udukize, ngo wiheshe icyubahiro

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’umwana n’icy’umwuka wera

Abantu: nk’uko cyahozeho mbere na mbere’ nubu niko cyiri kd niko kizahora kiba iteka ryose. Amina.

Ayi kristo, uturinde abanzi bacu.

Rebana imbabazi imibabaro yacu

Utugirire imbabazi, umenye agahinda dufite mu mutima.

Twebweabantu bawe, utugirire imbabazi kand utubabarire ibyaha byacu.

Ku bw’urukundo rwawe umva gusenga kwacu.

Mwana wa dawidi, utugirire imbabazi

Ayi kristo, emera kutwumva none n’iteka ryose.

Ayi kristo, utwumvane imbabazi; nyagasani kristo, utwumvane imbabazi.

Umusengesha: nyagasani, bigaragare ko imbabazi zawe zituriho.

Abantu: kuko ari wowe twiringira

Dusenge

Data wa twese, turakwinginga twitonze, urebane imbabazi intege nke zacu, kandi ibibi byose ibyari
bikwiriye kuduhama ubituzibukirize. Kugira ngo izina ryawe rihabwe icyubahiro; kandi iyo duterewe
n’ibyago hose, uduhe kwiringira imbabazi zawe tudashidikanya, tubone kuguhereza turi abera kandi
ababoneye mu ngeso zacu, ngo tuguheshe icyubahiro. Tubisabye ku bw’umurengezi wacu kandi
umuhuza wacu, niwe yesu kristo umwami wacu.amina

Isengesho rya krisostomu wera


Mana ishobora byose, turagushimira yuko uduhereye ubuntu uyu munsi kugusaba ibyo dushaka duhuje
umutima; kandi wasezeranije yuko batatu cg babiri ni bateranira hamwe mu izina ryawe, uzabaha ibyo
basaba, none, nyagasani, turakwinginze uduhe ibyo tugusabye, uko ubona ko byatugirira umumaro; kandi
tukiri muri iyi si ujye utumenyesha ukuri kwawe, no mu gihe kizaza tuzahabwe ubugingo buhoraho. Amina.

Gusaba ubuntu

Ubuntu bw’umwami wacu yesu kristo, n’urukundo rw’imana, n’ubumwe bw’umwuka wera. Bigumane
natwe twese iteka ryose. Amina

Aho niho litani igarukiye


Amasengesho y’amasabato n’ay’iminsi yera n’ibice byo gusomwa iyo bagabura igaburo ryera
Isabato ya mbere yo mu minsi yo kuza
Isengesho

Mana ishobora byose, uduhe ubuntu, kugira ngo twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro
z’umucyo, none muri ubu bugingo bw’abagenda bapfa, ubwo umwana wawe yesu kristo yaziyemo
yicishije bugufi cyane, akatugenderera, kugirango ku munsi w’imperuka, ubwo azazana igitinyiro
cy’ubwami bwe guciraabazima n abapfuye urubanza, tuzazukane ubugingo budashira ku bw’ubushobozi
bwa yesu kristo umwami wacu uhorana nawe ku ngoma hamwe n umwuka wera none n’iteka
ryose.amina

Iri sengesho rijye rivugwa iminsi yose yo kuza n’andi masengesho y’iyo minsi. Kugeza ku munsi
ubanziriza uwo kuvuka

Urwandiko abaroma 13.8-14

Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, kuko ibi
ngo "ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze" n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo
"ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda." ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma
urukundo ari rwo rusohoza amategeko.nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo
gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye. Ijoro rirakuze
burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo. Tugendane ingeso
nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke,
tudatongana kandi tutagira ishyari. Ahubwo mwambare umwami yesu kristo, kandi ntimuhe urwaho
imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.

Ubutumwa bwiza matayo 21.1-13

Bageze bugufi bw'i yerusalemu, bajya i betifage ku musozi wa elayono, maze yesu atuma abigishwa
babiri arababwira ati "mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye
n'iyayo, muziziture muzinzanire. Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti 'databuja ni
we uzishaka', maze araherako azibahe."ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore
ngo"mubwire umukobwa w'i siyoni muti'dore umwami wawe aje aho uri, ari uw'ineza ahetswe
n'indogobe,n'icyana cy'indogobe.' "ba bigishwa baragenda bakora nk'uko yesu yabategetse, bazana
indogobe n'iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho. Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa
imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti bayasasa mu nzira. Itara ry'abantu bamushagaye
bararangurura bati "hoziyana mwene dawidi, hahirwa uje mu izina ry'uwiteka! Hoziyana ahasumba
hose!" ageze i yerusalemu ab'umurwa bose barashika, barabaza bati "uriya ni nde?" barabasubiza bati
"ni umuhanuzi yesu w'i nazareti y'i galilaya." nuko yesu yinjira mu rusengero rw'imana, yirukanamo
abaruguriragamo bose, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma, arababwira ati
"byanditswe ngo 'inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo', ariko mwebwe mwayihinduye isenga
y'abambuzi."
Isabato ya kabiri yo mu minsi yo kuza
Isengesho

Mwami uhimbazwa, turagushimira yuko wandikishirije ibyanditswe byera byose kutwigisha; nuko ujye
udufasha, tubyumve, tubisome, tubyiteho, tubyige, tubigire ibyo kurya byo kudutunga mu mitima yacu,
kugirango kwihangana no guhumurizwa n’ijambo ryawe ryera biduheshe gufata no gukomeza rwose
iminsi yose ibyiringiro byiza byo kuzahabwa ubugingo budashira, ibyo waduhereye mu mukiza wacu
yesu kristo. Amina

Urwandiko abaroma 15.4-13

Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na
byo biduheshe ibyiringiro. Nuko rero imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima
yanyu nk'uko kristo yesu ashaka, kugira ngo muhimbaze imana y'umwami wacu yesu kristo ari yo na se,
n'umutima umwe n'akanwa kamwe. Nuko mwemerane nk'uko kristo na we yabemeye, kugira ngo imana
ihimbazwe. Ndavuga yuko kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'imana ku bw'ukuri
kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe, kandi ngo abanyamahanga bahimbarize
imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo"nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga,kandi nzaririmbira
izina ryawe." kandi ngo"banyamahanga mwese mwe, mwishimane n'ubwoko bwayo."kandi
ngo"banyamahanga mwese mwe, mushime uwiteka, kandi amoko yose amuhimbaze."yesaya na we
yarabisongeye ati"hazabaho igitsina cya yesayi, ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga,ni na we
abanyamahanga baziringira."imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no
kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'umwuka wera.

Ubutumwa bwiza luka 21.25-33

Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara,
bumirwe bumvise inyanja n'umuraba bihorera. Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira
ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo ni bwo bazabona umwana
w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi. Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame,
mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora." kandi abacira umugani ati
"nimwitegereze umutini n'ibindi biti byose. Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko
igihe cy'impeshyi kiri bugufi. Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw'imana
buri hafi.ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.
Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

Isabato ya gatatu yo mu minsi yo kuza


Mwami wacu yesu kristo, twibuka yuko, ubwo wazaga ubwa mbere, watumye integuza yawe, ngo
igutunganirize inzira imbere. Abe ari ko na none abo wategetse kugabura ibihishwe byawe batunganisha
inzira zawe guhindura imitima y’abatakumvira, bagire ubwenge bw’abakiranutsi, kugirango, nuza ubwa
kabiri gucira abari mu isi urubanza, uzasange turi abantu bemewe nawe. Ni wowe uhorana na data wa
twese ku ngoma hamwe n’umwuka wera, muri imana imwe iteka ryose. Amina

Urwandiko 1abakorinto 4.1-5


Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru
bw'imana.kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. 3 ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo
bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu, kuko ndetse nanjye
ubwanjye nticira urubanza kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo umwami
ni we uncira urubanza. Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo
kitarasohora, kugeza ubwo umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi
akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'imana ishimwe
rimukwiriye.

Ubutumwa bwiza matayo 11.2-10

Ariko yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati” mbese
ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereza undi?”Yesu arabasubiza ati” nimugende, mubwire
yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye. Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira,
ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo
ibyanjye bitazagusha, abo bakigenda, yesu atangira kuvugana n’abantu ibya yohana, ati:”mwagiye mu
butayu kubera iki? Umuntu wambaye imyenda yoroheye? Erega abambara iyoroheye baba mu ngo
z’abami. Ariko mwajyanywe ni iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko; kandi ndababwira yuko uruta
umuhanuzi cyane. Uwo niwe wandikiwe ngo”dore ndenda gutuma integuza yanjye imbere yawe,
izakubanziriza igutunganize inzira”.

Isabato ya kane yo mu minsi yo kuza


Isengesho

Mwami mana,ndakwinginze, uzane aho turi imbaraga zawe nyinshi, uzidutabaze; kandi ubwo ibyaha
n’ibicumuro byinshi bitwiziringaho bikatubuza cyane gusiganirwa aho dutegekwa, udukirishe vuba
ubuntu bwawe bwinshi n’imbabazi zawe nyinshi. Tubisabye mu izina ry’ umwana wawe watwitangiye
kuba inshungu yacu. Amina

Urwandiko abafilipi 4: 1-7


Nuko rero bene data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare
mushikamye mu mwami yesu, bakunzi banjye.ndahugura ewodiya, ndahugura na sintike ngo bahurize
imitima mu mwami yesu. Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by'ukuri, ndakwinginze ujye ufasha
abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na kilementi n'abandi
bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy'ubugingo. Mujye mwishimira mu mwami
wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti "mwishime!"ineza yanyu imenywe n'abantu bose,
umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'imana
mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y'imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya,
azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri kristo yesu.

Ubutumwa bwiza yohana 1.19-28


Ibi ni byo yohana yahamije, ubwo abayuda bamutumagaho abatambyi n'abalewi, bavanywe i
yerusalemu no kumubaza bati "uri nde?" nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati "si jye kristo."
nuko baramubaza bati "tubwire, uri eliya?"na we ati "sindi we."bati "uri wa muhanuzi?"arabasubiza ati
"oya." baramubaza bati "none se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?" ati "ndi ijwi
ry'urangururira mu butayu ngo 'nimugorore inzira y'uwiteka', nk'uko umuhanuzi yesaya yabivuze."abari
batumwe bari abafarisayo. Nuko baramubaza bati "none ubatiriza iki, ko utari kristo, ntube na eliya,
ntube na wa muhanuzi?" yohana arabasubiza ati "jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo
mutaramenya, uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw'inkweto ze."ibyo
byabereye i betaniya hakurya ya yorodani, aho yohana yabatirizaga.

UMUNSI WO KUVUKA K’UMWAMI WACU (DECEMBER 25)


Isengesho

Mana ishobora byose turagushimira yuko waduhaye umwana wawe w’ikinege ngo abe umuntu nkatwe,
akabyarwa n’umwari utunganye, nk’uko twibuka uyu munsi. Nuko turakwinginze, ubwo twabyawe ubwa
kabiri, tugahindurwa abana bawe n’uko watwemeranye imbabazi. Uduhe kujya duhindurwa bashya
iminsi yose n’umwuka wawe wera. Tubisabye mu izina ry’umwami wacu yesu kristo.amina

Urwandiko Abaheburayo 1:1-12

Kera imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba
umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.uwo kuko ari ukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya
kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry'imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho
ibyaha byacu yicara iburyo bw'ikomeye cyane yo mu ijuru.amaze kurusha abamarayika icyubahiro,
nk'uko n'izina yarazwe riruta ayabo. Mbese ni nde wo mu bamarayika imana yigeze kubwira it"uri
umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye"? Cyangwa ngo ivuge iti"nzaba se, na we azaba umwana
wanjye"? Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti "abamarayika b'imana bose
bamuramye." iby'abamarayika yarabivuze iti"ihindura abamarayika bayo imiyaga, n'abagaragu bayo
ibahindura ibirimi by'umuriro." ariko iby'umwana wayo byo yarabyeruye iti"intebe yawe mana, ni
iy'iteka ryose, inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka. Kuko wakunze gukiranuka ukanga
ubugome, ni cyo cyatumye imana, ari yo mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, ikakurutisha bagenzi
bawe." yongera kuvuga iby'umwana wayo iti"uwiteka, mbere na mbere, ni wowe washyizeho urufatiro
rw'isi, n'ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe. Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,ibyo byose
bizasaza nk'umwenda, kandi uzabizinga nk'umwitero,bihindurwe ukundi.ariko wowe ho uri uko
wahoze,imyaka y'ubugingo bwawe ntizagira iherezo.

Ubutumwa Bwiza Yohana 1.1-14

Mbere na mbere hariho jambo; jambo uwo yahoranye n'imana kandi jambo yari imana. Uwo yahoranye
n'imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe
kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w'abantu. Uwo mucyo
uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya. Hariho umuntu watumwe n'imana witwaga yohana.
Uwo yazanywe no guhamya iby'umucyo, ngo atume bose bizera. Icyakora uwo si we uwo mucyo,
ahubwo ni we wahamije ibyawo. Uwo mucyo ni we mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza
mu isi ngo amurikire umuntu wese. Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya.
Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye
ubushobozi bwo kuba abana b'imana. Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri,
cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'imana. Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe
(tubona ubwiza bwe busa n'ubw'umwana w'ikinege wa se), yuzuye ubuntu n'ukuri.

Umunsi Twibukiraho Sitefano Wera (December 26)

Isengesho

Nyagasani, turakwinginze kugirango, iyo duca mu karengane k’iyi si baduhora ukuri kwawe, udufashe
kubura amaso dutumbire mu ijuru tubone ubwiza bwawe buzahishurwa; kandi ujye utwuzuza umwuka
wawe wera, tubone gukunda abaturenganya no kubasabira umugisha, dukurikije umugaragu wawe
sitefano wishwe bamuguhora, ubwo yasabiraga abamwishe, akaba akwitwaraho, wowe uhora uri iburyo
bw’imana, utabara abarengenywa wa ku bwawe, kandi umurengezi wacu ushimwa utuburanira. Amina

Icyo Mu Cyimbo Cy’urwandiko Ibyakozwe 7, 55-60

Ariko sitefano yuzuye umwuka wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw'imana na yesu
ahagaze iburyo bw'imana, aravuga ati "dore mbonye ijuru rikingutse, n'umwana w'umuntu ahagaze
iburyo bw'imana."barasakuza cyane biziba amatwi, bamugwirira icyarimwe, baramukurubana bamuvana
mu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by'umusore
witwaga sawuli. Bakimutera amabuye, arambaza aravuga ati "mwami yesu, akira umwuka wanjye."
arapfukama avuga ijwi rirenga ati "mwami, ntubabareho iki cyaha." amaze kuvuga atyo arasinzira.

ubutumwa bwiza matayo 23, 34-39

Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo
muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu
yose bajyamo, muhereko mugibweho n'amaraso yose y'abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso
ya abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya zakariya mwene berekiya, mwiciye hagati y'ahera
h'urusengero n'igicaniro. Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b'iki gihe.yerusalemu,
yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana
bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? Dore inzu yanyu
muyisigiwe ari umusaka. Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti
'hahirwa uje mu izina ry'uwiteka.

Umunsi Twibukiraho Ibya Yohana. Uwanditse Ubutumwa (December 27)

Isengesho

Mwami wacu w’imbabazi, turakwinginze umurikishirize itorero umucyo, uzatuma iryo torero, ubwo
riyobowe n’imyigishirize y’ntumwa yawe yohana wanditse ubutumwa, rigenda rivirwa n’umucyo w’ukuri
kwawe, ugez’ ubwo hanyuma rizaba rigeze mu mucyo utazazima w’ubugingo buhoraho. Tubisabye mu
izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina

Urwandiko 1 Yohana 1, 1-10

uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo
twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we jambo ry'ubugingo kandi ubwo bugingo bwarerekanywe
turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo bugingo buhoraho, bwahoranye na data
wa twese tukabwerekwa. Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye
natwe, kuko ubwacu dufatanije na data wa twese n'umwana we yesu kristo. Ibyo ni byo tubandikiye,
kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi. Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we
tukabubabwira, yuko imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko
dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye
mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya yesu umwana wayo
atwezaho ibyaha byose.nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no
kutwezaho gukiranirwa kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi
n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

Ubutumwa Bwiza Yohana 21, 19-25

Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati
"nkurikira."petero arakebuka, abona umwigishwa yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari
wariseguye igituza cya yesu basangira nijoro akamubaza ati "databuja, ni nde ugiye kukugambanira?"
petero abonye uwo abaza yesu ati "mwami, uyu se azamera ate?"yesu aramusubiza ati "niba nshaka ko
agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira." ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene
data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko yesu ntiyabwiye petero yuko uwo atazapfa, ahubwo
yaramubwiye ngo "niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?" uyu ni we wa mwigishwa
uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby'ukuri. Ariko hariho n'ibindi
byinshi yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.

Isabato Ikurikira Umunsi Wo Kuvuka

Isengesho Ni Rimwe N’iry’umunsi Wo Kuvuka (Paji Ya 41)

Urwandiko Abagalatiya 4, 1-7

Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n'imbata, nubwo yaba ari
nyir'ibintu byose. Ahubwo ategekwa n'abamurera n'ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se. Natwe ni
ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n'amategeko ya mbere yahoze mu isi. Maze igihe gikwiriye
gisohoye imana yohereza umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko
ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'imana.kandi kuko muri abana bayo, ni
cyo cyatumye imana yohereza umwuka w'umwana wayo mu mitima yacu avuga ati "aba, data." ni cyo
gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n'umuragwa ubihawe
n'imana.

Ubutumwa Bwiza Matayo 1, 18-25

Kuvuka kwa yesu kristo kwagenze gutya. Nyina mariya yari yarasabwe na yosefu, ariko yari
ataramurongora, babona afite inda y'umwuka wera. Umugabo we yosefu kuko yari umukiranutsi kandi
adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa. Akibitekereza,
marayika w'umwami imana amubonekera mu nzozi ati "yosefu mwene dawidi, witinya kurongora
umugeni wawe mariya, kuko imbuto imurimo ari iy'umwuka wera. Azabyara umuhungu uzamwite yesu,
kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo."nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo umwami
imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo "dore umwari azasama inda kandi azabyara
umuhungu,azitwa imanweli",risobanurwa ngo "imana iri kumwe natwe". Yosefu akangutse abigenza uko
marayika w'umwami imana yamutegetse, arongora umugeni we. Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe
yabyariye umuhungu, amwita yesu.

Umunsi Twibukiraho Gukebwa Kwa Kristo

(Janvier 1)

Isengesho

Mana ishobora byose, tuzi yuko wemeye ko umwana wawe ushimwa akebwa. None turagusaba,
kugirango uduhe gukebwa nyakuri guheshwa n’umwuka; maze imitima yacu n’ingingo zacu zose, ni
bimara gupfa ku irari ry’isi no kwifuza kose k’umubiri, tujye tukuyoboka muri byose udushakaho.
Tubisabye mu izina ry’umwana wawe yesu kristo umwami wacu. Amina

Urwandiko Abaroma 4:8-14

Hahirwa umuntu uwiteka atazabaraho icyaha." mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine,
cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti "kwizera kwa aburahamu kwamuhwanirijwe no
gukiranuka"? Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si
ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa. Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba
ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, akugira ngo abe sekuruza
w'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka, na we abone kuba
sekuruza w'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruza
aburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa, kuko amategeko atari yo yahesheje aburahamu
cyangwa urubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku
kwizera. Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutse ubusa n'iryo sezerano na
ryo rikaba ripfuye.

Ubutumwa Bwiza Luka 2.15-21

Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati "nimuze tujye i betelehemu turebe
ibyabayeyo, ibyo umwami imana itumenyesheje." bagenda bihuta, basanga mariya na yosefu n'umwana
w'uruhinja aryamishijwe mu muvure w'inka. Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana nk'uko
babibwiwe. Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye. Ariko mariya abika ayo
magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima
imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk'uko babibwiwe. Nuko iminsi munani ishize
arakebwa bamwita yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.

Umunsi Wo Kwerekanwa K’umwami Wacu

(Janvier 6)

Isengesho

Mana, turagushimira yuko wayoboresheje ba banyabwenge inyenyeri, ukabereka umwana wawe


w’ikinege. Natwe waduhaye kumumenya, naho ubu tumumenyeshwa no kwizera gusa; ariko, mana
y’imbabazi, turakwinginze, uzaduhe kumumenya rwose mu bugingo bwacu buzaza, aho tuzamubonera
afite ubwiza bw’ubumana bwe. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina
Urwandiko Abefeso 3:1-12

Ni cyo gituma jyewe pawulo ndi imbohe ya kristo yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga. Kandi
namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugabura ubuntu bw'imana nahawe ku bwanyu, ko mpishurirwa
ubwiru bwayo mu iyerekwa nk'uko nabanje kwandika mu magambo make. Namwe nimuyasoma
muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa kristo koko. Ubwo ntibwamenyeshejwe abana
b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwe n'umwuka,
yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z'umubiri umwe natwe, abaheshejwe
n'ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri kristo yesu ibyasezeranijwe.

Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'imana, iyo naheshejwe
n'imbaraga zayo zinkoreramo. Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu
kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa kristo butarondoreka, njijure
bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'imana yaremye byose
uhereye kera kose, kugira ngo muri iki gihe abatware n'abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo
bw'umwuka, bamenyeshwe n'itorero ubwenge bw'imana bw'uburyo bwinshi nk'uko yabigambiriye kera
kose muri kristo yesu umwami wacu. Muri we ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere imana
dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.

Ubutumwa Bwiza Matayo 2.1-12

Yesu amaze kuvukira i betelehemu mu gihugu cy'i yudaya ku ngoma y'umwami herode, haza
abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i yerusalemu, barabaza bati "umwami w'abayuda wavutse
ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya." umwami herode
abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose
b'ubwo bwoko, ababaza aho kristo azavukira aho ari ho.bati "ni i betelehemu mu gihugu cy'i yudaya. Ni
ko byanditswe n'umuhanuzi ngo nawe betelehemu ho mu gihugu cya yuda ni ukuri nturi mutoya mu
midugudu ikomeye ya yuda, kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,uzaragira ubwoko bwanjye
bw'abisirayeli.' "

Nuko herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,
abatuma i betelehemu ati "nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muze
mubimbwire, nanjye njye kumuramya."bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye
bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho. Babonye iyo nyenyeri
baranezerwa cyane. Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina mariya, barapfukama
baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi.
Baburizwa n'imana mu nzozi gusubira kwa herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.

Isabato Ya 1.

Ikurikira Umunsi Wo Kwerekanwa

Isengesho

Mwami imana, turakwinginze ku bw’imbabazi zawe kumva gusenga kw’abantu bawe bakwambaza;
ubahe kumenya ibyo bakwiriye gukora, kandi n’imbaraga n’ubuntu byo kubashoboza kubikoresha
umurava. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina

Urwandiko Abaroma 12.1-5


Nuko bene data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima
byera bishimwa n'imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe,
ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo imana ishaka, ari byo
byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu
nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko imana yagereye umuntu wese
kwizera. Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo
umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri kristo, umuntu wese ni
urugingo rwa mugenzi we.

Ubutumwa Bwiza Luka 2:41-52

Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i yerusalemu mu minsi mikuru ya pasika. Nuko amaze imyaka
cumi n'ibiri avutse, barazamuka nk'uko umugenzo w'iyo minsi mikuru wari uri. Bamaze iyo minsi
basubirayo, uwo mwana yesu asigara i yerusalemu ababyeyi be batabizi. Icyakora bibwiraga yuko ari mu
itara ry'abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw'umunsi umwe maze bamushakira muri bene
wabo no mu ncuti zabo, bamubuze basubira i yerusalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamubona
mu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza. Abamwumvise bose batangazwa
n'ubwenge bwe n'ibyo abasubiza. Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati "mwana wanjye, ni iki
cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze."arabasubiza ati
"mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa data?" ntibasobanukirwa n'iryo jambo
ababwiye. Amanukana na bo ajya i nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.
Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'imana n'abantu.

Isabato Ya 2

Ikurikira Umunsi Wo Kwerekanwa

Isengesho

Mana ishobora byose idashira, ni wowe utegeka ibyo mu ijuru no mu isi byose; turagusaba ku
bw’imbabazi zawe, kugirango wumve ibyo abantu bawe tukwingingira; kandi uduhe amahoro yawe
iminsi yose tukiriho. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina

Urwandiko Abaroma 12.6-15

Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi
duhanure uko kwizera kwacu kungana, cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'imana
tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,cyangwa uhugura agire
umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi
azigire anezerewe.urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza.ku
byo gukunda bene data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,
ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere umwami wacu. Mwishime mufite
ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, mugabanye abera uko bakennye,
mushishikarire gucumbikira abashyitsi.ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire
ntimubavume. Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.

Ubutumwa Bwiza Yohana 2.1-11


Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i kana y'i galilaya, kandi na nyina wa yesu yari ahari. Yesu
bamutorana n'abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe. Nuko vino ishize, nyina wa yesu aramubwira ati
"nta vino bafite."yesu aramubwira ati "mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera." nyina
abwira abahereza ati "icyo ababwira cyose mugikore."hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye,
zashyiriweho kwiyeza nk'uko umugenzo w'abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa
eshatu z'amazi. Yesu arababwira ati "mwuzuze intango amazi." barazuzuza bageza ku ngara. Arababwira
ati "nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru." barayamushyira. Uwo musangwa mukuru
asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo
bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe aramubwira ati "abandi bose babanza vino nziza,
abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo
uherutsa.” Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere yesu yakoreye i kana y'i galilaya, yerekana icyubahiro cye,
abigishwa be baramwizera.

Isabato Ya 3.

Ikurikira Umunsi Wo Kwerekanwa

Isengesho

Mana ishobora byose idashira, turagusaba ku bw’imbabazi zawe, kugira ngo urebe intege nke zacu,
kandi uko tuzaba mu kaga kose, cg mu bukene bwose, ujye uramburira akaboko kwawe kw’iburyo
kudutabara no kudufasha. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu.amina

Urwandiko Abaroma 12.16-21

Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite


abanyabwenge.ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere
abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.
Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo
"guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko uwiteka avuga." ahubwo umwanzi wawe nasonza
umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku
mutwe.ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.

Ubutumwa Bwiza Matayo 8.1-13

Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. Maze haza umubembe aramwegera,
aramupfukamira aramubwira ati "mwami, washaka wabasha kunkiza."arambura ukuboko amukoraho ati
"ndabishaka kira." uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati "wirinde ntugire uwo
ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo
kubahamiriza." ageze i kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w'abasirikare aramwinginga ati
"mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane."aramubwira ati "ndaza
mukize."umutware w'abasirikare aramusubiza ati "mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye,
ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite
abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti 'genda' aragenda, nabwira undi nti 'ngwino' akaza, nabwira
umugaragu wanjye nti 'kora iki' akagikora." yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati
"ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu bisirayeli. Ndababwira
yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, bakicarana na aburahamu na isaka na yakobo
mu bwami bwo mu ijuru, ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho
bazaririra bakahahekenyera amenyo." yesu abwira uwo mutware ati "nuko genda bikubere nk'uko
wizeye."umugaragu we akira uwo mwanya.

Isabato Ya 4

Ikurikira Umunsi Wo Kwerekanwa

Isengesho

Mana, uzi yuko turi mu kaga kenshi gakomeye k’ibishaka kutugusha, bidutera kugira intege nke za
kamere yacu, zituma tutabasha gukomeza iteka guhagarara dushikamye. Nuko rero turakwinginze
udukomereshe imbaraga zawe, zidutabare, kugira ngo zitumire, ukotugeze mu kaga kose, kandi
ziducishe mu moshya yose. Tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu. Amina

Urwandiko Abaroma 13.1-7

Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku mana, n'abatware
bariho bashyizweho n'imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'imana, kandi
abaryanga bazatsindwa n'urubanza. Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi.
Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, kuko ari umukozi w'imana uguhesha
ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w'imana, uhoresha umujinya
ukora nabi. Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo
ubyemejwe n'umutima uhana.ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'imana bitangiye
gukora uwo murimo. Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire,
abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.

Ubutumwa Bwiza Matayo 8.23-34

Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo
burengerwa n'umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. Baraza baramukangura bati
"databuja, dukize turapfuye."arababaza ati "ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?"
maze arabyuka acyaha umuyaga n'inyanja, biratuza rwose. Abantu baratangara bati "uyu ni muntu ki?
Umuyaga n'inyanja na byo biramwumvira! Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'abagadareni, ahura
n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka
kunyura muri iyo nzira. Barataka cyane bati "duhuriye he, mwana w'imana? Mbese uje hano kutwica
urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?"hirya yabo hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha.
Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati "nutwirukana utwohereze muri uriya mugana
w'ingurube."arabasubiza ati "nimugende." babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana
wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi. Abungeri bazo barahunga, binjiye mu
mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n'iby'abari batewe n'abadayimoni. Abo muri uwo mudugudu
bose bajya gusanganira yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

Isabato Ya 5

Ikurikira Umunsi Wo Kwerekanwa

Isengesho

Nyagasani, turakwinginze, urinde ab’umuryango w’itorero ryawe, ubahe gukomeza iteka kwizera ibyo
waduhishuriye, batabivanga n’ibizira, kugirango twebwe abishingikirije ku byiringiro by’ubuntu bwawe
byonyine, turindwe n’imbaraga zawe nyinshi iteka. Tubisabye mu izina ry umwami wacu yesu kristo.
Amina

Urwandiko Abakolosayi 3.12-17

Nuko nk'uko bikwiriye intore z'imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no
kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko
umuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
Mureke amahoro ya kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi
mugire imitima ishima. Ijambo rya kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye,
muhugurane muri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana imana ishimwe mu
mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'umwami
yesu, mushima imana data wa twese ku bw'uwo.

Ubutumwa Bwiza Matayo 13.24-30

Nuko abacira undi mugani aravuga ati "ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umuntu wabibye imbuto
nziza mu murima we, nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.
Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka. Abagaragu be baraza babaza umutware
bati 'mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?' ati
'umwanzi ni we wagize atyo.' abagaragu be baramubaza bati 'noneho urashaka ko tugenda
tukarurandura? Na we ati 'oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n'amasaka, mureke
bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: mubanze muteranye
urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.' "

Isabato Ya 6

Ikurikira Umunsi Wo Kwerekanwa

Isengesho

Mana, turagushimira yuko umwana wawe ushimwa yerekaniwe kumaraho imirimo ya satani,
akaduhindura abana bawe n’abaragwa b’ ubugingo budashira; nuko rero, ubwo dufite ibyo byiringiro,
uduhe gukiranuka, nk’uko umwana wawe akiranuka, kugirango ubwo azazana imbaraga n’icyubahiro
cyinshi, tuzinjire mu bwami bwe bwiza budashira dusa nawe. Tubisabye mu izina ry umwami wacu yesu
kristo. Amina,

Urwandiko 1yohana 3.1-8

Nimurebe urukundo ruhebuje data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'imana kandi ni ko
turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b'imana ariko uko
tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba
uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye. Umuntu wese ukora icyaha,
aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha
kimurimo. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye
kandi ntiyamumenye. Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ari
umukiranutsi. Ukora ibyaha ni uwa satani, kuko uhereye mbere na mbere satani akora ibyaha. Ibyo
umwana w'imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya satani.

Ubutumwa Bwiza Matayo 24.23-31

Abiyita kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo
babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba."nuko nibababwira bati 'dore
ari mu butayu', ntimuzajyeyo, cyangwa bati 'dore ari mu kirambi', ntimuzabyemere. Kuko nk'uko
umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k'umwana w'umuntu
kuzaba. "aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira. "ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo
minsi, uwo mwanya 'izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru,
n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.' ubwo ni bwo ikimenyetso cy'umwana w'umuntu kizabonekera
mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru,
afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye
intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

Isabato Yitwa Seputuwagesima

Isengesho

Mwami mana, turakwinginze, wumvane imbabazi gusenga kw’abantu bawe, kandi nubwo ibihano
duhanwa bitaruta ibikwiriye ibicumuro byacu, ubidukize, kubwo kugira neza kwawe n’imbabazi zawe
kugirango izina ryawe rihimbazwe tubisabye mu izina rya yesu kristo umwami wacu amina

Urwandiko I Abakorinto 9.24-27

Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko
mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza
batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe
iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk'utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk'uhusha.
Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye
ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.

Ubutumwa Bwiza Matayo 20.1-16

Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo
bahingire uruzabibu rwe. Asezerana n'abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.
Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, na bo arababwira ati
'namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.' baragenda. Yongera gusohoka mu isaha
esheshatu n'isaha cyenda, abigenza atyo. Isaha zibaye cumi n'imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze
arababaza ati 'ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?' baramusubiza bati 'kuko ari nta
waduhaye umurimo.' arababwira ati 'namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.' "bugorobye nyir'uruzabibu
abwira igisonga cye ati 'hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba
mbere.' abatangiye mu isaha cumi n'imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. Ababanje baje
bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe. Bazihawe bitotombera
nyir'uruzabibu bati 'aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose
tuvunika, twicwa n'izuba!'"na we asubiza umwe muri bo ati 'mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko
twasezeranye idenariyo imwe? Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe, mbese
hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!' "uko ni ko
ab'inyuma bazaba ab'imbere, kandi ab'imbere bazaba ab'inyuma."

Isabato Yitwa Sekisangesima

Isengesho

Mwami mana uzi yuko imirimo dukora ubwacu atariyo twiringira nahato nuko re nuko rero ujye
uturindisha amaboko yawe kugira ngo hatagira ibyago cyangwa amakuba.tubisabye mu izina ry umwami
wacu yesu kristo. Amina

Ukwandiko 2 Abakorinto 11.19-31

mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge. Murihangana iyo umuntu
abahinduye imbata, iyo aabamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi. Ibyerekeye ibyo
bigawa, ni koko twabigizemo intege nke.nyamara icyo undi wese ahangara gukora (ibi mbivuze
nk'umupfu) nanjye nagihangara. Mbese abo si abaheburayo? Nanjye ni uko. Si abisirayeli? Nanjye ni
uko. Si urubyaro rwa aburahamu? Nanjye ni uko. Si abakozi ba kristo bagabura ibye? (noneho ndavuga
nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha
cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu. Ibihe bitanu abayuda bankubise inkoni
mirongo itatu n'icyenda. Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge
zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo, nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n'inzuzi, mu kaga
gatewe n'abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n'abapagani, mu kaga ko mu
midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene data b'ibinyoma, mu
miruho n'imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n'inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n'imbeho,
nambara ubusa. Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira
umutima amatorero yose. Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye?

Ninde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby'intege nke
zanjye. Imana y'umwami yesu ari yo na se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya

Ubutumwa Bwiza Luka 8.4-15

nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani
ati"umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere
zirazitoragura. Izindi zigwa ku kara, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi. Izindi zigwa mu
mahwa, amahwa amerana na zo araziniga. Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe
ijana, indi ijana, bityo bityo."amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati "ufite amatwi yumva
niyumve."nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. Arababwira ati "mwebweho mwahawe
kumenya ubwiru bw'ubwami bw'imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba
babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa."dore iby'uwo mugani ni ibi:
imbuto ni ijambo ry'imana. Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma umwanzi akaza agakura
ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe. Izaguye ku kara, abo ni bo bumva ijambo
bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bizera umwanya muto, maze ibibagerageza
byabageraho bagasubira inyuma. Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya
n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza. Izo mu butaka bwiza,
abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
Isaboto Yitwa Kwitwa Kwinwagesima

Isengesho

Mwami mana. Ubwo watunyesheje yuko ibyo dukokara byose bitagigira umumaro namuke, niba
bidafatanyije n urukundo, turagusaba cyane. Nuko turakwinginze.utume umwka wawe wera.
Amusukishe mu mitima yacu impano kandi ari rwo rudukesha abantu ingeso nziza zose.erega utarufite
aguhwaniye n’upfuye ahagaze.uduhe ibyo ku bw’umwana wawe w’ikinegeyesu kristo’ amen

Urwandiko 1 Abakorinto 13.1-13

Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa
uvuga cyangwa icyuma kirenga.

kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo
nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi
nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko
singire urukundo, nta cyo byamarira. Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari,
urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho,
ntirutekereza ikibi ku bantu,

ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose,
rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga
izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho
igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho. Nkiri umwana muto
navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze
gukura mva mu by'ubwana. Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe
tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko
namenywe rwose.ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko
ikiruta ibindi ni urukundo.

Ubutumwa Bwiza Luka 18.31-43

Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati "dore turazamuka tujye i yerusalemu, kandi
ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku mwana w'umuntu. Azagambanirwa mu bapagani,
azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe, kandi nibamara kumukubita imikoba
bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka."ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo
magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe. Nuko yenda kugera i yeriko, impumyi yari yicaye
iruhande rw'inzira isabiriza, yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo. Barayibwira bati "ni yesu
w'i nazareti uhita." irataka cyane iti "yesu mwene dawidi, mbabarira."abagiye imbere barayicyaha ngo
iceceke, ariko irushaho gutaka iti "mwene dawidi, mbabarira." yesu arahagarara, ategeka ko
bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati "urashaka ko nkugirira nte?"iti "databuja, ndashaka
guhumuka." yesu arayibwira ati "humuka, kwizera kwawe kuragukijije."ako kanya arahumuka,
amukurikira ahimbaza imana. Abantu bose babibonye bashima imana.

Umunsi Wa Mbere W’iyo Kwiyiriza Ubusa


Kwa Kristo Ni Ko Kwihana Kwacu

Isengesho

Mana ishobora byose idashira turagushimira yuko ari ntacyo waremye cyose wanga, kandi ubabarira
ibyaha by’abihana bose nuko turakwinginze uturememo imitima mishya yihana tugire gahinda k’ibyaha
byacu nk’uko dukwiriye kandi twemere ko turi indembe rwose kugirango tubabarirwe rwose ibyaha
byose. Mana y’imbabazi zose, tubisabye mu izina ry umwami wacu yesu kristo. Amina

Mu Cyimbo Cy’urwandiko Yoweli 2.12-17

Uwiteka aravuga ati "ariko n'ubu nimungarukire n'imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire
muboroge." imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire uwiteka imana
yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n'imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi,
kandi yitangira kuzana ikibi. Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, mubone uko
mutura uwiteka imana yanyu amaturo y'ifu n'ay'ibinyobwa? Muvugirize impanda i siyoni, mutegeke
kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera, muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n'abana
n'abakiri ku ibere, umukwe nasohoke mu nzu ye, n'umugeni mu nzu yarongorewemo. Abatambyi
bakorera uwiteka nibaririre hagati y'umuryango w'urusengero n'igicaniro, maze bavuge bati "uwiteka
we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab'umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe
n'abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati 'imana yabo iri hehe?' "

Ubutumwa Bwiza Matayo 6.16-21

"kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro
kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano
zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu
batamenya ko wiyirije ubusa keretse so uri ahiherereye, kandi so ureba ibyiherereye azakugororera.

Isabato 1

Yo Mu Minsi Yo Kwiyiriza Ubusa

Isengesho

Mwami yesu turagushimira yuko wamaze iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro wiyiriza ubusa kuba
icyitegererezo cyacu. Nuko turakwinginze uduhere ubuntu budufashe kwiyiriza ubusa, uburyo butuma
kamere yacu itegekwa rwose n umwuka wawe, natwetukumvira ibyiza udutegeka dukiranuka,
duhinduka abera nyakuri, ngo biguheshe icyubahiro n’igitinyiro. Ni wowe uhorana na data wa twese
n’umwuka wera, muri imana imwe iteka ryose.amina
Urwandiko 2abakorinto 6.1-10

Kandi ubwo dukorana nayo turabinga kugirango mudaherwa ubuntu bw imana gupfa ubusa; kuko
yavuze iti” mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye. No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye dore
none nicyo gihe cyo kwemererwamo ;dore none niwo munsi wo gukirizwamo. Ntitugire igisitaza
dushyira mu nzira y umuntu wese kugirango umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo kukintu cyose
twihe agaciro nk’abakozi b’imana bagabura ibyayo. Twihangane cyane mu makuba no mu mibabaro mu
byago, mu biboko, mu mazu y’imbohe mu midugararo no mu mihati tuba maso twirirwa ubusa, dufite
umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza , dufite umwuka wera, dufite urukundo
rutaryarya, tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’imana kandi dufite intwaro zo gukiranuko z’iburyo
n iz’ubumoso, mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe dutekerezwa ko turi
abashukanyi ariko turi ab ukuri, dutekerezwa ko turi abatamenyekana kandi nyamara turi ibirangirire
dusa n abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n abahanwa ariko ntitwicwa, dusa n’abababara ariko
twishima iteka, dusa nk’abakene nyamara dutungishha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara
dufite byose.

Ubutumwa Bwiza Matayo 4.1-11

Maze yesu ajyanwa n'umwuka mu butayu kugeragezwa n'umwanzi, amaze iminsi mirongo ine n'amajoro
mirongo ine atarya, abona gusonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati "niba uri umwana
w'imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima."aramusubiza ati "handitswe ngo 'umuntu ntatungwa
n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'imana.' " maze umwanzi
amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati "niba uri umwana
w'imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo 'izagutegekera abamarayika bayo,bakuramire mu maboko
yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye.' "yesu aramusubiza ati "kandi handitswe ngo 'ntukagerageze
uwiteka imana yawe.' " umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka
ubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo aramubwira ati "biriya byose ndabiguha nupfukama
ukandamya." yesu aramubwira ati "genda satani, kuko handitswe ngo 'uramye uwiteka imana yawe, abe
ari yo ukorera yonyine.' "Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.

Isabato 2

Yo Mu Minsi Yo Kwiyiriza Ubusa

Isengesho

Mana ishobora byose, uzi yuko ubwacu tutabasha na hato kwitabara. Nuko rero, ujye uturindisha umubiri
n’umutima kugira ngo dukire ibyago byose n’amakuba yose byatera umubiri, dukire n’ibiteye isoni byose
twakwibwira mu mitima bikawangiza. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Urwandiko 1 Abatesalonike 4:1-8

NUKO, bene Data ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu kugira ngo, nk’uko mwabwiwe
natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ariko mugenda, ndetse murusheho. Muzi
amategeko twahawe n’umwami Yesu kubategekera ayo ari yo. Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa
kwanyu no kwirinda gusambana, ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, wezwe,
ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira, nk’abapagani batazi Imana; kandi ngo umuntu wese
areke kurengera, cyangwa kuriganya mwene se kuri ibyo, kuko umwami wacu ahora inzigo y’ibyo byose,
nkuko twabanje kubabwira no kubahamiriza. Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa ahubwo
yaduhamagariye kwezwa. Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo, aba atari umuntu yanze ahubwo aba yanze
Imana iha mwebwe Umwuka wayo Wera.

Ubutumwa bwiza Matayo 15:21-28

YESU, arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Umunyakananikazi aturuka muri icyo gihugu arataka
cyane ati"Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane." Ntiyagira
icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati"Musezerere kuko adutakira
inyuma." Arabasubiza ati"Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli." Na
we araza aramupfukamira aramubwira ati"Mwami, ntabara." Aramusubiza ati"Si byiza kwenda
ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa." Na we ati"Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya
ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo." Maze Yesu aramusubiza ati"Mugore, kwizera
kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka." Umukobwa we aherako arakira.

Isabato 3

Yo Mu Minsi Yo Kwiyiriza Ubusa

Isengesho

Mana ishobora byose, turakwinginze, wite ku byo abantu bawe bitonze tugushakaho cyane, uramburire
ukuboko kwawe kw’iburyo kudutabara ababisha bacu bose. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami
wacu. Amen.

Urwandiko Abefeso 5. 1-14

Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze,
akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza. Ariko gusambana n'ibyonona
byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, cyangwa ibiteye isoni
cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime
Imana. Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we
usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. Ntihakagire umuntu ubohesha
amagambo y'ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. Nuko ntimugafatanye
na bo, kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende
nk'abana b'umucyo, kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri.

Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira
umumaro, ahubwo muyihane kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. Ariko byose iyo
bitangajwe n'umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka
umucyo. Ni cyo gituma bivugwa ngo"Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!"
Ubutumwa bwiza Luka 11.14-28

Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu
baratangara. Ariko bamwe muri bo baravuga bati"Ni Belizebuli umutware w'abadayimoni umuha
kwirukana abadayimoni." Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza. Ariko amenya
ibyo bibwira arababwira ati"Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, n'inzu ikagwira
indi. Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa
kwirukana abadayimoni? Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu
ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza. Ariko urutoki rw'Imana niba ari
rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana bubaguye gitumo. "Umunyamaboko
ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro. Ariko umurusha amaboko iyo amuteye
akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n'ibyo amunyaze akabigaba. "Uwo
tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza. "

Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati
'Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.' Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye, akagenda akazana
abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by'uwo
muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi."

Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati"Hahirwa inda yakubyaye
n'amabere yakonkeje." Na we aramusubiza ati"Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry'Imana
bakaryitondera."

ISABATO 4
YO MU YO KWIYIRIZA UBUSA
ISENGESHO
MANA ishobora byose twemeye yuko turi abo guhanirwa ibyaha bikomeye twakoze, ariko
turakwinginze, ubuntu bwawe ubudukuzeho ibihano bidukwiriye, ubutumarishe umubabaro
kubw’imbabazi zawe. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.
URWANDIKO Abagalatiya 4:21-31
ABASHAKA gutwarwa n’amategeko, nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n’ amategeko? Byanditswe
yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw’inshoreke, undi ari uw’umugeni.
Uw’inshoreke yavutse nkuko iby’umubiri bigenda, naho uw’umugeni yavutse kubw’isezerano ry’Imana.
Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi w’i
Sinayi, ribyarira ububata; iryo niryo rigereranywa na Hagari, ari we kandi ugereranywa n’umusozi w’i
Sinayi wo mu Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana
bayo. Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni we mama wa twese, uko byanditswe ngo “ Ishime,
ngumba itabyara; tera hejuru, uvuge cyane, utaramukwa; kuko abana b’inyungwakazi ari benshi, baruta
ab’inkundwakazi.
Ni uko rero, bene Data, namwe muri abana b’isezerano, nkuko Isaka yari ari. Ariko nkuko icyo gihe
uwabyawe n’umubiri yarenganyaga uwabyawe n’Umwuka, na n’ubu niko bikimeze . Mbese ibyanditswe
bivuga bite? Biravuga biti< Senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke
atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni.” Nuko, bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi
ab’umugeni.
UBUTUMWA BWIZA Yohana 6.1-14
HANYUMA y’ibyo Yesu ajya hakurya y’inyanja y’I Galilaya, ni yo yitwa Tiberiya. Iteraniro ry’abantu
benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. Yesu azamuka umusozi,
yicaranayo n’abigishwa be. Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora. Yesu yubura
amaso; abonye abantu benshi baza aho ari, abaza Filipo ati< Turagura hehe ibyo kurya, ngo aba babone
ibyo barya?” Icyatumye amubaza atyo, yagiraga ngo amugerageze; ubwe yari azi icyo ari bukore. Filipo
aramusubiza ati < Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu wese yaryaho
gato. Umwe mu bigishwa be, ni we andereya mwene se wa Simoni Petero, aramubwira ati, Hano hari
umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano , n’ifi ebyiri; ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?
Yesu ati, Nimwicaze abantu. Aho hantu hari ubwatsi bwinshi; nuko abagabo baricara, bari nk’ibihumbi
bitanu. Yesu yenda ya mitsima arayishimira, ayigabanya abicaye , n’ifi na zo azigenza atyo, nkuko
bazishakaga. Bamaze guhaga , abwira abigishwa be ati, Nimuteranye ubuvungukira busigaye , hatagira
ikintu gipfa ubusa . Barateranya, buzuza intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungukira bwa ya mitsima itanu
y’ingano, ubwo abariye bashigaje. Abantu babonye ikimenyetso yakoze, baravuga bati, Ni ukuri uyu ni
we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”
ISABATO 5
YO MU YO KWIYIRIZA UBUSA
ISENGESHO
MANA ishobora byose, turakwinginze, urebane imbabazi abantu bawe; ujye ubategekesha kugira-neza
kwawe kwinshi, ukabarindisha umubiri n’umutima iteka ryose. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo
Umwami wacu. Amina.
URWANDIKO Abaheburayo 9.11-15
ARIKO Kristo amaze kuza ahinduka umutambyi mukuru w’ ibyiza bizaza,anyura mw ihema rirusha rya
rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoke; ibyo n’ukuvuga ngo, ritari ibyo mu byaremwe
ibi. Kandi ntiyinjijwe ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe
n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka. None ubwo amaraso y’ihene n’amapfizi n’ivu
ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bihumanye, ko byeza umubiri, ugahumanuka, nkanswe amaraso ya
Kristo, witambiye Imana atagira inenge, kubw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima
yanyu, akayezahw imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho? Kubw’ibyo ni cyo
gituma aba umuhuza w’isezerano rishya , kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira
byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye, bagitegekwa n’isezerano rya mbere.
UBUTUMWA BWIZA Yohana 8.46-59
YESU aravuga ati, Ni nde muri mwe unshinje icyaha? Ko mvuga ukuri, n’iki gituma mutanyizera?
Uw’Imana yumva amagambo y’Imana ; mwebwe igituma. Mutumva n’uko mutari ab’Imana. Abayuda
baramusubiza bati,<Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya , kandi ko ufite dayimoni?> Yesu
arabasubiza ati< simfite dayimoni, ahubwo nubaha Data; ariko mwe muransuzugura. Icyakora jye
sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka, kandi ni we uca imanza. Ni ukuri, ni ukuri ndababwira
yuko umuntu, niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose. Abayuda baramusubiza bati< Noneho
tumenye yuko ufite dayimoni; Aburahamu yarapfuye, n’abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu , ni
yumvira ijambo ryawe , ntazapfa iteka ryose! Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye n’abahanuzi
bapfuye? Wibwira ko urinde? Yesu arabasubiza ati< Niba nuha icyubahiro, icyo cyubahiro nicy’ubusa;
umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu. Nyamara ntimumuzi, ariko njye ndamuzi.
Kandi navuga yuko ntamuzi,naba ndi umunyabinyoma nkamwe; ariko ndamuzi, kandi nitondera ijambo
rye. Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye , kandi awubonye aranezerwa.>
Abayuda baramubwira bati <ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute? Yesu
arababwira ati< Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho>. Nuko batora amabuye
yo kumutera; ariko Yesu arihisha, asohoka mu rusengero.
ISABATO IBANZIRIZA IYO KUZUKA (y’Amashami)
ISENGESHO
MANA ishobora byose idashira, turagushimira yuko urukundo rwinshi ukunda abantu rwakwemeje
gutuma Umwana wawe, Umukiza wacu Yesu Kristo, kuvukana umubiri nk’iyacu, no gupfira ku musaraba,
kugirango abantu bose bakurikize icyitegererezo cye cyo kwicisha bugufi cyane. Nuko uduhe ku
bw’imbabazi zawe gukurikiza icyitegererezo cye cyo kwihangana, no gufatanya kuzuka kwe. Tubisabye
mw Izina rya Yesu Kristo uwo, Umwami wacu. Amen.

URWANDIKO Abafilipi 2.5-11


MUGIRE wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje
yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo gukundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu
w’imbata , agira ishusho y’umuntu; kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi,
araganduka, ntiyanga no gupfa , ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira
hejuru cyane, ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugirango amavi yose apfukame mu izina rya
Yesu , ari ay’ibyo mw ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose
zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.
UBUTUMWA BWIZA Matayo 27. 1-54
UMUSEKE utambitse abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigira inama yi kwica Yesu.
Baramuboha , baramujyana, bamushyira umutegeka Pilato.
Maze Yuda wamugambaniye, abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza, asubiza abatambyi
bakuru, n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu, ati< nakoze icyaha , kuko nagambaniye amaraso
atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati, biramaze! Ni ibyawe.” Ifeza azijugunya mu rusengero,
arasohoka, aragenda, arimanika. Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by’ifeza, baravuga bati<
Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubuko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso.” Bajya inama ,
bazigura isambu y’umubumbyi, ngo ijye ihambamwo abashyitsi. Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu
y’amaraso na bugingo n’ubu. Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo, Bajyane ibice
by’ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy’uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye, babigura
isambu y’umubumbyi, nk’uko Uwiteka yanyeretse.
Ubwo Yesu yari ahagagaze imbere y’umutegeka ; umutegeka aramuza ati< Ni wowe Mwami
w’abayuda?” Yesu aramusubiza ati< wakabimenye .” Abatambyi bakuru n’abakuru baramurega, ariko
ntiyagira icyo yireguza na hato. Maze Pilato aramubaza ati< Niwumwise ko bagushinje byinshi? Ariko
ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane. Muri iyo minsi mikuru, uko
umwaka utashye, umutegeka yagiraga akAminayero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo
bashakaga. Nuko icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose yitwaga Baraba. Nuko bateranye, Pilato
arababaza ati< Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo? Kuko
yAminaye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije. Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza. Umugore we
amutumaho ati< ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje>.
Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu. Nuko umutegeka
yongera kubabaza ati< Muri aba bombi uwo mushaka ni nde, nkamubabohorera?> Bati <Ni Baraba..>
Pilato arasubiza ati< Nuko Yesu witwa Kristo ndamugira nte? > Bose bati< Nabambwe!” Na we
arababaza ati< ku ki? Yakoze cyaha ki?> Ariko barushaho gusakuza cyane bati< Nabambwe !” Nuko
Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi, akarabira imbere y’
abantu, ati< Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’ amaraso y’uyu muntu w’umukiranutsi; biraba ibyanyu.>
Abantu bose barasubiza bati< Amaraso ye natubeho no ku bana bacu. Maze ababohorera Baraba, ariko
amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.
Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniraho ingabo zose; baramucuza,
bamwambika umwenda w’umuhemba, baboha ikamba ry’amahwa, barimwambika mu mutwe,
n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo, baramupfukamira, baramushinyagurira, bati< Ni amahoro,
Mwami w’Abayuda!” Bamucira amancandwe , benda rwa rubingo, baramukubita mu mutwe. Bamaze
kumushyinyagurira, bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye, bamujyana kumubamba.
Bagisohoka bahura n’Umunyakurene witwaga Simoni; uwo bamuhata kujyana nabo, ngo yikorere
umusaraba wa Yesu. Bageze ahitwa I Goligota, hasobanurwa ngo: I Nyabihanga, bamuha vino ivanze
n’indurwe, ngo anywe, Asogongeye yanga kuyinywa. Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye,
barayifindira. Bicara aho baramurinda. Bashyira hejuru y’umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo
“UYU NI YESU UMWAMI W’ABAYUDA.” Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe I buryo
n’undi I bumoso. Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe, baravuga bati< Wowe usenya urusengero
ukarwubaka mu minsi itatu, ikize; niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku umusaraba. Abatambyi
bakuru n’abanditsi n’abakuru nabo bamushinyagurira batyo bati, yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Kuko
ari Umwami w’abisirayeli, namanuke ave ku umusaraba nonaha, natwe turamwemera. Yiringiye Imana;
ngaho nimukize nonaha, niba imukunda; kuko yavuze ati< Ndi Umwana w’Imana. N’abambuzi
babambanywe na we nabo bamutuka batyo.
Uhereye mu isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza mu isaha ya cyenda. Maze
mu isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati< Eli, Eli, Iama sabakitani? Bisobanurwa ngo, Mana yanjye,
ni iki kikundekesheje? Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati, Umva wa mugabo
arahamagara Eliya. Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo, ayuzuza inzoga isharira
ayishyira ku urubingo, arayimushomesha. Ariko abandi bati< ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.
Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.
Umwenda ukingiriza ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi
iratigita, ibitare birameneka, ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari basinziriye zirazurwa, bava
mu bituro; maze amaze kuzuka, binjira mu murwa wera, babonekera benshi. Umutware utwara umutwe
w’abasirikare n’abari kumwe nawe barinda Yesu, babonye igishyitsi n’ibibaye, baratinya cyane bati< Ni
ukuri uyu yari umwana w’Imana.

IBYO GUSOMWA KU MUNSI WA I WO MU CYUMWERU CYERA


Mu cyimbo cy’URWANDIKO Yesaya 63:1-19
UBUTUMWA BWIZA Mariko 14: 1-17
UMUNSI WA 2 WO MU CYUMWERU CYERA
Mu cyimbo cy’URWANDIKO Yesaya 50:5-11
UBUTUMWA BWIZA Mariko 15:1-12
UMUNSI WA 3 WO MU CYUMWERU CYERA
URWANDIKO Abaheburayo 9: 16-28
UBUTUMWA BWIZA Luka 22:1-71
UMUNSI WA 4 WO MU CYUMWERU CYERA
URWANDIKO 1Abakorinto 11:17-34
UBUTUMWA BWIZA Luka 23: 1-49

UMUNSI WO GUPFA KWA KRISTO


AMASENGESHO
MANA ishobora byose, twebwe abana bawe turakwinginze, ujye uturebana imbabazi, kuko ari kubwacu
Umwami wacu Yesu Kristo yemeye kugambanirwa no gutangwa mu maboko y’abanyabyaha, no gupfira
ku umusaraba. None ariho, abana naw ku ngoma hamwe n’Umwuka wera, muri Imana imwe iteka
ryose. Amina.
MANA ishibora byose kandi ihoraho, ni Wowe wahaye Itorero ryawe ryose Umwuka wawe ngo aritegeke
kandi aryeze. Nuko emera amasengesho yacu tugusabiye abantu bo mu itorero ryawe ryera b’uburyo
bwose, kugira ngo umuntu wese wo muri ryo, mu byo akora byose, ajye ahora agukorerana umurava,
akubashye. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, kandi Umukiza wacu. Amina.
MANA y’imbabazi, Muremyi w’abantu bose, kandi Mukunzi w’ibyo waremye byose, turagushimira yuko
udakunda ko umunyabyaha apfa, ahubwo ushaka ko aguhindukirira, akagira ubugingo buhoraho. Nuko
turakwinginze, ugirire imbabazi Abayuda, n’Abasiramu, n’abatizera, kandi abayoba bose, ukure mu
mitima yabo kujijwa kose no kunangirwa, kandi no kugaya Ijambo ryawe. Nuko ubagarure mu mukumbi
wawe, Mwami wacu ushimwa, bakizanywe n’igice gisigaye cy’Abisirayeli nyakuri, bahinduke umukumbi
wawe umwe, kandi baragirwe n’Umwungeri umwe, Yesu Kristo, uhorana nawe n’Umwuka wera, muri
Imana imwe iteka ryose. Amina.

URWANDIKO Abaheburayo 10:1-25


UBWO amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza, akaba adafite ishusho yabyo ubwayo, nta bwo yabasha
gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.
Iyo abibasha , ntibabe bakimenyaho ibyaha. Ahubwo bahora bibutswa ibyaha byahon’ibyo bitambo, uko
umwaka utashye. Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha. Ni cyo
cyatumye, ubwo Yesy yazaga mu isi. Avuga ati< Ibitambo n’amaturo ntimwabishatse , ahubwo
wanyiteguriye umubiri. Ntiwishimiye ibitambo byokeje cyangwa ibitambo by’ibyaha: mperaka ndavuga
nti ‘Dore ndaje, Mana, ( Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo
ushaka’>. Amaze kuvuga ibyo ngo < ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje n’ ibitambo byibaha
ntiwabishatse, kandi ntiwabyishimiye> ( ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse), aherako
aravuga ati < Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.> Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. Uko
gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe
gusa ngo bibe bihagije iteka.
Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo
bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha. Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo
kimwe cy’iteka cy’ibyaha, yicara iburyo bw’Imana, ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa
munsi y’ibirenge bye. Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose. Kandi
n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo. Amaze kuvuga ati “iri ni ryo sezerano
nzasezerana nab o hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, nzashyira amategeko yanjye mu mitima
yabo, kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika,” arongera ati “ Ibyaha byabo n’ubugome bwabo
sinzabyibuka ukundi.” Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe , ntihakiriho kongera gutamba ibitambo
by’ibyaha.
Nuko , bene Data, ubwo dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n’amaraso ya Yesu,
tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y’ubugingo, inyura mu mwenda ukinze, ni wo mubiri we; kandi
ubwo dufite umutambyi ukomeye, utwra inzu y’Imana, twegere dufite imitima y’ukuri twizera rwose
tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe
amazi meza. Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo
kwizerwa, kandi tujye tuzizirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo
myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi
uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 19:1-37.


NUKO Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba.
Abasirikare baboha ikamba ry’amahwa, barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwenda
w’umuhengeri. Baramwegera, baramubwira bati< Ni amahoro , Mwami w’Abayuda! Bamukubita inshyi.
Pilato yongera gusohoka, arababwira ati <Dore ndamusohoye, ndamubazaniye, ngo mumenye yuko ari
nta cyaha mubonyeho.” Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’umuhengeri.
Pilato arababwira ati “ Uwo muntu nguyu!” Abatambyi bakuru n’abasikare bamubonye batera hejuru
bati < Mubambe! Mubambe!” Pilato arabawira ati < Mube ari mwe mumujyana, mumubambe; kuko
jyewe ntamubonyeho icyaha .” Abayuda baramusubiza bati bati < Dufite itegeko, kubw’iryo tegeko
akwiriye gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana .” Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya. Nuko yongera
kwinjira mu rukiko, maze abaza Yesu ati < Wavuye he?” ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza. Pilato
aramubaza ati < Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha
bwo kukubbamba?” Yesu aramusubiza ati < ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara, utabuhawe
buvuye mu ijuru; ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.” Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo
kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati< Nurekura uyu, uraba uteri inshuti ya Kayisari; kuko
umuntu wese wigize umwami, aba agomeye Kyisari. Nuko Pilato yumvise ibyo, asohora Yesu yicara ku
ntebe y’imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata. (Ubwo hari ku munsi
wo kwitegura ibya pasika, hari nk’isaha esheshatu). Nuko abwira Abayuda ati,< nguyu umwami, wanyu!”
Na bo batera hejuru bati < Mukurho, umubambe!” Pilato ararbabaza ati< Mbese, mbambe umwmi
wnyu?” Abatambyi bakuru baramusubiza bati < Nta mwami dufite keretse Kayisari.” Aherako
aramubaha , ngo abambwe. Nuko bajyana Yesu, asohoka yiyikoreye umusaraba , agera ahantu hitwa I
Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa I Gologota. Bamubambanaho n’abandi babiri, hirya no hino, Yesu ari
ahagati. Pilato yandika urwandiko, arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo, YESU W’INAZARETI,
UMWAMI W’ ABAYUDA. Urwo rwandiko benshi mu bayuda barabusoma, kuko ahantu babambye Yesu
hari bugufi bw’umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki. Nuko
abatambyi bakuru b’Abayuda babwira Pilato bati < Ntiwandike ngo, ‘Umwami w’Abayuda;’ ahubwo
wandi uti ‘ yiyise umwami w’Abayuda.’” Pilato arasubiza ati < Icyo nanditse nacyanditse.”
Nuko abasirikare, bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye, bayigabanyamo kane,
umusirikare wese umugabane we; ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo
yari iboshywe yose, uhereye hejuru ukageza hasi. Nuko baravugana bati< Twe kuyitanyagura, ahubwo
tuyifindire, turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo, ngo ibyanditswe bisohore ngo “Bagabanye
imyenda yanjye, kandi bafindira umwambaro wanjye.” Nuko abasirikare babigenza batyo.
Nyina wa Yesu na nyina wabo na Mariya muka kilopa na Mariya Magadarina bari bahagaze ku
musaraba wa Yesu. Nuko Yesu abonye nyina n’ umwigisha yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati
<Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Maze abwira uwo mwigisha ati < Nguyu nyoko.” Uhereye uwo
mwanya, uwo mwigishwa amujyana iwe.
Hanyuma y’ibyo Yesu Aminaye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore
rwose, ni ko kuvuga ati “ Mfite inyota.” Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira. Nuko benda
sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo, barayimushomesha. Yesu amaze gusoma iyo
vino, aravuga ati <Birarangiye.” Acurika umutwe, umutima uraca.
Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku misaraba
ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru; niko gusaba Pilato kubavuna amaguru, ngo
babamburwe. Abasirikare baraza, babanza kuri umwe, bamuvuna amaguru, n’undi wari ubambanywe na
we bamugenza batyo; ariko bageze kuri Yesu, basanga amaze gupfa, ntibamuvuna amaguru. ariko umwe
muri bo amucumita icumu mu rubavu; uwo mwanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we
ubihamije, kandi ibyo ahamya n’ibyukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere. Kuko ibyo
byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “ Nta gufa rizavunwa.” Byongeye kandi ibindi
byanditswe, biravuga ngo “ Bazabona uwo bacumitse.”

UMUNSI UBANZIRIZA UWO KUZUKA

URWANDIKO I Petero 3:17,22


UBUTUMWA BWIZA Matayo 27:57,65

UMUNSI WO KUZUKA KWA KRISTO

Mu gihe cyo Gusenga kwa mugitondo, mu cyimbo cya Zaburi 95 “Nimuze turirimbire Uwiteka”, ibi bice
aribyo bivugwa cyangwa biririmbwa.

PASIKA yacu yatambwe ni we Kristo ;nuko rero tujye tuzirikana iminsi mikuru, tudafite umusemburo wa
kera, cyangwa umusemburo ni wo gomwa n’ ikibi,ahobwo tugire imitsima idasembuwe, ni yo kuri no
kutaryarya

1 Abakorinto 5:7,8.

Tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha;
Urwo rupfu yapfuye yarapfuye rimwe risa ku bw’ibyaha; ariko ubwo ariho,ariho ku bw’ Imana.
Abe ari ko namwe mwiyumvamo mwapfuye ku byaha. Mukaba muriho ku Mana muri kristo Yesu.
Abaroma 6:9,11
Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye;
Kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’ abapfuye kwazanywe n’umuntu. Nk’ uko
bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.
1 Abakorinto 15:20,22

Icyubahiro kibe icya data wa twese, n’icy’Umwana ,n’icy’umwuka Wera. Nk’uko cyahoze mbere na
mbere, n’ ubu niko kiri, kandi niko kizahora kiba iteka ryose. Amina

ISENGESHO

MANA ishobora byose, turagushimira yuko wanesheje urupfu Umwana wawe w,ikinege Yesu Kristo,
ukamutwugururishiriza irembo ry’ubugingo buhoraho. Nuko turakwinginze twitonze, nk’uko ubuntu
bwawe butujya imbere, ukabushyirisha mu mitima yacu gushaka ibyiza, abe ari ko gufasha kwawe
kudasiba kuduhesha kubisohoresha nrza ingeso nziza. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.
Amina.

URWANDIKO Abakorosayi 3:1-7

NUKO rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari yicaye iburyo
bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, Atari ku biri mu isi, kuko mwapfuye, kandi ubugingo
bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. Kandi ubwo Kristo, ari we bugingo bwacu,
azerekanwa, namwe muzaherako mwerekanwe na we muri mu bwiza.

Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’ibyisi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no
kurarikira, n’imyifurize yose, ari yo gusenga ibigirwamana; ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana
abatumvira. Kandi namwe mwabigenderamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 20:1-10

KU WA mbere w’iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona, Mariya Magadarena aza ku gitoro,


asanga igitare gikuwe ku gituro. Arirukanka, asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu
yakundaga, arababwira ati “ Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushize.” Petero
asohokana na wa mwigishwa wundi, bajya ku gituro. Bombi birukira icyarimwe; ariko uwo mwigishwa
asiga Petero, aba ari we ubanza kugera ku gituro. Arunama, arungurukamo, abona imyenda y’ibitare
ishyizwe hasi, ariko ntiyinjiramo. Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro, abona
imyenda y’ibitare ishyizwe hasi, n’igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n’imyenda
y’ibitare, ahubwo cyari kizinze kiri ukwacyo hirya. Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje
kugera ku gituro, na we yinjira. Abibonye, yizera ibyo yabwiwe na wa mugore; kuko bari batarAminaya
ibyanditswe, ko akwiriye kuzuka. Maze abigishwa basubirayo, bajya iwabo.

UMUNSI WA MBERE UKURIKIRA UWO KUZUKA

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 10:34-43

UBUTUMWA BWIZA Luka 24:13-35

UMUNSI WA KABIRI UKURIKIRA UWO KUZUKA


Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 13:26-41

UBUTUMWA BWIZA Luka 24:36-48

ISABATO YA 1 IKURIKIRA IYO KUZUKA

ISENGESHO

DATA WA TWESE ushobora byose, turagushimira yuko watanze umwana wawe w’ikinege, ngo apfire
gukuraho ibicumuro byacu, azurirwe kugira ngo dutsindishirizwe. Nuko uduhe kwikuramo igitubura, ni
cyo gomwa n’ikibi, tukajya tugukorerana ingeso zitunganye n’umurava iminsi yose. Tubisabye mu Izina
rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina

URWANDIKO 1Yohani5:4-12

ICYABYAWE n’Imana cyose kinesha iby’isi; kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, n’ukwizera
kwacu. Ni nde unesha iby’isi keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana? Ni we Yesu Kristowaje,
agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine, ahubwo ni amazi n’amaraso nayo. Kandi Umwuka ni we
ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.

Ibihamya ni bitatu, Umwuka n’amazi n’amaraso; kandi ibyo bitatu birahuje. Ubwo twemera ibyo
abantu bahamya, ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari bibi, ari uko yahamije
iby’Umwana wayo. Uwizera Umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we; naho utizera Imana aba
ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. Kandi uko guhamya ni uku,
ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwama wayo. Ufite
uwo Mwami ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 20:19-23

NUKO kuri uwo munsi bugorobye, ari wow a mbere w’iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu,
inzugi zikinze kuko b atinyaga Abayuda; Yesu araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati< Amahoro
abe muri mwe!” Amaza kuvuga atyo, abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami
baranezerwa. Yesu yongera kubabwira ati < Amahoro abe muri mwe! Uko Data yantumye, ni ko nanjye
mbatumye.” Amaze kuvuga atyo, abahumekeraho, ati “ Nimwakire Umwuka Wera. Abo muzababarira
ibyaha bose bazaba babibabariwe; abo mutazabibabarira bose, bazaba batabibabariwe.”

ISABATO YA 2 IKURIKIRA IYO KUZUKA

ISENGESHO

MANA ishoborabyose, turagushimira yuko watangiye Umwana wawe w’ikinege kutubera igitambo
kiducungura ibyaha, kandi icyitegererezo cy’ingeso nziza. Nuko uduhere ubuntu kugira ngo tujye
tugerageza iminsi yose kugera ikirenge mu cye, mgo tube abera,nk’uko ari Uwera. Tubisabiye mu izina
rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.
URWANDIKO 1 Petero 2:18-25

BAGARAGU b’imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, Atari abeza n’abagira ineza gusa,
ahubwo n’ibigoryi; kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize
umutima utunganiye Imana. Ariko se, niba mwihanganira gukubitwa ibpfunsi babahora icyaha,
muzashimwa ki? Icyakora, nimukora neza , akaba ari byo mubabarizwa, mukabyihanganira, ibyo ni byo
Imana ishima; kandi ibyo nibyo mwahamagariwe, kuko na Kristo yababarijwe, akabasigira icyitegererezo,
kugira ngo mugere mu kirenge mu cye. Nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke;
yaratutswe, ntiyasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. Ubwe
yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku giti kugira ngo dupfe ku byaha, duhereko tubeho
ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. Kuko mwari nk’intama zizimiye, ariko none mukaba
mwagarukiye Umwungeri w’ubugingo bwanyu, ni we Murinzi wabwo.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 10:11-16

Ni Jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze; ariko uragirira ibihembo, uteri umwungeri
bwite, kandi n’intama Atari ize, iyo abonye isega rije, asiga intama, agahunga, isega rikazifata,
rikazitatanya. Kuko ari uw’ibihembo, arahunga, ntiyite kun tama. Ni jye mwungeri mwiza, kandi menya
izanjye, izanjye zikAminaya , nk’uko Data Aminaya, nanjye nkamumenya; kandi mfira intama zanjye.
Mfite n’izindi ntzmz zitari izo muri uru rugo; na zo nkwiriye kuzizana; zizumva ijwi ryanjye, kandi zizaba
umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.

ISABATO YA 3 IKURIKIRA IYO KUZUKA

ISENGESHO

MANA ishobora byose, turagushimira yuko umurikishiriza abayobye umucyo, ari wo by’ukuri byawe,
kugira ngo bibayobore inzira yo gukiranuka. Nuko abinjijwe mu mukumbi wa Kristo bose, bagihinduka
ingingo z’umubiri we, bakigishirizwa muri wo ibihura n’iby’ukuri bye, ubahe kuzinukwa ibinyurana n’ibyo
bemera, bagakurikiza ibihura nabyo. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO 1 Petero 2:11-17

BAKUNDWA, ndabahugura, ubwo muri abasuhuke n’abimukira; kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri
ry’uburyo bwinshi rirwanya. Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya
nk’abakora nabi, ni babona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo
kugenderwamo.

Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’umwami wacu, naho yaba umwami, kuko ari
we usumba bose, cyangwa abatware, kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi no gushima
abakora neza. Kuko ibyo Imana ishaka ari uko muzibishaabantu b’abapfapfa, batagiraicyo bAminaya,
gukora neza kwanyu, mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikirije ibibi,
ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana. Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana,
mwubahee umwami.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 16:16-22


YESU yabwiye abigishwa be ati < Hasigaye igihe gito, ntimumbone; maze hazabaho ikindi gihe gito,
mumbone.> Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati<Ibyo atubwiye ni ibiki? Ngo ‘Hasigaye igihe gito,
ntimumbone; maze hazabaho igihe gito mumbone;’ kandi bati < Ibyo ni ibiki ngo ‘igihe gito?’ Ntituzi ibyo
avuga. Yesu Aminaye ko bashaka kumubaza, arababaza ati < Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo, ngo
‘Hasigaye igihe gito, ntimumbine; maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone?’ Ni ukuri, ni ukuri,
ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa; mwebweho muzababara,
ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. Umugore iyo aramukwa, arababara, kuko igihe cye
gisohoye; ariko, iyo umwana amaze kuvuka, ntaba akibuka kuribwa, kuko anenejwe n’uko umuntu
avutse mu isi. Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubobonana namwe, kandi imitima yanyu
izanezerwa; n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.”

ISABATO YA 4 IKURIKIRA IYO KUZUKA

ISENGESHO

MANA ishobora byose, tuzi yuko ari Wowe wenyine ushobora gutegeka imitima y’abanyabyaha
itagondeka. Nuko rero, twebwe abantu bawe, uduhe gukunda ibyo utegeka, tukishimira ibyo
wasezeranije, kugira ngo naho iby’iyi si bigenda bihindagurika, imitima yacu ihame muri wowe, aho
umunezero nyakuri ubonerwa. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO Yakobo 1:17-21

GUTANGA kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se
w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agore n’igicucu cyo guhinduka. Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko
yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo.

Nuko rero, bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga,
kandi atinde kurakara; kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana. Ubwo bimeze
bityo mwiyambura imyanda yose n’ububi busaze, Mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe
ribasha gukiza ubugingo bwanyu.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 16:5-15

ARIKO none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe ntawe umbaza ati <Urajya he?> Ariko kuko
mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.

Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda; kuko nintagenda, Umufasha
atazaza aho muri; ariko ningenda, nzamubohererza. Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeza iby’icyaha
n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka, n’iby’icyaha, kuko batanyizeye: n’ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data,
kandi namwe muzaba mutakimbona; n’iby’amateka, kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.
Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w’ukuri naza,
azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga; kandi
azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. Ibyo Data
afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti “Azenda ku byanjye, abibabwire.”

ISABATO YA 5 IKURIKIRA IYO KUZUKA

ISENGESHO
NYAGASANI, tuzi yuko ari wowe ibyiza byoze bikomokaho. Ni cyo gitumye twebwe abantu bawe
tukwingingira, kugira ngo Umwuka wawe wera atume imitima yacu ihugukira mu byiza, kandi ku
bw’imbabazi azwe atuyobore, tubone uko twasohoza ibyo byiza. Tubisabye mu Izina ry’Umwami wacu
Yesu Kristo. Amina.

URWANDIKO Yakobo 1:22-27

ARIKO rero, mujye mukora iby’iryo jambo, Atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka; kuko uwumva ijambo
gusa, ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba,
akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera
umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, Atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni
we uzahabwa umugisha mu byo akora. Umuntu ni yibwira ko ari umunyadini, ntagenge erurimi rwe,
ahubwo akishuaka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa. Idini ritunganye kandi ritanduye
imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda no
kwirinda kutanduzwa n’isi.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 16:23-33

NI UKURI, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibaha. Kugeza
none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe, muzahabwa, ngo umunezero wanyu ube wuzuye.
Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza, sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira
ibya Data neruye. Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye; kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,
kuko na we abakunda ubwe, kuko mwankunze, mukizera yuko navuye ku Mana. Navuye kuri Data, nza
mu isi; kandi isi ndayivamo, nsubire kuri Data. Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta
mugani uduciriye. Ubu tuzi yuko uzi byose, kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni
cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana .” Yesu arabasubiza ati “ None murizeye? Dore igihe kirenda
gusohora, ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane, umuntu wese ukwe, mukansiga njyenyine. Ariko
sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu
isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi.”

UMUNSI WO KUZAMUKA KWA KRISTO

ISENGESHO

MANA ishobora byose, twemeye yuko Uwana wawe w’ikinege Yesu Kristo yazamutsenakajya mu ijuru.
Nuko turakwinginga ngo abe ari ko uduha natwe kuzamuka, tukajyayo mu mutima no mu byo
dutekereza, ngo duhore tubana na we iteka. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 1:1-11

TEWOFILO we, Muri cya gitabo nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose, kugeza ku munsi
yazamuriwe mu ijuru, amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera. Amaze
kubabazwa, ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi
mirongo ine, avuga iby’ubwami bw’Imana. Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava I Yerusalemu,
ati< Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko
mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera”

Nuko bamaze guterana, baramubaza bati< Mbese, Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo
ubwami mu Bisirayeli?” Arasubiza ati: “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yegennye, ni
ubutware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba
abagabo bo kumpamya I Yerusalemu n’I Yudaya yose, n’I Samamariya no kugeza ku mpera y’isi. “Amaze
kuvuga atyo, azamurwa bakimureba, igicu kiramukingiriza. Bakiraramye batumbira mu ijuru, akigenda,
abagabo babiri barababonekera, bahagaze I ruhande rwabo bambaye imyenda year. Barababaza bati <
Yemwe bagabo b’I Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa
mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”

UBUTUMWA BWIZA Mariko 16:14-20

UBWANYUMA abonekera abigishwa be cumi n’umwe bicaye bafungura; abagaya ku bwo kutizera kwabo
no kunangirwa kw’imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka. Arababwira ati< Mujye
mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa; ariko
utizera azacirwaho iteka. Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu
izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi ni banywa ikintu kica, nta cyo kizabatwara
na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi, bakire.”

Nuko Umwami Yesu, amaze kuvugana nab o, ajyanwa mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana. Abo
barasohoka, bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe nabo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso
byagendanaga na ryo.

ISABATO IKURIKIRA UMUNSI WO KUZAMUKA

ISENGESHO
MANA, Mwami w’icyubahiro, twibuka yuko washyize hejuru Umwana wawe w’ikinege Yesu Kristo,
ukamuzamurana icyubahiro cyinshi, ukamujyana mu bwami bwawe bwo mu ijuru. Nuko turakwinginze,
ntudusige nk’imfubyi, ahubwo udutumeho Umwuka wawe Wera, ngo aduhumurize, adufashe, kandi
atuzamure, atujyane ahantu umukiza wacu Yesu Kristo yatubanjirije kujya, ni we utegekana nawe
n’Umwuka Wera, muri Imana imwe iteka ryose. Amina.

URWANDIKO 1Petero 4:7-11

IHEREZO rya byose riri bugufi; kuko mugire ubwenge, mwirinde ibisindisha, mubone uko mugira umwete
wo gusenga. Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.
Mucumbikirane, mutitotomba; kandi nkuko umuntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburana, nk’uko
bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe
n’Imana; nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga. Kugira ngo Imana ihimbazwe muri
byose ku bwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware iteka ryose. Amina.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 15:26-16:4

UMUFASHA naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ni we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data,
azampamya ; kandi namwe mumpamye, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye. Icyo
mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza,
uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. Kandi ibyo bazabibakorera batyo, kuko batAminaye
Data, nanjye Nanjye ntibAminaye. Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo ni kigera, muzibuke
ko ari jye wabibabwiye.

PENTEKOTE , NI WO MUNSI W’UMWUKA WERA

ISENGESHO

MANA, turagushimira yuko wohereje abantu bawe bakwizeye umucyo w’Umwuka wawe Wera, ngo
abigishe, nkuko twibuka uyu munsi. Nuko turakwingingira ko uwo Mwuka aduhesha guhitamo ibyiza
muri byose, no kujya twishimira guhumuriza kwe kwera iminsi yose. Tubisabye ku bw’imirimo myiza
Kristo Yesu Umukiza wacu yadukoreye, uhorana nawe ku ngoma mu bumwe bw’uwo Mwuka, muri
Imana imwe iteka ryose. Amina.

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 2:1-11

UMUNSI wa pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko
umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa
Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko Umwuka yahabaye kuzivuga .

Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga


yose ari munsi y’ijuru. Uwo muriri ubaye, abantu benshi baratererana, batangazwa n’uko umuntu wese
yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo. Barumirwa bose, baratangara bati <Mbese aba bose bavuga
si Abanyagalilaya? None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire? Kandituri
Abapariti n’ Abelamiti n’abatuye I Mesapotamiye n’I Yudaya n’i Kapadokiya n’I Ponto no mu Asiya n’I
Furugiya n’I Pamfiliya no muri Egiputa no mu guhugu cy’I Libiya gihereranye n’I Kurene, n’Abaroma
b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo, kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga
ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 14:15-31

NIMUNKUNDA, muzitondera amategeko yanjye; nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo
kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko
batamurora, kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.
Sinzabasiga nk’imfubyi, ahubwo nzaza aho muri. Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona,
ariko mwebweho muzambona; kuko ndiho, namwe muzabaho. Uwo munsi muzamenya ko ndi muri
Data, namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe. Ufite amategeko yanjye, akayitondera, ni we
unkunda; kandi unkunda azakundwa na Data, najye nzamukunda, mwiyereke. Yuda, uteri Isikariyota,
aramubaza ati <Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka, ntiwiyereke ab’isi?” Yesu aramusubiza ati <
Umuntu nankunda, azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda; tuzaza aho ari, tugumane na we.
Ariko utankunda, ntiyitondera amagambo yanjye; kandi iryo jambo mwumvise si iryanje, ahubwo n’irya
Data wantumye.

Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu
izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. Mbasigiye amahoro, amahohoro
yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye.
Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda, nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe
n’uko njya kwa Data, kuko Data anduta. Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba, muzizere.
Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w’ab’isi aza, kandi nta cyo amfiteho; ahubwo nkora uko
Data yantegetse, kugira ngo ab’isi bAminaye, ko mukunda. Nimuhaguruke, tuve hano.>

UMUNSI WA 1 WO MU CYUMWERU CYA

PENTEKOTE

Isengesho ni rimwe n’iry’umunsi wa Pentekote

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 10:34-38

UBUTUMWA BWIZA Yohana3:16-21

UMUNSI WA 2 WO MUYUMWERU CYA PENTEKOTE

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 8:14-17

UBUTUMWA BWIZA Yohana 10:1-10

ISABATO Y’UBUTATU

ISENGESHO

MANA ishobora byoseidashira, twebwe abantu bawe turagushimira yuko wadufashije kwemera
iby’ukuri waduhishuriye, tukAminaya yuko uri Ubutatu buhoraho, ari bwo Data wa twese n’Umwana
n’Umwuka Wera, tukabuhamirisha kwemera kwacu. Kandi turagushimira yuko watwigishije ko ubwo
Butatu ari Imana imwe. None turagusenga, dushima Ubumana bwawe bukomeye. Nuko turakwinginze,
uturinde dukomeze kwizera ibyo byose, kandi ujye uturinda ibyago byose byadutera, ni Wowe Mnan
ihoraho uri ku ngoma, kandi uri Imana imwe iteka ryose. Amina.

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyahishuriwe yohana

HANYUMA y’ibyo, ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva
rivugana nanjye, rimeze nk’iry’impanda, rimbwira riti “Zamuka uze hano, nkwereke ibikwiriye kuzabaho
hanyuma y’ibyo.” Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe ,mu ijuru,
mbona n’Uyicayeho. Uwari uyicayeho yasaga n’ibuye ryitwa yasipi n’iryitwa sarudiyo; kandi
umukororombya wari ugose iyo ntebe, usa na simarigido. Iyo ntebe yari igoswe n’izindi ntebe
myakumyabiri n’enye; kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bazicayeho, bambaye
imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu.

Kuri ya ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba; kandi amatabaza
arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe hariho igisa n’inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi;
kandi hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n’inyuma. Ikizima
cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri gisa n’ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa
n’ah’umuntu, naho icya kane cyasga n’ikizu kiguruka. Ibyo bizima uko ari bine bifite amababa atandatu
atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda; ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora
bivuga biti, “Uwera Uwera Uwera, ni Mwami Imana ishobora byose; ni yo yahozeho, kandi iriho,kandi
izahoraho.”

Ibyo bizima bihaye iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa
n’ishimwe, ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri ya ntebe, bakaramya ihoraho
iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe , bavuga bati, “Mwami wacu Mana yacu,
ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari Wowe waremye byose. Igituma
biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.”

UBUTUMWA BWIZA Yohana 3:1-16

HARIHO umuntu wo mu bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.yasanze Yesu nijoro,


aramubwira ati, “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari ntawubasha gukora
ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Yesu aramusubiza ati, “Ni ukuri , ni ukuri,
ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana”. Nikodemo
aramubaza ati, “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze. Yakongera agasubira mu nda ya nyina ,
akabyarwa?” Yesu aramusubiza ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi
n’Umwuka, atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri nacyo n’ umubiri, n’ikibyarwa
n’Umwuka nacyo n’umwuka. Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.
Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, aeiko ntumenye aho uva cyangwa ujya. Ni ko
uwabyawe n’Umwuka wese amera.” Nikodemo aramusubiza ati,” Ibyo byashoboka bite?” Yesu
aramusubiza ati, “ Ukaba uri umwigisha w’Abisirayeli, ntumenye ibyo! Ni ukuri ,ni ukuri ndakubwira yuko
tuvuga ibyo tuzi, kandi duhamya ibyo twabonye: nyamara ntimwemera ibyo duhamya. Ubwo nababwiye
iby’isi, ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru, muzemera mute? Nta wazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse
Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akza mu isi.

Kandi nkuko Mose yamanitse inzoka mu butayu, niko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa,
kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo budashira. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane
byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe
ubugingo buhoraho.”

ISABATO YA 1 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO
MANA, ni wowe mbaraga y’abakwingingira bose, turakwinginze wemerane imbabazi ibyo tugusaba;
kandi kuko integer nke za kamere yacu ishira zitubuza kugira icyiza cyose dukora tudafashijwe nawe,
emera kudufashisha ubuntu bwawe, kugira ngo tukunezereshe kwitondera amategeko yawe, ibyo
dushaka gukora n’ibyo dukora na byo bishimwe nawe. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami
wacu. Amina.

URWANDIKO 1 Yohana4:7-12

BAKUNDWA, dukundane, kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana, kandi
azi Imana. Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo. Iki nicyo cyerekanye urukundo rw’Imana
muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho
nawe. Muri iki ni mwo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo
yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongamo y’ibyaha byacu. Bakundwa, ubwo Imana
yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana; nyamara ni dukundana, Imana iguma
muri twe, urukundo rwayo rutunganirizwa muri twe rwose. Iki nicyo kitumenyesha ko yuguma muri yo,
nay o ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo. Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko
Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w’abari mu isi. Uvuga yuko Yesu ari Umwana
w’Imana, Imana iguma muri we, na we akaguma mu Mana. Natwe twAminaye kandi twizeye urukundo
Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri
we. Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi
w’amateka, kuko uko ari , ari ko turi muri iyi isi. Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo
rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano, kandi ufite ubwoba ntiyari yashikira
urukundo rutunganijwe rwose. Turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda. Umuntu navuga ati
“Nkunda Imana,” akanga mwene Se, yabonye, atabasha gukunda Imana atabonye. Kandi dufite iri
tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana, akunde na mwene Se.

UBUTUMWA BWIZA Luka 16:19-31

HARIHO umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ ibitare byiza, iminsi yose yahoraga adamaraye.
Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we
wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe; kandi yifuzwaga guhazwa
n’ubuvungukira buva ku meza y’uwo mutunzi. Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu
gituza cya Aburahamu; n’umutunzi na we arapfa, arahambwa. Ageze ikuzimu, arababazwa cyane;
yubuye amaso, areba Aburahamu ari kure, na Lazaro ari mu gituza cye. Arataka ati< Aburahamu
sogokuru, mbabarira, wohererze Lazaro, akoze isonga y’urutoke rwe mu tuzi, atonyagirize ku rurimi,
kuko mbabzwa n’uyu muriro.” Aburahamu aramubwira ati <Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza
byawe ukiriho; Lazaro na we yahawe ibibi; none aguwe neza hano, naho wowe urababazwa cyane. Kandi
uretse n’ibyo, dore, hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo
abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano. Na we ati<
Ndakwinginze, sogokuru, ngo nibura umwohereze kwa data, kuko mfite bana data batanu; ababurire,
ngo nab o batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane. “ Aburahamu aramubwira ati “ Bafite Mose
n’abahanuzi, babumvire.” Na we ati “oya, sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga,
bazihana.” Aramubwira ati “ Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera baho umuntu yazuka.”

ISABATO YA 2 IKURIKIRA IY’UBUTATU


ISENGESHO

MWAMI Mana, turagushimira yuko ari ntabwo ubura gufasha no gutegeka abana bawe urera ngo
bakubahe iteka, kandi bagukunde. Nuko turakwinginze, ujye uturinda, udutabare, utegekeshe ibyacu
ubwenge bwiza bwinshi, uduhe kujya twubaha izina ryaweryera, tukarikunda. Tubisabye mu izina rya
Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO 1Yohana 3:13-24

BENE Data, ntimutangazwe n;uko ba’isi babanga. Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu
bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. Umuntu wese wanga mwene se ni
umwicanyi ; kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. Iki nicyo kitumenyesha
urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu; natwe ikidukwiriye ni uko twatanga
ubugingo bwacu ku bwa bene Data.

Ariko se, ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene se akennye, akamukingira imbabazi ze,
urukundo rw’Imana rwaguma muri we gute? Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo
cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri. Icyi ni cyo kizatumenyesha ko
turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imita yacu imbere yayo, nubwo imitima yacu iducira urubanza,
kuko Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose. Bakundwa, imitma yacu nitaducira urubanza, turatinyuka
imbere y’Imana , kandi icyo dusaba cyose tugihabwa nay o, kuko twitondera amategeko yayo, tugakora
ibishimwa imbere yayo. Itegeko ryayo ni iri; ni uko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo,
tugakundana, nk’uko yadutegetse. Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo, nay o ikaguma
muri we ; kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe, ni Umwuka yaduhaye.

UBUTUMWA BWIZA Luka 14:16-24

HARIHO umuntu watekeshaje ibyo kurya byinshi, ararika benshi. Igihe cyo kurya gisohoye, atuma
umugaragu we kubwira abararitswe ati, “Nimuze,kuko bimaze kwitegurwa.” Bose batangira gushaka
impamvu z’urwitwazo bahuje umutima. Uwambereati, “ naguze umurima, nkwiriye kuwureba,
ndakwinginze, mbabarira.” Undi ati, “ Naguze amapfizi cumi yo guhinga, ngiye kuyagerageza,
ndakwinginze, mbabrira.” Undi ati, “ Narongoye, ni cyo gituma ntabashakuza.” Nuko uwo mugaragu
agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyiri urugo ararakara, abwira umugaragu we ati,” Sohoka
vuba, ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu uzane hano abakene n’ibirema n’impumyi
n’abacumbagira.” Umugaragu we agarutse aravuga ati,< Databuja, icyo utegetse ndagikoze; nyamara
haracyari umwanya w’abandi.” Shebuja abwira umugaragu we ati< sohoka ugende mu nzira
nyabagendwa no mumihora, ubahate kwinjira, kugira ngo urugo rwanjye rwuzure. Ndababwira yuko ari
nta muntu wo muri ba bararikwa uzarya ibyo nabiteguriye.

ISABATO YA 3 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MWAMI MANA, turakwinginze, utwumvane imbagazi, kandi ubwo waduhaye umutima ukunda cyane
gusenga, uduhumurize, uko tuzabona akaga kose cyangwa ibyago byose; kandi ujye uturindisha
gutabara kwawe gukomeye. Tubisabye mu izina tya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO 1 Petero 5:5-11


MWESE mukenyere kwicisha bugufi, kugira ngo mukomerane, kuko Imana irwanya abibone, naho
abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicisha bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana,
kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.
Mwirinde ibisindisha, mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo
aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bana Data bari
mu isi muhuje imibabaro. Kandi Imana, igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho
buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo, ibakomeze, ibongerere imbaraga, nimumara kubabazwa
akanya gato. Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amina.

UBUTUMWA BWIZA Luka 15:1-10

NUKO abakoresha b’ikoro bose n’abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. Abafarisayo n’abanditsi
barabyivovotera bati < uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira nabo.”

Abacira uyu mugani ati < Ni nde muri mwe waba afite intama ijana, akazimiza imwe muri zo,
ntiyasiga izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye, kugeza aho
aribuyibonere? Iyo ayibonye, ayiterera ku bitugu yishimye; yagera mu rugo, agahamagara inshuti ze
n’abaturanyi be, akababwira ati ‘Twishimane, kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’ Ndababwira
yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye kumurutisha abakiranuka mirongo
urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.

Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe, ntiyakongeza
itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? Iyo akibonye,
ahamagara inshuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati “ Twishimane, kuko mbonye igice nari nabuze.’
Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana bishimira
umunyabyaha umwe wihannye.

ISABATO YA 4 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MANA, ni wowe Murinzi w’abakwiringira bose; ni wowe wenyine imbaraga zibonerwamo, kandi nta
wubasha kuba uweraadafashwa na we. Nuko, nk’uko ari wowe udutegeka, utuyobore, turakwinginze,
ugwize imbabazi zawe kuri twe, uzidusagirize, kugira ngo duce mu by’iyi si bishira vuba dukora ibyo
ushima, uburyo butuma tutazabura ibyiza byo mu ijuru bidashira. Uduhe ibyo, Data wa twese wo mu
ijuru, kuko tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO Abaroma 8:18-23

MBONYE yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa; kuko ndetse
n’ibyaremwe byose bitegerazanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana. Kuko ibyaremwe
byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro; icyakora si ku bw’ubushake bwabyo, ahubwo ni ku
bwubushake bw’Uwabubushyizemo; yiringira yuko nabyo bizaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora,
bikinjira muri uwo mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana. Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe
bikaramukirwa hamwe kugeza ubu; ariko ibyo bias, ahubwo natwe abafite umuganura w’Umwuka ,
tunihira mu mitima yacu, dutegereza guhindurwa abana b’Imana, ari ko gucungurwa kw’imibiri yacu.
UBUTUMWA BWIZA Luka 6.36-42

MUGIRIRANE imbabazi, nk’uko so na we azigirira; kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu,
kugira ngo namwe mutazarucirwa; kandi ntimugatsindishe, namwe mutazatsindishwa; mubabarire
abandi, namwe muzababarirwa; mutange, namwe muzahabwa; urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije,
rusesekaye, ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe.

Abacira umugani, ati <Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Zombi ntizagwa mu mwobo?
Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umwigisha wese, iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe,
amera nk’umwigisha we. Ni ki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwenen so, ukirengagiza
umugogo uri mu ryawe? Wabasha ute kubwira mwene so, uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi
kari mu jisho ryawe,’ nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we! Banza wikuremo umugogo
uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.”

ISABATO YA 5 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MWAMI MANA, turakwinginze, ujye utegeka ibibaho muri iyi si, bitungane neza, kugira ngo Itorero
ryawe rigukorerane ibyishimo, rikubashye kandi rituje. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami
wacu. Amina.

URWANDIKO 1 Petero 3:8-15

IBISIGAYE, mwese muhuze imitima, mubabarane, kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane


imbabazi mwicisha bugufi mu mitima . ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse;
ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe
umugisha. Kuko byanditswe ngo “ Ushaka gukunda ubugingo no kubona iminsi myiza, abuze ururimi
rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’uburiganya. Kandi azibukire ibibi, akore ibyiza, ashake
amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire. Kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari
ku byo basaba. Ariko igitsure cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi.” Mbese ni nde uzabagirira nabi, ni mugira
ishyaka ry’ibyiza? Icyakora, nubwo mwababazwa babahora gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye
ibyo babatinyisha, kandi ntimugaharike imitima; ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu.

UBUTUMWA BWIZA Luka 5:1-11

YESU yari agahagaze mu kibaya cy’inyanja Y’ I Genesereti; abantu benshi bamubyiganiraho, ngo bumve
ijambo ry’Imana.

Abona amato abiri atitse ku nkombe y’inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo, bamesa inshundura
zabo. Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe;
aricara, yigisha abantu ari mu bwato, arangije kuvuga, abwira Simoni ati <igira imuhengeri, mujugunye
inshundura, murobe.” Simoni aramusubiza ati <Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane nyamara nta
cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze, reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse
inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato, ngo baze babatabare;
baraza, buzuza amato yombi, bituma yenda kurengerwa. Simoni Petero, ngo abibone atyo, yikubita
imbere ya Yesu, ati <Va aho ndi, Databuja, kuko ndi umunyabyaha.” Kuko ubwe yari yumiwe n’abari
kumwe na we bose, babonye izo fi bafashe; na Yakobo na Yohana bene Zebedayo, bari bafatanije na
Simoni, nabo birabatangaza. Yesu abwira Simoni, ati< Witinya; uhereye none uzajya uroba abantu.
Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose, baramukurikira,

ISABATO YA 6 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MANA, watunganirije abagukunda ibyiza biruta ibyo umuntu wese yAminaya n’ubwenge bwe. Nuko
turakwinginze, gwiza urukundo mu mitima yacu, kugira ngo dukunde tukurutisha ibindi byose, tubone
guhabwa ibyo wasezeranije biruta ibyo twabasha kwifuza byose, ku bwa Yesu Kristo. Amina.

URWANDIKO Abaroma 6:-11

NTIMUZI yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatwirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero ku
bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa
Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. Ubwo twateranijwe na we gusangira
urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranujwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe. Kandi tumenye iki, yuko
umunru wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba
imbata z’ibyaha; kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera
yuko tuzabanaho na we, kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho
urutabi. Urwo rupfu yapfuye, yarapfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.
Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.

UBUTUMWA BWIZA Matayo 5:20-26

Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu ni kutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu


bwami bwo mu ijuru. Mwumvise ko abakera babwiwe ngo “ntukice, uwica akwiriye guhanwa
n’abacamanza. Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa
n’abacamanza; uzatuka mwene se ati< Wa gicucu we” Akwiriye gushyirwa mu muriro w’I Gehinomu.

Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usigeyo ituro ryawe
imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.
Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira; ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza
ataguha umusirikare, akagushyira mu nzu y’imbohe. Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse
wishyuye umwenda wose, hadasigaye ikuta na rimwe.

ISABATO YA 7 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MWAMI MANA, nyir’imbaraga, ni wowe urema ibyiza byose, ni wowe ubitanga. Tera mu mitima yacu
gukunda izina ryawe, nk’uko ingurukira iterwa mu giti, utugwizemo idini y’ukuri, utubeshesheho kugira
neza kwawe kose, kandi ku bw’imbabazi zawe ujye ubiturindiramo tutabitezukaho. Tubisabye mu Izina
rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO Abaroma 6:19-23

IBYO mbivuze nk’umuntu ku bw’intege nke z’imibiri yanyu kuko, nk’uko mwahaga ibiteye isoni
n’ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo, bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha
gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako, kugira ngo mwezwe. Ubwo mwari mukiri imbata z’ibyaha,
ntimwatwarwaga no gukiranuka. Mbese icyo gihe mweraga imbuto ki, zitari ibibakoza isoni ubu,
amaherezo yaybyo akaba ari urupfu. Ariko noneho, ubwo mwabatuwe ku byaha, mukaba imbata
z’Imana , mwifitiye imbuto zanyu, ari zo kwezwa, kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho; kuko
ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu kristo Umwami
wacu.

UBUTUMWA BWIZA Mariko 8:1-9

MURI IYO minsi abantu benshi bongeye guterana, ntibabona ibyo kurya; Yesu ahamagara abigishwa be,
arababwira ati “ Aba bantu banteye impuhwe, kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba
badafite ibyo kurya. Nu mbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira; kuko
bamwe ari abakure .” abaza abigishwa be ati: “Mufite imitsima ingahe? “ Baramusubiza bati: <Ni
irindwi,> ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi, arayishimira, arayimanyagura, ayiha
abigishwa be, ngo bayibashyire; barayibaha. Bari bafite n’udufi duke; na two aradushimira, ategeka ko
batubaha. Bararya, barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi. Bari
nk’ibihumbi bine. Arabasezerera.

ISABATO YA 8 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MANA, uhora utegeka ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi byose, ubitegekesha ubwenge,
turakwinginze,twitonze, udukureho ibibasha kugira icyo bidutwara byose, uduhe ibitugirira umumaro.
Tubisabye mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Ktristo. Amina.

URWANDIKO Abaroma 8:12-17

NUKO RERO, bene Data, turimo umwenda, ariko si uwa kamere y’imibiri yacu, ngo dukurikize ibyayo
kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri, muzapfa; ariko ni mwicisha Umwuka ingezo za kamere,
muzarama. Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana; kuko mutahawe umwuka
w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana udutakisha
tuti “ Aba, Data!” Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu, yuko turi abana b’Imana; kandi
ubwo turi abana bayo, turi n’abaragwa; ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo, niba
tubabarana na we, ngo duhanwe ubwiza na we.

UBUTUMWA BWIZA:Matayo 7:15-21

MWIRINDE abahanuzi b’ibinyoma, baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ni amasega aryana.
MuzabAminayera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangawa imbuto
z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza
ntikibasha kwera imbuto nziza, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto
imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro. Nuko muzAbaminayera ku mbuto zabo. Umuntu wese
umbwira ati< Mwami, Mwani,” si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu
ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati < Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe,
ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe? Ni bwo
nzaberurira nti <Sinigeze kubAminaya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.”

ISABATO YA 9 IKURIKIRA IY’UBUTATU


ISENGESHO

MWAMI Mana, twemeye yuko tutabasha gukora icyiza na kimwe tudafashijwe nawe. Nuko
turakwinginze, ugwize muri twe umutima ugambirira ibyiza tukabikra, kugira ngo tujye dukora ibyo
ushima dufashwa nawe. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO

BENE Data, sinanshaka ko mutAminaya yuko basogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose
baciye mu Nyanja yigabanije, bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo Nyanja gutegekwa na Mose,
bose bagasangira bya byo kurya by’Umwuka na bya byo kunywa by’Umwuka; kuko banywaga ku gitare
cy’Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo. Ariko benshi muri bo Imana ntiyabashimye; ni
cyo cyatumye barimbukira mu butayu. Ariko ibyo byababereyo kugira ngo bitubere akabarore, ngo
tutifuza ibibi, nku’uko bo babyifuje. Nuko rero, ntimugasenge ibishushanyo, nk’uko bamwe bo muri bo
babisengaga, nkuko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa, bahugurutswa no gukina.”
Kandi ntimugasambane, nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri
n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe. Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo
bamugerageje, bakicwa n’inzoka. Ntimukivovote, nk’uko bamwe muri bo bivovose, bakicwa
n’umurimbuzi. Ibyo byabereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe
abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. Nta kigeragezo
kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira
kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo
mubone uko mubasha kucyihanganira.

UBUTUMWA BWIZA : Luka 16:1-9

YESU yabwiye abigishwa be, ati <Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimugeraho ko cyaya ibintu
bye. Aragihamagara, arakibwira ati “Ibyo nkumvaho ni ibiki?’ Murikira ibyo nakubikije, kuko utagikwiriye
kuba igisonga cyanjye. Icyo gisonga kiribwira kiti ‘ Ko databuja aribunyage ubutware bwanjye, nkaba
ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiririza! Ndagira nte? Have! Nzi icyo nzakora, kugira ngo,
nimara kunyagwa, bazandaze mu mazu yabo.’ Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa
mbere ati< Harya databuja akwishyuza iki?’ Aramusubiza ati < Inshuro ijana z’amavuta y’elayo. Na we ati
< Enda urwandiko rwawe, wicare vuba, wandike mirongo itanu. Abaza undi ati < Harya wishyuzwa iki?’
Aramusubiza ati < Inshuro ijana z’amasaka.’ Aramubwira ati< Enda urwandiko rwawe, wandike mirongo
inani.’ Nuko shebuja ashima icyo gisonga kubi kuko cyakoze iby’ubwenge, kuko abana b’iyi si ari
abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kururta abana b’umucyo. Kandi ndababwira nti <Ubutunzi bubi
mubushakisha inshuti, kugira ngo, nibushira, bazabakire mu buturo bw’iteka.

ISABATO YA 10 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MWAMI MANA, twebwe abantu bawe turagusaba twitonze kugira ngo utegere amatwi amasengesho
yacu, utwumvane imbabazi. Kandi uduhe kugusaba ibyo ushima, kugira ngo duhabwe ibyo dusaba.
Tubisabe mu izina rya Yesu Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO 1 Abakorinto 12:1-11


BENE Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya. Muzi yuko mukiri abapagani
mwayobyagwa, mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanywagaho kose. Ni cyo gituma
mbAminayesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’umwuka w’Imana uvuga ati < Yesu ni ikivume”, kandi
nta muntu ubasha kuvuga ati < Yesu ni Umwami, atabibwirijwe n’Umwuka Wera”.

Icyakore, hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo
kugabura iby’Imana, ariko umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera
byose muri byose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka, kugira ngo bose
bafashwe. Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo
kumenya, undi agaheshwa n;uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza
indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura
imyuka, undi agahabwa kuvuga indi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi; ariko ibyo byose uwo
Mwuka ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.

UBUTUMWA BWIZA Luka 19:41-46

AGEZE hafi, abona umurwa, arawuririra, ati < Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko
noneho bihishwe amaso yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro.
Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose; kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe.
Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.”

Yinjira mu rusengero, atangira kwitukana abaguriragamo, arababwira ati< Handitswe ngo “Inzu
yanjye izaba iyo gusengerwamo; ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”

Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose.

ISABATO YA 11 IKURIKIRA IY’UBUTATU

ISENGESHO

MANA, turagushimira yuko cyane cyane werekanishishe imbaraga zawe zishobora byose kubabarira
abantu no kubagirira ibambe. None uduhere ubuntu bwinshi ku bw’imbabazi zawe, kugira ngo duce mu
nzira amategeko yawe yadushyize imbere, duhabwe ibyiza wasezeranije ku bwo kugira neza kwawe;
hanyuma tuzahabwe umugabane w’ubutunzi bwawe bwo mu ijuru. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo
Umwami wacu. Amina.

URWANDIKO 1 Abakorinto 15:1-11

BENE Data, ndabAminayesha ubutumwa bwiza nababwirije ubwo mwakiriye mukabukomereramo, kandi
mugakizwa na bwo, niba mubukomeza, nkuko nabubabwirije; keretse mwaba mwizereye ubusa. Muzi
ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu, nkuko byari
byaranditswe, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nkuko byari byaranditswe na none;
akabonekera Kefa, maze akabonekera abo cumin a babiri; hanyuma akabonekera bene Data basaga
Magana atanu; muri abo benshi baracyariho n’ubu, ariko bamwe barasinziriye; yongera kubonekera
Yakobo, abonekera n’izindi ntumwa zose. Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera, ndi nk’umwana
w’icyenda, kuko noroheje hanyuma y’izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa, kuko
narenganyaga Itorero ry’Imana. Ariko ubuntu bwayo nahwe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze
imirimo myinshi iruta iya bose; nyamara si jye, ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye. Nuko
rero, ari jye, cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni ibyo mwizeye.
UBUTUMWA BWIZA Luka 18:9-14

UYU mugani Yesu yawuciriye abayiringiye ubwabo ko bakiranuka bagahinyura abandi bose. Ati <Abantu
babiri bazamutse, bajya mu rusengero gusenga; umwe yari Umufarisayo, undi yari umukoresha w’ikoro.
Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we, ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi,
abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. Mu minsi irindwi
hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ Naho uwo mukoresha
w’ikoresha ahagarara kure, ntiyahagararo no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu
gituza, ati <Mana, mbabarira, kuko ndi umunyabyaha.’ Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya
iwe ari we utsindishirijwe kuruta wa wndi; kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi
azashyirwa hejuru,”

UMUNSI WA MATIYASI WERA (Fev.24)

ISENGESHO

MANA ishobora byose, uyu musi turibuka uko watoye umugaragu wawe umwizerwa Matiyasi kuba uwo
mu mubare w´intumwa zawe icumi na babiri mu cyimbo cya Yuda wagambaniye Umwami wacu. None
turagusaba kugira ngo Itorero ryawe rihore ririndwa intumwa z’ibinyoma, kandi rigire abungeri kandi
bizerwa bo kuriyobora. Tubisabye mu Izina rya Kristo Umwami wacu. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 1:15-26

Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari
nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati"Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo
Umwuka Wera yahanuriye mu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu, kuko yari
yarabazwe muri twe, agahabwa umugabane w'uyu murimo." (Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu
ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka.
Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimi rwabo bayita
Akeludama, risobanurwa ngo"Isambu y'amaraso.") "Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo 'Iwe
hasigare ubusa, Kandi he kugira undi uhaba.' Kandi ngo 'Ubusonga bwe bugabane undi.

Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe, uhereye ku kubatiza kwa
Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe
natwe wo guhamya kuzuka kwe." Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye
Yusito, undi ni Matiyasi. Barasenga bati"Mwami Mana, umenya imitima y'abantu bose, werekane uwo
utoranije muri aba bombi abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe." Barabafindira,
ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe.

UBUTUMWA BWIZA Matayo 11.25-30

Muri iyo minsi Yesu aravuga ati"Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo
abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse. "Byose
nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana
w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha. "Mwese abarushye n'abaremerewe,
nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza
kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera
kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.

UMUSI W’UMWARI MARIYA


UHIRIWE (Mars 25)

ISENGESHO
NYAGASANI Mana, turakwingize, ugwize mu mitima yacu ubuntu bwawe, kugira ngo, nk’uko ubutumwa
bwa marayika bwatumenyesheje ibyo kuvuka k’Umwama wawe Yesu Kristo, abe ari ko ubutumwa bwo
kubabazwa kwe ko ku Musaraba buduhesha gufatana na we mu kuzuka kwe kw’icyubahiro. Tubisabye
mu Izina rya Yesu Kristo uwo, Umwami wacu. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Yesaya 7 : 10-15


Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati"Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy'ikuzimu cyangwa
icyo hejuru mu kirere." Ariko Ahazi aravuga ati"Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka." Yesaya
aravuga ati"Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona
biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye nayo ? Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we
uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu amwite izina
Imanweli. Amata n'ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi
agakunda ibyiza. "

UBUTUMWA BWIZA Luka 1 : 26-38

Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu mudugudu w'i Galilaya witwa i
Nazareti, ku mwari wari warasabwe n'umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo
mwari ni Mariya. Amusanga aho yari ari aramubwira ati"Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe
nawe." Ariko we ahagarika umutima cyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo. Marayika
aramubwira ati"Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu
uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe
y'ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira." Mariya
abaza marayika ati"Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo ?" Marayika aramusubiza
ati"Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka
azitwa Umwana w'Imana. Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za
bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu, kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo
rihere." Mariya aramubwira ati"Dore ndi umuja w'Umwami Imana, bimbere uko uvuze." Nuko marayika
amusiga aho aragenda.

UMUNSI WA MARIKO WERA (Avril 25)


ISENGESHO
MANA ishobora byose, turagushimira yuko wigishaga Itorero ryawe ryera imyigishirize Mariko Wera
yanditse mu Butumwa bwe bwiza. None turagusaba kugira ngo tudateraganwa hirya no hino nk’abana
bato n’imiyaga n’imyigishirize Yose idafite umumaro, tubone gukomezwa n’ukuri kuri mu Butumwa
bwabwe bwiza. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen
URWANDIKO Abefeso 4 : 7-16

ARIKO umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk'uko urugero rw'impano ya Kristo ruri. Ni cyo gituma
ivuga iti"Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano." Ariko iryo jambo
ngo"Yazamutse mu ijuru" risobanurwa rite ? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu ?
Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y'amajuru yose, kugira ngo asohoze byose. Nuko aha bamwe
kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba kugira ngo abera batunganirizwe rwose
gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, bwiza, n'abandi kuba abungeri
n'abigisha, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana,
kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya
Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga
yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,
ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.
Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice
cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira
ngo ukurizwe mu rukundo.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 15 :1-11

"NDI umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto
arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. None
mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami
ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri
jye. "Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we
wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. Umuntu utaguma muri jye
ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.
Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.
Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Nimwitondera
amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data
nkaguma mu rukundo rwe. "Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi
n'umunezero wanyu ube wuzuye.

UMUNSI W’ABERA FILIPO NA YAKOBO (Mai 1)


ISENGESHO
MANA ishobora byose, turagushimira yuko kukumenya ari bwo bugingo buhoraho. None turakwingize,
uduhe kumenya rwose Umwana wawe Yesu Kristo ko ari we nzira, ukuri, n’ubugingo, kugira ngo tugere
ikirenge mu cy’intumwa zawe Filipo na Yakobo, tubone gukomeza mu nzira ijya mu bugingo budashira.
Tubisabye mu Izina ry’Umwana wawe Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

URWANDIKO Yakobo 1 :1-12

YAKOBO imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri
y'abatatanye ndabatashya. Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo
n'ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho
na gato.
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama
kandi azabuhabwa. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba
wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga ushushubikanywa. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya,
kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo
ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana, kuko umuntu w'imitima ibiri anamuka mu nzira
ze zose.
Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe, naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi,
kuko azashiraho nk'uburabyo bw'ibyatsi. Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha
ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw'ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi
azumira mu nzira ze zose.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 14 :1-14

YESU yabwiye abigishwa be ati «Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu
rugo rwa Data harimo amazu menshi : iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Kandi aho njya, inzira murayizi." Toma aramubwira ati"Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa
n'iki ?" Yesu aramubwira ati"Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo : nta wujya kwa Data ntamujyanye. Iyaba
mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye." Filipo
aramubwira ati"Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije." Yesu aramubaza ati"Nabanye
namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo ? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye
uvuga uti 'Twereke Data wa twese' ? Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye ?
Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye.
Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga,
munyizezwe n'imirimo nkora ubwayo. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we
azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data. Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye,
nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye
nzagikora.

UMUNSI WA BARUNABA
WERA INTUMWA (Juin 11)
ISENGESHO

MWAMI Mana ishobora byose, wahaye intumwa yawe Barunaba impano z'umwuka nziza, none
turakwiginze, ntubure kuduha impano zawe zitari zimwe n'ubuntu bwo kuzikoresha, ngo ziguheshe
icubahiro no guhimbazwa. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

Mu cyimbo cy'URWANDIKO Ibyakozwe 11 :22-30

Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.
Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati"Mugume mu Mwami Yesu
mumaramaje mu mitima yanyu." Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no
kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu. Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,
amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu
benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo. Muri iyo minsi abahanuzi
bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya. Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura
abwirijwe n'Umwuka ati"Inzara nyinshi izatera mu isi yose." (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.)
Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije
ubutunzi bwe. Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 15 :12-16

Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira
incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo
shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Si mwe
mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto,
imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.

UMUNSI WA YOHANA
UMUBATIZA (Juin 24)
ISENGESHO

MANA ishobora byose, turagushimira yuko washatse ko umugaragu wawe Yohana Umubatiza yavutse
mu buryo butangaza ; ukamutuma guteguriza Umwana wawe Umukiza wacu inzira, abwiriza ibyo
kwihana. Natwe udufashe, dukurikize imyigishishirize ye n’ingeso ze nziza, tubone kwihana nyakuri,
nk’uko yigishaga ; kandi uduhe kujya tuvuga iby’ukuri, ducyaha abakora ibyaha dushize amanga, kandi
twemere kurenganywa baduhoye ukuri twihanganye, nk uko na we yakoraga. Tubisabye mu Izina rya
Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Yesaya 40:1-11

"Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize." Ni ko Imana yanyu ivuga. "Muvuge ibyururutsa imitima
y'ab'i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho
hakubabariwe, n'ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n'Uwiteka." Nimwumve ijwi ry'urangurura
ngo"Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu
kidaturwa. Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n'agasozi bizaringanizwa, n'ahagoramye
hazagororwa n'inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze icyubahiro cy'Uwiteka kizahishurwa kandi abantu
bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze." Ijwi ryaravuze riti"Rangurura." Maze
habaho ubaza ati"Ndarangururira iki?""Abantu bose bameze nk'ubwatsi, n'ubwiza bwabo bwose
bumeze nk'uburabyo bwo ku gasozi. Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka
w'Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk'ubwatsi. Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z'ibyiza zamuka
umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z'ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane,
rirangurure witinya ubwire imidugudu y'i Buyuda uti"Dore Imana yanyu." Dore Umwami Imana izaza ari
intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyiturano zayo ziyiri
imbere. Izaragira umukumbi wayo nk'umushumba, izateraniriza abana b'intama mu maboko ibaterurire
mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza. »

UBUTUMWA BWIZA Luka 1 :57-80

Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu. Abaturanyi be na bene wabo bumva
yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we. Nuko ku munsi wa munani bajya
gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya. Nyina arabasubiza ati"Oya, ahubwo yitwe
Yohana." Baramubwira bati"Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!" Bacira se amarenga
kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita. Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka
kumwita. Atumira icyo kwandikiraho arandika ati"Izina rye ni Yohana." Bose baratangara. Muri ako
kanya akanwa ke karazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana. Abaturanyi bose
baterwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y'i Yudaya yose. Ababyumvise bose babishyira mu
mitima yabo bati"Mbese uyu mwana azaba iki?" Nuko ukuboko k'Umwami Imana gukomeza kubana na
we. Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati"Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli, Kuko
igendereye abantu bayo ikabacungura. Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza, Mu nzu y'umugaragu
wayo Dawidi, (Nk'uko yavugiye mu kanwa k'abera bayo, Bahanuraga uhereye kera kose.) Kudukiza
abanzi n'amaboko y'abatwanga bose, Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo
ryera, Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu, Ko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi bacu,
Tuzayisenga tudatinya, Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose. "Kandi nawe mwana, uzitwa
umuhanuzi w'Isumbabyose, Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze, No kumenyesha
abantu be iby'agakiza, Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo. Ku bw'umutima w'imbabazi w'Imana yacu, Ni
wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru, Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu
cy'urupfu, No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro." Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga
z'umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.

UMUNSI WA PETERA WERA (Juin 29)


INSENGESHO

MANA Ishobora byose, tuzi yuko watumye umwana wawe Yesu Kristo guha intumwa yawe Petero wera
impano nziza nyinshi, ukamutegeka kuragirana umwete umukumbi wawe. None turakwingize,
utereAbepiskopi n’Abapastori bose umuhati wokubwiriza Ijambo ryawe ryera. Kandi turasabira abantu,
kugira ngo bumvire iryo jambo barikurikije ; hanyuma bazabone guhabwa ikamba ry’icubahiro
kitazashira. Tubisabye mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 12 : 1-11


NUKO muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. Yicisha Yakobo
inkota, mwene se wa Yohana. Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu
minsi y'imitsima idasembuwe. Amaze kumufata amushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na
batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyire abantu Pasika ishize. Nuko Petero arindirwa mu
nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. Herode araye ari bumusohore,
iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo
bari ku rugi barinda inzu y'imbohe. Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu
nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati"Byuka n'ingoga." Iminyururu imuva ku
maboko iragwa. Marayika aramubwira ati"Kenyera ukwete inkweto zawe." Abigenza atyo. Arongera
aramubwira ati"Wifubike umwitero wawe, unkurikire." Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo
marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi. Banyuze ku barinzi ba mbere no ku
ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw'icyuma rijya mu murwa. Rurabikingurira ubwarwo
barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho. Petero agaruye umutima
aribwira ati"Noneho menye by'ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu
maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose."

UBUTUMWA BWIZA Matayo 16 : 13-19

Nuko Yesu ajya mu gihugu cy'i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati"Abantu bagira ngo Umwana
w'umuntu ndi nde ?" Baramusubiza bati"Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya,
abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi." Arababaza ati"Ariko mwebwe
ubwanyu mugira ngo ndi nde ?" Simoni Petero aramusubiza ati"Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho."
Yesu aramusubiza ati"Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye,
ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti 'Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo
rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.'Nzaguha imfunguzo z'ubwami bwo mu ijuru, kandi
icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n'icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu
ijuru."

UMUNSI WA YAKOBO WERA


INTUMWA (Juillet 25)
INSENGESHO
MANA y’imbabazi turibuka uko Intumwa yawe yera Yakobo yasize se n’ibyo yari afite byose, akitaba
Umwana wawe Yesu Kristo adatindiganije, akamukurikira. None turagusaba kugira ngo natwe uduhe
kwemera gusiga ibyo kurigira iby’iyi si n’iby’umubiri, tubone kurushaho kwitegura kumvira amategeko
yawe yose. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 11 : 27-12 :3

MURI IYO minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya. Nuko umwe muri bo witwaga Agabo,
arahaguruka arahanura abwirijwe n'Umwuka ati"Inzara nyinshi izatera mu isi yose." (Ni yo yateye ku
ngoma ya Kilawudiyo.) Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo,
umuntu wese akurikije ubutunzi bwe. Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na
Sawuli. Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. Yicisha
Yakobo inkota, mwene se wa Yohana. Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe
hari mu minsi y'imitsima idasembuwe.

UBUTUMWA BWIZA Matayo 20 :20-28

MAZE nyina wa bene Zebedayo azana n'abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba. Na
we aramubaza ati"Urashaka iki ?" Aramusubiza ati"Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu
bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso." Yesu aramusubiza ati"Ntimuzi icyo musaba.
Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho ?" Bati"Turabibasha." Arababwira ati"Ni ukuri igikombe
cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n'ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data
yabitunganyirije." Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Yesu arabahamagara
arababwira ati"Muzi yuko Abami b'abanyamahanga babatwaza igitugu, n'abakomeye babo bahawe
kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu
wanyu, kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu, nk'uko Umwana w'umuntu
ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi."

UMUNSI WA BARUTOLOMAYO WERA


INTUMWA (Aout 24)
INSENGESHO

MANA ishobora byose ihoraho, wagiriye intumwa yawe Barutolomayo ubuntu butuma yizera by’ukuri
Ijambo ryawe, akaryigisha. Turakwingize, uhe Itorero ryawe umutima ukunda rya Jambo yizeraga no
kuritora. T ubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyakozwe 5 :12-16

Ibimenyetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n'amaboko y'intumwa, kandi bose bateraniraga
mu ibaraza rya Salomo n'umutima uhuye. Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga
n'umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo. Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga
kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore, byatumaga bazana abarwayi mu nzira
bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri
bamwe. Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n'i Yerusalemu, bazanye abababazwa
n'abadayimoni bose bagakizwa.

UBUTUMWA BWIZA Luka 22 :24-30

Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru. Arababwira
ati"Abami b'amahanga barayategeka, n'abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi.
Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe
nk'uhereza. Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza ? Si uherezwa ? Ariko jyewe ndi hagati
yanyu meze nk'uhereza. "Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye
mbabikiye ubwami nk'uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye
mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri
y'Abisirayeli."
UMUNSI WA MATAYO WERA
INTUMWA (Sep. 21)
INSENGESHO

MANA ishobora byose, watumye Umwami wawe ushimwa guhamagara Matayo ngo ave bukoresha
bw’ikoro, ahinduke intumwa n’umubwiriza w’ubutumwa. None uduhe umutima, wemeye gusiga
imyifurize yose mibi itwifurisha iby’abandi, no gukunda ubutunzi uburyo bukabije, tubone gukurikira
Umwana wawe Yesu Kristo uhorana nawe ku ngoma hamwe n’umwuka Wera, muri Imana imwe iteka
ryose. Amen

URWANDIKO 2 Abakorinto 4 :1-6

Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe, ntiducogora
ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo
ry'Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere
y'Imana. Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera,
abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we
shusho y'Imana utabatambikira. Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu
ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. Imana yategetse umucyo kuva uturutse
mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza
bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.

UBUTUMWA BWIZA Matayo 9 :9 -13

Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira
ati"Nkurikira." Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza
abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha, basangira na Yesu n'abigishwa be. Abafarisayo babibonye
babaza abigishwa be bati"Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n'abakoresha b'ikoro
n'abanyabyaha?" Abyumvise arababwira ati"Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Ariko
nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo 'Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.' Sinazanywe no
guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha."

UMUNSI WA MARAYIKA MIKAELI


N’ABAMARAYIKA BOSE (sep.29)
ISENGESHO

MANA ihoraho washyiriyeho Abamarayika n’abantu, kugira ngo bagukorere muri gahunda nziza. None
turakwingize kubw’imbabazi zawe, ujye utuma abamarayika bawe bera, baturengere kandi baturinde
tukiri muri iyi isi, nk’uko bahora bagukorera mu ijuru. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.
Amen.
Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyahishuwe 12 :7-12
Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka
kirwanana n'abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini
kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko
kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo. Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru
riti"Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa
Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere
y'Imana yacu. Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo,
ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime.
Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya
mwinshi, azi yuko afite igihe gito."

UBUTUMWA BWIZA Matayo 18 :1-10

Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati"Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?"
Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo, arababwira ati"Ndababwira ukuri yuko
nimudahinduka ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. Nuko uzicisha bugufi
nk'uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru. Uwemera umwana umwe muto nk'uyu mu
izina ryanjye, ni jye aba yemeye. "Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni
uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja. Isi izaboneshwa ishyano
n'ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano.
"Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko
wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro
utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi. Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore
urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko
wajugunywa muri Gehinomu y'umuriro ufite amaso yombi. "Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba
bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu
ijuru.

Umunsi wa LUKA WERA (Oct. 18)


ISENGESHO

MANA ishobora byose, wahamagaye Luka umuvuzi ushimirwa cyane Ubutumwa Bwiza yanditse, ngo abe
umubwiriza w’ubutumwa, kandi umuvuzi w’imitima y’abantu. None turagusaba, kugira ngo udukize
indwara zacu zose z’imitima, uzikirishe umuti mwiza, ni wo myigishirize yahawe, ku bw’ibyiza Umwana
wawe Yesu Kristo yadukoreye. Amen

URWANDIKO 2 Timoteyo 4 :5-15

ARIKO wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo


w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana. Kuko jyeweho
maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye
intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo
gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye
jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. Gira umwete wo kuza aho ndi vuba.
Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye
i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya. Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko
umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri
Efeso. Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyane uzazane
iby'impu. Alekizanderi, umucuzi w'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura
ibikwiriye ibyo yakoze. Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.

UBUTUMWA BWIZA Luka 10: 1-7

HANYUMA y'ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo
bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n'aho yendaga kujya hose. Arababwira ati"Ibisarurwa
ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir'ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu
bisarurwa bye. Nimugende, dore mbatumye mumeze nk'abana b'intama hagati y'amasega.
Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo
muramutsa muri mu nzira. Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti
'Amahoro abe muri iyi nzu.'Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we.
Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira. Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na
bo ibyokurya n'ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa.

UMUNSI W’ABERA SIMONI NA YUDA (Oct. 28)


ISENGESHO

MANA ishobora byose, wubatse Itorero ryawe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, kandi Yesu Kristo ni
we Buye rikomeza imfuruka. Nuko rero, nawe uduhe kugirana ubumwe bw’umwuka dufatanishijwe
imyigishirize yabo, bituma duhimduka urusengero rwera wishimira. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo
Umwami wacu. Amen

URWANDIKO Yuda 1-8

Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe,
bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo. Imbabazi n'amahoro
n'urukundo bigwire muri mwe. Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana n'abigisha b'ibinyoma Bakundwa,
ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura,
kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. Kuko
hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha
Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja
n'Umwami wacu. Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami
Imana imaze gukirisha ubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura
abatizeye. N'abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu
minyururu idashira no mu mwijima w'icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye. Kandi
n'i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha
ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore
ihanwa n'umuriro utazima. Uko ni ko na ba bandi b'abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura
gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.

UBUTUMWA BWIZA Yohana 15: 17-27

Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane. "Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga
batarabanga. Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu
b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti 'Umugaragu ntaruta shebuja.' Niba
bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo
bazaryitondera. Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari
we. Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha
cyabo. Unyanga aba yanze na Data. Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha
baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data. Ariko byabaye bityo kugira
ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo 'Banyangiye ubusa.

Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data,
azampamya. Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.

UMUNSI W’ABERA BOSE (Nov 1)


ISENGESHO

MANA ishobora byose, turagushimira yuko wafatanirije hamwe intore zawe, zikagira ubumwe,
ziteranijwe mu mubiri w’umwana wawe Yesu Kristo mu buryo bw’umwuka. None turagusaba, kugira ngo
tugere ikirenge mu cy’Abera bawe bashimwa; twigane ingeso zabo nziza zikubahisha; hanyuma
tuzabone kugera mu byishimo bitavugwa wateguriye abagukunda bataryarya. Tubisabye mu Izina
ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Amen

Mu cyimbo cy’URWANDIKO Ibyahishuwe 7: 2-12

MBONA na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangurura
ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati"Ntimubabaze isi cyangwa
inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu." Numva
umubare w'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo
bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli. Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho
ikimenyetso ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n'ibihumbi bibiri;
Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n'ibihumbi bibiri;
Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n'ibihumbi bibiri;
Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n'ibihumbi bibiri;
Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Abo mu muryango wa Lewi ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n'ibihumbi bibiri ;
Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose
n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye
ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo, bavuga ijwi rirenga bati"Agakiza ni
ak'Imana yacu yicaye ku ntebe n'ak'Umwana w'Intama." Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose
ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y'intebe, baramya Imana
bati"Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe
iby'Imana yacu iteka ryose." Amen

UBUTUMWA BWIZA Matayo 5 :1-12


YESU abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura
amagambo ati"Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Hahirwa
abashavura, Kuko ari bo bazahozwa. Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi. Hahirwa abafite
inzara n'inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo
bazazigirirwa. Hahirwa ab'imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana. Hahirwa abakiranura, Kuko ari
bo bazitwa abana b'Imana. Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari
ubwabo. "Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi
babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko
barenganyije abahanuzi ba mbere.

AMAGAMBO Y’IBYO
IGABURO RYERA
RY’UMWAMI WACU

Mu bashaka guhabwa igaburo ryera, niba harimo uzwi na bose ko ari umunyangeso mbi cyane, cyangwa
ukabije kugirira nabi abaturanyi be mu byo ubu avuga no mu byo akora, bikajya bikoza Itorero isoni,
Umupastori abyumvise akwiriye kumuhamagara, avugane na we, amubwire ko atemewe kujya ku Meza
y’Umwami wacu atarihana ingeso ze mbi ku mugaragaro, akerekana yuko yemeye kuzireka, kandi si cyo
cyo nyine, ahubwo akwiriye no gusubiza uwo yambuye, cyangwa gusezerana ko azabimusubiza vuba,
ab’itorero abari bababaye ku bwe babone kumwakira.
Kandi Umupastori namenya ko mu Itorero rye harimo abangana, nabo akwiriye kubagenza atyo,
abahakanira kujya ku meza kugeza ubwo azamenya ku buzuye. Umwe muri abo banganaga ni yemera
kubabarira rwose mugenzi we wamugiriye nabi, cyangwa ubwe yakwemera gusubiza mugenzi we icyo
bapfa, ariko mugenzi we akanga kunyurwa nk’umukristo, ahubwo agakomeza kugira agahinda,
Umupastori akwiriye kwemera uwo wihannye, ntiyemere wa wundi wanze kwihana.
Ni habaho Guterana ku Meza kwera, aya meza bayashyire hagati mu rusengero, cyangwa ahandi
hakwiriye, cyangwa se aho basanzwe basengera Gusenga kwa mugitondo, babanze bayirambureho
umwenda wera ; hanyuma Umupastori ahagaruke ahagarare i ruhande rwayo rw’ibumoso, avuge
Isengesho ry’Umwami wacu wenyine, m’irindi rikurikirana na ryo, bapfukanme.
DATA wa twese wo mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe ; Ubwami bwawe buze ; Ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu Ijuru ; uduhe none infunguro ridutunga uko bukeye ; Utubabarire ibyaha byacu,
nk’uko tubabarira ababitugirira ; Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amen

Isengesho
MANA ishobora byose, ni wowe uzi ibyo abantu bose bibwira mu mutima n’ibyo bifuza, kandi nta
mugambi wose uyobewe ; none uduhumekeremo Umwuka wawe Wera, utunganye ibitekerzo byo mu
mutima yacu, tubone kugukunda rwose, duhimbaze Izina ryawe ryera nk’uko bigukwiriye. Tubisabye mu
Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

Hanyuma Umupastori ahindukirire abantu, abasomere amategeko cumi y’Imana n’ijwi ryumvikana. Ku
itegeko ryose n’amara kurisoma, abantu basabe Imana kubababarira kwica iryo tegeko mu minsi ishize,
no kubafasha kuryumvira mu minsi izaza : ubwo babivuge bapfukamye.

Umupastori

Imana yavuze aya magambo yose iti « Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cy’Egiputa mu nzu
y’uburetwa. Ntukagire izindi mana umbangikanya na zo.
Abantu : Nyagasani, utubabarire uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.

AMATEGEKO 10
Umupastori : Ntukiremere igshushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho y’ikintu cyose kiri hejuru
mu ijuru, cyangwa mu mazi yo hasi y’ubutaka ; ntukabyikubite imbere, ntukabikorere ; kuko Uwiteka
Imana yawe ndi Imana ifuha, mpora abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi
bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo
b’ibihe igihumbi

Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.

Umupastori : Ntukavugire ubusa izina ry’uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara
nk’utacumuye uvugiye ubusa Izina rye.
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.

Umupastori : wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo
imirimo yawe yose ; ariko uwakarindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana Yawe. Umuhungu wawe, cyangwa
itungo ryawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa
umunyamahanga wawe uri i wanyu ; kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremyemo ijuru n’isi n’inyanja
n’ibirimo byose, akaruhuka ku wa karindwi ; ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato,
akaweza.
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.
Umupastori : Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana iguha
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.
Umupastori : Ntukice
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.
Umupastori : Ntugasambane
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.
Umupastori : Ntukice
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.
Umupastori : Ntukashinje mugenzi wawe ibinyoma
Abantu : Nyagasani, utubabarire, uhugure imitima yacu, twumvire iryo tegeko.
Umupastori : Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa
umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikintu cyose cya
mugenzi wawe
Abantu : Nyagasani, turakwinga utubabarire, kandi wandike ayo mategeko yose mu mitima
yacu

Cyangwa Umupastori, mu cyimbo cy’ayo mategeko, asome aya mategeko abiri


Umwami wacu Yavuze aciye mu magambo make.

UMWAMI wacu Yesu yaravuze ati « Umva, Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko
rero, ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge
bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri ngiri ; Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta
rindi tegeko rirusha aya gukomera. Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo
byuriririraho.
Abantu : Nyagasani, turakwinginga utubabarire, kandi wandike ayo mategeko yose mu mitima
Yacu

Hakurikiraho Amasengesho yo gusabira abadutegeka

Ibyo gusabira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

MANA ishobora byose, ni wowe utegeka amahanga yose ukayaha amahoro kugira ngo akore ibyo
ushaka ; none turakwinginga ngo uhore urebana imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umuhe
gukoresha neza ubushobozi wamuhaye, igihugu cyacu kibone kugira amahoro, kugira ngo abantu
batagira imidugararo, ahubwo bagubwe neza, bashimwe n’andi mahanga ; kandi ubwo bushobozi ajye
abukoresha uburyo butuma Itorero ryawe rigira amahoro. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami.
Amen.

Ibyo gusabira Abategetsi bo mu gihugu cyacu

MANA ishobora byose, Data wa twese wo mu ijuru, ubwami bwawe ntabwo bushira, kandi icyubahiro
cyawe gikwiriye isi yose. Ni cyo gituma tukwinginga, ngo uhore urebana imbabazi Abaministiri n’abandi
bategetsi bahawe ubushobozi bwo gutegeka iki gihugu ; ubahe ubwenge bwo kujya inama neza. Kandi
turasabira, kugira ngo ubafashe gukorera neza abantu bashinzwe bicishijwe bugufi kandi ari abiringirwa.
Kandi turakwinginga ngo indini no kukubaha, amahoro no kuugirana ubumwe, ukuri no guca imanza
zitabera, bitabura muri twe iminsi yose. Amen
Hanyuma akurikizeho Isengesho ry’uwo munsi : maze asome Igice cyo mu Nzandiko abantu bicaye,
ati ; Igice cYo mu Nzandiko cyanditswe mu guce cya……cyo mu Rwandiko rwanditse na……uhereye ku
murongo wa…….

Narangiza, avuge ati « Igice vy’urwandiko kigarukiye aha »


Hanyuma asome Igice cyo mu Butumwa bwiza, abantu bahagaze, arange ati « Ubutumwa Bwiza
bwanditswe mu gice cya...cyo u Butumwa bwa…….., uhereye ku murongo wa……Ataragisoma bose
bavuge bati,

Icyubahiro kibe icyawe, Mwami Mana.


N’amara kugisoma, bose bavuge bati ;

Mwami Mana, tugushimiye ubu butmwa bwawe bwiza.


Hanyuma bose bavuge ibyo kwemera, bagihagaze

NEMEYE Imana imwe, Data wa twese ushobora byose, Umuremyi w’ijuru n’isi, kandi w’ibintu bigaragara
n’ibitagaragara. Kandi nemeye Umwami umwe Yesu Kristo, Umwana w’Imana wahoze ari Umwana wayo
isi n’ibiri mu ijuru bitararemwa ; Imana iva mu Mana, Umucyo uva mu Mucyo, Imana Nyamana, nyamara
yahoze ari Umwana, ntiyaremwe : afite akamero kamwe n’aka Data wa twese, kandi ni we waremye
ibintu byose. Yavuye mu Ijuru, amanuka ku bwacu abantu ngo dukizwe ; Yambikirwa umubiri n’umubiri
n’umwuka Wera mu Mwari Mariya, aba umuntu ; Arababazwa, arahambwa, amara iminsi itatu, arazuka,
nk’uko byari byaranditswe ; Arazamuka, ajya mu ijuru. None ubu yicaye iburyo bwa Data wa twese.
Hanyuma azagarukana igitinyiro gucira abariho n’abapfuye urubanza ; ubwami bwe ntibuzashira.

Kandi nemeye Umwuka Wera ni we Mwami kandi umugabyi w’ubugingo, ukomoka kuri Data wa twese
no ku Mwana, usengerwa hamwe na Data wa twese n’Umwana, agahimbazanywa na bo, wavugiraga mu
ijwi ry’abahanuzi.
Kandi nemeye yuko hariho Itorero rimwe Katolika ry’abakristo bose, rikurikiza intumwa za Kristo.
Mpamya yuko hariho kubatizwa kumwe ko gukuraho ibyaha ; kandi ntegereje ko hazabaho kuzuka
kw’abapfuye, n’ubugingo bwo mu gihe kizaza. Amen

Hakurikiraho kuranga ibizakorwa


Ni birangira, Umupastori ajye ku meza, asome amagambo amwe muri aya akurikira. Maze baturishe
amaturo yo gufasha umurim w’Imana, bayashyire ku nkoko : Umupastori abyakire, abimurikire Imana,
maze abishyire ku meza yitonze.

Igaburo Ryera
Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza,
bahereko bahimbaza so wo mw’Ijuru
Matayo 5 :16
"Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.
Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo
babwibe.
Matayo 6 :19-20.
Mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami
Yesu yavuze ati 'Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa."
Ibyakozwe 20 :35.
Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose. Ntimuyobe : Imana ntinegurizwa izuru,
kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.
Abagalatiya 6 : 6-7.
Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari
ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe.
1 Timoteyo 6 :17.
Ku munsi wo Kuvuka
Muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu
kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.
2 Abakorinto 8 :9
Ku munsi wo Kuzuka
Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa
kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no
kutaryarya.
1 Abakorinto 5 :7,8.
Ku munsi wo Kuzamuka
Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano.
Abafeso 4 :8.
Ku munsi wa Pentekote
Imana ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.
1 Abakorinto 1 : 22
Ku munsi w’ubutatu
Umwami nyir'ibihe byose udapfa, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi
icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.
1Timoteyo 1 :17
Niba habayeho Igaburo rYera, Umupastori ahereko ashyire ku Meza umugati na vino ibikwiriye.

Dusabire Itorero rya Kristo rirwana intambara


nziza muri iyi isi.
MANA ishobora byose ihoraho, ni Wowe wayoboye intumwa yawe kutwigisha gusabira abantu bose no
kubingingira no kubashimira. None turakwinga twitonze ku bw’imbabazi ku bw’imbabazi zawe
(kwemera ibyo tugutuye) kumva ibyo tugusaba, Mana y’icyubahiro. Turagusaba ngo uhe Itorero ryawe
riri mu isi yose umutima w’ukuri no kugirana ubumwe no guhuza inama. Kandi turagusaba ngo abature
Izina ryawe bose bahuze kwemera kw’ijambo ryawe ryera, bashyire hamwe, bakundane urukundo ruva
kuri wowe.
Kandi turakwinginga ngo ukize abategetsi. Abakristo bose, ujye ubarinda, cyane cyane umugaragu wawe
Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, ngo adutware neza mu mahoro. Kandi uhe abatware be bose
gutwara neza, bace imanza batabera, bahane abakora nabi, bakomeze idini yawe y’ukuri kandi bakwize
ingeso nziza.
Data wa twese wo mw’ijuru, Abeskopi, abapastori n’abandi bahereza bawe bose ubahe Ubuntu bwawe,
kugira ngo berekanishe Ijambo ryawe rizima ingeso zabo nziza n’ibyo bigisha, kandi bajye bahereza
amasakaremento yawe yera nk’uko bikwiriye.
Ujye uha abantu bawe bose Ubuntu bwawe buva mu ijuru, cyane cyane aba bateraniye hano, kugira ngo
Ijambo ryawe ryera baryumvane umutima witonze, ukubaha, bagukorere bakiranuka iminsi yose
bazamara bakiriho.
Kandi Nyagasani Mana, turakwinga twitonze kurebana imbabazi zawe abababaye n’abashavura
n’indushyi n’abarwayi n’abagize ibindi byago bakiri muru iyi si, ubahumurize kandi ubafashe.
Kandi turagushima abantu abantu bawe bose bavuye muri ubu bugingo bakwizeye kandi bakubashye;
turakwinginga ngo natwe uduhere Ubuntu, kugira ngo dukurikize ingeso zabo nziza, hanyuma tuzabone
gufatanariza na bo mu bwami bwawe bwo mw’ijuru. Uduhe ibyo, Data wa twese, ku bwa Yesu Kristo
Umuhuza wacu kandi Umurengezi wacu wenyine. Amen.

Abashaka kujya ku Meza y’Umwami wacu, ni bamara kugera mu myamya, Umupastori abahugura atya
ati:

YEMWE bakundwa cyane mu Mwami wacu, mugashaka guhabwa Igaburo ryera ry’Umubiri n’Amaraso
by’Umukiza wacu Kristo, mukwiriye kwibuka uko Pawulo wera yahuguraga abantu bose kwisuzumana
umwete, batarahangara guhabwa kurya kuri uwo mugati no kunywera kuri icyo gikombe; kuko tuzi yuko
umugisha duhabwa ari mwinshi, iyo duhabwa iryo Sakaramento tuzanye umutima wihannye by’ukuri;
(kuko, ubwo tuba turya ku Mubiri wa Kristo, tukanywa ku Maraso ye mu buryo bw’Umwuka, ikiva muri
ibyo tuguma muri Kristo, nawe akaguma muri twe; tuba umwe na Kristo, na we akaba umwe natwe).

Ariko mumenye yuko ni duhabwa iryo Sakaramento tudakwiriye kurihabwa tuba twishyize mu kaga
gakomeye; kuko ubwo tuba dutsinzw n’urubanza rwo gucumura Umubiri n’Amaraso bya Kristo Kristo
Umukiza wacu; tuba tuririye kandi tunywereye gucirwaho iteka, tuzize kutita ku Mubiri w’Umwami
wacu; tuba duteye Imana kuturakarira, ikaduteza indwara zitari zimwe n’imfu nyinshi.

Kubw’ibyo, Bene Data, mwicire urubanza, Umwami wacu ye kuba ari we urubacira. Mwihane by’ukuri
ibyaha mwakoze; mwemere rwose Kristo Umukiza wacu mudashidikanya, muboneze ingeso zanyu,
kandi mukundane n’abantu bose urukundo rudafite inenge, mubone kuba abakwiriye gusangira iri
Gaburo ryera rihesha imigisha ihishwe.
Kandi ikiruta byose mukwiriye gushima Imana Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, muhamana
umutima wicishije bugufi, muyishimiye ko yancungye isi n’urupfu n’imibabaro by’Umukiza wacu Kristo,
ni we Mana kandi n’Umuntu. Turamushira yuko yicishije bugufi, akemera kudupfira ku Musaraba,
twebwe abanyabyaha b’indembe, abari mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo aduhindire
abana b’Imana, adukuze, atugeze ku bugingo budashira.
Kandi ubwo tumenye yuko yashakaga ko tujya twibuka Urukundo rwinshi cyane Yesu Kristo Umwami
wacu kandi Umkiza wacu yatweretse ubwo yadupfiraga, n’imigisha itarondereka yaduhesheje kuvusha
amaraso ye y’igiciro cyinshi, ni cyo cyatumye ashyiraho ibyo bimenyetso byera, kutubera ingwate
y’urukundo adukunda, kandi ngo bihore bitwibutsa urupfu rwe, tubone kugira ihumure ryinshi ridashira.
Nuko none tumushimire na Data wa twese n’Umwuka Wera, nk’uko dukwiriye, tumuyoboke,
tumugandukire, tubone gukora ibyo ashaka, kandi duhirimbanire kumukorera turi abera bamukiranukira
iminsi yose tuzamara tukiriho, Amen.
Maz’Umupastori abwire abaje guhabwa Isakaremento ati:

YEMWE abihana rwose by’ukuri ibyaha byanyu,mugakunda na bagenzi banyu, mukemera kugira ingeso
nshya mwumviye amategeko y’Imana, mukagendere mu nzira yayo yera, mwigire hafi mwizeye,
muhabwe iri Sakaremento ryera ryo kubahumuriza, kandi mwaturire Imana ishobora byose ibyaha
byanyu mwicishe bugufi, mupfukamye, mwitonze.

Hanyuma ibyo Kwatura iyaha kw’abantu bose bivugwe n’Umupastori hamwe n’abaje guhabwa
isakaramento bapfukamye bitonze, bati:

MANA ishobora byose, Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, Umuremyi w’ibintu byose, uzacira abantu bose
imanza, twemeranye umubabaro ibyaha n’ibicumuro byinshi twakoze nabi rwose hato na hato, mu byo
dutekereza, no mu byo tuvuga, no mu byo dukora, ducumura icyubahiro cyawe, Mana, bituma twizanira
uburakari bwawe. Turihannye rwose; tubabajwe cyane n’ibyo bicumuro byacu; iyo tubyibutse, tugira
agahinda, bitUbera umutwaro uremereye.
Utubabarire, utubabarire, Data wa twese w’imbabazi zose. Kubw’Umwana wawe Yesu Kristo Umwami
wacu utubabarire ibyo twagakoze byose; kandi uduhe kujya tugukorera neza, tukunezeze, tugire ingeso
nshya nziza, kugira nGo none n’iminsi Yose Izina ryawe ryubahahwe. Tubisabye ku bwa Yesu Kristo
Umwami wacu. Amen.

Umupastori ahagaruke, ahindukirire abantu, avuge ati

IMANA ishobora byose, Data wa tewse wo mw’ijuru, yasezeranije ku bw’imbabazi zayo nyinshi
kubabarira abayihindukiriye bihannye rwose, bizeye by’ukuri. Ibagirire imbabazi, ibababarire
ibyaha byanyu byose, ibahe imbaraga zo gukora ibyiza byose; hanyuma izabageze mu bugingo
budashira. Tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Amen
Maze Umupastori avuge ati,
Nimwumve amagambo ahumuriza Umukiza wacu Yesu Kristo abwira abamuhindukiriye by’ukuri
bose ati,
"Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”
Mat 11:28
“Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye
kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.”
Yoh. 3:16
Kandi nimwumve ibyo Pawulo wera yavuze ati,
“Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no
gukiza abanyabyaha.”
1 Tim. 1:15.
Kandi nimwumve ibyo Yohana wera yavuze ati:
“Ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo
ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu.”
Maze Umupastori akurikize avuge ati;
Mucurure imitima yanyu.
Abantu Tuyicururire Umwami wacu.
Umupastori Dushime Imana Umwami wacu.
Abantu Ni byiza, kandi biratunganye ko dukora dutyo.

Maze Umupastori ahindukirire Ameza, avuga ati,

NYAGASANI, ni byiza rwose, kandi biratunganye, ko tugushimira ahantu hose n’ibihe byose, uri Data wa
twese Wera, Imana ishobora byose ihoraho.

Ayo magambo uhereye kuri ´Data wa twese´ areke kuvugwa ku munsi w’ubutatu.
NI CYO gitumye twebwe hamwe n’abaMarayika bakuru n’abo mu ijuru bose, dushima Izina ryawe
ry’icubahiro, tuguhimbaza ibihe byose tuti, Nyagasani Mana nyiri ingabo, uru Uwera, uri Uwera, uri
Uwera; icyubahiro cyawe gikwiriye ijuru n’isi; Wowe Uwiteka usumba byose uhimbazwe. Amen.

AMAGAMBO YO KONGERWAHO KU MINSI MIKURU

Ku munsi wo kuvuka ku minsi irindwi ikurikiraho


KUKO watanze Umwana wawe w’ikinege Yesu Kristo kuvuka kubgacu, nk’uko tubyibuka muri iki gihe,
uko yahinduwe n’Umwuka Wera, akaba umuntu rwose abikomoye mu nda y’Umwari Mariya nyina,
akabyarwa adafite inenge rwose, ngo abone kudukuraho ibyaha. Ni cyo gitunye n’ibindi

Ku munsi wo kuzuka no ku minsi irindwi ikurikiraho

KANDI cyane cyane dukwiriye kuguhimbariza Kuzuka k’Umwana wawe Yesu Kristo kw’icyubahiro, kuko
ari we Mwana w’intama wa Pasika yacu wadutangiwe, akamaraho ibyaha by’abari mu isi. Niwe
wahinduje ubusa urupfu gupfa kwe, kandi ku bwo Kuzuka kwe yatugaruriye ubugingo budashira. Nicyo
gitumye n’ibindi

Ku munsi wo Kuzamuka no ku minsi irindwi


Ikurikiraho
KUBW’Umwana wawe ukunda cyane Yesu Kristo Umwami wacu wiyeretse Intumwa ze zose ku
mugaragaro, amaze kuzukana icyubahiro cyinshi. Yarazamutse ajya mu ijuru zimureba, ngo adutegurire
umwanya; kandi ngo, aho ari, natwe tuzajyeyo, twimane na wem u cyubahiro cye. Ni cyo gitumye
n’ibindi,

Ku munsi wa Pentekote no ku minsi irindwi


Ikurikiraho
KUBWA Yesu Kristo Umwami wacu wasezeranye gutuma Umwuka Wera, Muri iki gihe turibuka uko
yamanutse avuye mu ijuru nk’inkubi y’umuyaga uhuha cyane, ameze nk’indimi z’umuriro zijya ku
Ntumwa. Uwo Mwuka yazanywe no kubigisha no kubayobora mu by’ukuri byose; kandi yabahaye
impano zo kuvuga indimi zitari zimwe; n’ubushizi bw’amanga bwo kubwiriza amahanga yose ubutumwa
bwiza. Maze natwe yabudukuje mu mwijima no mu myigishirize iyobya, atujyana mu mucyo utangaje,
ngo tukumenye n’Umwana wawe Yesu Kristo. Ni cyo gitumye n’ibindi.
Ku munsi w’ubutatu
URI Imana imwe kandi Umwami umwe; ariko nturi Peresona umwe wenyine, ahubwo uri abaperesona
batatu, nyamara muri ubumana bumwe. Ni cyo gitumye twebwe hamwe n’abaMarayika n’abaMarayika
bakuru n’abo mu ijuru bose, dushima Izina ryawe ry’icubahiro, tuguhimbaza ibihe byose tuti “Nyagasani
Mana nyiri ingabo, uri Uwera, uri Uwera, uri Uwera, icyubahiro cyawe gikwiriye ijuru n’isi; Wowe
Uwiteka usumba byose usumba byose uhimbazwe:“ Amen.

Maze Umupastori apfukame i ruhande rw’Ameza avuge mu izina ry’abaje guhabwa isakaramento
ati:(Cyangw’ubundi yafatanya n’abandi kubivuga bati:)

MWAMI w’imbabazi; ntiduhangara kwegera aya meza yaw twiringiye gukiranuka kwacu, ahubwo tuje
twiringiye imbabazi zawe nyinshi zikomeye. Ntidukwiriye gutoragura n’ubuvungukira buri munsi
y’Ameza yawe. Ariko uri Umwami udahinduka, imico yawe n’ukugira imbabazi. Mwami w’ibambe uduhe
kurya ku Mubiri w’Umwama wawe ukunda Yesu Kristo. No kunywa ku Maraso ye, uburyo butuma imibiri
yacu yandujwe n’ibyaha yezwa n’Umubiri we, n’imitima yacu yezwa n’Amaraso ye y’igiciro cyinshi,
kugira ngo duhore muri we, na we ahore muri twe ibihe byose. Amen.

Umupastori n’amara gutegura umugati na vino, aho ashobora kumanyura neza umugati nogufata
igikombe abantu bamureba, avuga ati,

MANA ishobora byose, Data wa twese wo mw’ijuru, watanganye imbabazi zawe nyinshi Umwana
wawe w’ikinege Yesu Kristo gupfira ku musaraba ngo aducungure, kuri wo yitangayeho rimwe kuba
igitambo n’ituro n’icyiru byuzuye, bitunganye rwose, birangiriza rimwe gukuraho ibyaha by’abantu
bose. Kandi yashyizeho urwibutso ruhoraho rw’urupfu rwe rw’igiciro cyinshi, adutegekera mu
Butumwa bwe bwera ngo duhore turukurikiza kugeza aho azagarukira, None Data wa twese
w’ibambe, turakwinginga twitonze cyane, utwumvire, ni twakira ibi bintu waremye, umugati na vino,
nk’uko Umwana wawe Umukiza wacu Yesu Kristo yategetse, ngo bitwibutse urupfu rwe n’imibabaro
ye, kugira ngo dusangire Umubiri we n’Amaraso by’igiciro cyinshi.
Ijoro yagambaniwemwo, asingira umugati; amaze kuwushimira Imana, arawumanyagura, awuha
abigishwa be, arababwira ati <<Mwakire murye uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mukora
mutya ngo munyibuke <>>

(afate isahane mu ntoke, awumanyagure, maze ashyire ikiganza ku mugati wose).


Kandi barangije kurya, asingira igikombe; amaze kugishimira Imana agiha abigishwa be,
arababwira ati <<Nimunyweho mwese; aya ni yo maraso yanjye y’isezerano rishya avuye ku bwanyu
no kubw’abandi benshi gukuraho ibyaha; mujye mukora mutya, kugira ngo munyibuke.
(afate igikombe mu ntoke, ashyire ikiganza ku bintu cyose kirimo vino).

Umupastori abanze yihe Isakaramento, umugati na vino ku bwe, hanyuma arihe abandi Bapastori
niba bahari; ahereko arihe abantu bapfukamye bitonze agire ati,

UMUBIRI w’Umwami wacu Yesu Kristo wagutangiwe ukurinde umubiri n’umutima kugeza ubwo uzagera
mu bugingo budashira. Akira, urye uyu, wibuke ko ari wowe Kristo yapfiriye, umurishe umutima wawe
wizeye, ushima. Amen.
Nabaha vino avuge ati
AMARASO y’Umwami wacu Yesu Kristo yavuye ku bwawe akurinde umubiri n’umutima kugeza ubgo
uzagera mu bugingo budashira. Nywaho, wibuka ko ari wowe Kristo yaviriye amaraso, kandi ushime.
Amen.

Bose ni bamara kugaburinzwa, Umupastori agaruke ku meza y’Umwami wacu, asubizeho umugati na
vino bisigaye, abitwikirize umwenda mwiza wera yitonze.
Hanyuma Umupastori avuge Isengesho ry’Umwami wacu, afatanije n’abantu bose.

DATA wa twese wo mw‘ijuru, Izina ryawe ryubahwe; Ubwami bwawe buze; Ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru; uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
tubabarira ababitugirira; Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi; kuko Ubwami
n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe iteka ryose. Amen

Umupastori ahereko avuge iri sengeshowenyine.

MANA Data wa twese wo mu ijuru, twebwe abanu bawe, bitonze turagusaba cyane, kuko uri umubyeyi
mwiza, ngo wemere kubw’imbabazi zawe iki gitambo cyacu cyo guhimbaza no gushima.
Turakwinginga cyane twitonze ku bwo gukiranuka k’Umwana wawe Yesu Kristo no ku bw’urupfu
rwe, kandi kuko twizeye amaraso ye, ibyo biduheshanye Itorero ryawe ryose kubabarirwa gukiranirwa
kwacu, kandi duhabwe indi migisha yose ikomoka mu mibabaro ye. None ubu, Mwami Mana,
turakwihaye, tugutuye imitima n’imibiri yacu, ngo bibe igitambo cycu gikwiriye, cyera, kizima: kandi
turisabira, twebwe abasangiye iri Gaburo ryera, kugira ngo tugwizwemo ubuntu bwawe n’imigisha yawe
iva mu ijuru.
Kandi nubwo tudakwiriye kuguhongerera igitambo cyose kubw’ibyaha byacu byinshi, ariko
turakwingize, wemere ibyo tugukoreye none bidukwiriye rwose, utabitewe n’ibyiza twakoze, ahubwo
utubabarire ibyaha byacu; tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wwacu. Ayi Data wa twese ushobora
byose, ku bwe no muri we icyubahiro cyose n’igitinyiro cyose bibe ibyawe mu bumwe bw’umwuka Wera
iihe byose. Amen.

MANA ishobora byose ihoraho, twebwe abahawe iri Gaburo ryera risura iby’ubwiru bw’Imana,
turagushimana umutima wose, kuko utugaburiye ifunguro ry’umwuka, ni ryo mubiri n’amaraso
by’Umwana wawe Yesu Kristo Umukiza wacu by’igiciro cyinshi; kandi ku bw’ibyo turahamya neza ko
udukunda, ukatugirira imbabzi, kandi ukatugirira ingingo z’Umubiri w’Umwana wawe, ni wo mutwe
ushimwa w’abakwizeye bose.Kandi si byo byonyine; turi n’abaragwwa bafite ibyiringiro byo kuzataha
mu bwami budashira, tubuheshejwe n’urupfu rw’Umwama wawe ukundwa cyane no kubabazwa kwe
kw’igiciro cyinshi.

Kandi Data wa twese wo mu ijuru, turakwinginga twitonze cyane kudufashisha ubuntu bwawe,
butuma dukomeza kuba mu bumwe bwera dufitanye, tubone gukora imirimo myiza yose waduteguriye,
kugira ngo tuyikomeze. Ibyo tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu, kugira ngo Wowe hamwe na
we n’Umwuka Wera mugire ishimwe ryose n’icyubahiro cyose iteka ryose. Amen.

Umupastori akurikizeho gusengana n’abandi aya magambo.


MU IJURU icyubahiro kibe Icy’Imana, no mu isi amahoro abe mubo yishimira. Nyagasani Mana, Mwami
wo mu ijuru, Mana Data wa twese ushobora byose, turaguhimbaza, turagushima, turagusenga,
turagusingiza, kandi turagushimira icyubahiro cyawe cyinshi.

Nyagasani, Yesu Kristo, Mwana n’ikinege wa Data wa twese ukuraho ibyaha by’abari mu isi, utugirire
imbabazi;
Wowe ukuraho ibyaha b’abari mu isi, utugirire imbabazi;
Wowe ukuraho ibyaha b’abari mu isi, utugirire imbabazi;
Wowe wicaye iburyo bw’Imana Data wa twese, utugirire imbabazi;
Kuko ari Wowe wenyine wera, ari wowe wenyine wera, ari Wowe Mugabe wenyine. Kristo, ni wowe
uhimbazanywa n’Umwuka wera mu cyubahiro cy’Imana Data wa twese, Amen.

Hanyuma Umupastori (cyangwa Umwepiskopi niba ahari), abasabire umugisha n’aya magambo, babone
kugenda, ati;

AMAHORO Imana itanga, aruta ayo umuntu wese yakwibwira, ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge
bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami
wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka wera ube muri
mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amen

Ni hagira ibisigara ku mugati na vino byarobanuwe, Umupastori na bamwe mu bamaze guherezwa,


amaze gusabira abantu umugisha bahereko barangize ibisigaye bitonze.
Andi masengesho yo gusomwa barangije gutura amaturo, nk’uko Umupastori ashaka, niba hatariho
Igaburo ryera.

NYAGASANI, twebwe abagaragu n’abaja bawe, turakwingize ku bw’imababzi zawe, udufashe mu byo
tukwingingira no mu byo tugusaba, kandi udutangarize inzira izatugeza ku gakiza kadashira; kandi ubwo
ibyo muri ubu bugingo bw’abapfa bigenda bihinduka, cyangwa bidutungura, ujye ubiturinda, kuko uhora
witeguye kudufashisha Ubuntu bwawe bwinshi.
Tubisabye mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Amen.

NYAGASANI, turagusaba kugira ngo urukundo rwawe n’ubuntu bwawe bidushorere mu byo dukora
byose, kandi udufashe kujya twunguka mu byo tugukorera, kugira ngo muri Wowe umurimo wacu wose
abe ariho utangirira, abe ari ho ukomerezwa, kandi abe ari ho urangirizwa, bitume duhesha Izina ryawe
ryera icyubahiro, kandi natwe hanyuma tuzahabwe ubugingo buhoraho ku bw’imbabzi zawe. Tubisabye
mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

KUBATIZA ABANA BATO

Ni byiza kwiteguza ko umunsi ko abana babo bakwiriye kubatirizwaho uzaba uw’icyumweru, cyangwa
umwe wo mu minsi ( mikuru, kuko ari umunsi abantu bakunda guteraniraho ari benshi; abo bantu
bakwiriye kuba abagabo bo guhamya ko aba bana babatijwe bemewe kwinjira mu mubare w’Itorero rya
Kristo. Kandi umuntu wese uri aho akwiriye kwibuka ibyo yasezeraniye mu kubatizwa kwe, nareba
kubatizwa kw’abo bana.
Ibyo kubatizwa bikwiriye kuvugwa mu rurimi rwa bene gihugu.
Ariko ni haramukahabaye ikibuza kubabatiza ku munsi mukuru, babasha kwemerwa kubatizwa ku wundi
munsi wose.
Mumenye yuko umwana wo kubatizwa, niba ari umuhungu, akwiriye kugira abishingizi batatu, abagabo
babiri n’umugore umwe; kandi niba ari umukobwa, akwiriye kugira abagore babiri n’umugabo umwe.
Ababyeyi bemerewe kuba abishingizi b’abana babo.
Abishingizi bakwiriye kuba Abakristo bashimwa.
Umupastori n’agera ku cyo kubatirizamo kirimo amazi meza, ahagarare aho, abaze ati

Muri aba bana harimo ababatijwe, cyangwa nta wurabatizwa?

Niba basubiza bati, Ntawurabatizwa, Umupastori akomeze ati,

BENE Data, nk’iko abantu bose bavukana kamere ikunda gukora ibyaha, kandi nk’uko Umukiza wacu
Yesu Kristo yavuze ati “Ntawe ushobora kwinjira mu Bwami bw’Imana atabyawe n’amazi n’Umwuka
Wera, ndabinginga ngo musabe Imana Data wa twese mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kugira ngo
kubwo imbabazi zayo nyinshi ihe aba bana icyo btabasha guhabwa na kamere bavukany, babatirishwa
amazi n’Umwuka Wera, binjire mu Itorero rya Kristo ryera, kandi bahinduke ingingo zaryo nzima.

Maze Umupastori avuge ati,


Dusenge.

MANA ishobora byose ihoraho, ku bw’imbabazi zawe nyinshi kera winjije Noa n’abo mu rugwe rwe
mu nkuge, urabarokora, ntibicwa n’amazi; hanyuma washoreye abantu bawe Abisirayeli, ubacisha mu
Nyanja itukura, ni yo yasuraga Kubatiza kwawe kwea; kandi Ubwo Umwana wawe ukunda cyane, Yesu
Kristo, yabatizagwa mu ruzi Yorordani, yejeje amazi ngo abe icyitegererezo cyo gukuraho ibyaha. Nuko
none turakwinginga ngo ku bw’imbabazi aba bana, uboze ubeze n’Umwuka Wera, bakire uburakari
bwawe, binjire mu nkuge, ni yo Torero rya Kristo, babone guca mu biruhanya by’iyi si bakomeje ibyo
twemera, banejejwe n’ibyiringiro bafite, kandi bashoye imizi mu rukundo, hanyuma bazajye mu gihugu
cy’ubugingo budashira, bimane nawe ibihe byose; tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.
Amen.

Mana ishobora byose ihoraho, umutabazi w’abagutabaze, umuvunyi w’abaguhungiraho bose, uhesha
abakwizera ubugingo, kandi uzra abapfuye, none dusabiye aba bana kugira ngo, ubwo baje kubatizwa
Kubatizwa kwawe kwera, bahabwe isezerano ryo kubyarwa ubwa kabiri mu buryo nw’umwuka, n’iryo
kubabarirwa ibyaha.
Nyagasani, ubakire, nk’uko wasezeranije mu magambo yavuzwe n’Umwana wawe ukunda cyane, ati
“Musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomanage, muzakingurirwa.
None rero twebwe abasabye uduhe, abashatse tubone, abakomanze udukingurire, kugira ngo aba bana
bahabwe umugisha wo kwoza kwawe ko mu buryo bw’Umwuka, babone kuzinjira mu Bwami bwawe
budashira, nk’uko wadusezeranije muri Kristo Yesu Umwami wacu. Amen.
Abantu bose bahaguruke; maze
Umupastori avuge ati,
Nimwumve amagambo y’Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Mariko Wera, mu gice cya cumi, uhereye ku
murongo wa cumi n’itatu.
Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha. Ariko Yesu abibonye ararakara
arababwira ati"Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari
ubwabo. Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na
hato." Arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza.

Umupastori, namara gusoma ubutumwa,


Abahuguze aya magambo asobanura
Ibyo asomye.

Bakundwa, mwumvise muri ubwo Butumwa amagambo Umukiza wacu Kristo yavuze ategeka ko
bamuzanira abana bato, acyaha abashakaga kubabuza, kandi ahugura abantu bose gukurikiza imico
y’abana batigeze gukora ikibi. Mubonye ko ibyo yakoze byerekanye urukundo yabakundaga, kuko
yabakikiye, akabarambikaho ibiganza bye, akabaha umugisha.
Nuko rero namwe ntimushidikanye, ahubwo mwizere rwose, yuko yemerana imbabazi aba bana,
abakiriza amaboko ye abafatiye ibambe, kandi ko azabaha umugisha w’ubugingo budashira,
n’umugabane wo mu Bwami bwe buhoraho. Kubw’ibyo, nk’uko twizeye rwose yuko Data wa twese wo
mu ijuru akunda cyane kugirira neza aba bana, nk’uko Umwana wayo Yesu Kristo yahamije; kandi nk’uko
tudashidikanya yuko yemeye uyu murimo wacu w’urukundo w’urukundo wo kuyizanira aba bana ngo
babatizwe Kubatiza kwayo kwera, tubanze tuyishime, twizeye kandi tuyubashye.
MANA ishobora byose ihoraho, Data wa twese wo mu ijuru, turagushimira twicishije bugufi, yuko
wemeye kuduhamagarira kumenya Ubuntu bwawe, tukakwizera, None turagusaba, utwongerere uko
kumenya, udukomezemo uko kwizera iminsi yose.
Kandi aba bana ubahe Umwuka wawe Wera, kugira ngo babyarwe ubwa kabiri, kandi babe
abaragwa b’agakiza katazashira; tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu, ugumana nawe, kandi
utegekana nawe n’Umwuka Wera none n’ibihe byose. Amen

Hanyuma Umupastori ahugure Abishingizi bose ati,

Bakundwa cyane, muzanye aba bana kubatizwa, kandi musabye Umwami wacu Yesu Kristo kubakira,
ngo ababohore ibyaha, abeze n’Umwuka Wera, azabinjize mu Bwami bwo mu ijuru, kandi azabahe
ubugingo budashira.
Mwumvise kandi yuko Umwami wacu Yesu Kristo yasezeranije mu Butumwa bwe bwera gukora ibyo
mumusaba byose, kandi ibyo yasezeranije ntazabura kubisohoza rwose. Nuko rero, ubwo Kristo
yasezeranye atyo, aba bana nabo bakwiriye gusezeranirwa namwe abishingizi babo kugeza aho
bazakurira, bakisezeranira ubwabo, yuko bazimura Satani n’ingeso ze zose, bakazakomeza kwizera
Ijambo ryera ry’Imana, bakazitondera amategeko yayo.
Ababyeyi n’abishingizi bahaguruke basezeranire
Abana babo imbere y’Imana n’imbere y’itorero.
Pasitori: WOWE nk’umwishingizi, usezeranye kwigisha uyu mwana kwimura no kwanga Satani n’ingeso
ze zose, n’ikuzo n’icyubahiro by’isi by’ubusa, no kwifuza ibyayo kose, n’irari ry’umubiri, ngo
atazabikurukiza, cyangwa gutegekwa na byo?
Gusubiza Byose ndabyemeye kandi nsezeranye kuzabikora.
Umupastori Usezeranye gutoza uyu mwana kwemera Imana data wa twese, Umuremyi w’ijuru n’isi; Na
Yesu Kristo Umwana we w’ikinege Umwami wacu?
Kandi ko yabyawe n’Umwari Mariya, kandi ko iyo nda yasamye yari iy’Umwuka Wera; ko yababajwe
ubwo Pontiyo Pilato yari umutegetsi; ko yabambwe ku musaraba, agapfa, agahambwa, akamanuka i
kizimu mu bapfuye, akazuka ku munsi wa gatatu, akajya mu ijuru? Ko ubu yicaye iburyo bw’Imana Data
wa twese ushobora byose, kandi ko azavayo ku mperuka y’isi gucira abariho n’abapfuye urubanza?
Kandi uzamutoza kwemera Umwuka Wera, kwemera ko hariho Itorero ryera Katolika ry’Abakristo bose,
n’Ubumwe bw’Abera, no Kutubabarirwa ibyaha, no Kuzuka kw’umubiri, n’Ubugingo budashira, ni
tumara gupfa?
Gusubiza Byose ndabyemeye kandi nsezeranye kuzabikora.
Umupastori: Usezeranye gutoza uyu mwana gusenga no kumvira iby’Imana ishaka n’ibyo itegeka,
akabigenderamo iminsi yose azamara akiraho?
Uzamutoza kujya mu materaniro kugira ngo yige Ijambo ry’Imana kugeza ubwo azakurikira akisezeranira
ubwe; kandi uzamutoza gusoma ibyanditswe byera no kuririmbira Imana?

Gusubiza Byose ndabyemeye kandi nsezeranye kuzabikora.


Umupastori Namwe mu izina ry’uyu mwana murashaka ko abatizwa?
Gusubiza Nicyo dushaka

Umupastori n’amara kubibaza, asenge atya ati,

Mana y’ibambe, wemere ko kamere y’Adamu wa kera iri muri aba bana ihambwa, kugira ngo kamere
y’umuntu mushya izurizwe muri bo. Amen.
Wemere ko irari ry’umubiri ryose ripfa muri bo. Amen.
Wemere kubaha ubushobozi n’ububasha bwo kunesha Satani n’iby’iyi si n’ibya kamere. Amen.
Umuntu wese, twebwe mu murimo wacu tuguhaye ubu, wemere kujya umutoza ingeso nziza nk’iz’abo
mu ijuru, akazabihererwa ingororano, Mwami Mana ihimbazwa, ihoraho, kandi itegeka byose iteka
ryose. Amen.

MANA ishobora byose ihoraho, turagushimira kuko Umwana wawe Yesu Kristo ukundwa cyane
yavuyebamazi n’amaraso mu rubavu rwe, ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu,agaha abigishwa be
itegeko ryo kujya kwigisha abo mu mahanga yose, bakabatiza mu Izina rya Data wa twese,
n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera ; none turakwinginze wumve ibyo aba bantu bateraniye hano
bagusabye ; robanura aya mazi, ngo abe icyitegerezo cyo kozaho ibyaha ; kandi emera aba bana baje
kuyabatirizwamo,ko buzura imbabazi zawe, bakaguma mu mubare w’abana bawe bizerwa b’intore ;
tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Amen

Maze Umupastori yakire Umwana, abwire abishingizi ati,


Nimwite uyu mwana izina.
Umupastori avuge izina bamubwiye ´, asuke amazi ku mutwe w’uwo mwana, ati,
Kanaka, ndakubatiza mu izina rya Data wa twese, n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera. Amen.

Hanyuma Umupastori avuge ati


Twakiriye uyu mwana mu Iteraniro ry’umukmbi wa Kristo, tumushyizeho ikimenyetso cy’umusaraba,
kimuhamiriza ngo uhereye ubu atazagira isoni zo guhamya ko yizeye Kristo wabambwe, kandi ko
azagumya arwanisha ubutwari munsi y’ibindera ye, arwnya ibyaha n’iby’isi na satani, agakomeza kuba
intore ya Kristo kandi umugaragu we (umuja we) ukiranuka kugeza ku gupfa. Amen.

Maze Umupastori akurikizeho aya magambo


BENE DATA bakundwa, ubwo aba bana bahawe ingwate yo kubyarwa ubwa kabiri, bagaterwa mu mubiri
w’Itorero rya Kristo nk’ingurukira, dushimire Imana ishobora byose iyo migisha, tuyisenge duhuje
umutima, dusabira aba bana ngo bazamare iminsi isigaye bakiriho bameze neza nk’uko babitangiye ubu.

Hakurikireho Isengesho ry’umwami ry’Umwami wacu, bose bapfukanye.

DATA wa twese wo mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe; Ubwami bwawe buze: ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru; Uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
tubabarira ababitugirira; Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi. Amen.

Maze Umupastori avuge ati,

DATA wa twese w’ibambe, turagushimira yuko wasezeranye kubyarisha ubwa kabiri aba bana Umwuka
wawe Wera, no kubakira ngo babe abana bawe binjiye mu Itorero ryawe ryera. Kandi ubwo kubatizwa
kutubera ikimenyetso cyo gupfa ku byaha, no guhambanwa na Kristo mu rupfu rwe, turakwingingira aba
bana ngo bazapfe ku byaha, babereho gukiranuka; kandi ngo bahambanwe na Kristo uburyo butuma
bazazukana nawe. Maze mu gihe cy’imperuka bazaraganwe n’abandi bose bo mu Itorero ryawe ryera
ubwami bwawe budashira. Tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Abishingizi babaguruke, Umupastori abahugure ati,

UBWO mwebwe abishingizi b’aba bana mubasezeraniye ko bazimura Satani n’ingeso ze zose, bakizera
Imana, bakayikorera, mugomba kwibuka yuko ari Umurimo wanyu kureba aba bana ko bigishwa neza,
ubwo bazagera ku gihe cyo gusobanukirwa ko mwabasezeraniye iri sezerano rikomeye, mukabarahirira
iyi ndahiro, mukabahamiriza ibyo muhamije ubu. Kandi kugira ngo babimenye neza, muzajye mureba, ko
bajya baza kumva ibibwirizwa; cyane cyan ko bigishwa ibyo Kwemera, n’Isengesho ry’Umwami wacu
n’Amategeko cumi mu rurimi rwabo, hamwe n’ibindi byose Umukristo akwiriye kumenya no kwemera,
ngo ubugingo bwabo bumere neza. Kandi muzagire umwete wo kubarera neza, nokubatoza ingeso nziza
za gikristo.

Kandi mujye mwibuka yuko kubatizwa kutwibutsa ibyo duhamya, niko gukurikiza icyitegererezo
cy’Umukiza wacu Kristo, tugashushanywa na we; kandi nk’uko yadupfiriye, akatuzukira, natwe ni ko
dukwiriye gupfa ku byaha, tukazukira gukiranuka, tukabona uko twicisha ingeso zacu mbi zose n’irari
ryose, tugakomeza iteka ingeso nziza zo kubaha Imana.
Hanyuma yongere, avuge ati

TURABAHUGURA ngo mugire umwete kuzazanira Umwepiskopi aba bana ngo abarambikeho ibiganza
bamaze kwigishwa neza ibyo Kwemera kw’Intumwa, n’Isengesho ry’Umwami wacu, n’Amategeko cumi,
hamwe n’ibya Gatekisimu n’ibindi abo gukomezwa bategetswe kwiga.

KUBATIZWA ABANTU BAKURU

BAFITE UBWENGE BWO KWISUBIRIZA.

Abantu ni baba bateranye ku Cyumweru cyangwa ku wundi munsi mukuru, abashaka kubatizwa,
bagasanga bashyitse, abishingizi babo cya kabiri cyo mu byo Gusenga kwa mugitondo cyangwa kwa
nimugoroba, nk’uko Umupastori ashima.

Ni bagera aho babatiriza, Umupastori ahagarare, abaze yuko muri bo harimo ababatijwe kera. Ni
bamuhakanira, avuge ati,

BAKUNDWA cyane, tuzi yuko abantu bavukana kamere ikunda gukora ibyaha, kandi ko ikibyarwa
n’umubiri na cyo ari umubiri, kandi ko abatwarwa na kamere iyo badashobora kunezeza Imana, ahubwo
bahora bakora ibyaha mu buryo bwinshi. Kandi tuzi yuko Umukiza wacu Kristo yavuze ati “Umuntu
utabyawe ubwa kabiri, n’Amazi n’Umwuka, ntabasha kubona Ubwami bw’Imana ; Ni cyo gituma
mbinginga gusaba Imana Data wa twese mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, kugira ngo ihe aba
bantu ibyo batabasha guheshwa na kamere yabo, babatirishwe Amazi n’Umwuka Wera, binjizwe mu
Itorero ryera rya Kristo, kandi babe abantu baryo by’ukuri

Maze Umupastori avuge ati


Dusenge.

Abantu bose bapfukame.


MANA ishobora byose ihoraho, ku bw’imbabazi zawe nyinshi kera winjije Nowa n’abo mu rugo rwe mu
nkuge, urabarakora, ntibicwa n’amazi ; hanyuma washoreye abantu bawe Abisirayeli, ubacisha mu
Nyanjya itukura niyo yasuraga Kubatizwa kwawe kwera. Kandi ubwo Umwana wawe ukunda cyane Yesu
Kristo yabatizwaga mu ruzi Yorodani, yejeje Amazi ngo abe icyitegererezo cyo gukuraho ibyaha. Nuko
none turakwinginga ngo ku bw’imbabazi zawe zitagira akagero, urebane imbabazi aba bantu bawe,
uboze, bakire uburakari bwawe, binjire mu nkuge, ni yo Torero rya Kristo, babone guca mu biruhanye
by’iyi si bakomeje ibyo twemera, banejejwe n’ibyiringiro bafite, kandi bashoye imizi mu rukundo,
hanyuma bazajye mu gihugu cy’ubugingo budashira, bimane nawe ibihe byose; tubisabye ku bwa Yesu
Kristo Umwami wacu. Amen.
MANA ishobora byose ihoraho, umutabazi w’abagutabaza, umuvunyi w’abaguhungiraho bose, uhesha
abakwizera ubugingo, kandi uzura abapfuye, none dusabiye aba bantu kugira ngo, ubwo baje kubatizwa
Kubatiza kwawe kwera, babyarwe ubwa kabiri mu buryo bw’Umwuka, ni ko kubabarirwa ibyaha.
Nyagasani, ubakize, nk’uko wasezeraniye mu magambo yavizwe n’Umwana wawe ukunda cyane ati
“Musabe, muzahabwa; mushake muzabona; mukomange, muzakingurirwa”. None rero twebwe
abasabye uduhe, abashatse tubone abakomanze udukingurire, kugira ngo aba bantu bahabwe umugisha
wo koza kwawe ko mu buryo bw’Umwuka, babone kwinjira mu Bwami bwawe budashira, nk’uko
wadusezeranije muri Kristo Yesu Umwami wacu. Amen.

Abantu bose bahagaruke; maze Umupastori avuge ati,

Nimwumve amagambo y’Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Yohana Wera mu gice cya gatatu, uhereye ku
murongo wa mbere.
Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. Uwo yasanze Yesu
nijoro aramubwira ati"Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora
ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we." Yesu aramusubiza ati"Ni ukuri, ni ukuri,
ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana." Nikodemo
aramubaza ati"Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina
akabyarwa?" Yesu aramusubiza ati"Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi
n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa
n'Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.
Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko
uwabyawe n'Umwuka wese amera."

Namara kubisoma, avuge aya magambo ahugura, atya ati,

BENE DATA, mwumvise muri ubwo Butumwa bwiza, uko umukiza wacu yavuze, yuko umuntu utabyawe
n’Amazi n’Umwuka Wera atabasha kwinjira mu bwami w’Imana. Nuko rero mubona yuko iri
Sakaramento rikwiriye abantu bose bishobotse. Kandi dusoma mu gice giheruka cy’Ubutumwa bwa
Mariko Wera, yuko Kristo agiye kuzamuka ngo ajye mu ijuru, yategetse abigishwa be ati << mujyye
mubihugu byose, mwigishe abaremwe bose Ubutumwa Bwiza. Uwizera akabatizwa, azakizwa; ariko
utizera azacirwaho iteka. Ayo magambo na yo atwigisha umumari mwinshi kubatizwa kutugirira.

Ni cyo cyatumye Petero Wera, agitangira kubwiriza iby’Ubutumwa Bwiza, abantu benshi bacumitwa mu
mitima, bamubazanya n’izindi ntumwa bati << Bagabo bene Data, tugire dute? Arabasubiza ati <<
Mwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu Izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha
byanyu, maze muhabwe iyo mpano y’Umwuka Wera, kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu, n’abari
kure bose bazahamagarwa n’Umwami Imana yacu. Hanyuma akomeza kubahamiriza n’andi magambo
menshi, arabahugura ati <<Mwikize, mwitandukanye n’ab’iki gihe biyobagiza. Kandi Petero uwo
yahamije mu rwandiko rwe rwa mbere yuko Kubatizwa kudukiza na none, icyakora si uko gukuraho ico
ryo ku mubir, ahubwo n’isezerano ku Mana ry’umutima uticira urubanza, ribakirisha Kuzuka kwa Yesu
Kristo.

Ntimushidikanye rero, ahubwo mwizere rwose, yuko Kristo yemeranye imbabazi aba Bantu bihannye
by’ukuri, bakamusanga bamaze kwizera, kandi yuko ababariye ibyaha byabo; akabaha Umwuka Wera
n’umugisha w’ubugingo budashira, akabagabira umugabane w’ubwami bwe butazashira.
Nuko rero, ubwo twizeye rwose yuko Data wa twese wo mu Ijuru akunda cyane kugirira neza
aba bantu, nk’uko byahamijwe na Yesu Kristo Umwana we, tumushime twizeye kandi tumwubahsye tuti,

Mana ishobora byose ihoraho, Data wa twese wo mu ijuru, turagushimira twicidhije bugufi, ko wemeye
kuduhamagarira kumenya ubuntu bwawe, ngo tukwizere. Utwongeremo uko kumenya, udukomezemo
uko kwizera iminsi yose; kandi abantu ubahe Umwuka wawe Wera ngo babyarwe ubwa kabiri, baragwe
agakiza gahoraho. Tubisabye ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Umupastori ahereko abwire abagiye kubatizwa ati,

BENE DATA bakundwa, abaje hano mushaka Kubatizwa kwera, mwumvise uko iri teraniro ribasabiye ngo
Umwami wacu Yesu Kristo abakire, abahe umugisha, ababohore ibyaha byanyu, abinjize mu bwami bwo
mu ijuru, kandi abahe ubugingo budashira. Kandi mwumvise mu Butumwa bwe bwera, uko yasezeranye
kuduha ibyo tumusaba byose; kandi ibyo yasezeranye kuduha ibyo tumusaba byose; kandi ibyo
yasezeranije ntazabura kubisohoza rwose. Nuko rero, nk’uko Kristo yasezeranije atyo, namwe mukwiriye
gusezeranira by’ukuri imbere y’aya bishingizi banyu, kandi imbere y’iri teraniro ryose, ko muzimura
Satani n’ingeso ze zose, mukazakomeza kwizera Ijambo ry’Imana ryera, mukajya mwitondera amategeko
yayo.

Umupastori ahereko abaze abantu bagiye kubatizwa umwe umwe ibi bibazo, ati

Kubaza Wimuye Satani n’ingeso ze zose, n’ikuzo n’icyubahiro by’iyi si by’ubusa, no kwifuza
ibyayo kose, n’irari ry’umubiri, ngo utazabikurikiza, cyangwa ugategekwa na byo?
Gusubiza Ibyo byose ndabyimuye
Kubaza Wemeye Imana Data wa twese ushobora byose;
Umuremyi w’ijuru n’isi;
Na Yesu Kristo Umwana we w’ikinege Umwami wacu? Kandi wemeye ko
yabyawe n’Umwari Mariya, kandi ko iyo nda yasamye yari iy’Umwuka Wera; ko
yababajwe, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegetsi, ko yabambwe ku musaraba, agapfa
agahambwa, akamanuka ikuzimu mu bapfuye, akazuka ku munsi wa gatatu, akajya mu
ijuru? Wemeye ko ubu yicaye iburyo bw’Imana Data wa twese ushobora byose, kandi ko
azavayo ku mperuka y’isi gucira abakiriho n’abapfuye urubanza?
Kandi wemeye Umwuka Wera, wemeye ko hariho Itorero ryera Katolika
ry’Abakristo bose, n’Ubumwe bw’Abera, no Kubabarirwa ibyaha, no kuzuka k’umubiri,
n’Ubugingo budashira, ni tumara gupfa?
Gusubiza Ibyo byose ndabyimuye
Kubaza Nawe urashaka kubatizwa wemeye utyo?
Gusubiza Ni cyo nshaka.
Kubaza Wemeye ko uzajya wumvira ibyo Imana ishaka n’ibyo itegeka ukabigenderamo iminsi
yose ukiriho?
Gusubiza Nzagerageza kubikora, Imana ari yo mufasha wanjye.

Umupastori namara kubibaza, asenge ati,


Mana y’ibambe, wemere ko kamere y’Adamu wa kera iri muri aba Bantu ihambwa, kugira ngo kamere
y’umuntu mushya izurizwe muri bo. Amen.
Wemere ko irari ry’umubiri ryose ripfa muri bo, ngo ibyo Umwuka ategeka byose bikurikire muri bo.
Amen

Wemere kubaha ubushobozi bwo kunesha Satani n’iby’iyi si n’ibya kamere. Amen.
Wemere ko aba bantu twebwe tuguhaye ubu bahabwa ingeso nziza ziva mu ijuru,
bakazagorerwa ingororano zihoraho, ku bw’imbabazi zawe, Mwami Mana ihimbazwa, ihoraho ibihe
byose. Amen.

MANA ishobora byose ihoraho, turagushimira kuko Umwana wawe Yesu Kristo ukundwa cyane yavuye
amazi n’amaraso mu rubavu rwe, ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu, agaha abigishwa be iegeko ryo
kujya kwigisha abo mu mahanga yose, bakababatiza mu Izina rya Data wa twese n’iry’Umwana
n’iry’Umwuka wera ; none turakwingize wumve ibyo abantu bateraniye hano bagusabye ; robanura aya
mazi, kuyabatirizwamo, ko buzura imbabazi zawe, bakaguma mu mubare w’abana bawe bizerwa,
b’intore; tubisabye kubwa Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Umupastori afate ugiye kubatizwa ukuboko kw’iburyo, abaze abishingizi izina rye, amubatize,
avuge ati,
Kanaka ndakubatiza mu Izina rya Data wa twese n’iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera, Amen.

Maze akurikizeho kuvuga ati,

TWAKIRIYE uyu muntu mu Iteraniro ry’umukumbi wa Kristo, tumushyizeho ikimenyetso cy’umusaraba,


kimuhamiriza ngo uhereye ubu atazagira isoni zo guhamya ko yizeye Kristo wabambwe, kandi ko
azagumya arwanisha ubutwari munsi y’ibendera ye, arwanya ibyaha n’iby’iyi si na Satani, kandi ko
azahora ari intore kandi umugaragu (umuja) ukiranuka wa Kristo iminsi yose azamara akiriho. Amen.

Amaze kubabatiza bose, avuge ati,

Bene Data bakundwa, ubwo aba Bantu bamaze kubyarwa ubwa kabiri, kandi bashyizwe mu muryango
w’Itorero rya Kristo tubishimire Imana ishobora byose kandi dusabe duhuje imitima, kugira ngo aba
Bantu bazarinde bapfa bagikomeje kuba abantu bayo, nk’uko batangiye ubu.

Bose bapfukame, bavugire hamwe bati,


DATA wa twese wo mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe; Ubwami bwawe buze; Ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru; Uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
tubabarira ababitugirira; Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amen.

Maze Umupastori, avuge ati;


DATA wa twese wo mu ijuru, tugushimiye ko wemeye kuduhamagarira kumenya Ubuntu bwawe,
tukakwizera. Utwongereho uko kumenya, udukomezemo uko kwizera iminsi yose. Kandi aba bantu
ubahe Umwuka wawa Wera, kugira ngo, ubwo babyawe ubwa kabiri ; bakaba abaragwa b’agakiza
gahoraho ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, bazakomeze kuba abantu bawe, hanyuma bagere ku byo
wabasezeranije; tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo uwo Umwana wawe kandi Umwami wacu uhoraho
yimanye nawe n’Umwuka Wera iteka ryose. Amen.
Bose bahaguruke, Umupastori abanze ahugure abishingizi,
UBWO aba bantu basezeraniye imbere yanyu kwimura Satani n’ingeso ze zose, no kwizera Imana
bakayikorera, namwe mukwiriye kwibuka yuko ari umurimo wanyu kubibutsa izo ndahiro n’ayo
masezerano bahamije imbere y’iri Teraniro, kandi cyane cyane imbere yanyu, abishingizi babo
bitoranije, ko bikomeye cyane. Kandi muzajye mubahugura kugira umwete wose wo kwigishwa neza
Ijambo ryera ry’Imana, kugira ngo bakurire mu buntu bwayo no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu,
babe mu isi bubaha Imana, bakiranuka, kandi bitonda.

Maze abwire abaje kubatizwa ati,


Namwe abambaye Kristo ubu ku bwo kubatizwa, kandi ubwo mubaye abana b’Imana, kandi
ubwo mubaye abana b’Imana, kandi abana b’umucyo kuko mwizeye Kristo, mumenye ko ari umurimo
wanyu kugenza uko bikwiriye abahamagariwe kuba Abakristo, kandi abana b’umucyo.
Mujye mwibuka yuko Kubatizwa kutwereka ibyo twemeye, ni ko gukurikiza ingeso nziza z’Umwami wacu
Kristo no kumera nka we; kandi nk’uko yadupfiriye, akazuka ku bwacu, natwe ababatijwe dukwiriye
gupfa ku byaha, tukazukira, tubone kujya tunesha kwifuza kwacu kubi kose, kandi dukomeze ingeso
nziza zose zo kubaha Imana.
Ni byiza umuntu wese ubatijwe ari mukuru ko adatinda, ahubwo atebuke gukomezwa
n’Umwepiskopi, abone kwemerwa kujya ku Meza y’Umwami wacu.

AMAGAMBO YO KWINJIZA MU ITORERO


UWAVUYE MURI KIRIZIYA
Y’I ROMA
Umupastori, arangije kubatiza abantu, niba hariho urwavuye muri Kiriziya y’I Roma, aze amuhagarare
imbere; maze Umupastori amwakire, amubaze ati;
Kubaza Wowe uhagaze hano imbere y’Imana n’imbere y’iri Torero, mbese uhakanye ibyo
Kirisiya y’I Roma yigisha bidahura n’Ibyanditswe Byera?
Gusubiza Ibyo byose ndabihakanye
Kubaza Uhereye none umaramaje rwose guhora ukora ibihura n’Ijambo ry’Imana, kandi bihuje
n’imyigishirize y’iri Torero, ari ryo rugingo rw’Itorero ryera rya Kristo?
Gusubiza Maramaje rwose ko nzahora nkora ntyo, mfatanije n’Imana

Umupastori amufate ukuboko kw’ibburyo, amubaze izina, maze akurikizeho aya amagambo ati:

Ndabamenyesha yuko uyu muntu yabatijwe muri Kiriziya y’I Roma, bakamwita izina……..., none
yongeweho irindi……. (cyagwa niryo akomeje) Kandi ndababgira ko twemeye kumwinjiza muri iki gice
cy’Umukumbi wa Kristo, ari cyo rugingo rw’Itorero rye, kuko ari cyo uyu muntu yemeye, kandi ahamije
yuko uhereye none atazagira isoni zo guhamya ko yizeye Kristo wahambwe, kandi ko azaguma
arwanisha ubutwari munsi y’ibendera ye, arwanya ibyaha n’iby’iyi si na Satani, kandi ko azahora ari
intore kandi umugaragu (umuja) ukiranuka wa Kristo iminsi yose azamara akiriho.

Gatekisimu
Ni amagambo akwiriye kwigishwa bose abashaka kuzanirwa Umwepiskopi ngo bakomezwe.
Ikibazo Izina ryawe uri nde?
Igisubizo Ndi kanaka
Baza Ni nde wakwise iryo zina?
Subiza Abishingizi banjye nibo barinyise mu ibatizwa.
Baza Muri iryo Batizwa, abishingizi bawe bagukoreye iki?
Subiza Bansezeraniye ibintu bitatu, bararahira.
Icya mbere, jyewe kwimura ingingo ze zose, n’ikuzo n’icyubahiro by’iyi si by’ubusa no kwifuza ibyayo
kose ; n’irari ry’umubiri.
Icya kabiri, jyewe kwemera ingingo zose z’indini y’ubukristo ;
Icya gatatu, jyewe kumvira amatageko y’Imana no kujya nkora ibyo ishaka byera, nkabikomeza iminsi
yose nkiriho.
Baza Ntiwibwira ko ukwiriye kwemera no gukora, nk’uko bagusezeraniye ?
Subiza Ndabyemeye rwose ; kandi ni cyo nzakora Imana ari Umufasha wanjye. Kandi ndashimira Data
wa twese wo mu ijuru, kuko yampamagariye kuguma muri agakiza gaheshwa na Yesu Kristo Umukiza
wacu. Kandi ndasaba Imana ubuntu buzatuma nkomeza muri ako gakiza kugeza ubgo nzapfa.
Umwigisha Mbwira ingingo z’ibyo twemera.
Igisubizo Nemeye Imana data wa twese ushobora byose umuremyi w’ijuru n’isi ;

Nemeye na Yesu Kristo umwana we w’ikinege, umwami wacu, wabyawe n’umwari Mariya ; kandi iyo nda
yasamye yari iy’Umwuka Wera ; yababajwe ubwo pontiyo pilato yari umutegetsi abambwa ku musaraba,
arapfa, arahambwa, amanuka ikuzimu mu bapfuye, azuka ku munsi wa gatatu, ajya mu ijuru nine ubu
yicaye iburyo bw’imana data wa twese ushobora byose, niho azava, aje gucira abakiriho n’abapfuye
urubanza.

Kandi nemeye Umwuka Wera, nemeye ko hariho itorero ryera katolika ry’abakristo bose, n’ubumwe
bw’abera, no kubabarirwa ibyaha, no kuzuka k’umubiri, n’ubugingo budashira, Amen.

Baza Ni magambo ki makuru wiga muri izo ngingo z’ibyo twemera ?

Subiza Icya mbere, niga kwizera Imana Data wa twese,


Yandemanye n’ibyo mu isi byose;
Icya kabiri, niga kwizera Imana Umwana
Uwanshunguranye n’abantu bose;
Icya gatanu, niga kwizera Imana Umwuka Wera
Unyezanya n’abantu b’Imana bose
Batoranijwe.
Baza Uvuze ngo Abashingizi bawe bagusezeraniye ko uzajya witondera amategeko y’Imana.
Mbwira umubare wayo.
Subiza Ni icumi.
Baza Ni ayahe ?
Subiza Ni ayo Imana yategetse, tukayasoma mu gice 20 cyo mu Gitabo cyitwa Kuva, itya iti :
1. "Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa. "Ntukagire izindi
mana mu maso yanjye.
2. Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi
ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko
Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpora abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku
buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye,
nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi.
3. Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye,
uvugiye ubusa izina rye.
4. Wibuke kweza umunsi w'isabato. Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo
yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose
uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa
umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe
uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,
akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato, akaweza.
5. Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
6. Ntukice.
7. Ntugasambane.
8. Ntukibe.
9. Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
10. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we
cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya
mugenzi wawe." "Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe,
cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa
ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.
Baza Ni magambo ki makuru wiga muri ayo mategeko ?
Subiza Niga amagambo abiri, ikinkwiriye ku Mana, kandi ibinkwiriye ku Bantu bose.
Baza Ikigukwiriye ku Mana ni iki ?
Subiza Nkwiriye kuyizera, no kuyubaha, kandi no kuyikundisha umutima wanjye wose n’ubwenge
bwanjye bwose n’imbaraga zanjye zose. Nkwiriye kuyiramya, no kuyishima, no kuyishingikirizaho rwose,
no kuyambaza, no guhesha Izina ryayo n’Ijambo ryayo icyubahiro, kandi no kuyikorerana umurava iminsi
yose nkiriho.

Baza Ikigukwiriye ku muturanyi wawe ni iki ?


Subiza Nkwiriye kumukunda nk’uko nikunda, no kugirira abantu bose, nk’uko nakunda kobangirira.
Nkwiriye gukunda ababyeyi banjye no kububaha no kubafasha. Nkwiriye kubaha Abategetsi bacu bose no
kubumvira. Nkwiriye kuyoboka bose bantegeka n’abanyigisha n’abapatori bantegeka mu by’Itorero.
Nkwiriye korohera abanduta ubukuru bose no kububaha. Nkwiriye kutagira umuntu wese mbabarisha
icyo mvuga, cyangwa icyo nkora, no kuba umunyamurava n’umunyakuri mu mico yanjye yose, kutagira
urwango cyangwa igomwa mu mutima wanjye, kubuza ukuboko kwanjye kwenda iby’abandi no kwiba,
kandi kubuza ururimi rwanjye gushyushya inkuru mbi no kubeshya, no kubeshyera abandi. Nkwiriye
kurinda umubiri wanjye, ne gusinda cyangwa kwinezeza, haba no gusambana ; ahubwo nige umurimo wo
kuntunga no kuwukorana umwete, no kujya nkora ibikwiriye urugero Imana yishimiye kungezaho.

Umwigisha Mwana wanjye mwiza, ukwiriye kumenya neza yuko ibyo nta bwo wabyishoboza, keretse
ufashijwe n’ubuntu bwayo ; kandi ubwo buntu ukwiriye kuyibusaba ibihe byose, uko uenze. Nuko rero,
reka numve yuko ushobora kuvuga Isengesho ry’Umwami wacu.
Igisubizo Data wa twese wo mi ijuru, izina ryawe ryubahwe ; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda
bikorwe mu isi, nk’uko bikorwa mu ijuru, uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabarire ibyaha
byacu, nk’uko natw tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi; kuko
ubwami n ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe ubu n’iteka ryose. Amen.

Baza Muri iri sengesho icyo usaba Imana ni iki ?


Subiza Nsaba Nyagasani Imana yanjye, ni we Data wa twese wo mu ijuru, Umugabyi w’ibyiza byose,
kugira ngo angirirane imbabazi n’abantu bose ; tubone uko tumuramya, tukamukorera, tukamwumvira,
imitima yacu n’imibiri yacu bikenye byose, itugirire imbabazi, kandi itubabarire ibyaha. Nyisaba kwemera
kuturinda no kudukiza ibyago byose bishaka kwica umutima cyangwa umubiri, iturinde gukora ibyaha
byose n’ibindi bibi, iturinde Umwanzi wacu n’urupfu rw’iteka. Kandi ibyo byose niringira yuko izabinkorera
ingiriye imbabazi n’ubuntu ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Ni cyo gituma mvuga nti Amen ;
bisobanurwa ngo bibe bityo.

Baza Kristo yahaye Itorero rye Amasakaramento angahe?


Subiza Ni abiri masa, ni yo ngombwa ku bashaka gukizwa; ni ayo Kubatiza, n’Igaburo ryera ry’Umwami
wacu
Baza Iryo jambo Isakaramento risobanurwa rite?
Subiza Isakaramento n’ikimenyetso cy’inyuma kigaragara cyerekana Ubuntu bw’imbere bwo mu mutima
duhabwa. Kristo ubwe ni we wagishyizeho, ngo kibe icyo kuduhesha uwo mugisha, kigahamya ko
tuwuhawe.
Baza Isakaramento ririmo ibice bingahe?
Subiza Ni bibiri, ikimenyetso cy’inyuma kigaragara, n’ubuntu bw’imbere bwo mu mutima.
Baza Mu ibatizwa ikimenyetso cy’inyuma kigaragara ni iki?

Subiza Ni amazi, ayo umuntu abatirishwa mu Izina rya Data wa twese n’Umwana, n’Umwuka Wera.
Baza Kandi Ubuntu bw’imbere bwo mu mutima ni iki?
Subiza Gupfa ku byaha no kubyarwa ubwa kabiri; tukaba abakiranutsi; kuko twavukiye mu byaha muri
kamere yacu, tukaba abo kugirirwa uburakari; ariko none, ku bwo kubyarwa ubwa kabiri, turi abo
kugirirwa imbabazi.
Baza Abashaka kubatizwa bakwiriye gukora iki?
Subiza Bakwiriye kwihana bakareka ibyaha byabo, kandi kwizera kubazanira kwishingikiriza ku byo Imana
yabasezeranije muri iryo Sakaramento.
Baza Niba ari ko biri, niki gituma abana bato babatizwa, ubwo badashoboye kubwo ubuto bwabo
gushyitsa ayo masezerano?
Subiza Kuko abishingizi babo baba babasezeranira gushyitsa amasezerano yombi, ayo bakazayisohoreza
bageze ku myaka y’ubukuru.
Baza Isakaramento ry’Igaburo Ryera ry’Umwami wacu ryashyiriweho iki?
Subiza Ryashyiriweho kugira ngo tujye twibuka gupfa kwa Kristo watubereye igitambo, hamwe n’ibindi
byiza byose kuduhesha.
Baza Ikimenyetso cy’inyuma cy’Igaburo ryera ry’Umwami wacu ni iki?
Subiza Umugati na Vino ibyo Umwami wacu yategetse ko tujya tubihabwa.
Baza Umugati na Vino nk‘uko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka byerakana iki?
Subiza Byerekana Umubiri n’Amaraso bya Kristo, ibyo abamwizera bakira, bakarya rwose, iyo bariye
Igaburo ryera ry’Umwami wacu.
Baza Muri iryo Gaburo ryera tuboneramo migisha ki?
Subiza Imitima Yacu ikomezwa kandi iruhurwa n’Umubiri n’Amaraso bya Kristo, nk’uko imibiri yacu
igirirwa n’Umugati na Vino.
Baza Abaza ku Igaburo ryera ry’Umwami wacu bakwiriye gukora iki?
Subiza Bakwiriye kwisuzuma, bakamenya ko bihanye by’ukuri ibyaha bakoze; bakamaramaza kugira
ubugingo bushya, bakizera rwose Ubuntu bw’Imana bubonerwa muri Kristo, hamwe no kwibuka
urupfu rwe bashima; kandi ikindi bagahorana umutima ukunda abandi.

IBYO GUKOMEZWA
CYANGWA IBYO KURAMBIKA IBIGANZA KU
BABATIJWE BAMAZE KUMENYA UBWENGE.

Abo gukomezwa bahagarare imbere y’Umwepiskopi, maze aya magamba asomwe,

Icyo Itorero rishaka ni uko abarambikwaho ibiganza bose barushaho gukomezwa mu mutima. Ni cyo
cyatumye ritegeka ngo nta warambikwah ibiganza atabasha kwivugira ubwe ibyo kwemera kw’Intumwa,
Isengesho ry’Umwami wacu, n’Amategeko cumi. Kandi abashaka gukomezwa bakwiriye kumenya
gusubiza neza amagambo yo muri Gatigisimu babazwa.

Iryo tegeko ry’Itorero rikwiriye kumvirwa rwose, kugira ngo abantu babatijwe bakiri bato, ni bamara
gukura, bagasobanukirwa neza ibyo abishingizi babo babasezeranije, ubwo babatizwaga, babone kuza
imbere y’Itorero, bahamye yuko ubwabo babyemeye kandi babikomeje.

Kandi iryo tegeko rikwiriye kumvirwa n’ababatijwe ari bakuru, kugira ngo na bo babone uburyo bwo
gukomezwa mu Bukristo, bakarushaho gusobanukirwa imyigishirize y’Itorero, bakongera gusezerana
kwitondera neza ibyo bemeye ubwabo.

Hanyuma Umwepiskopi avuge ati,


Nuko rero mwebwe abifuza kurambikwaho ibiganza; mukwiriye guhamya imbere y’iri teraniro, yuko
mumaramaje rwose kujya mwizera Kristo no kumvira amategeko y’Imana; mugakurikiza ibyo ishaka
byose, kandi yuko mwemeye gukomeza gusohoza ibyo mwasezeranye gukora, ubwo mwabatizwaga.

Maze Umwepiskopi abaze ababatijwe ari bakuru ati,


Ndababaza yuko hano imbere y’Imana n’imbere y’iri teraniro mwongera gusezetana ibyo
mwasezeranye, ubwo mwabatizwaga, kandi yuko muzabikomeza rwose?
Gusubiza Nongeye kubisezerana cyane,

Umwepiskopi abaze ababatijwe bakiri bato ati,


Namwe ababatijwe mukiri bato ndababza. Mbese muremera kongera gusezeranira imbere
y’Imana n’imbere y’iri teraniro ibyo abishingizi banyu babasezeraniye, ubwo mwabatizwaga?
Mwemeye kubyisezeranira ubwanyu, yuko muzakora nk’uko babasezeraniye cya gihe?
Gusubiza Nuko ndabyemeye, kandi ndabyisezeraniye

Umwepiskopi abaze bose ati,

None ndababaza mwese. Mwimuye Satani n’ingeso ze zose, n’ikuzo n’icyubahiro by’iyi si
by’ubusa, no kwifuza ibyayo kose, n’irari ry’umubiri? Mwemeye kutazabikurirkira, cyangwa gutegekwa
na byo?
Gusubiza Ibyo byose ndabyimuye.
Umwepiskopi Wemeye Imana Data wa twese ushobora byose, Umuremyi w’ijuru n’isi; Wemeye Yesu
Kristo Umwana we w’ikinege Umwami wacu? Wemeye n’Umwuka Wera umufasha wacu?
Gusubiza Ibyo byose ndabyemeye rwose.
Umwepiskopi Wemeye kwitondera amategeko year y’Imana, n’ibyo ikunda? Uzajya ubikurikiza iminsi
yose uzaba ukiriho?
Gusubiza Nzagerageza kubikora, mfatanije n’Imana

Umwepiskopi Gutabarwa kwacu kubonerwa mu Izina cy’Uwiteka,


Gusubiza Waremye ijuru n’isi.
Umwepiskopi Izina ry’Uwiteka nirihimbazwa
Gusubiza Uhereye none ukageza iteka ryose.
Umwepiskopi Uwiteka, umva ibyo tugusaba.
Gusubiza Gutabaza kwacu kukugereho.

Umwepiskopi: Dusenge
MANA ishobora byose ihoraho, turagushimira yuko wemeye kubyarisha ubwa kabiri aba Bantu bawe
Amazi n’Umwuka Wera, ukabababarira ibyaha byose. Nyagasani, turakwinginga; ubakomereshe
Umwuka Wera Umufasha, kandi iminsi yose uhore ubagwizamo impano z’ubuntu bwawe nyinshi; ubahe
umwuka w’ubwenge n’uwo kwitegereza, umwuka wo kujya inama neza n’uw’ubushobozi bwo mu
mutima, n’umwuka wo kukumenya no kukubaha by’ukuri. Kandi Nyagasani, ubagwizemo umwuka wo
kuguhesha icyubahiro kubwo kwera kwawe, uhereye none ukageza iteka ryose. Amen.

Umwepiskopi ahereko abarambikeho ibiganza bapfukamye imbere ye, nk’uko bakurikiranye,


avuge ati,

NYAGASANI Mana, ujye urindisha uyu mugaragu (umuja) wawe Ubuntu bwawe buva mu ijuru, akomeze
kuba uwawe ibihe byose, kandi ajye yunguka Umwuka wawe Wera uko bukeye, kugeza aho azagerera
mu bwami bwawe butazashira. Amen.

Umwepiskopi n’arangiza avuge ati,


Uwiteka abane namwe
Bakomejwe Abane nawe mu mutima.
Umwepiskopi yongere avuge ati, Dusenge
DATA wa twese wo mu ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru; uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabariwe ibyaha byacu, nk’uko
natwe tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amen.
Mana ishobora byose ihoraho, turagushimira yuko ari wowe udukundisha gukora ibyiza bigutunganiye;
none turakwingingira aba bagaragu bawe n’abaja bawe barambitsweho ibiganza dukurikije icyitegerezo
cy’intumwa zawe zera. Turagusaba kugira ngo icyo kimenyetso kibahamirize yuko ubakunda, ukishimira
kubagirira neza. Ujye ubarindisha amabako yawe, kuko uri umubyeyi. Emera ko Umwuka wawe Wera
abana na bo iminsi yose, abayobore, barusheho kumenya Ijambo ryawe ryera no kuryumvira; hanyuma
babone kuzahabwa ubugingo buhoraho. Ibyo tubisabye ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo uhoraho
buhoraho. Ibyo tubisabye ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo uhoraho, wimanye nawe n’Umwuka Wera,
muri Imana imwe iteka ryose. Amen.
MANA ishobora byose, Mana ihoraho, turakwinginga wemere kuyobora imitima n’imibiri yacu no
kubyeza, kandi no kubitegeka, tubone kugendera mu buryo bw’amategeko yawe, dukore ibyo wategetse,
kugira ngo ububasha bwawe buturinde imibiri n’imitima iminsi yose. Tubisabye ku bw’Umwami wacu Yesu
Kristo, ni we Mukiza wacu. Amen.

Maze umwepiskopi abasabire umugisha.


Umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, ube muri mwe,
ugumane namwe iteka ryose. Amen
Ntihagire umuntu ujya ku Meza y’Umwami wacu atarakomezwa, keretse umuntu urangije kwigishwa
ibyo gukomezwa, akaba yiteguye.

IBYO GUSHYINGIRA KWERA

Abashaka gushyingirwa bose ni ngombwa ko barangwa ibyumweru bitatu mu gihe cyo gusenga, bamaze
gusoma igice cya kabiri. Umusengesha avuge ati.

Ndavuga amagambo yo gushyingira kwera kwa Kanaka w’I Naka na Kanaka w’I Naka. Niba hari uwo muri
mwe uzi impamvu y’ukuri yabuza aba bantu bombi gufatanywa mu Gushyingiranwa kwera, naze
ayivuge. Uku ni ukubaza kwa mbere (kwa kabiri, cyangwa kwa gatatu).

Abashaka gushyingirwa niba badatuye mu Bushumba bumwe, bombi bakwiriye kurangwa mu


Bushumba bw’iwabo. Kandi Umupastori wo mu Bushumba bw’umwe, ntiyemerwa kubashyingiranya,
atarabona urwandiko rw’Umupastori w’ubundi Bushumba ruhamya yuko baranzwe gatatu.

Abagiye gushyingirwa binjire mu rusengero, bahagarare imbere y’Umupastori, Umugeni ari ibumuso
bw’umukwe. Umupastori avuge ati.

BAKUNDWA cyane, duteraniye hano imbere y’Imana n’imbere y’iri teraniro gufatanisha uyu mugabo
n’uyu mugabo n’uyu mugeni gushyingirwa kwera.
Uwo mubano ni uw’icyubahiro wategetswe n’Imana abantu batarakora icyaha; werekana gufatana kwa
Kristo yarawushimishije, awubahisha kubayo kwe, ubwo yatahaga ubukwe I Kana y’I Galilaya,
agakorerayo igitangaza cye cya mbere. Kandi Pawulo yawushimye ko ari uwo kubahwa n’abantu bose.
Ni cyo gituma ari nta muntu
ukwiriye kubikora abiturumbukiye, cyangwa atigiriye inama, cyangwa atigiriye abitewe n’irari ry’umubiri,
nk’uko inyamaswa zitagira ubwenge zigenza. Ahubwo abikore yitonze, yigirire inama neza, yirinda,
yubaha Imana kandi atekereza icyatumye uwo mubano wera utegekwa.
Icya mbere, wategekewe kubyara abana, ngo batozwe ingeso nziza zo kubaha Imana no
gushimisha Izina ryayo.
Ivya kabiri wategekewe kurinda abantu icyaha cy’ubusambanyi, ahubwo bashyingiranwe bahoe
ari ingingo z’umubiri wa Kristo zitanduye.
Icya gatatu, wategekewe kugira ngo bombi babane bafatanije, bamarane imibabaro, nk’uko bibakwiye
kugirirana, bari mu mahoro cyangwa mu byago.
Nuko aba bantu bombi, bazanywe no gufatanywa n’uko gushyingiranwa kwera. Ni cyo gitumye, niba hari
umuntu uzi impavu y’ukuri yababuza gufatanywa hamwe, akwiriye kuyivuga nonaha; ni yanga kuyivuga,
uhereye ubu ahore acecetse kugeza iteka ryose.

Akurikizeho kubwira abagiye gushyingirwa ati,


NDABAHUGURA mwembi, ndabihanangiriza, kuko muzi yuko muzabibazwa kuri wa munsi w’amateka
uteye ubwoba, ubwo ibihishwe mu mitima yose bizahishurwa, niba hari umwe uzi impamvu ibabuza
gufatanywa nk’uko amategeko yemera, ni ayivuge nonaha, kuko mukwiriye kumenya neza yuko
abafatanijwe n’Imana, kandi gushyingirwa kwabo kuba kunyuranye n’amategeko.

Niba ari ntawe ufite impamvu ibabuza gushyingirwa. Umupastori abaze umukwe ati,
Kanaka, wemeye uyu mugeni ko aba umugore wawe ushyingiwe, ngo mubane umubano wera
w’abashyingiwe, mukurikije itegeko ryera ry’Imana? Uzajya umukunda, umukuyakuya kandi umurinda
ari muzima cyangwa arwaye? Uzareka abandi bagore bose, ubane na we wenyine iminsi yose muzamara
mukiriho mwembi?
Gusubiza Mwemeye ntyo.

Maze abaze umugeni ati,


Kanaka, wemeye uyu mugabo ko aba umugabo wawe mushyingiranywe, ngo mubane umubano wera
w’abashyingiwe, mukurikije itegeko ryera ry’Imana? Uzajya umwumvira, umukorera, umukunda,
umwubaha kandi uzajya umurinda ari muzima cyangwa arwaye? Uzareka abandi bagabo bose, ubane na
we wenyine iminsi yose muzamara mukiriho mwembi?

Gusubiza Mwemeye ntyo.

Akurikizeho kubaza ati,


Ni nde ushyingiye uyu mugeni uyu mugabo?

Umushyingira amuzanire umukwe


Maze Umupastori abwire umugabo kuzana ukuboko kwe kw’iburyo agufatishe ukw’iburyo kw’umugeni,
avuge amukurikije ati,
Jyewe Kanaka ndakwemeye Kanaka ko uba umugore wanjye dushyingiranywe, ngo tubane
akaramata uhereye none, mu mahoro no mu byago, mu butunzi no mu bukene, urwaye cyangwa uri
muzima. Nzajya ngukunda, ngukuyakuya, kugeza aho urupfu ruzadutandukaniriza, nkurikije itegeko
ryera ry’Imana Mbikurahiye ntyo.
Maze barekurane; umugeni nawe afatishe ukuboko kwe kw’iburyo ukw’iburyo k’umugabo, avuga
akurikiza umupastori ati,

Jyewe Kanaka ndakwemeye Kanaka ko uba umugabo wanjye dushyingiranywe, ngo tubane akaramata
uhereye none, mu mahoro no mu byago, mu butunzi no mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima.
Nzajya ngukunda, ngukusha neza, kumvira, kugeza aho urupfu ruzadutandukaniriza, nkurikije itegeko
ryera ry’Imana Mbikurahiye ntyo.
Maze bongere barekurane; Umupastori yakire impeta, ayihe umugabo, kugira ngo ayishyire mu rutoke
rw’umugeni rw’ibumoso rukurikirwa n’agahera, agumye ayifateho, avuge akurikiza Umupastori ati,
Nkwambitse iyi mpeta, nkubahishije umubiri wanjye, nguhaye ibintu byanjye byose; mbivuze mu
Izina rya Data wa twese, n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera…Amen.
Maze bombi bapfukamye, Umupastori avuge ati,
MANA y’iteka, Muremyi kandi Murinzi w’abantu bose, turagushimira yuko ari wowe utanga Ubuntu
bwose bw’umwuka, kandi ko ari wowe urema ubugingo buhoraho. Nuko turakwingize wohereze
umugisha wawe aba Bantu bawe, uyu mugabo n’uyu mugore, abo dusabira umugisha mu Izina ryawe,
kugira ngo, nk’uko Isaka na Rebeka babanaga batava mu isezerano, abe ari ko n’aba basohoza indahiro
barahiye n’isezerano basezeranye; iyi mpera itanzwe kandi ikemerwa, ni yo kimenyetso kandi umugabo
wo kubihamya. Bajye babana iteka bafitanye urukundo n’amahoro biboneye rwose, bakurikiza
amategeko yawe. Tubisabye mu Izina ry’Uwami wacu Yesu Kristo. Amen.
Maze Umupastori abafatanishe ibiganza by’iburyo; avuge ati,
Abo Imana yateranije hamwe, ntihakagire umuntu ubatandukanya.
Maze akurikizeho kubwira abantu bose ati.
Kuko Kanaka na Kanaka bahuje umutima, ngo bashyingirwe gushyingirwa kwera, kandi babihamije
imbere y’Imana n’imbere yanyu, bagasezerana batyo, kandi babyerekanishije gutanga impeta, no
kuyakira, kandi no gufatana mu ntoke, ni cyo gitumye mvuga nti, Aba ni umugabo n’umugore
bashyingiwe; mbivuze mu izina rya Data wa twese n’iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera. Amen.
Umupastori akurikizeho kubasabira umugisha ati,
Imana Data wa twese, Imana Umwana, Imana Umwuka Wera, ibahe umugisha, ibakize, kandi ibarinde.
Uwiteka abagirire imbabazi; abarebane urukundo, abagwizemo imigisha yose y’Umwuka n’Ubuntu,
kugira ngo uburyo muzabana mukiri muri ubu bugingo bizatume mu gihe kizaza muhabga ubugingo
budashira. Amen.
Umupastori ahagarare I ruhande rw’ameza y’Umwami wacu, basome iyi Zaburi.

Zaburi 128
Hahirwa uwubaha Uwiteka wese, Akagenda mu nzira ze. Kuko uzatungwa n'imirimo y'amaboko yawe,
Uzajya wishima, uzahirwa. Umugore wawe azaba nk'umuzabibu wera cyane mu kirambi cy'inzu yawe,
Abana bawe bazaba nk'uduti twa elayo, Bagose ameza yawe. Uko ni ko umuntu wubaha Uwiteka
azahirwa. Uwiteka azaguha umugisha uva i Siyoni, Nawe uzabona ibyiza biza kuri Yerusalemu, Iminsi
yose ukiriho. Ni koko uzabona abuzukuru bawe. Amahoro abe mu Bisirayeli.
Icyubahiro kibe icya Data wa twese, n’icy’Umwana, n’icy’Umwuka Wera, Nk’uko Cyahoze mbere na
mbere, n’ubu ni ko kiri, kandi ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amen.
Cyangwa Zaburi 67
IMANA itubabarire iduhe umugisha,
Itumurikishirize mu maso hayo.
Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi,
Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.
Mana, amoko agushime,
Amoko yose agushime.
Amahanga yishime, aririmbishwe n'ibyishimo,
Kuko uzacira amoko imanza z'ukuri,
Kandi uzashorerera amahanga mu isi.
Mana, amoko agushime,
Amoko yose agushime.
Ubutaka bweze umwero wabwo,
Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.
Imana izaduha umugisha,
Kandi abo ku mpera y'isi hose bazayubaha.
Icyubahiro kibe icya Data wa twese, n’icy’Umwana, n’icy’Umwuka wera,

Nk’uko cyahoze mbere na mbere, na n’ubu ni ko kiri, kandi ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amen.

Hanyuma umukwe n’umugeni bapfukame imbere y’ameza year, Umupastori ahagarare bugufi
bwayo, abahindukirire, avuge ati,

Nyagasani, utugirire imbabazi.


Gusubiza Kristo, utugirire imbabazi.
Umupastori Nyagasani, utugirire imbabazi

DATA wa twese wo mu ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru, uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabarire ibyaha byacu, nk’uko
natw tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi; kuko ubwami n
‘ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe ubu n’iteka ryose. Amen.

Umupastori Nyagasani, kiza uyu mugaragu wawe, n’uyu muja wawe,


Gusubiza Abakwiringiye
Umupastori Ubatabarishe gutabara kuva Ahera hawe;
Gusubiza Kandi uhore ubarinda iminsi yose.
Umupastori Ubabere ubuhungiro bukomeye;
Gusubiza Bwo gukiriramo abanzi babo.
Umupastori Nyagasani, umva ibyo tugusaba;
Gusubiza Kandi no gutabaza kwacu ukumve.
MANA y’Aburahamu, Mana ya Isaka; Mana ya Yakobo, uhe uyu mugaragu wawe n’uyu muja wawe
umugisha, ubihe mu mitima yabo imbuto zizazana ubugingo budashira, kugira ngo ibyo baziga mu
Ijambo ryawe ryera, bikabagirira akamaro, babisohoreshe ibyo bakora. Mwami wacu, ubarebana
imbabazi uri mu ijuru, ubahe umugisha. Kandi nk’uko wahaye Abarahamu na Sara umugisha
ukabanezeza cyane, abe ari ko wemera kuwuha uyu mugaragu wawe n’uyu muja wawe, kugira ngo
bitondere ibyo ushaka, bahore barindwa neza n’amaboko yawe, bakomeze gukundwa nawe iminsi yose
bazamara bakiriho.
Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Umugore ni aba acuze, atakibyara, iri Sengesho barisige.

M W A M I w’imbabazi, Data wa twese wo mu ijuru, tuzi yuko ari impano yawe y’ubuntu ko abantu
bagwira. Turakwinginga, ufashishe umugisha wawe aba bantu bombi, babyarane abana, babane
bakundanye urukundo ruva aho uri, ari abanyakuri, babone uko bazatoza abana babo ingeso nziza za
gikristo, bagushimisha kandi bakubahisha. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

MANA, turagushimira ko waranesheje imbaraga zawe zikomeye ibintu byose, ari nta kintu wabiremyemo.
Kandi umaze gutunganya ibindi, wategetse ko umugore akomoka ku mugabo waremwe mu ishusho yawe,
ubateranya hamwe, wigisha yuko kizira rwose gutandukanya abo wateranishije hamwe gushyingirwa.
Mana, turagushimira ko wejeje umubano w’abashyingiwe, ukawuhindura icyitegererezo cy’umubano wa
Kristo n’itorero rye wo mu buryo bw’umwuka. Nuko urebane imbabazi uyu mugaragu wawe n’uyu muja
wawe, kugira ngo uyu mugabo akunde umugore we akurikiza itegeko ry’Ijambo ryawe, nk’uko Kristo
yakunze umugeni we mi ryo Torero rye, akaryitangira arikunze, arikuyakuya nk’umubiri we. Kandi uyu
mugore ajye yerekana urukundo n’ineza, ngo asohoze isezerano yasezeranye n’umugabo we, ajye
amwumvira, akurikiza abagore bera bubahaga Imana, yoroheje, yitonda, kandi ari umunyamahoro.
Nyagasani, ubahe bombi umugisha, baragwe ubwami bwawe budashira. Tubisabye mu izina rya Yesu
Kristo Umwami wacu. Amen.

Umupastori ahereko avuga ati;

IMANA ishobora byose mbere yaremye basogokuruza Adamu na Eve, irabeza, ibateranisha hamwe
Gushyingirwa, isuke kuri mwe Ubuntu bwayo busesekaye, ibeze, ibahe umugisha, kugira ngo ibyo
mukoresha imibiri n’imitima yanyu biyinezeze, kandi mubane mukundana urukundo rwera iminsi yose
muzamarana mukiriho. Amen.

Byaba ari byiza, bamaze gushingirwa, guhabwa Igaburo ryera, cyangwa kurihabwa bidatinze.

IBYO GUSHIMIRA IMANA


KW’ABAGORE BABYAYE

Ababyeyi bapfukame, Umusengesha avuge ati,


KUKO Imana yakugiriye imbabazi, ikagutaburura neza mu mibabaro yo Kubyara, ni cyo gitumye ukwiriye
kuyishimira mu magambo yo muri Zaburi 116.
NKUNDIRA Uwiteka, kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye. Kuko yantegeye ugutwi,
ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho.
Ingoyi z’urupfu zantaye hagati, uburibwe bw’ikuzimu bwaramfashe; ngira ibyago n’umubabaro.
Maze nambaza izina ry’Uwiteka, nti, Uwiteka, ndakwingize, kiza ubugingo bwanjye.
Uwiteka arinda abaswa; nacishujwe bugufi, arankiza.
Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe, kuko Uwiteka yakugiriye neza;
Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, amaso yanjye ukayakiza amarira, n’ibirenge byanjye ukabikiza
kugwa.
Nzagendera mu maso y’Uwiteka mu isi y’ababaho.
Nari nizeye; ubwo navugaga nti, Narababajwe cyane,
Nkavugana ubwira nti, abantu bose ni abanyabinyoma.
Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, ndabimwitura ki ?
Nzakira igikombe cy’agakiza, nambaze izina ry’Uwiteka
Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwebwose.
Urupfu rw’abakunzi be n’urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka.
Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe ; ndi umugaragu wawe, Umwana w’umuja wawe ; wambohoye
ingoyi.
Nzagutambira igitambo cy’ishimwe, nambaze izina ry’uwiteka.
Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye ; ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose, Mu
bikari by’inzu y’Uwiteka, hagati muri wowe, Yerusalemu.
Haleluya

Na Zaburi 127
UWITEKA iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda
umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.
Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w'umuruho. Ni ko
aha uwo akunda ibitotsi.
Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga.
Nk'uko imyambi yo mu ntoki z'intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera.
Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n'isoni,
Uko bazavuganira n'abanzi babo mu marembo.
Icyubahiro kibe icya Data wa twese, n’icy’Umwana n’icy’Umwuka Wera.
Nk’uko cyahoze mbere na mbere, n’ubu niko kiri, kandi ni ko kizahora kiba iteka ryose. Amen.

Hanyuma Umusengesha avuge ati

Dusenge
Nyagasani, utugirire imbabazi.
Ayi Kristo, utugirire imbabazi
Nyagasani, utugirire imbabazi.
DATA wa twese wo mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe ; Ubwami bwawe buze ; Ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu Ijuru ; uduhe none infunguro ridutunga uko bukeye ; Utubabarire ibyaha byacu,
nk’uko tubabarira ababitugirira ; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi ; kuko ubwami
n‘ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe ubu n’iteka ryose. Amen.
Umusengesha Nyagasani, emera gukiza uyu umuja wawe,
Gusubiza Ndi umuja wawe ukwingira.
Umusengesha Umubere ubuhungiro bukomeye,
Gusubiza Bwo gukiriramo abanzi be
Umusengesha Nyagasani, umva ibyo tugusaba
Gusubiza Kandi no gutabaza kwanjye ukumve

Umusengesha avuge ati, Dusenge

MANA ishobora byose, turagushima cyane twitonze ko wemeye gutaburura uyu muja wawe mu
mibibabaro yo kubyara.
Ni cyo gitumye tukwinginga, Data wa twese w’imbabazi nyinshi, ujye umufasha kugira ngo abeho ari
umwizerwa, kandi afite ingeso zigutunganiye akiri muri ubu bugingo, maze hanyuma mu bugingo
zigutunganiye akiri muri ubu bugingo, maze hanyuma mu bungingo buzaza azabe afatanije n’abandi
icyubahiro kitazashira ; tubisabye mu Izina rya Kristo Yesu Umwami wacu. Amen.
MANA Data wa twese, ni Wowe Mubyeyi mwiza ; tuzi yuko abana ari umwandu ugukomokako ; ni cyo
gitumye tugushimira, ko wahaye aba babyeyi iyi mpano nziza. Nuko none, Nyagasani turakwingize, ujye
ubafasha kurerera uyu mwana mu ngeso nziza abone gukurira muri Kristo ;
Kandi umuhe umugisha n’ubuntu bwawe, abone kwakira agakiza kawe akiri muto, kugeza umunsi
azagerera mu bwami bwawe. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Ababyeyi, iyo baje gushima Imana, bakwiriye kuzana ituro ; kandi niba hariho Igaburo Ryera,
bakwiriye kurihabwa

IBYO GUHAMBA ABAPFU

Aya magambo si ayo gukoreshwa ku muntu upfuye atabatijwe, cyangwa waciwe mu Itorero,
cyangwa wiyahuye.
Umupastori (Umusengesha) asanganire intumbi, ayijye imbere, bajye murusengero cyangwa ku
mva. Bakigenda avuge ati,

UMWAMI wacu yaravuze ati, Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi
umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose Yohana 11 : 25,26

Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, Amaso
yanjye azayitegereza si ay'undi. Yobu 19 : 25-27
Kuko ari nta cyo twazanye mu isi, ni ko nta cyo tuzayivanamo, Uwiteka ni we wabimpaye, kandi
Uwiteka ni we ubitwaye ; Izina ry’Uwiteka ni we ubitwaye ; Izina ry’uwiteka rishimwe. 1Timoteyo 6 :7 ;
Yobu1 :21

Ni bagera mu rusengero, basome Zaburi imwe muri izi


Zaburi 39
NARIBAGIYE nti, Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye.
Nzajya mfata ururimi rwanjye, Umunyabyaha akiri imbere yanjye." Nabeshejwe nk'ikiragi no kutavuga,
narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga,
Umubabaro wanjye uragwira.
Umutima wanjye ungurumana mu nda, Ngitekereza umuriro unyakamo, Maze mvugisha ururimi nti
Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, N'urugero rw'iminsi yanjye, Menye ko ndi igikenya.
Dore wahinduye iminsi yanjye nk'intambwe z'intoki,
Igihe cy'ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk'ubusa,
Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa.
Ni ukuri umuntu wese agenda nk'igicucu, Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa.
Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana.
Mwami, none ntegereje iki ? Ni wowe niringira.
Unkize ibicumuro byanjye byose, Ntumpindure uwo gutukwa n'abapfu.
Narahoze sinabumbura akanwa, Kuko ari wowe wabikoze. Unkureho inkoni yawe, Mazwe no gukubitwa
n'ukuboko kwawe. Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano, Unyenzura ubwiza bwe
nk'inyenzi,
Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa. Sela. Uwiteka umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi gutaka
kwanjye, Ntiwicire amatwi amarira yanjye. Kuko ndi umusuhuke imbere yawe,
N'umwimukira nk'uko ba sogokuruza bose bari bari. Rekera aho kundeba igitsure, Mbone uko
nsubizwamo intege, Ntarava hano ntakibaho.

Zaburi 90.

MWAMI, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu.


Imisozi itaravuka, Utararamukwa isi n'ubutaka, Uhereye iteka ryose
ukageza iteka ryose, Ni wowe Mana.
Uhindura abantu umukungugu, Kandi ukavuga uti"Bana b'abantu, musubireyo."
Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise, Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro.
Ubajyana nk'isuri bameze nk'ibitotsi, Bukeye bameze nk'ibyatsi bimera.
Mu gitondo birera bigakura, Nimugoroba bigacibwa bikuma.
Natwe uburakari bwawe bwatumazeho, Umujinya wawe waduhagaritse imitima.
Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe, N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu
maso hawe.
Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima.
Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo
inani.
Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro, Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.
Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe, Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa?
Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge.
Uwiteka garuka, Ko watinze uzageza ryari? Abagaragu bawe uduhindurire umutima.
Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe, Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.
Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo, N'imyaka twabonyemo ibyago.
Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe, Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu.
Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu, Nuko imirimo
y'intoki zacu, uyikomeze.
Umusengesha akurikizeho gusoma 1 Korinto 15:20-58, cyangwa 1 Tesalonike 4:13-15: 11. N’amara
gusoma icyo gice, asenge iri sengesho.

MWAMI w’ibambe, aba bantu bapfushije uwabo ubahe kukwizera no kwihanganira iby’igihe kizaza, be
gucogozwa n’agahinda gasaze, ahubwo bakomere mu mitima; be guheranwa n’umubabaro nk’abandi
badafite ibyiringiro, ahubwo bajye bibuka ibyiza byose wabagiriye mu bihe byashize, bafite ibyiringiro ko
bazongera kubonanira mu ijuru.
Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Bacyitegura gushyira intumbi mu mva, Umusengesha avuge ati,

UMUNTU wabyawe n’umugore, amara igihe gito ariho, kandi cyuzuyemwo imiruho. Avuka ameze
nk’ururabyo, maze agacibwa; ahita nk’igicucu, kandi ntarame.
Tukiriho turi hagati y’urupfu. Twahungira kuri nde wo kudukiza atari Wowe, Nyagasani, nubwo
ufite impamvu yo kurakarira ibyaha byacu. Ariko, ayi Mwami Mana yera rwose, ayi Nyagasani urusha
bose imbaraga, ayi Mukiza Wera w’imbabazi nyinshi, ntuduhane mu buribwe bwinshi bw’urupfu
rw’iteka ryose.
Nyagasani, uzi ibihishwe mu mititma yacu, ntiwice amatwi yawe y’imbabazi, ngo we kumva ibyo dusaba;
ahubwo utubabarire, ayi Mwami wera cyane, Umukiza wera umunyambabazi, Wowe Mucamanza mwiza
Uhoraho, igihe cyacu cyo gupfa ni gisohora, ntuzakunde ko dutandukanwa nawe n’uburibwe bw’urupfu.
Bahagaritswe hafi no gushyira igitaka ku ntumbi. Umusengesha avuge ati,

TUZI yuko Imana ishobora byose ku bw’imbabazi zayo nyinshi ishase kujyana i wayo mwene Data uyu
ukundwa, utaashye; ni cyo gitumye dushyira umubiri we mu butaka, igitaka mu butaka, ivu mu ivu,
umukungugu mu mukungugu, dufite ibyiringiro tudashidikanya na hato ko tuzazuka, tugahabwa
ubugingo buhoraho, tubuhabwa na Yesu Kristo, uzahindura umubiri wacu ugayitse, akawushushanya
n’umubiri we ufite ubwiza, kuko agira imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.

Bose bavugire hamwe bati,

Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti"Andika uti 'Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami
wacu.' " Umwuka na we aravuga ati"Yee, ngo baruhuke imihati yabo.
Umusengesha Nyagasani, utugirire imbabazi
Abantu Kristo, utugirire imbabazi
Nyagasani, utugirire imbabazi.

DATA wa twese wo mu ijuru, izina ryawe ryubahwe; ubwami bwawe buze; ibyo ukunda bikorwe mu isi,
nk’uko bikorwa mu ijuru; uduhe none ifunguro ridutunga uko bukeye; utubabariwe ibyaha byacu, nk’uko
natwe tubabarira ababitugirira; ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi. Amen.
MANA ishobora byose, tuzi yuko aho uri imyuka y’abavuye ino bapfiriye mu Mwami wacu ari ho iri,
kandi ari mizima; kandi duhamya yuko abakwizeye, ni bamara guturwa umutwaro w’uyu mubiri, babana
nawe bishima. Nuko turagushimira ko ushatse gukiza mwene Data uyu mubabaro wo muri iyi si irimo
ibyaha; kandi turakwingingira kwemerana imbabazi zawe gushyitsa rwose umubare w’intore zawe no
kudutebukiriza ubwami bwawe, kugira ngo, ni tugera mu bwiza bwawe budashira, tuzasangire
n’abapfuye bizeye by’ukuri Izina ryawe ryera umunezero usohoye w’umubiri n’uw’ubugingo. Tubisabye
mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.
MANA y’ibambe, sew’Umwami wacu Yesu Kristo, turagushimira yuko ari we Kuzuka n’ubugingo, kandi
yuko umwizera wese, naho yaba yarapfuye, azabaho, ntazongera gupfa iteka ryose. Kandi, Mana,
turagushimira yuko watwigishirije mu ijwi ry’Intumwa yawe Pawulo wera kutababazwa n’abasinziriye
muri Yesu nk’abadafite ibyiringiro. None, Data wa twese turakwingira kutuzura mu rupfu, ni rwo byaha,
tugere mu bugingo bwo gukiranuka. Uduhe ibyo kugira ngo, ni tuva muri ubu bugingo, tuzaruhukire mu
Mwami Yesu, nk’uko twiringiye yuko mwene data uyu aruhutse, no kugira ngo, ubwo abantu bose
bazazuka ku munsi w’imperuka, tuzemerwe nawe, duhabwe umugisha Umwana wawe ukunda cyane
azaha abagukunda bakakubaha bose ati, Nimuze abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami
bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi. Data wa twese w’imbabazi nyinshi, turakwinginze
uduhe ibyo ku bwa Yesu Kristo, Umuhuza kandi Umurengezi wacu. Amen.

Niba upfuye ari umwana muto, bakoresha aya masengesho.

MWAMI wacu Yesu Kristo, ni wowe wakikiye abana, ukabaha umugisha; none turakwinginga, humura
amaso yacu kugira ngo dusobanukirwe yuko uyu mwana umwakirije amaboko yawe y’urukundo,
ukamuvana mu isi ataranduzwa cyane n’ibyaha. None ubu ageze mu mahoro. Ni cyo gitumye
tubigushimira, Yesu Kristo Umwungeri mwiza w’abana. Amen.
MANA Se w’Umwami wacu Yesu; Umukunzi w’abana, tuzi yuko nta cyo uremera ubusa, kandi ko
ukunda icyo waremye cyose; None turakwinga, wurure umubabaro w’aba bantu bawe bapfushije
umwana wabo w’inkora-mutima; ubahe kudahugira mu mubabaro, ahubwo bahuguke, bakomeze
kugukunda no kugukorera bakiri muri ubu bugingo; babone kuzongera kubonana na w, no
kwambikanwa na we ubwiza bwawe buhebuje mu bwami bwawe, ku bw’Umwama wawe watwitangiye,
Yesu Kristo Umukiza wacu. Amen.
UBUNTU bw’Umwami wacu Yesu Kristo n’urukundo rw’Imana, n’ubumwe bw’Umwuka Wera
bibane natwe twese iteka ryose. Amen.
ZABURI ZA DAWIDI

Uko zisomwa buri munsi kumara Ukwezi

Umunsi izo mugitondo iza nimugoroba

1 1-5 6-8
2 9-11 12-14
3 15-17 18
4 19-21 22-23
5 24-26 27-29
6 30-31 32-34
7 35-36 37
8 38-40 41-43
9 44-46 47-49
10 50-52 53-55
11 56-58 59-61
12 62-64 65-67
13 68 69-70
14 71-72 73-74
15 75-77 78
16 79-81 82-85
17 86-88 89
18 90-92 93-94
19 95-97 98-101
20 102-103 104
21 105 106
22 107 108-109
23 110-113 114-115
24 116-118 119:1-32
25 119:33-72 119:73-104
26 119:105-144 119:145-176
27 120-125 126-131
28 132-135 136-138
29 139-141 142-143
30 114-146 147-150
UBURYO BWO KUROBANURA
ABEPISKOPI N’ABAPASTORI N’ABADIKONI
nk’uko imigenzo y’Itorero iri.

IBYO GUSOBANURA UBUKURU BWO MU


ITORERO ICYO ARI CYO.

Abantu bose, abagira umwete wo gusoma Ibyanditswe Byera n’ibindi bitabo byanditswe n’aba kera, bazi
neza ngo, uhereye mu gihe cy’Intumwa, hariho Abakuru bari mu Itorero rya Kristo, Abepiskopi,
n’Abapastori, kandi n’Abadikoni.
Ubwo bukuri bwari bwubashywe cyane. Ni cyo cyatumaga umuntu wese atemererwa
kubuhabwa, atabanje guhamagarwa, no kugeragezwa, kandi no kubazwa, ngo babone guhamya yuko
afite ingeso nziza zikwiriye ubwo bukuru; hanyuma abone kwinjizwa muri uwo murimo n’Abakuru bafite
ubutware bwabyo, nk’uko amategeko ategeka, bawumuhesha gusenga kw’Abakristo bose bateranye, no
kumushyiraho ibiganza.
Nuko dushaka yuko ubwo bukuru bukomezwa mu Itorero, kandi bukoreshwa neza, bukubahwa,
na none nta muntu wemererwa kuba Umwepiskopi, cyangwa Umupastori, cyangwa Umudikoni,
atabanje guhamagarwa, no kugeregezwa, no kubazwa ngo abone kubuhabwa nk’uko iyi migenzo igenza,
keretse niba yari yararobanuriwe ahandi, cyangwa yari yarashyizweho ibiganza n’undi Mwepiskopi.
Kandi nta muntu wemererwa kuba Umudikoni atarashyitsa imyaka makumyabiri n’itatu avutse,
keretse yaba afite urwandiko rumwemeza; kandi umuntu wese ushaka guhabwa Ubupastori akwiriye
kuba ashyikije imyaka makumyabiri n’ine; kandi umuntu wese ugiye kurobanurirwa Ubwepiskopi
akwiriye kuba afite imyaka mirongo itatu rwose avutse.

UBURYO BWO KUROBANURA


ABADIKONI

Ubwiriza abanze asobanure umurimo n’ubuhereza bw’abantu barobanurirwa Ubudikoni uwo ari wo,
kandi uko ubwo buhereza ari ngombwa mu Itorero.

Maze igisonga cy’Umwepiskopi ajyane abantu bo kurobanurwa, abashyikirize Umwepiskopi yicaye ku


ntebe ye hafi y’Ameza year, amubwire ati,
MUBYEYI nyakubahwa wo mu Mana, nkuzaniye aba bantu kugira ngo barobanurirwe Ubudikoni.
Umwepiskopi Wirinde, hatagira umuntu unzanira utabasha guhamya yuko yigishijwe neza, kandi agira
ingeso nziza zo kumushoboza guhereza iby’Imana uburyo bukwiriye, kugira ngo Imana yubahwe, kandi
Itorero ryayo rikomezwe.

Igisonga: Nabajije ibyabo, kandi narababajije ubwabo; maze niringira ko ari ko bameze.
Umwepiskopi abwire abantu bose ati,
BENE Data, niba hari uwo muri mwe uzi icyaha gikomeye, cyangwa indi mpamvu ku muntu wese wo
muri aba bantu banzaniye kurobanurirwa uwo murimo, aze imbere yanjye mu Izina ry’Imana,
abigaragaze.
Niba hari icyaha gikomeye cyangwa indi mpamvu yaboneka kuri umwe muri abo bantu yamubuza
kurobanurwa, Umwepiskopi abe amuretse kugeza ubwo azamenya ko nta mpamvu ikwiriye kumubuza.
Umwepiskopi abwire Iteraniro ngo risabire abagiye kurobanura; maze afatanye na ryo gusenga
amasengesho ya LITANI
Amagambo yose ya Litani avugwe, uretse Isengesho rya Krisostomu Wera ryonyine.
Hanyuma hakurikireho amagambo y’Igaburo Ryera. Isengesho, Urwandiko, n’Ubutumwa byanditswe
hepfo, abe ari byo bisomwa

Isengesho.

MANA ishobora byose, kera wategekesheje ubwenge bw’Ubumana bwawe, ko Itorero ryawe rigira
abahereza b’uburyo butari bumwe; kandi wayoboye Intumwa zawe kurobanura Sitefano wera kuba
Umudikoni, ni na we mfura y’abishwe babahora Yesu None turakwinginga ngo urebane imbabazi aba
bagaragu bawe bahamagariwe uwo murimo n’ubwo buhereza. Ubamenyeshe rwose imyigishirize yawe
y’ukuri, ubarimbishishe ingeso nziza kugira ngo ibyo bigisha bifatanije n’ibyo bakora byose bizatume
basohoza neza ubuhereza bahawe, ngo Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Igice cyo mu Nzandiko


1Timoteo 3:8-13
Kandi n'abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye
vino nyinshi bakifuza indamu mbi, ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira
urubanza. Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo
w'ubudiyakoni. N'abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda
ibisindisha, bakiranuka muri byose. Abadiyakoni babe abagabo b'umugore umwe, bategeka neza abana
babo n'abo mu ngo zabo. Kuko abakora neza uwo murimo w'ubudiyakoni bibonera umwanya
w'icyubahiro mwiza, n'ubushizi bw'amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo.

Cyangwa Ibyakozwe n’Intumwa 6:2-7.

Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati"Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo
ry'Imana kwicara ku meza tugabura. Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa,
buzuye Umwuka Wera n'ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga
no kugabura ijambo ry'Imana." Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu
wuzuye kwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na
Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda, babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze
gusenga babarambikaho ibiganza. Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa
ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.

Ubutumwa batarasomwa, Umwepiskopi, yicaye ku ntebe ye, abarize imbere y’iteraniro abagiye
kurobanurwa ibi bibazo.
Umwepiskopi Wiringiye yuko ari Umwuka Wera wakwemeje gukora uyu murimo n’ubu buhereza, ngo
ukwize icyubahiro cy’Imana, kandi ukomeze abantu bayo?
Gusubiza Ni byo niringiye.
Kubaza Wiringiye yuko wahamagariwe by’ukuri ubu buhereza bw’Itorero, nk’uko Umwami wacu
Yesu Kristo ashaka, kandi nk’uko iri Torero ritegeka?
Gusubiza Ni byo nibgira.
Kubaza Wemeye rwose by’ukuri Ibyanditswe Byera byose byo mu Isezerano rya kera n’irishya?
Gusubiza Ndabyemeye rwose.
Kubaza Uzajya ugira umwete wo gusomera abantu ibyo Byanditswe aho bateranira mu
nsengero uzaturamwo?
Gusubiza Nzajya mbibasomera.
Umwepiskopi Nimwumve imirimo y’Umudikoni iyo ari yo.

Ajye afasha Umupastori gusengesha abantu mu rusengero, cyane cyane amufasha guhereza Igaburo
ryera; yigisha Gatigisimu; abatiza abana bato n’abantu bakuru Umupastori adahari; kansi akwiriye
kubahiriza abarwayi n’abakene n’ibimuga, ngo amenyeshe ab’Itorero, kugira ngo babafashe. Mbese
uzajya ukora utyo ubyishimiye kandi ubikunze?
Gusubiza Nzajya mbikora Umwami Imana ari Umufasha wanjye.
Kubaza Uzajya wumvira Umwepiskopi wawe umwubashye, hamwe n’abandi bahereza bakuru
b’Itorero, n’abandi bahawe ubutware bwo kukuyobora wemeranije umutima unezerewe ibyo
baguhuguza
Gusubiza Nzajya mbikora Umwami Imana ari Umufasha wanjye.

Umwepiskopi arambike ibiganza ku mutwe w’umuntu wese wo muri bo umupfukamiye imbere,


amubwire ati,
UHABWE, ubutware bwo gukora umurimo w’umudikoni mu Itorero ry’Imana. Ndabuguhaye mu Izina rya
Data wa twese, n’iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera.

Maze Umwepiskopi amuhereze Isezerano rishya, avuge ati,


UHABWE: ubutware bwo gusomera Ubutumwa Bwiza mu rusengero, no kubwiriza, uko Umwepiskopi
azakwemerera.

Umwe wo muri bo utoranijwe n’Umwepiskopi asome igice cyo mu Butumwa bwiza.

Luka 12:35-38
MUHORE mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, mumere nk'abantu bategereza shebuja aho
agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. Hahirwa abagaragu
shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. Naza mu
gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.

Umwepiskopi akurikizeho kuvuga ibyo twemera n’amagambo y’Igaburo ryera aheruka,


abarobanuwe bose barihabwe n’Umwepiskopi uwo munsi. Nibarangiza iby’Igaburo ryera, hanyuma
y’Isengesho riheruka, batarasaba amahoro, aya masengesho abe ari yo avugwa
MANA ishobora byose, Umugabyi w’ibyiza byose, turagushimira Ubuntu bwawe bwinshi butumye
wemera kwakira aba bagaragu bawe, ukabinjiza mu murimo w’ubudikoni mu Itorero ryawe.
Nyagasani, turakwingingira kugira ngo ubahe kuba inyangamugayo bicisha bugufi, ari abizerwa
mu murimo wabo, kani bakuyobokane umutima ukunze muri byose, kugira ngo bahagarare bashikamye
mu Mwana wawe Yesu Kristo, bafite umutima utabarega ikibi. Kandi ubahe kuyoboka bakiri muri uru
rwego rwo hasi, kugira ngo baboneke ko bakwiriye kuzahamagarirwa kujya mu rundi rwo hejuru mu
Buhereza bw’Itorero ryawe. Ibyo tubisabye mu Izina ry’Umwana wawe Yesu Kristo Umukiza wacu.
Amen.
NYAGASANI, turagusaba kugira ngo urukundo rwawe n’ubuntu bwawe bidushorere mu byo dukora
byose, kandi udufashe kujya twunguka mu byo tugukorera, kugira ngo muri Wowe umurimo wacu wose
abe ari ho utangirira, abe ari ho ukomerezwa, kandi abe ari ho urangirizwa, bitumen duhesha Izina
ryawe ryera icyubahiro, kandi natwe hanyuma tuzahabwe ubugingo buhoraho ku bw’imbabazi zawe.
Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.
AMAHORO Imana itanga, aruta ayo umuntu wese yakwibgira, ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge
bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami
wacu.
Kandi Umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka Wera, ube muri mwe,
kandi ugumane namwe Iminsi yose. Amen.

Umudikoni akwiriye kubwirwa ko azamara umwaka wose muri uwo murimo w’Ubudikoni (keretse
Umwepiskopi abonye impamvu ituma awugabanya), kugira ngo awushyitse neza, kandi abe umuhanga
mu byerekeye umurimo w’Itorero.
Uwo mwaka ushize, niba aboneka ari umwizerwa kandi umunyamwete, yashobora kwinjizwa
mu Bupastori imbere y’Itorero, bakurikije uburyo bwo kurobanura. Abapastori mu magambo
akurikiraho.

UBURYO BWO KUROBANURA


ABAPASTORI

Umunsi Umwepiskopi yatoranije n’ushyika, hanyuma yo Gusenga kwa gitondo, habeho kubwiriza
cyangwa guhugura abantu ku by’umurimo n’ubukuru by’abashaka kurobanurwa kuba Abapastori, ko ari
ngombwa mu Itorero rya Kristo, kandi ko abantu bakwiriye kubaha abarobanurirwa uwo murimo kubwo
ubukuru bahawe.
Maze Igisonga cy’umwepiskopi ajyane abantu kurobanurwa, abashyikirize, Umwepiskopi yicaye
ku ntebe ye amubwire ati:

MUBYEYI nyakubahwa wo mu Mana, nkuzaniye aba bantu kugira ngo barobanuriwe Ubupastori.

Umwepiskopi: Wirinde, hatagira umuntu unzanira, utabasha guhamya yuko yigishijwe neza, kandi agira
ingeso nziza zo kumushoboza guhereza iby’Imana uburyo bukwiriye, kugira ngo Imana yubahwe, kandi
Itorero ryayo rikomezwe.
Igisonga: Nabajije ibyabo, kandi narabajije ubwabo; maze niringira ko ari ko bameze.

Maze Umwepiskopi abwire abantu ati:


BENE DATA bakundwa, aba bantu nibo nemeye kwinjiza mu mirimo wera w’ubupastori, Imana
nibishaka; kuko, tumaze kubabaza, duhamya ko aria bantu bahamagariwe uwo murimo, nk’uko
amategeko yemera, kandi ko ari abantu bawukwiriye.
Ariko, niba hari uwo muri mwe uzi icyaha gikomeye, cyangwa indi mpamvu ku muntu wese wo muri aba
bantu banzaniye kurobanurirwa Ubupastori, bikwiriye kumubaza guhabwa uwoaze imbere yanjye mu
Izina ry’Imana, abigaragaze.
Niba hari icyaha gikomeye cyangwa indi mpamvu yaboneka kuri umwe muri abo bantu yamubuza
kurobanurwa, Umwepiskopi abe amuretse kugeza ubwo azamenya ko nta mpamvu ikwiriye kumubuza.
Umwepiskopi abwire Iteraniro ngo risabire abagiye kurobanurwa; maze afatanye na ryo gusenga
amasengesho ya Litani, nk’uko biri mu byo Kurobanura Abadikoni.
Amagambo y’Igaburo Ryera akurikireho; Isengesho, Urwandiko, n’Ubutumwa byanditswe hepfo, abe ari
byo bisomwa

Isengesho

MANA ishobora byose, Umugabyi w’ibyiza byose, kera wategekesheje Umwuka Wera, ko Itorero ryawe
rigira abahereza b’uburyo butari bumwe; none turakwinginze urebane imbabazi aba bagaragu bawe
bahamagariwe kuba Abapastori. Ubamenyeshe rwose imyigishirize yawe y’ukuri, ubarimbishishe ingezo
nziza kugira ngo ibyo bigisha bifatanije n’ibyo bakora byose bizatume basohoza neza ubuhereza bahawe,
ngo Izina ryawe ryubahwe, n’Itorero ryawe rikomezwe. Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami
wacu. Amen.

URWANDIKO Abefeso 4:7-13


ARIKO umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk'uko urugero rw'impano ya Kristo ruri. Ni cyo gituma
ivuga iti"Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano." Ariko iryo jambo
ngo"Yazamutse mu ijuru" risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?
Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y'amajuru yose, kugira ngo asohoze byose. Nuko aha bamwe
kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba
abungeri n'abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no
gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya
Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse
rw'igihagararo cya Kristo.

Hanyuma hasomwe Ubutumwa bwa Matayo igice cya 9.36-38


ABONYE abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk'intama zitagira
umwungeri. Maze abwira abigishwa be ati"Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero
mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye."

Cyangwa Ubutumwa bwa Yohana igice cya 10:1-16


NI UKURI, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra
ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi. Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w'intama. Umurinzi
w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo
akazahura. Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. Undi
ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi." Yesu abacira uwo mugani, ariko
ntibamenya ibyo yababwiye.

Nuko Yesu arongera arababwira ati"Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama.
Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise. Ni jye rembo, umuntu niyinjira
muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no
kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone
bwinshi. "Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, ariko uragirira ibihembo, utari
umwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata
rikazitatanya. Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. Ni jye mwungeri mwiza kandi menya
izanjye, izanjye zikamenya nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. Mfite
n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba
umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.

Bamaze kumva Ubutumwa Bwiza, Umwepiskopi yicare ku ntebe ye, abwire abagiye kurobanura ati,

BENE DATA; mwumvis ibyo twababwiye, ubwo twababazaga wihereye, byo kubigisha iby’icyubahiro
cy’uyu murimo mwahamagariwe no gukomera kwawo kwinshi. Kandi ibyo ni ibyo mwigishijwe,
mukabibwirizwa uyu munsi, kandi n’Igice cyo mu butumwa bwiza n’icyo mu Nzandiko z’Intumwa na byo
bibibigishije. None ubu turababwira mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ko mujya mwibuka Ubukuru
muhawe uko ari ubw’icyubahiro, kandi uyu murimo muhamagarirwa ko ukomeye cyane. Uyu murimo ni
ukuba Intumwa z’Umwami Imana, n’abarinzi b’abantu bayo, n’Ibisonga byayo. Kandi n’umuriro wo
kwigisha abantu bayo, n’Ibisonga byayo. Kandi n’umurimo wo kwigisha abantu b’Umwami wacu, no
kubahugura, no kubagaburira, no kubatunga, kuko ari umukumbi wa Kristo muzaragira; kandi hamwe
n’ibyo umurimo wanyu n’ugushaka intama za Kristo zatanye, n’abana be bari muri iyi sim bi, ngo
bakizwe na Kristo iteka ryose.
Ni cyo gituma mukwiriye kujya mwibuka ubudasiba, yuko abo muragijwe ari ab’igiciro cyinshi
cyane, kuko ari intama za Kristo yacunguje urupfu rwe akabavira amaraso. Itorero mukwiriye gukorera ni
umugeni we kandi umubiri we. Kandi umwete wanyu muke watuma iryo Torero cyangwa umuntu umwe
wo muri ryo agira icy’aba, cyangwa abuzwa guca mu nzira y’Imana, muzi yuko mwaba mukoze icyaha
gikomeye mukazacirwa urubanza rukomeye ruteye ubwoba. Ni cyo gituma mukwiriye kwibwira cyane
icyo muherwa kugabura kwanyu kugaburira abana b’Imana, ni bo mugeni wa Kristo, kandi umubiri we;
bibatere gukomeza imihati yanyu n’umwete wanyu, ntimurorere na hato, mutarakora ibyo mushobora
byose ngo mutunganye abo muragijwe bose, bateranirizwe hamwe bizera kumwe, bamenya kumwe
Imana. Kandi ntimurorere, bataragera bose kuba abantu bakuru no ku rugero rw’ubwinshi bwo kuzura
kwa Kristo, kandi batarakurwaho ubuyobe mu by’Imana bwose n’ingeso mbi zose.

Ubwo umurimo wanyu ari mwiza utyo, ariko kandi ukarushya, numenye yuko mukwiriye kujya
muhirimbanira cyane kwerekana ishimwe mushimira Umwami wacu, yuko yabahaye umurimo ukomeye
utyo, kandi muhirimbanire kwirinda gucumura ku Mana ubwanyu cyangwa gutera abanda
kuyicumuraho. Ariko ubwanyu ntimuzabasha gukundisha umutima wanyu kugira umwete ungana utyo,
kuko Imana yonyine ari yo itanga umutima ubishaka n’imbaraga zibishobora. Ni cyo gituma mukwiriye
kugira umwete mwinshi wo kuyisaba Umwuka wayo Wera. Kandi ubwo umurimo wanyu ukomeye ari
uwo kuyobora abantu inzira y’agakiza kadashira, ntimwawubasha na hato mudakura kwigisha kwanyu
mu Byanditswe Byera, kandi mutagira ingeso zihura na byo. Nuko mukwiriye kujya mugira umwete
mwinshi wo kubisoma no kubyiga, kandi n’ingezo zanyu n’iz’abanyu mukwiriye guhirimbanira cyane
kuzihuza n’ibitegekwa n’ibyo Byanditswe. Kandi ku bw’iyo mpamvu, uko mushobora, mukwiriye
kwitandukanya n’iby’iyi si hamwe n’ubwenge bwayo, byatuma umuntu ahagaruka umutima.

Twiringiye yuko mwarangije kera gutekereza kuri ibyo byose, mukabyibwira cyane gutekereza kuri ibyo
byose, mukabyibwira cyane, kandi yuko mwagambiriye guhugukira mu murimo Imana yabahamagariye
gukora ku bw’ubuntu bwayo. Twiringiye yuko iyo migambi yanyu izatuma muwuhirimbanira wonyine,
akaba ari wo muruhira, ibyabafasha kuwukora bikaba ari byo byonyine mushaka kwiga. Kandi twiringiye
yuko muzajya musaba Imana Data wa twese mu Izina ry’Umukiza wacu Yesu Kristo, ni we Muhuza
w’Imana n’abantu, ngo ibahe Umwuka Wera, abafashe, abahe imbaraga ze ziva mu ijuru, kugira ngo
kujya musoma mwitegereza Ibyanditswe Byera, uko bukeye, gutume muhinduka abahanga b’ibyo
guhereza kwanyu, mukazihuza n’amategeko ya Kristo n’imyigishirize ye, bitume muhinduka
ibyitegererezo byiza bishimwa n’Imana byo gukurikizwa n’abo mwigisha.
Noneho ndashaka ko imigambi yanyu myiza yo kujya mukora ibyo igaragarira iri teraniro
ry’abakundwa na Kristo riteraniye hano, namwe mukarushaho gukundishwa kubikora n’isezerano
mugiye gusezerana none. Ni cyo gitumye mbategeka gusubirisha amagambo yeruye ibyo ngiye kubabaza
mu Izina ry’Imana no mu ry’Itorero ryayo.

Umwepiskopi: Wibwira yuko wahamagiriwe by’ukuri umurimo n’ubuhereza bw’Ubupastori mu Itorero,


uko Umwami wacu Yesu Kristo ashaka, kandi uko Itorero ryacu ryategetse.
Gusubiza: Ni byo nibwira.
Kubaza: Wemeye rwose yuko Ibyanditswe Byera birimo kwigisha kose gukwiriyye kwemerwa
n’abashaka agakiza kadashira gaheshwa no kwizera Yesu Kristo, kandi yuko ari ntakundi umuntu
akwiriye guhatwa kwemera, ngo atabyemeye ntiyakira? Ugambiriye rwose kwigisha abo uragijwe ibyo
Byanditswe? Kandi wemeye kutagira ikindi cyose kidahamywa na byo wakwigisha ugahamya ko ari
ngombwa ku muntu ushaka gukizwa, keretse ibihamirizwa muri byo?

Gusubiza: Nemeye ntyo, kandi ngambiriye ntyo, niringiye Ubuntu bw’Imana


Kubaza: Nuko rero uzajya ugira umwete rwose wo kwigisha imyigishirize ya Kristo, gutanga
Amasakaramento ye no gutoza abantu amategeko ye, nk’uko yategetse ubwe, kandi nk’uko iri Torero
ryemera, kugira ngo wigishe abo uragijwe kugira umwete wo kubyitondera?
Gusubiza: Nzajya mbikora, Umwami Imana ari Umufasha wanjye.
Kubaza: Uzitegura kujya ugira umwete rwose wo kubuza imyigishirize yose y’inzaduka
n’iy’ibinyoma inyurana n’Ijambo ry’Imana? Kandi uzitegura kujya uhana ugahugura abazima n’abarwayi
na bo, mwiherereye no ku mugaragaro, uko uzabona ko bikwiriye, ukabona uburyo?
Gusubiza: Nzajya mbikora, Umwami Imana ari Umufasha wanjye
Kubaza: Uzagira umwete wo gusenga no gusoma Ibyanditwe Byera, no kwiga ibigufasha
kwitegereza ibyo Byanditswe, uretse guhirimbanira iby’iyi si n’iby’umubiri?
Gusubiza: Nzajya ngerageza ntyo, Umwami Imana ari Umufasha wanjye.
Kubaza: Uzagira umwete wo gutunganya ingeso zawe ubwawe n’iz’abo mu rugo rwawe, nk’uko
Kristo yigishije, kugira ngo mufatanije mubere umukumbi wa Kristo icyitegererezo cyiza nk’uko
mushoboye rwose?
Gusubiza: Nzahirimbanira kugenza ntyo, Umwami Imana ari Umufasha wanjye.
Kubaza: Uzajya ushyira imbere, nk’uko ushoboye rwose, umubano mwiza n’amahoro n’urukundo
mu Bakristo bose, cyane cyane mu bo uragijwe?
Gusubiza: Nzajya ngenza ntyo, Umwami Imana ari Umufasha wanjye.
Kubaza: Uzajya wubaha Umwepiskopi wawe, kandi umwumvira n’abandi Bahereza bakuru bafite
ubukuru bwo kugutegeka, wemeye ko bakuyobora mu by’Imana unezerewe kandi udahatwa?
Gusubiza: Nzajya ngenza ntyo, Umwami Imana ari Umufasha wanjye?

Umwepiskopi ahaguruke, avuge ati,

IMANA ishobora byose, yabakundishije gukora ibyo byose, ibahe n’imbaraga zibabashisha kubikora,
kugira ngo isohoze umurimo yatangiye muri mwe. Mbisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.
Amen.
Bakurikizeho gusaba Imana, kugira ngo ibyo byose Imana ibisohoze, bayisabishe imitima yabo.
Kandi kugira ngo bayisabe batyo, bamare umwanya bacecetse.
Maze abagiye kurobanurwa bagipfukamye, Umwepiskopi avuge iyi ndirimbo, cyangwa ayiririmbe,
ayifatanije n’Abakuru n’abandi bahari.

NGWINO, MWUKA WERA.


1 Ngwino, Mwuka Wera, ngwino
Umurimo wawe utuvugutire
Ni wowe ukunda guha abantu
Bagusabye impano zawe nyinshi.
Ni Wowe utanga ubugingo, ni wowe
Utanga gukundana kwiza kwinshi
N’amahoro n’ibyishimo byinshi.
2 Amaso yacu atareba,
Mugabyi w’umucyo uyahwejeshe
Abandujwe n’ibyaha utweze,
Utwogeshe Ubuntu bwawe bwinshi.
Uturinde ababisha ubwo ari Wowe
Muyobora wacu, dushire ubwoba ;
Nta kibi cyatugeraho rwose.
3 Data wa twese n’Umwana,
Nawe, Mwuka Wera, muri Imana imwe.
Utwigishe ibyo kugira ngo
Tujye turirimba iteka ryose,
Tuti, Ubwiza butagira akagero
Bw’Ubutatu bwera, turabushima;
Ni bwo Mana Rurema dusenga.

Umwepiskopi akurikizeho kuvuga atya ati :


Dusenge
MANA ishobora byose, Data wa twese wo mu ijuru, turagushimira yuko urukundo rwawe rutagira
akagero no kugira neza kwawe kwinshi cyane byatuye uduha Yesu Kristo Umwana wawe w’ikinege
ukunda cyane, kugira ngo atubere Umucunguzi kandi Umuremyi w’ubugingo buhoraho. Kandi
gucungurwa kwacu yarangirishije urupfu rwe si ko konyine tugushimira ariko kandi, Mwami Mana,
turagushimira yuko, amaze kuzamuka ajya mu ijuru, yohereje mu isi intumwa ze n’abahanuzi be
n’abungeri be n’ababwiriza b’ubutumwa bwe n’abigisha n’abungeri be, agateranisha hamwe imiruho
yabo umukumbi mwinshi cyane wo kogeza ishimwe ridashira ry’Izina ryawe ryera.
Kandi nk’uko abantu baguhindukiriye ahandi benshi mu isi, niko n’ino I Rwanda hari umukumbi wawe.
Ibyo byiza byose watugiriye ku bwo kugira neza kwawe kudashira, turabiguhimbariza ; kandi
turagushimira yuko wemeye guhamagarira n’aba bagaragu bawe, kugira ngo basangire na ba bandi
umurimo wategekeye gukiza abari mu isi.
Kandi turakwingize, ku bw’uwo Mwana wawe ushimwa kuduha twese kwerekanisha ingeso zacu
ishimwe tugushimira ibyo byiza n’ibindi watugiriye byose, tukagwiza iminsi yose kukumenya no
kukwizera, tubiheshwa n’Umwuka wawe Wera. Tubisabye kugira ngo aba bahereza b’ibyawe n’abantu
bazategekwa guhereza bafatanye gushimisha Izina ryawe ryera no kwagurisha Yesu Kristo Umwami
wacu. Amen.
Amaze kuvuga atyo, Umwepiskopi n’Abapastori bahari bafatanye kurambika ibiganza byabo ku
mutwe w’umuntu wese urobanurirwa Ubupastori, apfukamye ; akiri aho, Umwepiskopi ahereko avuge
atya, ati
UHABWE Umwuka Wera wo kukubashisha Ubukuru n’umurimo by’Ubupastori mu Itorero ry’Imana,
tubiguhesheje kukurambikaho ibiganza byacu. Abo uzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo
utazabibabarira bazaba batabibabariwe. Kandi ujye uba umugabura wizerwa w’Ijambo ry’Imana
n’Amasakaramento yayo yera. Mbivuze mu Izina Data wa twese n’iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera.
Amen.
Umwepiskopi akurikizeho kubahereza umwe-umwe Igitabo cy’Imana, amubwire atya ati
UHABWE ubushobozi bwo kubwiriza Ijambo ry’Imana, n’ubwo kugabura Amasakaramento yera mu
bupastori uzaba utumwemo.
Hanyuma y’ibyo bavuge Kwemera kwo mu Igaburo ryera ; Umwepiskopi akurikizeho ibindi byaryo ;
abarobanuwe bakomeze bapfukame aho bari, kugeza ubwo barangiza kugaburirwa. Ni barangiza
amasengesho yose, bakurikireho aya :

NYAGASANI, turagusaba kugira ngo urukundo rwawe n’ubuntu bwawe bidushorere mu byo dukora
byose, kandi udufashe kujya twunguka mu byo tugukorera, kugira ngo muri Wowe umurimo wacu wose
abe ari ho utangirira, abe ari ho ukomerezwa, kandi abe ari ho urangirizwa, bitume duhesha Izina ryawe
ryera icyubahiro, kandi natwe hanyuma duhabwe ubugingo buhoraho ku bw’imbabazi zawe. Tubisabye
mu Izina ryawe Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

AMAHORO Imana itanga, aruta ayo umuntu wese yakwibgira, ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge
bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami
wacu.
Kandi Umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka Wera, ube muri mwe,
kandi ugumane namwe Iminsi yose. Amen.

Niba hariho kurobanura Abadikoni n’Abapaastori ku munsi umwe, Abadikoni abe ari bo babanza
kuzanwa, maze Abapastori bakurikireho; gusoma Litani rimwe biba birangirije bose. Amasengesho
yambi avugwe, irya mbere n’iry’Abadikoni, irya kabiri n’iry’Abapastori. Urwandiko rwo gusomwa rube
mu Befeso 4:7-13, nk’uko rurri mu byo kurobanura Abapastori. Ni bamara kurusoma, abagiye
kurobanurirwa Ubudikoni abe ari bo babazwa, barobanurwe bakurikije ibyanditswe haruguru. Hanyuma
y’ibyo umwe muri bo n’amara gusoma Ubutumwa bwo muri Matayo 9:36-38, nk’uko biri mu kurobanura
Abapastori, cyangwa ubwo muri Luka 12:35-38, nk’uko biri mu byo kurobanura Abadikoni, abo
kurobanurirwa Ubupastori abe ari bo babazwa, bakurikije ibyanditswe haruguru.

UBURYO BWO KUROBANURA


ABEPISKOPI

Uko Kurobanura gukwiriye gukorwa ku munsi w’icyumweru, cyangwa ku wundi munsi mukuru
Ibintu byose ni bimara gutegurwa mu rusengero, nyuma yo Gusenga kwa mugitondo, Umwepiskopi
utegeka abanda, cyangwa undi utoranijwe, abanze asome iby’Igaburo ryera, birimo iri sengesho.

Isengesho

MANA ishobora byose, tuzi yuko kera wahaye Intumwa zawe zera impano nyinshi kandi nziza,
ubizihesha Umwana wawe Yesu Kristo, ukazihanangiriza kuragira umukumbi wawe; none
turakwingingira Abepiskopi abaragira Itorero ryawe, ngo ubahe imbabazi zituma bashishikarira
kubwiriza Ijambo ryawe, no gutegeka neza Itorero, rikuyoboke kandi rikubahe. Kandi abantu bose ubahe
kumvira amategeko yawe, ngo hanyuma bazahabwe ikamba ry’icyubahiro kitazashira. Tubisabye mu
Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Hanyuma undi Mwepiskopi asome ibyo mu Nzandiko.


1TIMOTEO 3:1-7

Cyangwa iki gice mu cyimbo cy’Urwandiko.

IBYAKOZWE N’INTUMWA 20:17-35


Hanyuma undi Mwepiskopi asome icyo mu Butumwa
YOHANA 21:15-17
Cyangwa iki-
YOHANA 20:19-23
Cyangwa iki-
MATAYO 28:18-20
Ni bamara gusoma Ubutumwa, bakavuga ibyo kKwemera kw’I Nike, no kubwiriza, Utoranijwe kuba
Umwepiskopi azanwe n’Abepiskopi abiri, bamushyire Umwepiskopi mukuru w’icyo gihugu, (cyangwa
undi Mwepiskopi utoranirijwe uwo murimo, nk’uko amategeko ategeka), yicaye kuntebe ye hafi y’Ameza
yera; hanyuma Abepiskopi bamuzanye bavuge bati,
MUBYEYI wubahwa wo mu Mana, tukuzanie uyu muntu wubaha Imana kandi wigishijwe neza, kugira
ngo umurobanurire kuba Umwepiskopi.
Hanyuma Umwepiskopi mukuru yake urwandiko rumuha uburenganzira bwo kurobanura uwo muntu,
ategeke ku rusomwa. Ni bamara kurusoma, barahize uwo muntu indahiro yo guhora yumvira
Umwepiskopi mukuru.

INDAHIRO YO KUMVIRA UMWEPISKOPI MUKURU


Mu izina ry’Imana. Amen. Jyewe Kanaka uwatoranijwe kuba Umwepiskopi w’Itorero Angilikani mu
Rwanda, nemeye kandi nsezeranye guhora nubaha kandi numvira Umwepiskopi mukuru w’iki gihugu
kanaka n’abazamuzungura, nk’uko bikwiriye. Imana imfashe kubisohoza, ku bwa Yesu Kristo.
Hanyuma Umwepiskopi mukuru abwire abantu bateraniye aho gusenga ati,
BENE DATA, mu Butumwa bwa Luka wera handitswe ngo, Umukiza wacu Yesu Kristo, ataratoranya
intumwa ze cumi n’ebyiri kuzituma, yakesheje ijoro asenga. Kandi handitswe mu Byakozwe n’Intumwa
ngo, Abigishwa bo muri Antiyokiya, batarashyira ibiganza kuri Pawulo na Barunaba kubatuma, biyirije
ubusa basenga. None natwe dukurikize icyitegererezo cy’Umukiza wacu Kristo n’Intumwa ze, tubanze
dusenge, tutararobanura uyu muntu batuzaniye, tukamutuma gukora umurimo, twiringira yuko
Umwuka Wera ari we wawumuhamagariye.

Hanyuma basome Litani, nk’uko byanditswe mu byo Kurobanura Abadikoni; ariko ni bamara gusenga
bati, “Emera kumurikishiriza Abepiskopi n’ibindi”, mu cimbo cyo gusabira Abapastori n’Abadikoni,
bavuge iri sengesho:
EMERA guha umugisha mwene Data uyu utoranijwe, no kumwambika imbabazi zawe, zitume akora
neza umurimo wamuhamagariye, ngo Itorero ryawe ryubakwe, n’Izina ryawe risingizwe rishimwe, kandi
rihabwe icyubahiro.
Abantu: Mwami mwiza, turakwinginze, utwumvire.
Ni bamara kuvuga Litani, basenge iri sengesho:
MANA ishobora byose, Umugabyi w’ibyiza byose, wategekesheje Umwuka wawe Wera kugabira Itorero
ryawe Abahereza b’uburyo butari bumwe; none turakwingize, urebane imbabazi uyu mugaragu wawe
uhamagariwe umurimo n’ubuhereza by’Umwepiskopi, ugwize muri we imyigishirize yawe y’Ukuri, kandi
umurimbishishe ingeso nziza zitagira inenge, bizatume ajya aguhereza muri ubu Buhereza
n’ubunyangamugayo mu byo avuga no mu byo akora, ngo Izina ryawe rihabwe icyubahiro, n’Itorero
ryawe ryubakwe kandi ritegekwe neza; ribiheshwe n’ubwiza bw’Umukiza wacu Yesu Kristo, ubana nawe,
kandi utegekana nawe n’Umwuka Wera ibihe bidashira. Amen

Hanyuma Umwepiskopi mukuru, yicaye mu ntebe ye, abwire uwo muntu ugiye kurobanura ati:

MWENE Data, uzi yuko Ibyanditswe Byera na za Kanoni za kera bidutegeka kutihutira kurambika ibiganza
ku muntu wese ushaka guhabwa Ubutegetsi mu Itorero rya Krist, kandi uzi ko igiciro yatanze kurigura
Atari gito, ahubwo ari kinini cyane, ndetse n’amaraso ye yavuye. Ni cyo gitumye nshaka kubanza
kukubaza amagambo amwe, ntarakugabira uwo murimo, ngo abantu bateraniye aha babone kumva uko
umaramaje kugenza mu Itorero ry’Imana, bakaba abagabo bo kubihamya.
Umwepiskopi: Wemeye neza yuko wahamagariwe ubu Buhereza nyakuri, nk’uko Umwami wacu Yesu
Kristo ashaka?
Gusubiza: Nemeye ntyo
Umwepiskopi: Wemeye neza yuko Ibyanditswe Byera birimo imyigishirize yose ishobora kurangiza
rimwe gukiza umuntu, agaheshwa agakiza kadashira no kwizera Yesu Kristo? Kandi umaramaje rwose
kujya wigisha abantu uzaragizwa ibyo Byanditswe Byera, no kutagira ikindi cyose wigisha ugahamya ko
ari ngombwa guhesha abantu agakiza gahoraho, keretse ibihamywa n’ibyo Byanditswe?
Gusubiza: Ni byo nemeye, kandi maramaje gukora ntyo kubw’ubuntu bw’Imana
Umwepiskopi: Wemeye gushishikarira gusoma ibyo Byanditswe Byera no kudacogora, ugasaba Imana,
iyo usenze, kugufasha kubisobanukirwa neza, bitume ushobozwa na byo kwigisha abantu imyigishirize
myiza no kubihanangiriza no kubitsindisha ababihakanya, ndetse ukabibemeze?

Gusubiza: Nemeye gukora ntyo, mfashijwe n’Imana.


Umwepiskopi: Witeguye kuba umwiringirwa, ukagira umwete wose wo gutsemba imyigishirize yose
y’ubuyobe kandi y’inzaduka inyurana n’Ijambo ry’Imana; no kubwira abantu mu mubonano no ku
mugaragaro kwanga iyo myigishirize, no kubahugura kugira ngo bayigenze nkawe?
Gusubiza: Niteguye gukora ntyo, Umwami wacu ari Umufasha wanjye
Umwepiskopi: Wemeye kwanga kutubaha Imana kose, n’irari ryose ry’iyi si, ngo ubone kumara iminsi
ukiri muri iyi si wirinda, ukiranuka, kandi wubaha Imana; maze ubere abanda icyitegererezo mu ngeso
zawe nziza, ukwanze wese afatwe n’isoni, abure urwitwazo rwo kukurega?
Gusubiza Nzajya ngenza ntyo, Umwami wacu ari Umufasha wanjye
Umwepiskopi: Wemeye kurinda no kugwiza mu bantu gutuza no gukundana n’amahoro, nk’uko
ushoboye; kandi abo mu Bwepiskopi bwawe, abatera imivurungano n’abatayumvira n’abanyangeso mbi,
wemeye kubacyaha no kubahana, nk’uko ububasha buri uhabwa n’Ijambo ry’Imana n’Amategeko
y’Itorero?
Gusubiza: Nemeye gukora ntyo, mfashijwe n’Imana
Umwepiskopi: Wemeye kuba inyangamugayo, iyo urobanura abantu, n’iyo ubatuma, kandi iyo
ubashyiraho ibiganza?
Gusubiza: Ni ko nzajya mba, mfashijwe n’Imana.
Umwepiskopi: Wemeye kwerekana ubugwaneza, no gufata neza abakene n’indushyi, n’abanyamahanga
badafite gifasha, ukabagirira imbabazi ku bwa Kristo?
Gusubiza: Nemeye kwiyerekana ntyo, mfashijwe n’Imana.

Hanyuma Umwepiskopi mukuru ahaguruke, avuge ati:


IMANA ishobora byose, Data wa twese wo mu ijuru, waguhaye umutima mwiza wemeye gusohoza ibyo
byose, ajye aguha imbaraga n’ububasha byo kubishyitsa rwose, abone kurangiriza muri wowe umurimo
yatangiye, kugira ngo ku munsi w’imperuka uzaboneke utunganye rwose, kandi utabonetseho umugayo.
Tubisabye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

Maze Urobanurwa kuba Umwepiskopi asubire mu cyumba hirya, yambare indi myambaro
y’Umwepiskopi isigaye: n’amara kuyambara, asubire ku Mwepiskopi mukuru, amupfukamire imbere,
uwo Mwepiskopi n’abandi bari kumwe bavuge indirimbo yitwa” Veni Creator”

NGWINO, MWUKA WERA.


1. Ngwino, Mwuka Wera, ngwino
Umurimo wawe utuvugutire
Ni wowe ukunda guha abantu
Bagusabye impano zawe nyinshi.
Ni Wowe utanga ubugingo, ni wowe
Utanga gukundana kwiza kwinshi
N’amahoro n’ibyishimo byinshi.
2. Amaso yacu atareba,
Mugabyi w’umucyo uyahwejeshe
Abandujwe n’ibyaha utweze,
Utwogeshe Ubuntu bwawe bwinshi.
Uturinde ababisha ubwo ari Wowe
Muyobora wacu, dushire ubwoba ;
Nta kibi cyatugeraho rwose.
3. Data wa twese n’Umwana,
Nawe, Mwuka Wera, muri Imana imwe.
Utwigishe ibyo kugira ngo
Tujye turirimba iteka ryose,
Tuti, Ubwiza butagira akagero
Bw’Ubutatu bwera, turabushima;
Ni bwo Mana Rurema dusenga.
Ni bamara kuyirirmba, Umwepiskopi mukuru avuge ati :
Mwami wacu, umva ibyo tugusaba ;
Gusubiza : Kandi no gutabaza kwacu ukumve.
Umwepiskopi : Dusenge.

MANA ishobora byose, Data wa twese w’imbabazi nyinshi, turagushimiye kuko, ku bw’urukundo rwawe
rutagira akagero, waduhaye Umwana wawe w’ikinege ukunda cyane, Yesu Kristo, katubera
Umucungunzi, kandi Umuhesha w’ubugingo budashira ; kandi arangije kuducunguza rwose urupfu rwe,
arazamuka, ajya mu ijuru ; agezeyo, asesekaza ku bantu impano ze, bamwe abagira intumwa, abandi
abahanuzi, abandi ababwiriza b’ubutumwa, n’abandi abapastori n’abigisha, ngo abone kubaka Itorero
rye no kuritunganya rwose.
None turakwinginga ngo uhe uyu mugaragu wawe imbabazi, zitume ahora yiteguye gukwiza hose
Ubutumwa bwawe bwiza, ni bwo magambo anezeza cyane, ahamya ibyo kuzura nawe, kandi akoreshe
ubutware umuhaye gukiza abantu si ukubarimbura, kubafasha si ukubababaza, kandi ajye agaburira abo
muryango wawe ibibakwiriye ; hanyuma ku munsi w’imperuka azabone kwakirwa, atahe mu munezero
udashira, ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu ubana nawe, kandi utegekana nawe n’Umwuka Wera ibihe
byose. Amen.
Hanyuma Umwepiskopi mukuru n’abandi Bepiskopi bahari barambike ibiganza ku mutwe
w’Umwepiskopi mushya ubapfukamiye imbere, Umukuru avuge ati,
UHABWE Umwuka Wera, ubone guhabwa Ubukuru n’Umurimo by’Umwepiskopi mu Itorero ry’Imana,
ibyo uheshejwe no kurambikwaho ibiganza byacu, mu Izina rya Data wa twese, n’iry’Umwana,
n’iry’Umwuka Wera. Kandi ujye wibuka kwenyegeza imbabazi z’Imana uheshejwe no kurambikwaho
ibiganza byacu ; kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo
no kwirinda.

Maze Umwepiskopi mukuru amuhe Bibiliya, avuge ati,


UJYE ushyiraho umwete gusoma iby’Imana, no guhugura abantu, no kubigisha imyigishirize y’idini yacu.
Ujye utekereza ku byanditswemo ; ubigirire umwete, kugira ngo ibyo wungukamo bigaragarire abantu
bose. Wirinde, kandi ushyire umwete ku myigishirize yacu, maze ushishikarire kuyishyitsa ; kuko
n’ugenza utyo, uzikizanya n’abazakumva. Ujye ubera umukumbi wa Kriato umwungeri, si isega ; intama
ze uziragire, ntuziconcomere. Ramira abanyantegenke, kiza abarwayi, abavunitse ubunge, garura
abaciwe, kandi abazimiye ubashake. Tegekesha imbaraga, ariko ntiwibagirwe imbabazi ; maze
Umwungeri mukuru niyerekanwa, uzahabwe ikamba ry’icyubahiro ritangirika. Amen

Hanyuma Umwepiskopi mukuru akomeze iby’Igaburo ryera, Umwepiskopi mushya agaburirwa ibyo
kurya by’Umwami wacu hamwe n’abandi.
Mu cyimbo cy’Isengesho riheruka basenge aya:

DATA wa twese w’imbabazi nyinshi, turakwinginze usuke kuri uyu mugaragu wawe umugisha wawe
uvuye mu ijuru, kandi umwuzuze Umwuka wawe Wera, kugira ngo, iyo abwiriza Ijambo ryawe, agire
umwete wo gucyaha abantu no kubihanangariza, no kubahana, kandi no kubigisha imyigishirize
abihanganisha rwose, Kandi si cyo cyo nyine, abere abizera icyitegererezo cyiza mu byo avuga no mu
ngeso ze nziza, no mu rukundo, no mu byo twizera, no ku kwirinda, kandi no gutungana rwose.
Hanyuma n’arangiza neza urugendo rwe, ku munsi w’imperuka abone kuzahabwa ikamba
ry’Ubukiranutsi, aryambitswe n’Umuca-manza ukiranuka, ubana nawe, kandi utegekana nawe
n’Umwuka Wera, muri Imana imwe, ibihe bitazashira. Amen.
NYAGASANI, turagusaba kugira ngo urukundo rwawe n’ubuntu bwawe bidushorere mu byo dukora
byose, kandi udufashe kujya twunguka mu byo tugukorera, kugira ngo muri Wowe umurimo wacu wose
abe ari ho utangirira, abe ari ho ukomerezwa, kandi abe ari ho urangirizwa, bitume duhesha Izina ryawe
ryera icyubahiro, kandi natwe hanyuma tuzahabwe ubugingo buhoraho ku bw’imabazi zawe. Tubisabye
mu Izina ryawe Yesu Kristo Umwami wacu. Amen.

AMAHORO Imana itanga, aruta ayo umuntu wese yakwibwira, ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge
bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami
wacu.
Kandi Umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka Wera, ube muri mwe,
kandi ugumane namwe Iminsi yose. Amen

INGINGO Z’IBYO TWIZERA

Izi Ngingo z’ibyo twizera zemewe n’Abepiskopi b’Itorero ry’I Bwongereza mu mwaka 1562, ubwo
Umugabekazi Elisabeti ari ku ngoma y’I Bwongereza. (reba Ingingo 36)

Ingingo 1
Ivuga ibyo kwizera Ubutatu bwera
HARIHO Imana imwe yonyine, ibaho kandi y’ukuri, ihoraho idafite umubiri cyangwa ingingo, haba no
gutegekwa na kamere y’abantu. Ubushobozi bwayo, n’ubwenge bwayo, no kugira-neza kwayo ntibigira
akagero. Niyo Muremyi w’ibintu byose, bigaragara n’ibitagaragara, kandi umurinzi wabyo. Mu bumwe
bw’ubwo Bumana harimo Abaperisona batatu, basangiye akamero kamwe n’ubushobozi bumwe, kandi
bose uko ari batatu ntabwo bazashira. Abo Baperisona ni Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.

Ingingo 2
Ivuga Ijambo ry’Imana, niryo Mwana wayo wahindutse umuntu nyamuntu.
UMWANA w’Imana, ni we Jambo rya Data wa twese, yahoze ari Umwana wayo uhereye kera kose, kandi
Imana nyamana idashira; yari afite akamero kamwe n’aka Data wa twese, Yishyiriyeho kamere y’umuntu
mu nda yaw a Mwari ushimwa, ayikuye mu kamero ke. Ni cyo cyatumye kamer ebyiri, nizo Bumana
n’Ubuntu, zifatanira muri Perisona umwe, zitazatandukanywa ukundi, zigahinduka Kristo umwe,
ufatanije kuba Imana nyamana, kandi Umuntu nyamuntu. Kristo uwo yababarijwe by’ukuri, abambirwa,
apfira kugira ngo atwuzuze na Se, kandi ngo abe igitambo kitatambiwe ibyaha abantu bavukanye gusa,
ariko kandi cyatambiwe n’ibyo bakoze ubwabo.

Ingingo 3
Ivuga ibyo Kumanuka kwa Kristo, ajya I Kizimu.
NKUKO twemeye yuko Kristo yadupfriye, agahambwa, niko dukwiriye no kwemera yuko yamanutse,
akajya I Kuzimu.
Ingingo 4
Ivuga ibyo Kuzuka kwa Kristo
NI UKURI koko Kristo yarazutse, asubirana umubiri we ufite inyama n’amagufa n’ibindi byose ibikwiriye
kamere y’umuntu ishyitse; arabizamukana, abijyana mu ijuru, aho yicaye, kugeza aho azagarukira, aje
gucira abantu imanza ku munsi w’imperuka

Ingingo 5
Vuga iby’Umwuka Wera
UMWUKA Wera ukomoka kuri Data wa twese no ku Mwana, afite akamero kamwe n’aka Data wa twese
n’Umwana, afite icyubahiro n’ubwiza bimwe n’ibyabo; kandi ari Imana nyamana ihoraho.

Ingingo 6
Vuga yuko Ibyanditswe Byera birimo byose bikwiriye
Kwemerwa ngo dukizwe,
Ibyanditswe Byea birimo amagambo yose dukwiriye kwemera ngo dukwize. Ni cyo gituma ari nta kintu
umuntu akwiriye guhatwa kwemera ko ari ngombwa kumuhesha agakiza, kitaboneka muri byo; cyangwa
bitagihamya. Iyo tuvuze Ibyanditswe Byera, tuba tuvuze ibitabo byemewe muri Canoni z’Itorero byo mu
Isezerano rya kera n’irishya, Itorero ritigeze gushidikanya ko bidafite ubutware bw’Imana.

Amazina n’umubare by’ibitabo byo mu isezerano rya kera byemewe n’ibi:


Itangiriro 2 Ibyo ku Ngoma
Kuva Ezira
Abalevi Nehemiya
Kubara Esiteri
Gutegeka kwa kabiri Yobu
Yosuwa Zaburi
Abacamanza Imigani
Rusi Umubgiriza
1 Samweli Indirimbo
2 Samweli Abahanuzi bakuru (Yesaya
1 Abami Yeremiya, Ezekiyeli na Daniyeli)
2 Abami Abahanuzi bato cumi na babiri
1 Ibyo ku ngoma

Ibitabo byo muri Kanoni n’ibitabo byemewe na Sinode nkuru y’Itorero yabayeho mu mwaka 397 A.D.

Hariho n’ibindi bitabo Itorero risoma, nk’uko Hieronumo yavuze, kugira ngo bibeshe abantu
ibyitegererezo b’ibyo bakwiriye gukora, bibigishe ingeso nziza; ariko Itorero ntiribikuramo icyo ryigisha
kigaragazwa na byo byonyine. Ibitabo tuvuze n’ibi:
Icya Ezera 3 na 4; Icya Tobiti; Icya Yuditi; Ibice byongewe ku gitabo; Icya Baruki umuhanuzi; Indirimbo ya
ba bana batatu; Igitekerezo cya Susana; Icya Belu n’Ikiyoka; Gusenga kwa Manase; Igitabo
cy’Abamakabayo 1 na 2.
Ibitabo byo mu Isezerano rishya byemewe n’abandi Bakristo bose, tubyemera byose, twemera
ko bifite ubutware bw’Imana.

Ingingo 7
Ivuga iby’isezerano rya kera.

ISEZERANO rya Kera ntirinyurana n’Irishya, kuko ayo Masezerano yombi ahamya yuko Kristo abwira
abantu ko yemeye kubaha Ubugingo buhoraho, kandi ni we Muhuza wenyine w’Imana n’abantu, kuko
asangiye kuba Imana n’Umuntu. Ni cyo gituma tudakwiriye kumvira abatubeshya ngo basogokuruza bo
mu gihe cy’Isezerano rya kera bategerezaga amasezerano y’igihe gito gusa. Twemeye yuko mu
mategeko Mose yahawe n’Imana gushyiraho, amategeko avuga iby’ibitambo n’iby’uburyo bwo gusenga
n’ibisa bityo adategeka Abakristo; kandi ko amategeko ya Mose ategeka iby’ubwami n’iby’imanza n’ibisa
bityo adakwiriye rwose kwemerwa n’ubwami bwose bw’Abakristo. Ariko nubwo bimeze bityo, nta
Mukristo n’umwe udakwiriye kumvira amategeko ya Mose avuga iby’ingeso z’abantu n’ibyo bakwiriye
ku Mana.

Ingingo 8
Ivuga ku byo Kwemera k’uburyo butatu
KWEMERA kwacu ko mu buryo butatu, ukw’I Nike, ukwa Atanasiyo, n’ukw’Intumwa, gukwiriye
kwemerwa rwose, kuko guhamirishijwe amagambo yo mu Byanditswe Byera, ari ntawe ugushidikanya.

Ingingo 9
Ivuga iby’Ibyaha bya Kavukire
IBYAHA bya kavukire si ugukurikiza Adamu (nk’uko abantu ba kera bitwa Abapelagiyo babeshyaga),
ahubwo n’inenge no kwandura bya kamere y’umuntu wese avukana, kuko ari uw’urubyaro rwa Adamu;
bituma abantu baba kure cyane yo gukiranuka kwa kavukire Adamu na Eva bari bafite batarakora icyaha,
kandi ku bwa kamere yabo ubwayo bashaka gukora ibyaha, kameree iyo igahora yifuza ibyo Umwuka
yanga. Ni cyo gituma ibyaha bya kavukire byo mu muntu wese uvukira muri iyi si ari uwo kurakarirwa
n’Imana, akazacirwaho iteka. Kandi uko kwandura kwa kemere guhora no mu babyawe ubwa kabiri;
nicyo gituma kwifuza k’umuntu wa kamere kudategekwa n’amategeko y’Imana. Kandi nubwo abizera
bakabatizwa batazacirwaho iteka, Intumwa Pawulo yahamije yuko kwifuza ibibi n’irari ryabyo birimo
akarande k’ibyaha.

Ingingo 10
Ihamya ko umuntu atabasha guhitamo ibyiza adafashijwe n’ubuntu bw’Imana
UHEREYE igihe Adamu yakoreye icyaha cya mbere, abantu bose bagira kamere ituma umutima
bavukanye, naho washaka gukora imirimo myiza, utabasha kubahindura ukabemeza kwizera Imana no
kuyambaza. Ni cyo gituma tutabasha gukora imirimo myiza ikundwa, igashimwa n’Imana, keretse
Ubuntu bwayo buheshwa na Kristo bwabanza kudufasha, ngo dukunde ibyiza, bugakorana natwe
tumaze kubikunda

Ingingo 11
Ivuga uko abantu batsindishirizwa
KWIZERA ni ko kuduhesha kubarwaho gukiranuka, tugatsindira urubanza imbere y’Imana ku bw’imirimo
y’Umwami wacu kandi Umukiza wacu Yesu Kristo yonyine, Atari ku bw’iyacu na hato. Ni cyo gituma
abigisha ko dutsindishirizwa no kwizera gusa, baba bigishije ibyiza cyane, bigira umumaro mwinshi,
bigahumuriza abantu cyane (nk’uko bivugwa mu magambo menshi mu bibwirizwa b’ibyo
Gutsindishirizwa).

Ingingo 12
Ivuga iby’Imirimo myiza

Nta MIRIMO myiza ibasha kudukuzaho ibyaha, kandi yo ntiyabura kuzagawa ku munsi w’urubanza, yuko
ifite inenge imbere y’Imana. Ariko niba ari imbuto zo kwizera igakurikira gutsindishirizwa, iba ishimwa
n’Imana ku bwa Kristo, ikayinezeza, kandi kwizera nyakuri kuzima ntiyabura kugukomakaho. Ni cyo
gituma ari yo igaragaza kwizera k’ukuri, nk’uko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.

Ingingo 13
Ivuga iby’imirimo ikorwa n’abataratsindishirizwa
IMIRIMO ikorwa n’umuntu utarahabwa Ubuntu bwa Kristo kandi atarahumekerwaho Umwuka we Wera,
ntinezeza Imana, kuko idakomoka ku kwizera Yesu Kristo; kandi ntituma abantu baba bakwiriye
guhabwa Ubuntu bw’Imana. Ahubwo turahamya yuko irimo akarande k’ibyaha, kuko idakorwa uburyo
Imana yashatse, igategeka.

Ingingo 14
Ivuga iby’imirimo irenze ibikwiriye
KWIGISHA yuko umuntu yabasha gukora ibirenze amategeko y’Imana abikoreshwa n’umutima ukunze
(nibyo bita imirimo irenze ibikwiriye), kurimo kwibona no kutubaha Imana; kuko abigisha batyo baba
bavuze yuko badakorera Imana ibyo bakwiriye rwose gukora. Ariko Kristo yavuze yeruye ati, Nimumara
gukora ibyo mwategetswe byose, muvuge muti, turi abagaragu batagira umumaro. (Luka 17:10)

Ingingo 15
Ihamya yuko Kristo wenyine atigeze gukora icyaha
KUGIRANGO Kristo agire kamere y’umuntu nyakuri, yashushanijwe natwe muri byose, keretse ibyaha
byonyine; kandi ibyo ntiyari abifite na hato mu mubiri we haba no mu mutima. Yazanywe mu isi no kuba
Umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, no kugira ngo akuzeho ibyaha by’abari mu isi
kwitamba rimwe, kandi nk’uko Yohanawera yavuze atya ati “Ntacyaha kimurimo” (1 Yoh 3:5). Ariko
abanda twese, naho twabatijwe tukabyarirwa ubwa kabiri muri Kristo, ducumura muri byinshi; kandi ni
tuba tuvuze yuko ari nta cyaha dufite, turiyobya, ukuri ntikuri muri twe (1 Yoh 1:8).

Ingingo 16
Ivuga iby’ibyaha byakozwe n’umuntu nyuma yo kubatizwa.

ICYAHA gikomeye cy’icyitumano cyose gikorwa n’uwabatijwe, ntidukwiriye kukibara ko ari icyaha cyo
gucumura ku Mwuka Wera kitabasha kubabarirwa. Ni cyo gituma tudakwiriye kuvuga yuko abagushijwe
n’ibyaha bamaze kubatizwa batakibasha guhabwa kwihana. Tumaze guhabwa Umwuka Wera,
byashoboka ko tuva mu buntu twahawe, tugashukwa n’ibyaha, kandi hanyuma tugaheshwa n’ubuntu
bw’Imana kubyuka, tugahaguruka, tukagendana ingezo nshya nziza. Ni cyo gituma abavuga yuko
batabaha gukora icyaha ukundi bakiri muri iyi si ari abo gutsindwa n’urubanza; kandi abigisha yuko
abihannye by’ukuri batabasha kubabarirwa na bo nuko bwakwiriye gutsindwa n’urubanza.

Ingingo 17
Ibyo Imana yagambiriye ku bw’umuntu wese,
Ikabimutoraniriza atarabaho.
UHEREYE kera kose Imana yagambiriye gutegurira abantu ubugingo buhoraho. Ni cyo cyatumye yigira
inama duhishwa, isi itararemwa, gukiza abo yatoranirije mu bantu muri Kristo, ngo abavaneho
umuvumo no gucirwaho iteka, ikibazana guheshwa na Kristo agakiza kadashira nk’inzabya zabumbiwe
icyubahiro. Nuko abahawe iyi mpano iruta izindi y’Imana bahamagarwa n’Umwuka wayo, ubakoreramo
mu gihe gikwiriye, nk’uko Imana yabigambiriye; bagaheshwa n’ubuntu bwayi kwitaba; bagashushanywa
n’ishusho y’Umwana wayo Yesu Kristo; bahubahisha Imana gukora imirimo myiza; nyuma bagaheshwa
n’imbabazi z’Imana ibyishimo bidashira.

Abo bantu, abubaha Imana, bakumva Umwuka wa Kristo abakoreramo, ababiciramo imirimo ya
kamere n’iy’ingingo zabo z’umubiri, kandi agahesha imitima yabo gucururuka; ikibwira ibyo mu ijuru, ni
batekereza ku by’Imana yagambiriye ubwo yabatoranyaga muri Kristo, bagira ihumure ryinshi
ritarondoreka ku mpamvu ebyiri iya mbere, n’uko ibyo bibakomereza cyane kwizera agakiza kadashira
gaheshwa na Kristo; iya kabiri, ni uko urukundo bakunda Imana rugwira cyane muri bo.
Nk’uko kwibwira ibyo kuzanira abeza ibyiza byinshi, niko abantu ba kamere, abadafite Umwuka wa
Kristo, ni bahora bumva yuko Imana yabahamirije gutsindwa n’urubanza, bibagusha mu kaga gakomeye,
bituma Satani abona urwitwazo rwo kubihebesha rwose, cyangwa urwo kubatera kwirekura mu byaha
biteye isoni bikabije, bibashyira mu kaga ko kurimbuka kangana n’akazanwa n’ubwihebe.

Nuko dukwiriye kwemera ibyo Imana yasezeranye, nk’uko tubisoma mu Byanditswe Byera;
kandi mu byo dukora dukwiriye gukurikira ibyo Imana ishaka, nk’uko byanditswe mu Ijambo ryayo

Ingingo 18
Ivuga yuko duheshwa agakiza kadashira n’izina rya
Kristo ryonyine.
BENE aba n’ibivume, abahangara kuvuga bati, Umuntu azakirishwa n’amategeko cyangwa imyigishirize
yatura, niba agira umwete wo guhwanya ingezo ze n’ayo mategeko n’ibyo mategeko n’ibyo yigishwa na
kamere ye; kuko Ibyanditswe Byera bitubwira yuko Izina rya Kristo ari ryo ryonyine ribasha gukirisha
abantu

Ingingo 19
Ivuga iby’itorero
ITORERO RYA KRISTO rigaragara ni iteraniro ry’abizera, ryigishirizwamo Ijambo ry’Imana ritavanzwe,
kandi nigaburirwamo Amasakaramento neza, uburyo buhura n’amategeko ya Kristo, kandi bagakora
ibikwiriye kuyashyitsa byose.
Nkuko Itorero ry’I Yerusalemu n’iryo mu Alekisandeniya, n’iryo mu Antiyokiya, ryajijwe muri
bimwe, niko n’iry’I Roma ryajijwe, si mu by’imico yabo n’imisengere yabo gusa, ariko no mu byo bizera.

Ingingo 20
Ivuga iby’Ubutware bw’Itorero.
ITORERO rifite ubutware bwo gutegeka uburyo abantu basengera mu rusengero n’imihango y’idini,
kandi n’ubwo gukiranuka abantu bagize impaka ku byo twizera. Ariko Itorero ntirikwiriye gushyiraho
ibinyurana n’ijambo ry’Imana ryanditswe, haba no gusobanura amagambo amwe yo mu Byanditswe
uburyo bunyurana n’uko risobanura ayandi.
Nuko ubwo twemeye yuko Itorero ari umugabo ubuhamya Ibyanditswe Byera kandi umurinzi
wabyo, ntirikwiriye gutegeka ibinyurana na byo, nk’uko tuvuze haruguru; kandi ntirikwiriye guhata
abantu kwemera ikitari muri ibyo Byanditswe cyose, nk’aho batabasha gukizwa batacyemeye.

Ingingo 21
Ivuga iby’Ubutware bw’inkiko z’Abakristo bo mu isi yose.

NTA RUKIKO rw’Abakristo bo mu isi yose rubasha guteranywa, abami batabitegetse, kandi
batabyemeye. Abo muri izo nkiko, iyo bateranye, babasha kujijwa, kandi rimwe na rimwe barajijwe
koko, ndetse no mu by’Imana, kuko ari iteraniro ry’abantu-bantu, kandi si bose bayoborwa n’Umwuka
w’Imana n’Ijambo ryayo.
Nuko rero ibyategetswe na zo ngo ni ngombwa ku bashaka gukizwa, ntibifite ubutware na buke,
keretse bihamijwe ko byakuwe mu Byanditswe Byera.

Ingingo 22
Ivuga ibya Purigatori
IMYIGISHIRIZE y’Itorero ry’I Roma y’ibya Purigatori, n’iyo kubabarirwa ibyaha na papa, n’iyo gusenga
ibishushanyo n’ibintu by’abera ba kera, no kubasaba ngo badusabire, iyo yose ni amagambo y’ubupfu
n’ibihimbano bitagira umumaro, bidashinze ku magambo yo mu Byanditswe Byera yabasha kubihamya,
ahubwo binyurana n’Ijambo ry’Imana.

Ingingo 23
Ivuga ibyo Kugabura iby’Imana mu Iteraniro ryayo.
AMATEGEKO ntiyemera ko umuntu wese yishyiraho umurimo wo kubwiriza abantu mu rusengero,
cyangwa uwo kugaburira Amasakaramento mu Iteraniro ry’Imana, ataratoranywa nk’uko amategeko
yategetse, agatumwa ngo abikore. Kandi dukwiriye gutekeeza yuko abatoranywa nk’uko amategeko
yategetse, ari bo bantu batoranywa, bagahamagarirwa uwo murimo n’abaherewe mu Iteraniro ry’Imana
ubutware bugaragara bwo gutoranya abagabura b’iby’Umwami wacu, bakabatuma mu ruzabibu rwe.

Ingingo 24
Ivuga ibyo kuvugira mu iteraniro ry’Imana mu rurimi
Abantu bumva.
GUSENGERA mu rusengero cyangwa kugabura Amasakaramento mu rurimi rutumvikana, biragaragara
yuko binyurana n’Ijambo ry’Imana n’imihango y’Itorero mu gihe cya mbere,

Ingingo 25
Ivuga iby’Amasakaramento.

AMASAKARAMENTO yategetswe na Kristo si ibimenyetso by’ibyo Abakristo bahamya gusa, ahubwo


n’ibintu bidashidikanywa biduhamiriza Ubuntu bw’Imana n’urukundo idukunda, kandi bifite akamaro
kenshi. Kandi ibyo bimenyetso Imana ibikoreshereza muri twe imirimo igaragara, ikabikomeresha
kuyizera kwacu.
Amasakaramento Kristo Umwami wacu yategetse mu Butumwa bwiza ni abiri, ni iryo Kubatiza,
n’Igaburo ry’Umwami wacu wacu
Iyo abanda bita Amasakaramento, Kurambikaho ibiganza, no Kwibabaza, no Kurobanura
Abapastori, no Gushyingira, kandi no Gusiga abari hafi gupfa, ntibikwiriye kwitwa
Amasakaremtoy’Ubutumwa Bwiza; kuko bimwe muri byo byazanywe n’abakurikiza nabi Intumwa za
Kristo; ibindi bikaba imibanire y’abantu ishimwa n’Ibyanditswe Byera, ariko atari Amasakaramento
ahwanye no Kubatiza cyangwa umuhango wabyo utegetswe n’Imana.
Amasakaramento ntiyategekewe na Kristo kuyahangako amaso, cyangwa kuzereranwa; ahubwo
yategekewe kugira ngo tuyakoreshe neza. Abayahabwa babikwiriye nibo bonyine agirira akamaro; ariko
abayahabwa batayakwiriye, baba bizanira gucirwaho iteka, nk’uko Pawulo wera yavuze.

Ingingo 26
Ivuga yuko naho Abagabura b’iby’Imana baba abanyangeso mbi,
bitabuza Amasakaramento guhesha abantu
Ubuntu bw’Imana.
NUBWO mu Itorero rigaragara abanyangeso mbi bavangwa n’abanyangeso nziza iteka, kandi ubundi
n’ubundi ababi bagira ubutware bukuru bwo kugabura Ijambo ry’Imana n’Amasakaramento yayo,
ntibabikora mu ryabo zina, ahubwo babikora mu izina rya Kristo, bagaheshwa kubigaburo n’uko
yabatumye akabaha ubutware. Ni cyo gituma twemererwa kubumvana Ijambo ry’Imana, no kwakira
Amasakaramento bagabura.
Kandi abakira neza bizeye Amasakaramento bagaburirwa nabo, ntibakuzwaho n’ingeso mbi za ba bandi
ibyiza biheshwa n’ibyo Kristo yategetse; kandi ntizituma Ubuntu buheshwa n’impano z’Imana
bubagabanukaho; kuko igituma Amasakaramento ahesha ibyiza ari uko Kristo ari we wayategetse,
agasezeranya ibyo byiza, naho abayagabura baba abanyangeso mbi.

Ariko nubwo bimeze bityo, ku bwo gushaka ngo Itorerp ritegekwa neza, bikwiriye ko aba
bagabura b’iby’Imana babibazwa, bakaburanywa n’abazi ibicumuro byabo; maze batsindwa, bagakurwa
mu murimo wabo.

Ingingo 27
Ivuga ibyo Kubatizwa.
KUBATIZWA si ikimenyetsocy’ibyo twemera gusa, kandi si cyo gusa gitandukanya Abakristo
n’abatarabatizwa; ariko kandi ni ikimenyetso cyo kubyarwa ubwa kabiri, gihesha abakabiri, gihesha
abakira kubatizwa mu buryo bukwiriye guterwa nk’ingurukira mu Itorero. Kandi Kubatizwa ni
ikimenyetso kigaragara gikomeza amasezerano y’Imana, yuko itubabarira ibyaha, ikaduhindurisha abana
bayo Umwuka Wera; kandi kudukomereza kwizera, kukatugwiriza Ubuntu bw’Imana kubwo kuyisenga
kwacu.
Kubatiza abana bato ni umuhango ukwiriye rwose kudahanguka mu Itorero, kuko uhuye rwose n’ibyo
Kristo yategetse.

Ingingo 28
Ivugwa iby’Igaburo ry’Umwami wacu.
IGABURO ry’umwami wacu si ikimenyetso gusa cy’urukundo Abakristo bakwiriye gukundana, ariko kandi
ni Isakaramento ryo gucungurwa kwacu n’urupfu rwa Kristo. Ni cyo gituma ku bakira neza iryo Gaburo
mu mitima itunganye yizera, umutsima dusatagura ari ugufatana n’umubiri wa Kristo, kandi n’igikombe
cy’Umugisha, kikaba gufatana n’amaraso ya Kristo. Imyigishirize ivuga yuko umutsima na vino ubwabyo
bihinduka rwose umubiri n’amaraso bya Kristo, ntibasha guhamywa n’Ibyanditswe Byera, ahubwo
inyurana n’amagambo yabyo yeruye, yangiza akamero k’Isakaramento, kandi yakomotsweho n’imihango
mibi myinshi n’ibyo bizera by’ibihimbano bidafite akamaro.

Umubiri wa Kristo utangirwa muri iryo Gaburo, wakirwa kandi usangirwa mu buryo bw’Umwuka
gusa. Kandi ikiduhesha kwakirira umubiri wa Kristo muri iryo Gaburo, tukawusangira, ni ukwizera.

Isakaramento ry’Igaburo ry’Umwami wacu, Kristo si we wategetse ko ribikwa, cyangwa


rizereranwa, cyangwa risengwa.

Ingingo 29
Ivugwa yuko abanyabyaha batihannye batarira umubiri wa Kristo mu
Igaburo ry’Umwami wacu
ABANYABYAHA batihannye n’abadafite kwizera nyakuri, nubwo bw’umubiri bagaragara batapfuna
Isakaramento ry’umubiri n’amaraso bya Kristo, nk’uko Augustini wera yavuze, ntibahabwa Kristo na
hato, ahubwo bararya bakanywa ikimenyetso cyangwa isakaramento cy’ibyo bikomeye, bakizanira
gucirwaho iteka.

Ingingo 30
Ivuga yuko Abakristo bose bakwiriye kugaburirwa
Umugati na Vino byombi.
ABATARI abagabura b’iby’Imana ntibakwiriye kwimwa Igikombe cy’Umwami wacu , kuko ibice byombi
by’iryo Sakaramento y’Umwami wacu bikwiriye kugaburirwa Abakristo bose, nk’uko Kristo yategetse.

Ingingo 31
Ivuga iby’igitambo cya Kristo
Cyarangijwe ku musaraba.
IGITAMBO cya Kristo cyatambwe rimwe ni cyo nshungu n’impongano n’icyiru bitagira inenge, bibasha
gukuraho ibyaha byose by’abari mu isi bose, ibyakavukire n’ibyo bakoze ubwabo. Nicyo gituma ibitambo
bya Misa, bavuga yuko umusaseredoti abitambiramo Kristo abazima n’abapfuye, ari ibihimbano
bitukisha Imana, n’uburiganya buzanira abantu akaga.

Ingingo 32
Ivuga ibyo gushyingirwa kw’Abakuru b’Itorero.
ABEPISKOPI, n’Abapastori n’Abadikoni ntibategetswe n’amategeko y’Imana kurahira yuko
batazarongorana. Ni cyo gituma abo batabuzwa gushyingirwa, bahwanye n’abandi Bakristo bose, niba
babikunda, bakibwira yuko bizabafasha kurushaho kubaha Imana.

Ingingo 33
Ivuga yuko dukwiriye kuzibukira abirukanywe ku
Meza y’Umwami wacu.
IYO ITORERO riciriye umuntu urubanza rumukwiriye ku mugaragaro, agakurwa mu bumwe bw’Itorero,
akabuzwa kujya ku Meza y’Umwami wacu, abizera Kristo bose bakwiriye kumuhwanya n’umupagani,
kugeza aho azihanira, akuzurira n’Itorero ku mugaragaro, akagarurwa muri ryo n’umucamanza ufite
ubutware bwo kumugaruramo.

Ingingo 34
Ivuga iby’imihango Itorero ryahawe n’aba kera.
IMIHANGO Itorero ryahawe n’aba kera n’uburyo bwose bwo gusengera mu rusengero, ntibikwiriye
rwose kuba bimwe mu bihugu byose, cyangwa bihwana rwose; kuko mu bihe byose iyo mihango
yaratandukanye, kandi yahindurwa, nk’uko ibihugu n’ibihe n’imigenzo y’abantu bitandukana, niba gusa
hatagira igitegekwa kinyurana n’Ijambo ry’Imana. Nuk niba umuntu ku bw’icyo akunze ku bwe, kandi azi
ibyo akora, azirurira iyo mihango ku mugarago itanyurana n’Ijambo ry’Imana, ahubwo yategetswe,
igashimwa n’ubutware bwemerwa na bose, uwo muntu akwiriye guhanirwa ku mugaragaro, kugira ngo
abanda batinye kugenza batyo; kuko aba yishe gahunda y’Itorero yemerwa na bose, akaba acumuye
ubutware bw’Abakuru, kandi akaba akomerekeje imitima ya bene Data badakomeye.
Itorero ryose rya bene gihugu rifite ubutware bwo gutegeka, no guhindura no gukora imihango
yashyizweho n’ab’Itorero ubwabo, gusa bikorewe gukomeza Itorero.
Ingingo 35
Ivuga ibyo kubwirizwa mu rusengero.
IGITABO cya kabiri cy’Ibyo kubwirizwa mu rusengero, twanditse hepfo amazina yabyo, kirimo kwigisha
kuzima kubahisha Imana, gukwiriye ibihe byacu. Kandi n’igitabo cya mbere cy’ibyo kubwirizwa,
cyanditswe ku ngoma ya Eduwadi wa gatandatu (ni we wimye 1547-1553) na cyo kirimo kwigisha kwiza.
Ni cyo gituma dutegeka ko abagabura b’iby’Imana babisomera mu nsengero, babishyizeho umwete
babisoma neza, kugira ngo abantu babyumve cyane.

Amazina y’Ibyo kubwirizwa.

1 Ibyo Gukoresha neza Urusengero


2 Iby’Akaga kazanywe no gusenga ibishushanyo
3 Ibyo Guhindura insengero no kuziboneza
4 Iby’Imirimo myiza, uwa mbere ni ukwiyiriza ubusa.
5 Ibyo Kubuza uburura n’ubusinzi
6 Ikitubuza gukabya kwirimbisha, cyane cyane imyambaro
7 Ibyo Gusenga
8 Iby’Imyanya yo gusengeramo, n’igihe cyako.
9 Iby’Amasengesho yo mu rusengero n’Amasakaramento bikwiriye kuvugwa mu rurimi rwumvikana.
10 Ikivuga yuko Ijambo ry’Imana rikwiriye kubahwa
11 Ibyo Gufasha abakene.
12 Ibyo Kuvuka kwa Kristo.
13 Iby’Urupfu rwa Kristo.
14 Ibyo Kuzuka kwa Kristo.
15 Ibyo Kwakira Isakaramento ry’umubiri n’amaraso bya Kristo uburyo bukwiriye.
16 Iby’Impano z’Umwuka Wera.
17 Ibyo Kubwirizwa mu minsi ibanziriza Kuzamuka k’Umwami wacu.
18 Ibyo Gushyingira kwera.
19 Ibyo Kwihana.
20 Ikitubuza kugira Ubute.
21 Ikitubuza Kugomera Abategetsi.

Ingingo 36
Ivuga ibyo Kurobanura Abepiskopi
n’Abagabura b’iby’Imana.
IGITABO kirimo amagambo yo kurobanura Abepiskopi batwara abandi, n’Abepiskopi bandi,
n’ayo kurobanura Abapastori n’Abadiyakoni, cyanditswe ku ngoma ya Eduwadi wa gatandatu,
kigakomezwa n’Urukiko rw’Abongereza rukuru kuri iyo ngoma, kirimo ibikwiriye byose gushyitsa
neza uko kurobanura, uko ari bitatu. Kandi ntikirimo Ijambo ryose ry’ikizira kidafite akamaro,
haba no kunyurana no kubaha Imana. Ni cyo gituma abarobanuwe bose mu buryo bwose
butegekwa kuri ubu, kandi abazarobanurwa neza nk’uko bikwiye, nk’uko amategeko yategetse.

Ingingo 37
Ivugwa iby’Abategetsi b’igihugu
IBWONGEREZA no mu bindi bihugu bitwarwa n’Abongereza, Umwami w’Abongereza ni we ufite
ubutware busumba ubundi, ni we utwara abo mu bihugu bye bose, naho baba ab’Itorero
cyangwa abakora imirimo y’iby’iyi si, ni we uca imanza zabo zose, kandi nta munyamahanga
ufite ubutware bwo gutegeka ibyo na hato, nta wukwiriye kubugira.

Tumenye yuko iryo jambo ngo, Umwami afite ubutware busumba ubundi mu bihugu
bye, rigawa n’abakunda kutubeshyera bamwe. Ni cyo gitumye dusobanura yuko tudaha abami
bacu kugabura Ijambo ry’Imana cyangwa Amasakaramento, nk’uko amategeko yandikishijwe
n’Umugabekazi wacu Elizabeti 1 abihamya mu magambo yeruye rwose.
Ahubwo tubaha ubutware, Imana yajyaga iha abami b’Abayunda bayubahaga bose, nk’uko
tubisoma mu Byanditswe Byera. Nibwo butware bwo gutegeka abantu b’uburyo bwose, Imana
yabaragije, naho baba ab’Itorero cyangwa bakora imirimo y’iby’iyi si, n’ubwo guhanisha inkota
y’ubwami abadakurwa ku ijambo n’inkozi z’ibibi; ubwo butware ni bwo duha abami bacu, nta
bundi.

Umwepiskopi w’i Roma nta butware afite i Bungereza.


Amategeko y’ubwai ntabuzwa n’ay’Imana guhanisha Abakristo urupfu, babahora ibicumuro
bikomeye cyane.

Amategeko y’Imana yemera ko Abakristo, iyo babitegetswe n’umutware, batwara intwaro, bagatabara
mu ntambara.

Ingingo 38
Ivuga iby’amatungo n’ibintu by’Abakristo ko Atari
Urusange, ahubwo ari ibyabo bwite.
AMATUNGO n’ibintu by’Abakristo si urusange, ngo abandi Bakristo babikoreshe ibyo bashaka, nk’uko
bamwe mu babatiza abantu ubwa kabiri babeshya. Ariko nubwo bimeze bityo, umuntu wese akwiriye
gufasha abakene cyane mu byo afite, uko abishobora.

Ingingo 39
Ivuga iby’indahiro z’Abakristo.
TWEMERA yuko Umwami wacu Yesu na Yakobo intumwa ye babujije Abakristo kwihutira gupfa kurahira
ubusa. Ariko tuvuga yuko idini y’Ubukristo itabuza Umukristo kurahira ku bw’umurava n’Urukundo, iyo
abitegetswe n’Umucamanza, niba gusa arahira indahiro ihura n’ukuri, ikazana urubanza rwiza rukwiriye,
nk’uko wa muhanuzi yategetse (Yeremiya 4:2).

You might also like