0% found this document useful (0 votes)
39 views7 pages

Kiny P6, Isuzuma T3

This document outlines an examination in Kinyarwanda for students, detailing instructions, structure, and scoring criteria. It includes a literary text titled 'Imana iruta imanga' which conveys cultural wisdom through proverbs and historical references. The exam consists of various sections assessing comprehension, vocabulary, general language knowledge, grammar, and writing skills.
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as DOCX, PDF, TXT or read online on Scribd

You are on page 1/ 7

ISUZUMABUMENYI RY’IKINYARWANDA.

Amazina y’umunyeshuri :___________________________________________________________

IGIHE: Amasaha abiri

Amanota:

/100
Amabwiriza:

 Ntufungure iyi kayi y’ikizamini utabiherewe uburenganzira.

 Andika ahabugenewe amazina yawe nk’uko biteganyijwe.
 Iki kizamini kigizwe n’ibibazo 30 n’amapaji 8.
 Mbere yo gutangira ubanze ugenzure niba amapaji yose n’ibibazo byose bihari.
 Ikizamini kigizwe n’ibice bitandatu: -Kumva umwandiko: Amanota 12
-Inyunguramagambo: Amanota 12
-Ubumenyirusange: Amanota 15
-Ikibonezamvugo: Amanota 46
-Imyandikire: Amanota 10
-Ihangamwandiko: Amanota 5
 Koresha ikaramu y’ubururu gusa.
 Ibisubizo bigomba kuba bifututse kandi byuzuye.
 Gusiribanga no guhindura ibisubizo bifatwa nko gukopera.

UMWANDIKO: Imana iruta imanga

Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu

mazi abira ni bwo bavuga ngo: “Imana iruta imanga”. Ni umwe n’indi
ibiri ivuga kimwe na wo “Imana iruta imanzi” n’ “Imana iruta ingabo”.
Yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by’Abanyarwanda, Imana
imaze kubarokorera umwami ahayinga umwaka wa 1700.
Rimwe, Abanyarwanda bari mu rugerero rw’i Mageragere h’i Kigali cya Mwendo (muri Butamwa).
Bukeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati: “ Igituma mudashotora u Bugesera
ngo mubwendereze twigerageze ni iki”? Babijyamo, bemeranya kubihubukira nta mana yeze
(bataraguje).
Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba, bukeye barashibura baratera. Ingabo z’i Bugesera zitwaga
Imanzi, zibibonye zityo zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo
kudashoka barwana n’Abanyarwanda. Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya.
Bageze ku musozi witwa Gihinga, Abanyabugesera baca ibico, bakubira Abanyarwanda hagati,
babatera icyorezo kibi cyane.

Ingabo z’u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe, zisigaye hagati y’urupfu n’umupfumu,
zambura Rujugira umuheto we kugira ngo adakomeza kurwana. Zimaze kuwumwambura, zikwira
imishwaro. Cyilima ariruka, Nsoro amwomaho. Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga
cyane, agera ku mukoki mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, agwamo. Ubwo Nsoro aba
arahashinze, amuhagarara hejuru. Abanguye icumu, abonye uko Cyilima yihebye, amugirira
impuhwe, kuko n’ubundi mbere babanaga neza. Aramubwira ati: “Vamo vuba nguhishe, Imanzi
zitaragushokeraho”.
Cyilima avamo ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro aramuhisha amurenzaho ibyatsi.
Ni yo nkomoko ya wa mugani ngo: “Aho umugabo aguye undi atereraho utwatsi”!

Imanzi zigeze aho, Nsoro arazirindagiza, ati: “Nimuhogi twigendere Abanyarwanda ni abanyamayeri,
Cyilima yansize!” Amaze kwikubura n’Imanzi ze, Cyilima asohoka muri bya byatsi, yiruka
amasigamana ijoro ryose. Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe
bifashe mapfubyi bagira ngo yapfuye. Bamukubise amaso barishima, batera hejuru; bamwe bati:
“Imana iruta Imanga”! (ingabo ze zitamukuye mu mazi abira), abandi bati: “Imana iruta Imanzi”!
(ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera) abandi na bo bashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta
ingabo zose ari Imanzi za Nsoro, ari n’Imanga za Kilima n’izindi zose iyo ziva zikagera, bati: “Imana
iruta ingabo” ku mpamvu y’uko Imana yonyine ari yo yakuye Cyilima mu nzara z’Imanzi za Nsoro,
Imanga ze zimaze gusumbirizwa.
Nuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda; abubahuka bati: “Imana iruta
Imanga”, abahinyura bati: “Imana iruta Imanzi” n’abakomatanya bati: “Imana iruta ingabo”! Imana
iruta ingabo bivuga “Imana isumba byose”.

A. KUMVA UMWANDIKO / 24

I. Ibibazo ku mwandiko / 12

1. Vuga izina ryitwaga : /2

a) Ingabo z’u Bugesera.………………..………………. ……………………………………………………………………
b) Ingabo z’u Rwanda………………………………….…………………………………………………………………..….
2. Ni iki cyatumye ingabo za Cyilima zimwambura umuheto? /1
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
3. Ni ryari baca uyu mugani ngo: «Imana iruta imanga »? /1
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………..……………………………………………………………………………………………
4. Kuba abanyarwanda barateye nta mana yeze, bisobanura iki? /1
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
……..………………………………………………………………………………………………………………………………………
5. Ni iki cyatumye Nsoro ababarira Rujugira? /1
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
6. Ninde wari umugaba w’ingabo: /2
a) Z’Abanyarwanda?...........................................................................................................
b) Z’Abanyabugesera?.........................................................................................................
7. Cyilima ageze iwe mu rugo yasanze abantu bameze bate? /1
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
8. Iyo bavugaga ngo Imana iruta ingabo babaga bashatse kuvuga iki? /1
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………………………………………………
9. Sobanura amagambo akurikira ukurikije umwandiko: /2
a) Gushotora:
……………………………………………………………………………………………………………………………………
b) Gutebuka:
…………………………………………………………………………………………………………………………………..

II. Inyunguramaganbo / 12

10. Shakisha mu mwandiko amagambo asobanura kimwe n’ari mu dukubo. /4

a) Maguru yabwiye Hitimana ati: “Reka turwane kugira ngo (twipime ingufu)”.
Twipime ingufu:………………………………………………………………………..……………………………..
b) Abafaransa bateye Abongereza badafite (umuyobozi w’urugamba) ubayoboye.
umuyobozi w’urugamba:………………………………………………………………….……………………..
c) Twabonye imvura igiye kugwa nuko twese (turanyanyagira).
turanyanyagira……………………………………………………………….………………………………………..
d) Nagendanye na Munyana aransiga kuko (yirukaga cyane).
Yirukaga cyane………………………………………………………………………..………………………………….
11. Simbuza amagambo aciyeho akarongo imbusane zayo. /4
a) Nsoro aramuhisha amurenzaho utwatsi. ……………………………..………………………..
…………………………………………………………………………..
b) Amaze kwikubura Cyilima asohoka muri bya byatsi. ………………..
……………………………………….…………………………………………………………………………
c) Abubahuka bati: “Imana iruta Imanga”.
……………………………………………………………………………………………………………………………………
12. Uzurisha izi nteruro amaganbo ukuye mu mwandiko. /4
a) Mu ntambara abasirikare baratugose, dusigara hagati y’………………………n’umupfumu.
b) Umujura yibye Yozefu igikapu ariruka, na we ……………………………………ngo akimwake.
c) Namubwiye ko nzamusura yanga kubyemera akeka ko …………………………………………….
d) Nkusi yararwaye araremba none yarakize. Mbese yavuye mu …..…………………….abira

B. UBUMENYI RUSANGE BW’URURIMI / 15

13. Sakwe! sakwe! /4

a) Inka yange nyikama igenda………………….……………………………………………….……………………
b) Bihogo bya birahinda ntitanga iratiza……………………………… ….…………………………………….
c) Nzapfa nzakira simbizi……..……………………………………..…………………………………………………..
d) Hepfo aha hanyuze akabindi gasenze amatito……………………………………….……………………
14. Uzuza imigani y’imigenurano ikurikira. /4
a) Umwana murizi……...….………………………………………………………………………………..……………
b) Agatinze kazaza…………………………………………………………………………………………….…………….
c) Umwana udataramye na se………………………………..………………………………………….………….
d) Ubwenge buza.………………………………………………………………………………………………….………
15. Huza ibisobanura kimwe /3
a) Kuraswayo kujya ahantu ntutindeyo
b) Kugenda nka nyomberi kugenda ntugaruke
c) Kugenda nk’Abagesera kugenda udasezeye
16. Simbuza amagambo aciyeho akarongo ayabugenewe. / 4
a) Umugore w’umwami aziranye n’umugabo w’umukobwa wange.
…………………….……………………………………………………………………………………………………………..
b) Umuntu uragira inka bamuhaye amata yaraye ataravura.
……………………………………….………………………………………………………………………………………….

IV. IKIBONEZAMVUGO / 45

17. Erekana intego n’amategeko by’amagambo akurikira: /8

a) Insinzi…………………………………………………………………………………………………………………….…
b) Impengeri….……………………………………………………………………………………………………………..
c) Amerekezo………………………………………………………….…………………………………………………….
d) Amata….……………………………………………………………………………………………………………………
e) Indimu ..……………..…………………………………………………………………………………………….………
f) Imfubyi ……………………………………………………………………………………………………………………..
g) Isaro…………………………………………………………………………………………………………………………..
h) Igiti…………………………………………………………………………………………………………………………….
18.Tanga inteko z’amagambo aciyeho akarongo. /3
Abaswa iyo baciye inzara zabo bitema intoki cyangwa amano.
Abaswa :…………………………………………………………………………………………………………………………….
Inzara:…….……………………..………………………………………………………………………………………………….
Intoki :………………………………………………………………………………………………………………………………
Amano :…………………………………………………………………………………………………………………………….
19. Sanisha iyi nteruro mu nteko ya 2 na 8 /2
Izo nakubwiye ng’izi zageze hano. nt.2:
……………………………………………………………………………………………………………………………………. nt.8:
………………….…………………………………………………………………………………………………………………
20. Vuga ubwoko bw’amagambo aciyeho akarongo. / 20
a) Abanyarwanda bari mu rugerero rw’i Mageragere. Mu:…..
…………………………………………………………………………………………………………………….…
Urugerero:………………………………………………………………………………………………………………….
rw’…….………………………………………………………………………………………………………………………
Mageragere………………………………………………………………………………………………………………
b) Bambura Rujugira umuheto we kugira ngo adakomeza kurwana.
we……………………………………………………………………………………………………………………………….
adakomeza………………………………………………………………………………………………………………….
c) Inka yange yanze kwima ariko iyo namugurishije yo yarabyaye.
Yange…………………………………………………………………………………………………………………………
Kwima:………………………………………………………………………………………………………………………
iyo….…………………………………………………………………………………………………………………………
yo………………………………………………………………………………………………………………………………
d) Wanguriye igitabo kibi genda ungurire ikiza kuko nkeneye kwiga imigani nyarwanda.
kibi……………………………………………………………………………………………………………………………
ikiza……………………………………………………………………….……………………………………………………
nyarwanda……………………..…………………………………………………………………………………………
e) Yaramubwiye ati: “ Izo nkweto zimpereze kuko si izawe”.
ati………………………………………………………………………………………………………………………………
izo……………………………………………………………………………………………………………………………
si….………………………………………………………………………………………………………………………………
f) Yooo! Mbese wa mugore umeze nk’abakobwa yarabyaye! Ningerayo nzamusura.
yooo…………………………………………………………………………………………………………………………
wa……………………………………………………………………………………………………………………………
nk’.……………………………………………………………………………………………………………………………
yo…………………………………………………………………………………………………………………………….
21. Kora interuro ebyiri zitandukanye ukoresheje ijambo “gutega”. / 2
…………………………………………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………………….……………………
22. Hindura indango y’iyi nteruro. /2
Mumubwire ko nzamusura
………………………………………………………………………………………………………………………………………….

23. Vuga amazina akomoka ku nshinga zikurikira. /2

a) Kurera:……..……………………………………………………………………………………………………………
b) Kuryama:…………………………………………………………………………………………………………………

24. Vuga inshinga amazina akurikira akomokaho. /2

c) Amarira:……..……………………………………………………………………………………………………………
d) Ibyishimo:…………………………………………………………………………………………………………………

25. Vuga amazina y’utwatuzo dukurikira utange n’urugero kuri buri nteruro. /2

a) ( ) …………………..……………………………………………………………………………………………..……….
…………………………………………………………………………………………………………………………………
b) . . . ………………..…………………………………………………………………………………………………….
…………………………………………………………………………………………………………………………………

26 Hindura ingiro y’interuro ikurikira. /1

Abagore bagaburira abana.

…………………………………………………………………………………..……………………………………………………….

27. Interuro ikurikira yihindure itegeka. /1

Abakozi bahinga imirima neza. ……………………………………………………………………..
……………………………………………………………………
V. IMYANDIKIRE YEMEWE Y’IKINYARWANDA / 10

28. Kosora interuro zikurikira aho zanditse nabi.

a) Nabo nimubasanga yo muzabajyane ahongaho mbabwiye.

………………………………………………..…………………………………………………………………………………
b) Hariya niho wawundi nyirinka atuye.
…………………………………………………………………………………………………………………………………..
c) Ejo bundi naramusuye nsanga nta we uriyo.
…………………………………………………………………………………………………………………………………..
d) Kugirango wandike neza ukeneye ikaramu yibara.
.………………………………………………………………………….……………………………………………………….

VI. IHANGAMWANDIKO. /5

29. Umugore wa Munezero Aloyizi witwa Kanakuze Mariya yapfuye. Mufashe kwandika
itangazo ryo kubika.

__________________________________________________________________________

________________ .
AMAHIRWE MASA!

You might also like