0% found this document useful (0 votes)
55 views44 pages

Indirimbo Za Choir Y'abana

The document is a collection of children's songs used in Sunday School at ADEPR Gashyekero, dated March 1, 2018. It includes various songs with details such as tempo, transport, and mode for each piece. The songs cover themes of faith, hope, and the teachings of Jesus.

Uploaded by

irakozeb492
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
0% found this document useful (0 votes)
55 views44 pages

Indirimbo Za Choir Y'abana

The document is a collection of children's songs used in Sunday School at ADEPR Gashyekero, dated March 1, 2018. It includes various songs with details such as tempo, transport, and mode for each piece. The songs cover themes of faith, hope, and the teachings of Jesus.

Uploaded by

irakozeb492
Copyright
© © All Rights Reserved
We take content rights seriously. If you suspect this is your content, claim it here.
Available Formats
Download as PDF, TXT or read online on Scribd
You are on page 1/ 44

INDIRIMBO ZA CHOLARE

Y’ABANA
ADEPR GASHYEKERO

MARCH 1, 2018
SUNDAY SCHOOL
GIKONDO
ISHAKIRO RY’INDIRIMBO
INDIRIMBO ZA CHOLARE Y’ABANA ......................................................... 1
MURI URU RUGENDO (Temp: , Transp: , Mode: ) ........................ 1
URUPFU RWA YESU (Temp: , Transp: , Mode: ) ............................ 1
AYI MUKUNZI (Temp: , Transp: , Mode: ) ..................................... 2
MBESE NINDE (Temp: , Transp: , Mode: ) ...................................... 3
NKWISHINGIKIRIJEHO (Temp: , Transp: , Mode: ) ........................ 4
TWAHAMAGAWE N’IMANA (Temp: 92, Transp: 0, Mode: Regge chap) ... 5
NAHO IMISOZI YAVAHO (Temp: 127, Transp: -4, Mode: $00603) ........... 5
UMUTI W’IBIBAZO (Temp: , Transp: , Mode: ) .............................. 6
NABONYE YESU ATANGA (Temp: , Transp: , Mode: ) ................... 7
ABIRINGIYE UWITEKA (Temp: 127, Transp: -2, Mode: Chorus) ................. 8
NIMUTEGE AMATWI (Temp: 122, Transp: -2, Mode: ABA 6em...)............. 9
HARI IGIHE KIZAGERA (Temp: , Transp: , Mode: ) ........................ 9
YESU AGANIRIZA ABIGISHWA BE (Temp: , Transp: , Mode: ) ..... 10
ABAGABO BARARUTANA (Temp: 127, Transp: -2, Mode: $0063)............ 11
UMUNSI W’UWITEKA (Temp: , Transp: , Mode: ) ....................... 12
INZIRA IJYA MU IJURU (Temp: , Transp: , Mode: ) ..................... 12
HARI IBIRUHIJE (Temp: , Transp: , Mode: ) ................................. 13
UBUKURU BUSHIMWA (Temp: , Transp: , Mode: ) ..................... 14
NZARIRIMBA ISHIMWE (Temp: , Transp: , Mode: ) ..................... 15
UWITEKA IMANA (Temp: , Transp: , Mode: ) .............................. 15
YEMWE BANA B’IMANA (Temp: 96, Transp: -3, Mode: Thechno Police) . 16
IBUKA YONA (Temp: , Transp: , Mode: ) ..................................... 17
UBU MFITE IBYIRINGIRO (Temp: , Transp: , Mode: ) .................. 17
MBEGA UMUNSI MWIZA (Temp: , Transp: , Mode: ) .................. 18

[i]
YESU AZAZA (Temp: , Transp: , Mode: ) ...................................... 19
ABANA B’IMANA (Temp: 127, Transp: -1, Mode: $0063)......................... 19
HARIHO IGIHUGU (Temp: , Transp: , Mode: ) ............................ 20
IMANA YARINZE RAZARO (Temp: , Transp: , Mode: ) ................ 20
MUREKE TURAMYE YESU (Temp: , Transp: , Mode: ) .................. 21
NIMWUMVE INKURU (Temp: , Transp: , Mode: ) ....................... 22
HUMURA WICOGORA (Temp: , Transp: , Mode: ) ..................... 22
DAWIDI (Temp: 123, Transp: -4, Mode: Zoul Yanjye)............................... 23
MFITE URUKUMBUZI (Temp: 125, Transp: -5, Mode: IGISIRIMBA) ......... 24
GORORA (Temp: 123, Transp: -3, Mode: Zoul yanjye) ............................. 24
ARAKIZA YESU (Temp: 125, Transp: -3, Mode: Zoul yanjye) .................... 25
AMARASO YA YESU (Temp: , Transp: , Mode: ) .................................. 26
BENE DATA BAKUNDWA (Temp: 90, Transp: -5, Mode: Regge CHAP) ... 27
NIMWUMVE BWOKO BWANJYE (Temp: 125, Transp: 0, Mode: Zoul
Yanjye) ...................................................................................................... 28
YABESI (Temp: 125, Transp: -3, Mode: Imitima yejejwe) ........................... 29
TURI MURI IYI SI (Temp: 125, Transp: -5, Mode: Imitima yejejwe) .......... 30
MU GIHUGU CY’AMAHORO (Temp: 125, Transp: -3, Mode: $00603) ... 31
MU NZU Y’IMANA (Temp: 125, Transp: -1, Mode: Himbaza) .................. 32
KERA MW’IJURU (Temp: 123, Transp: 1, Mode: ABA 6em…) .................. 33
ABISIRAHERI (Temp: , Transp: , Mode: ) ............................................. 34
NARAGENZE (Temp: 102, Transp: 1, Mode: BEARD) ................................ 35
BAKUNDWA NSHUTI (Temp: 122, Transp: 4, Mode: Zoul yanjye) .......... 36
YESU AGIYE MU IJURU (Temp: , Transp: , Mode: ) ............................. 36
YOHANA AGEZE (Temp: , Transp: , Mode: ) ....................................... 37
HAHIRWA UTORANYWA (Temp: , Transp: , Mode: ) ................... 37
NICAYE MURUKUNDO RWAWE (Temp: , Transp: , Mode: ) .............. 38
INKURU Y’UMUBYEYI HANA (Temp: , Transp: , Mode: ) ................... 39

[ii]
NINDE MUNTU WAHANAGURA IBYAHA (Temp: , Transp: , Mode:
) 40

[iii]
INDIRIMBO ZA CHOLARE Y’ABANA

MURI URU RUGENDO (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Muri uru rugendo


rugana mu Ijuru
harimo byinshi binaniza
abagenzi, bigatuma bamwe bacogora cyane
bakavugako batazarurangiza.

Ref: Mwami w’abami


ngwino udutabare
dore turananiwe
urugendo rutubanye rurerure.

2. Ihangane nshuti
tugiye kugerayo
n’ubwo amakuba ari menshi mu rugendo
humura dore Yesu nguriya
agiye kuturengera vuba bidatinze.

URUPFU RWA YESU (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Iyo nibutse Umwami wange


uko yankunze njye ntabikwiye
yemera gupfa ku musaraba
kugirango njye mbone ubugingo.

1
Ref: Imitwaro yanjye yarayikoreye
Intimba zanjye zose yazishyizeho
Mbese nakwitura iki uwo mukunzi.

2. Urupfu rwa Yesu rwari rubi cyane


bamwambitse amahwa mu mutwe
bamutera imisumari mu biganza
n’ibindi biteye isoni arabyihanganira.

3. Ariko ikijya kinezeza


n’uko amaze iminsi itatu apfuye
yahise azuka kandi azukana
ikuzo n’ubutware ubu ari iburyo
bw’Imana isumba byose.

AYI MUKUNZI (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Ayi mukunzi wanjye we


uzaza ryari se
ko niri cumbi wansizemo
ririmo kungora
ba nyiricumbi baransuzugura ngo waradutaye (x2)

Ref: Araje araje humura (x2)


Umukwe aje gutwara umugeni we
Araje humura (x2)

2
2. Dore dufatwa uko tutari
twahinduwe ibicibwa
duteragiranwa muri iyi si ngo
turi abasazi baduca intege ngo
mbese iyo dusenga yarasinziriye (x2)

3. Iyo naniwe nshits’intege


nibwo mwuka wera ambwira amakuru
y’umukunzi wanjye kristo
ati humura sinagusize sinakuretse
sinaguhanye ndacyakwibuka ariko
witinya kandi humura (x2)

MBESE NINDE (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Mbese ninde murimwe


Wakwiyunguraho umukono n’umwe
Abitewe no kwiganyira
Amarira n’amaganya
Bimenywa n’ande
Ninjye ubwanjye uzajya ubatabara (x2)

Ref: Ihorere mwana w’Imana


Ceceka tuza Yesu arabizi
Araje kugutabara (x2)

3
2. Mbese niki gituma
Wijima mumaso
Ukagaragaza uwo mubabaro wawe
Komera shikama kandi utuze
Umwami wawe araje kugutabara (x2)

3. Siko bizahora ku bategereje


Imana ntibazaguma
Kubabazwa muri iyi si
Nyuma y’ubu buzima
Nziko hari ubundi kandi
Turi mw’isi Imana izajya
Idutabara (x2)

NKWISHINGIKIRIJEHO (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Nkwishingikirijeho Yesu mwami w’abami


Ni wowe uzandengera mu kababaro kanjye

Ref: Ni wowe gusa nizeye


Ni wowe mpanze amaso
Ni wowe ntumbiriye
Ntacyo nzakena ngufite

2. Uri inshuti iboneka mu byago no mu makuba


Ntutererana abawe uri inshuti y’ukuri

4
3. Kweguriye umutima wanjye ngo uwuyobore
Nta nundi nzakorera atari wowe mwami

TWAHAMAGAWE N’IMANA (Temp: 92, Transp: 0, Mode: Regge chap)

1. Twahamagawe n’Imana ishobora byose


Kuvuga ubutumwa bwiza mu cyimbo cyayo
Kandi umubare wo mubahamagawe ni benshi
Ariko abitabye impamagazi ni bake

Ref: Ibisarurwa ni byinshi cyane


Ariko abasaruzi ni bake
Muze tujye mu murima w’Imana
Imbuto zireze zibuze gisarura

2. Nkwiye gukora umurimo wa data wantumye


Hakiri ku manywa dore bugiye kwira
Kandi ni ntawukora uko bikwiriye
Umunsi umwe nzabazwa ibyo nakoze byose

NAHO IMISOZI YAVAHO (Temp: 127, Transp: -4, Mode: $00603)

1. Naho imisozi yavaho


Mbabazi ze ntizishira
Naho inyanja zose zakama
Rukundo rwe ruhoraho

5
Ref: Muze tumushime tumuhimbaze
Kuko atubereye byose
Ajya atwikorerera imitwaro
Ni igihome kidukingira

2. Naho isi yose yatinya


Njye ntabwo nzanyeganyezwa
Undinda ntajya asinzira
Ahora ambereye maso

UMUTI W’IBIBAZO (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Mbe mugenzi wanjye kuki wivovota?


Mbe mugenzi wanjye kuki witotomba?
Mbe mugenzi wanjye kuki wiganyira?
Pfukama usenge Imana uyibwire ibikugoye
Itabara umuntu wese nawe iragutabara (x2)

Ref: Umuti w’ibibazo sukwiganyira,


Umuti w’ibibazo sukwivovota
Umuti w’ibibazo sukwitotomber’Imana
Umuti w’ibibazo n’ugupfukama
Ugasenga uyibwira ibikugoye
Nayo iragusubiza

6
2. Mbe mugenzi wanjye kuki uvuza induru
Mbese umwami wawe aho simuzima
Mujyanama wawe nawe simuzima
N’Imana idasaza, n’Imana idahinduka
Itabara uyitabaje, nawe iragutabara

3. Mbe mugenzi wanjye tegereza uwiteka


Mubyo ukora byose tabaza uwiteka
Tegereza uwiteka yumva umutakiye
Nawe aragutabara (x2)

NABONYE YESU ATANGA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Nabonye Yesu atanga ibipimo


Nabonye bamwe babyinuba
Nabonye abandi basubiye inyuma
Yesu byamuteye agahinda

Ref: Iyisi isigaramo imiborogo amakuba no gutakamba


Tubabarire Mana tubabarire iminsi izaba yashize

2. Nabonye Yesu abambika amakanzu


Nabonye Yesu abambika amakamba
Abera bicara kuntebe zabo
Abera baka nk’inyenyeri

7
3. Ubuzima bwacu ni bwiza cyane
Ubugingo nabwo ni bwiza cyane
Iyisi nayo iraturushya cyane
Bene data muze dukomeze urugendo

ABIRINGIYE UWITEKA (Temp: 127, Transp: -2, Mode: Chorus)

1. Abiringiye uwiteka ntacyo bazakena


Nubwo amakuba ari menshi k’umukiranutsi
Iyo Mana y’urukundo imucisha muruganda
Ikamukura amaborera agatungana muri byose

Ref: Nzaririmbir’Imana nzacurangir’Imana


Nzaririmbir’Imana yankunze ntayizi
Nzaririmbira Yesu wabambwe kubwanjye
Yampesheje ubugingo mw’Ijuru baramenya
Nzahora musingiza iminsi yose nkiriho

2. Ni iki cyadutandukanya n’iyo mana ikomeye


Mbese ni ibyago cyagwa se inzara
Mbese ni ugupfusha cyagwa kwambara ubusa
Naho imitini itatoha, inka zigashira
Amasaka ntiyere bagahingira ubusa
Ntacyambuza kwishima ngo nezererwe Uwiteka

3. Iyo mana ya Dawidi njyewe nzayikorera


Nubwo abantu banseka njyewe nzayikorera
Uri muntu ki wowe utaririmbir’Imana
Yagukunze utayizi wari uwo kurimbuka
Ababyeyi bayiramye, abasore bayibyinire.

8
NIMUTEGE AMATWI (Temp: 122, Transp: -2, Mode: ABA 6em...)

1. Nimutege amatwi tubabwire Imana


N’Imana y’inyembaraga si ikigirwamana
Kandi iyo imanutse ntawe uyitanga imbere
Kandi iyo isaha igeze irasubiza

Ref: Niyo ikura ku cyavu ikicaza n’ibikomangoma


Yakuye Morodekayi ku irembo ry’ibwami
Bamwuriza ifarashi bose bararangurura
Bati uwo umwami yubaha bamugenza batya

2. Kandi iyo imanutse ntisaba rifuti


Ntigombera tike si umwana w’umuntu
Yateje umuvurungano Vashiti ava kubwamikazi
Esiteri arimikwa maze ashima Imana
Ati burya ndabimenye n’imfubyi irazizi

3. Inzira zayo zirenze igihumbi


Umwami yabuze ibitotsi kubera Daniel
Farawo yarose inzozi ziyobera abapfumu
Yozefu arazisobanura bamugira umutware
Bene se baratangara bati burya hari Imana.

HARI IGIHE KIZAGERA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Hari igihe kizagera insengero zigakingwa (x2)


Abanga kwihana bo bagapfana intimba z’ibyaha (x2)

9
Ref: Iyooo Yesu araje (x2)
Ibyerekana kugaruka kwe byarasohoye (x2)

2. Hari igihe kizagera nko mu minsi ya Nowa (x2)


Abanga kwihana bo bagapfana intimba z’ibyaha (x2)

3. Ba nyiranzihanejo tubasezeyeho (x2)


Umuriro ubarimbukanye bakiri mu byaha (x2)

YESU AGANIRIZA ABIGISHWA BE (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Yesu aganiriza abigishwa be agiye kugenda


Yabasigiye isezerano ryiza ry’amahoro ati
Ngiye kubategurira aho muzaba nyuma
Nzagaruka mbajyane

Ref: Arimo ari kudutegurira Benedata


Arimo ari kudutegurira torero ry’Imana
Arimo ari kudutegurira muri gakondo yacu

2. Simwe mwantoranije ninjye wabatoranije


Mbashyiriraho ngo mwere imbuto nziza
Imbuto zanyu zihoreho iteka n’iteka
Nyuma nzagaruka mbajyane

3. Mwami Yesu aravuga ati “Muhumure bana banjye”


Dore kwa data hariyo amazu meza cyane (x2)
Iyo atabayo mba mbabwiye.
10
ABAGABO BARARUTANA (Temp: 127, Transp: -2, Mode: $0063)

Mbese waruziko abagabo barutana…(x2)

1. Abagabo bararutana nushake ubimenye


Niba kandi utabizi nukuri uzabimenya
Waba uri umuzungu cyangwa se umwirabura
Waba uri mugufi cyangwa se muremure
Ref: Ibyo wibwira byose ujye ubizirikana
Impanda nivuga nukuri uzabimenya
Yesu umwami wacu ubwo azaba agarutse
Ibiremwa byose bizamupfukamira
2. Mwibuke na Sauli wahimbwe Paulo
Yandikishije impapuro zikubagahu
Yarafite umugambi wo kurwanya itorero
Ageze munzira ahura nuwo mugabo
Agikubitana nawe aramwubararira
Aramubaza ati urinde nkagukorera
Uwo mugabo arivuga ati ni njye kristo
Paulo nawe amukurira ingofero.

3. Nibugirango ndabeshya uzibarize ikuzimu


Igituma satani atinya izina rya Yesu
Nukuri ndakubwiye ubu yarahahamutse
Kandi nkwibutse ko nta n’ijambo akigira
Kuko umwami Yesu yamukoreye agashya
Muminsi itatu satani arayamanika
Amwambura imfunguzo yadukangishaga
None umwami Yesu ubu niwe mugabo.

11
UMUNSI W’UWITEKA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Umunsi w’uwiteka uzaba ukomeye


Kuko uzatsembaho inkozi z’ibibi
Abibone bose bazaba ibishingwe
Bazashiraho bose bibagirane

Ref: Bazirukanka bagere ku Nyanja


I burasirazuba, I burengerazuba
Ariko uwo munsi abatubaha Imana
Imbabazi zabo zizaba zashize

2. Uwo munsi uzakoza benshi isoni


Kuko uzaba utunguranye nk’umujura
Abibone bose bazaba ibishingwe
Bazashiraho bose bibagirane

3. Imana izateza inzara mu gihugu


Itari iy’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa
Bashakashake ijambo ry’Imana
Bajarajare hose be kuribona.

INZIRA IJYA MU IJURU (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Inzira ijya mu ijuru burya iraruhije (x4)


Tugenda dukandagira mu mahwa
Hari naho tugera tugakomereka (x2)

12
Ref: Mwihangane, tuzaruhuka,
Ntituzongera kubona amasanduku yabapfa
(Mu ijuru)
Nta gihano cyo gupfukama kizabayo
Tuzajya dupfukama turamya Imana gusa (x3)

2. Uvugira mu isi bati urasakuje


Ubiretse nabyo ngo urasuzuguye
Usekeye mu isi bati urashinyitse
Ubiretse nabyo ngo uwo ni umujinya

Ref 2: Wa si we uri ntamunoza


Genda wa si we uri ntamunoza
Wa si we uri ntamunoza
Uzagushobora azakwijyanire

HARI IBIRUHIJE (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Hari ibiruhije kandi bigoye umutima wanjye


Nyamara ntabwo uhagaze
Kuko nimbisohokamo nzasa na zahabu
Yatunganirijwe mu ruganda
Ref: Mutima wanjye komera, shikama
Umucunguzi wanjye ariho
Kandi nahemba abihanganye
Nanjye azampa ikamba ryanjye

13
2. Ikamba ry’ubugingo nanjye rirantegereje
Nikoko nzarigeraho
Kuko uwukuri wo kwizerwa
Uwo niwe warinyemereye

3. Nimbona umwami Yesu nanjye nzahita mugwa munda


Ubwo mushimire ko yampaye agakiza
Nzibanira nawe
Ubutazongera gutandukana

UBUKURU BUSHIMWA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Ubukuru bushimwa mu bwami bw’Imana


Ni ukwemera kuba umugaragu w’abandi
Ibyo ni byo Imana ishaka ku bantu bose
Ku iherezo izabagororera
Ref: Ca bugufi nshuti yanjye, ca bugufi (x2)
Nibwo uzashyirwa hejuru

2. Nubwo waba ukomeye cyane ca bugufi


Ufashe abandi mu mirimo yabo yose
Kuko aribyo Imana ishaka ku bantu bose
Ku iherezo izabagororera

3. Yewe nshuti ya Yesu wumva iyi nyigisho


Wunahe Imana n’umutima wawe wose
Wihane ibyaha byose n’ubwibone bwawe
Nibwo uzagera mu Ijuru.

14
NZARIRIMBA ISHIMWE (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Nzajya ndirimbira uwiteka Imana yanjye


No mugihe cyose nzaba nkifite ubugingo
Nzajya ndirimbira uwo mwami wanjye ishimwe

Ref: Mutima wanjye shima Yesu


Mwami w’abami (x2)
Uwo mwami niwe ngabo
Y’agakiza kanjye (x2)

2. Ibyo nibwira byose bibe ibyo kuyinezeza


Nanjye nzajya nishimira umukiza wambatuye
Muri ya ngoyi ya wa mugome satani

3. Yewe nshuti yanjye wowe waje hano uyu munsi


Niwumva ijambo ryayo ntiwinangire umutima
Wihane ibyaha byose urabona amahoro

UWITEKA IMANA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Uwiteka Imana niwe mucyo wanjye n’agakiza kanjye


Natinya nda se? uwiteka ni we cya gihome
Gikingira neza ubugingo bwanjye
Ref: Ubwo abanyabyaha bashakaga kumaraho
Nibo banzi banjye barasitaye baragwa

15
2. Naho ingabo zabamba amahema kuntera
Umutima wanye ntabwo uzatinya
Naho intambara zambaho akaramata
No murizo nzakomezwa n’uwiteka

3. Icyo nsaba uwiteka mu minsi ya none


Nukuba munzu y’Imana iminsi yose
Nkareba ubwiza bw’Imana n’umwami Yesu
Uwiteka azampisha mu ihema rye

YEMWE BANA B’IMANA (Temp: 96, Transp: -3, Mode: Thechno Police)

1. Yemwe bana b’Imana mugana mu ijuru


Nubwo hari ibirushya munzira ducamo
Ariko nimukomeze ntimuhagarare
Ibyo ni nk’intare iziritswe niminyururu

Ref: Yewe mwene data wikuka umutima


Kubwo ibibazo ufite ubona biruhije
Kumusozi w’uwiteka hari igisubizo

2. Umwami Yesu ni umunyembabazi nyinshi


Yaturinze mu ntambara igihe byacikaga
Kandi nubu aturinda imyambi ya wa mubi
Yesu ntabwo adusiga nta nubwo aduhana

3. Iyi myenda twambaye ni Yesu uyiduha


Ibiryo turya iteka ni Yesu ubiduha
Izi nkweto twambaye ni Yesu uziduha
Yesu ni umunyembabazi kandi aradukunda

16
IBUKA YONA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Ibuka Yona atumwa kujya Inenewe


Kujya kwigisha ijambo ry’Imana
Ariko Yona we yarababaye
Yihitiramo kujya Itarusisi

Ref: (Yona yona) Yona yibwiye


(Yibwiye) Ko azihisha
(Mumaso) Y’umwami Imana
(Umuremyi) Umuremyi wacu
(Oh ntiyamenya) Ko amaso y’umwami Imana
Areba hose

2. Imana ibonye ko Yona ayisuzuguye


Yoherezayo umuraba muri iyo Nyanja
Baramufashe baramuroha
Amirwa n’igifi cyari muri iyo nyanja

3. None nshuti muvandimwe unteze amatwi


Yesu Kristo araguhamagara
Mwakire none ntushidikanye
Utazabona igihano nkicya Yona

UBU MFITE IBYIRINGIRO (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Ubu mfite ibyiringiro byo mu mutima


Kuko namaze kwihana nkababarirwa
None nkaba ntegereje ko impanda ivuga
Nkigira iwacu kwa papa nkiruhukira

17
Ref: Tuzanyura mu mihanda y’izahabu
Hagati ya ya mubuye yitwa Yasipi Oh!
Tuzarangurura tuti “Hoziana”
Tuzahabwa impundu nyinshi z’abanesheje

2. Abamarayika babaza Yesu bati


“Umugeni wakoye azaza ryari”
Nawe arabasubiza ati “Nimwihangane
Amakamba nateguye ntabwo aruzura”

3. Tuzishima bihebuje tubonye Yesu


Tubonye na bya biganza birimo inkovu
Tubonye na rwa rubavu rwavuye amaraso
Rwavuyemo ya maraso yaducunguye

MBEGA UMUNSI MWIZA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Mbega umunsi mwiza w’agahebuzo


Ubwo abera bazaba bazamuwe
Gusanganira umukiza mu bicu
Bahimbaza Imana Halleluya

Ref: Bazamusanganira baririmba amajwi y’abera


Azumvikana “Helleluya Amen, Helleluya Amen!”

2. Azahamagara abamuyobotse
Abicaze iburyo bwe baruhuke
Abahanagure amarira
Bahimbaza Imana Halleluya

3. Muze twese dufatanye urugendo


Dutambuke twizeye kuzanesha
Nubwo duhura n’ibigeragezo
Kwizera kwacu kuzadushoboza

18
YESU AZAZA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Yesu azaza azanye ibintu bibiri


Ibihembo byiza kubamwizeye
N’ibihano kubakoze ibyaha

Ref: (Abanyabyaha) Bazarira bavuga


(Mwami Yesu) Tugirire imbabazi
Yesu azabishyura ati ni mumve imbere
Ni mumve imbere mwa nkora bizira mwe

2. Dore umunsi uraje waka nk’itanura


Satani n’abiwe bajye mu muriro
Abakiranutsi bo bajyanwe mu ijuru

3. Yewe munyabyaha we ko unteye agahinda


Ko wanga kwihana ugifite uburyo
Mbese urazi igihe umwami azazira

ABANA B’IMANA (Temp: 127, Transp: -1, Mode: $0063)

1. Abana b’Imana nimukanguke


Tuvuge ibyo kugaruka k’Umwami
Ibimenyetso byose byo kuza kwe
Abantu bamaze kubyibonera

Ref: Mbese Yesu aho wicaye mu ijuru


Iyo urebye imikorere y’umuntu
Warinze ukamugeza uyu munsi
Usanga aribyo byari bikwiriye?

19
2. Hirya no hino havugwa intambara
Impuha ndetse n’ibishyitsi byinshi
Amaraso y’abera arameneka
Abandi bari mu mazu y’imbohe

3. Nimuze dupfukamire icyarimwe


Turamburire rimwe amaboko yacu
Twisabire iyaduhaye imbaraga
Dore tugeze ku iherezo ry’iyisi

HARIHO IGIHUGU (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Hariho igihugu cyo hirya y’izuba


Kizabamo abera banesheje iyi si mbi

Ref: Ihane, Ihane nshuti Ihane


Tuzabaneyo mu bwami bwera
Kwa data ntanzara ibayo
Oya nta n’imiruho reka da
Bahora bishimye iteka

2. Mfite ibyiringiro ko nzagituramo


Kuko mfite ibanga ryahishiwe abanyabwenge

3. Torero ry’Imana tugiye gutaha


Muri ya gakondo yateguriwe abera

IMANA YARINZE RAZARO (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Imana yarinze Razaro mu gihe cy’ibibembe


Ibwa zikarigata ntizimushinge imikaka
Iyo niyo izakurinda (x3)

20
Ref: Ibigeragezo byawe byose
Ni nk’imbwa zirigata
Imana yarinze Razaro
Iyo niyo izakurinda (x3)

2. Imana yarinze Daniel araranye n’Intare


Azicaye hagati ntizimushinge imikaka
Iyo niyo izakurinda (x3)

3. Imana yarinze Petero inkota ya Herode


Imucisha hagati y’abasirikare bose
Iyamurinze icyo gihe nawe izakurinda
Iyo niyo izakurinda (x3)

MUREKE TURAMYE YESU (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Mureke turamye Yesu tumuririmbira


Akwiye icyubahiro cye mu isi no mu ijuru

Ref: Uri uwo gushimwa Yesu kubw’ubuntu bwawe


Kandi uri umunyembabazi shimwa mukiza

2. Ntacyo twabona muri iyi si twakugereranya


Ndetse no mu ijuru ntacyo shyirwa hejuru

3. Yesu tugushyize hejuru wowe mwami w’abami


Ni wowe utanga amahoro isi igakira

21
NIMWUMVE INKURU (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Ni mwumve inkuru yemwe bantu batuye isi


Uwavutse ni Emmanuel (x2)

Ref: Abungeri bagiye he?


Bagiye, Bagiye kwa Emmanuel
Inyenyeri igiye he?
igiye, igiye kwa Emmanuel
Bana bato bagiye he?
Bagiye, Bagiye kwa Emmanuel
Banyabwenge bagiye he?
Bagiye, Bagiye kwa Emmanuel

2. Mubimenye uwo mwami ntaho atagera


Yesu wacu ni Emmanuel

3. Muhumure uwo mwami azabana natwe


Izina rye ni Emmanuel

HUMURA WICOGORA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Humura (x2) wicogora wicika intege


Ibirema birasimbuka nk’impala
Ibipfamatwi birumva amategeko
Icyo gihe n’impumyi zizahumuka
Wicogora wicika integer

Impumyi: njyewe nubwo ndi ruhuma numvise y’uko mugashyekero


Hazabera amateraniro y’abana b’Imana nyabuna
Ndondata maze ngereyo niyumvire ibyiza byinshi
N’ubwo ntabona kuba ruhuma biragatsindwa

22
Ikirema: njyewe nubwo ndi ikirema numvise y’uko mugashyekero
Hazabera amateraniro y’abana b’Imana ndabakurikira
maze ngereyo niyumvire ibyiza byinshi n’ubwo ndemaye
kuba ikirema biragatsindwa

Igipfamatwi: njyewe nubwo ndi igipfamatwi banshira amarenga


Bambwira y’uko mugashyekero hazabera amateraniro y’abana b’Imana
ndabakurikira maze ngereyo nirebere ibyiza byinshi n’ubwo ntabyumva kuba
igipfamatwi biragatsindwa

DAWIDI (Temp: 123, Transp: -4, Mode: Zoul Yanjye)

1. Dawidi yagize agahinda k’inshuti ye


Yonatani bakundanye kuva kera
Ariko ubwo yageraga kurugamba
Ntago yashobiye kuvayo.

Ref: Unteye agahinda yewe yonatani


Wambereye inshuti undutira abayuda
Urukundo wankunze rurahebuje
Urabeho yonatani.

2. Mwishyamba ry’ubutayu twari kumwe


Sauli umwami ashaka ubugingo bwanjye
Ampora ko nzaba umwami.

3. Dore iminsi yawe ivuye muba Meleki


Dore ingabo z’uwiteka zikurinze
Dore umwuka w’uwiteka murajyanye
Urabeho yonatani.

23
MFITE URUKUMBUZI (Temp: 125, Transp: -5, Mode: IGISIRIMBA)

1. Mfite urukumbuzi rwinshi rwuzuye mu mutima wanjye


Rwo kuzahobera wa mukunzi w’umugwaneza
Nzamureba neza nzamureba maze nshire agahinda
Nzagira ibyishimo ntigeze ngira ndi muri iyi si.

Ref: Nzanezerwa nimbona Yesu


Agarutse gutwara itorero rye
Nzamuhobera nshire intimba
Nzabana nawe iteka ryose.

2. Nimara kwambuka yorodani nzicara ngubwe neza


Nta huriro namba nzaba mfitanye n’imibabaro
Azansoromera kuri cya giti cyiza cy’ubugingo
Maze antambagize yerusalemu wa murwa mwiza.

3. None igisigaye mukomerere mumbaraga z’umwuka


Muhore mwejejwe kugatondetse no ku kanini

Ref: Nzibanira nawe akaramata.

GORORA (Temp: 123, Transp: -3, Mode: Zoul yanjye)

1. Dore satani yaragambiriye


Kwangiza itorero ry’Imana
Abinyujije no mu bana bato
Akabigisha kuba inkozo z’ibibi

Ref: Gorora igiti kikiri gito


Kuko nikimara gukura
Kukigorora bizakuvuna.
24
2. Cyo menyereza umwana inzira anyuramo
Azarinda asaza akiyikomereyemo
Bitabaye ibyo satani azamuyobora
Amuhindure umukozi akoresha.

3. Yemwe torero musangishe abana Yesu


Abakikire abahereze umugisha
Abakingire n’ubugome bwa satani
Abahindure abakozi be bazima.

ARAKIZA YESU (Temp: 125, Transp: -3, Mode: Zoul yanjye)


Ref: Mwami Yesu arakiza
Yesu
Arakiza
Yesu Yesu (X4)

1. Yakijije abisiraheri amaboko y’umwami farawo


Ababera inkigi y’igicu abacira inzira mu Nyanja
Yakijije abisiraheri amaboko y’abami Diyani
Baranesha batahana insinzi babanyaga ibyabo byose (X2).

Ref: Mwami Yesu arakiza


Yesu
Arakiza
Yesu Yesu (X4)

2. Yakijije Yozefu amaboko ya bene se bose ntibamwica


Amurinda mukapotifati Amurindira munzu y’imbohe
Amuha ubwenge bwo guhishura inzozi zari zananiranye
Umwami ubwe byaramutangaje n’abo munzu y’iwe barumirwa
Bati mbese twakurahe umuntu urimo umwuka w’Imana nkuyu (X2).

25
3. Twatinya iki ko dufite Imana n’umwana n’umwuka muri twebwe
Twifitiye umwungeri mwiza utajya uzimiza habe namba
Niwe ntwari Imana ikomeye ni mudahangarwa mu ntambara
Ntacyo nzaba ndi kumwe na yesu oya nta mubisha uzampangara
Kuko nzi neza uwo niringiye ko ari mudatererana abe (X2). (X2)

Ref: Mwami Yesu arakiza


Yesu
Arakiza
Yesu Yesu (X4)

AMARASO YA YESU (Temp: , Transp: , Mode: )

Ref: Amaraso ya Yesu


Ni ay’igiciro (X4).

1. Reka tubabwire agaciro kayo


Kuko ayo maraso yeza umunyabyaha
Waba uri umujura ukabireka
Waba uri umwibone nabyo ukabireka
Aguhesha kuba umwana w’Imana
Aguhesha agaciro mubandi bose.

Ref: Amaraso ya Yesu


Ni ay’igiciro (X4).

2. Yewe mwene data wowe wicaye hano


Wumvise agaciro k’ayo maraso
Ngwino nawe akweze kandi agutunganye
Aguheshe imbaraga zo kunesha ibyaha
Amaraso ya Yesu ni ay’igiciro.

26
3. Turashima umusaraba turashima ya mva ye
Ariko cyane cyane turashima umwami Yesu
Wemeye kwitanga akanyura mu mibabaro
Kugira ngo ancungure nawe agucungure
Amena amaraso ye y’igiciro cyinshi
Amaraso ya Yesu ni ay’igiciro.
Ref: Amaraso ya Yesu
Ni ay’igiciro (X4).

BENE DATA BAKUNDWA (Temp: 90, Transp: -5, Mode: Regge CHAP)

1. Benedata bakundwa turi abana b’Imana


Ariko uko tuzasa ntikurerekanwa
Icyo tuzi ni uko Yesu niyahishurwa
Abana b’Imana twese tuzasa nawe

Ref: Hahirwa abihangana bakageza imperuka


Nibo bazaragwa ubwiza bwo mu ijuru

Bazaba baruhutse imiruho yose


Bibanire na Yesu ubudatandukana

2. Tuzabonayo abera banesheje urugamba


Tuzabona Eliya ndetse na Enoki
Tuzabona Paulo ndetse na Timoteyo
N’izindi ntwari zose zanesheje urugamba.

3. Mwihangane nshuti igihe ni gitoya


Tukajya kuruhuka muri ya gakondo
Nyuma y’imiyaga nyuma y’imiraba
Tugiye kwima ingoma y’ubuzira herezo.

27
Ref: Urabeho wa si we urabeho urabeho
Tugiye kururumba iz’abanesheje

Tugiye gucuranga za gitari zacu


Tugiye kurya manu yahishiwe abera.

NIMWUMVE BWOKO BWANJYE (Temp: 125, Transp: 0, Mode: Zoul Yanjye)

1. Nimwumve bwoko bwanjye mbabwire


Njye mfite agahinda kenshi mu mutima
Nibyariye abana ndabonsa ndanabarera
Ariko nanubu ntibaramenya

Ref: Mbabajwe numubabaro w’ubwoko bwanjye


Kwiheba kuramfashe

Ayiwe ni kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rudakira (x2)

Mbese I Galilayi nta muti ubayo


Cyangwa nya muvuzi baba bafite

Ayiwe ni kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rudakira (x2)

2. Muziko inka imenya na nyirayo


Indogobe nayo ikamenya shebuja
Ariko ikimbabaza kikananshengura
Nuko nanubu mutari mwamenya

3. Nimwumve bwoko bwanjye mbibarize


Mbese imbere yanjye mwahabuze iki
Niki kibajyana kuba inzererezi
Mwangarukiye nkabagarukira

28
YABESI (Temp: 125, Transp: -3, Mode: Imitima yejejwe)

1. Benedata dufite imana nzima


Ni inyamaboko kandi ifite ubutware
Iyo ikinguye ntawe ubasha gukinga
Kandi yakinga ntihagire ukingura

Ref: Yabesi we uhawe umugisha


Umuvumo wari ukuriho
Kuva uyu munsi ukuweho
Kandi nawe ubwawe uhawe umugisha

2. Wiganaga n’abandi banyeshuri


Bo bagatsinda ariko wowe ugatsindwa
Kandi Atari ukuvuga ko aribo bahanga
Ahubwo nuko urugi rwari rugikinze

3. Wacuruzanyaga n’abandi bacuruzi


Bo bakunguka ariko wowe ugahomba
Kandi atari ukuvuga ko aribo bakungu
Ahubwo nuko urugi rwari rugikinze

4. Wahinganaga n’abandi bahinzi


Bakeza byinshi ariko wowe ukarumbya
Kandi atari ukuvuga ko imirima itera
Ahubwo nuko urugi rwari rugikinze

29
TURI MURI IYI SI (Temp: 125, Transp: -5, Mode: Imitima yejejwe)

1. Turi muri iyi si tuyinyuramo


Ibigeragezo ni byinshi mu rugendo
Intambara nazo ni nyinshi mu rugendo
Yewe yorodani nitumara kukwambuka
Tugeze hakurya ntituzakwibuka

Ref: Nkumbuyeyo nkumbuyeyo


Nkumbuye Emmanuel benedata
Eliya na Enoki ndabakumbuye
Nkumbuye nyiringoma benedata
Urukumbuzi ni rwinshi Oh mu mutima

2. Mudutanzeyo muzabatashye
Nimugerayo muzabahobere
Muti abakunzi bari munzira
Bari hafi kutugeraho
Twoherereze umufasha muri uru rugendo

3. Mana yacu Mana ikomeye


Twoherereze umufasha mw’uru rugendo
Abe ari we utuyobora
Uduhe ubwenge bwawe(x2) mwami
Kugirango tuzabane ibihe bidashira

30
MU GIHUGU CY’AMAHORO (Temp: 125, Transp: -3, Mode: $00603)

1. Mu gihugu cy’amahoro
Aho badapfa ndahakunda
Niho umwami wanjye aba
Nanjye tuzabanayo

Ref: Ningerayo nzamuhobera uwo mwami wanjye


Nzamuhobera ndebe na za nkovu ze
Nzahora nishimiye aho badapfa
Nzahora nishimiye aho badacumura
Igisigaye ni kimwe ni ukumva impanda

2. Nzagenda nteze amaboko


Nsize imiruho yo mwisi
Nzaguruka mbisige
Nisangire abankunda

3. Bazanyakiriza impundu
Bati nguwo aratabarutse
Azafata umwitero we
Awumpanaguze amarira

31
MU NZU Y’IMANA (Temp: 125, Transp: -1, Mode: Himbaza)

1. Mu nzu y’Imana harimo abantu benshi


Bakora imirimo y’Imana bivuye inyuma
Bakaririmba bakavuga ubutumwa
Ariko Imana yo mu ijuru itabareba

Ref: Banza woze mu gikombe imbere


Inyuma yacyo habone kuba heza (x2)

2. Bagereranywa n’ibituro bisizeho ingwa


Nyamara imbere muri byo ari umunuko
Iyo ubareba ubona ari abakozi
Ariko Imana yo ikumva ari umunuko

3. Iyo ubareba usanga ibyo bavuga


Ntaho bihuriye n’imirimo bakora
Imana iti njyewe ndeba mu mitima
Kunshimisha iminwa gusa ntacyo bimaze

4. Ikibabaza Imana n’abandi bakubona


Bahinduka babi ubwikube kabiri
Jya uzirikana ko amaraso yabo bose
Nibarimbuka ari wowe uzayabazwa

Ref: Banza wezwe mu mutima wawe


Imirimo yose ibone igende neza (x2)

32
KERA MW’IJURU (Temp: 123, Transp: 1, Mode: ABA 6em…)

1. Kera mu ijuru habereye inama


Yo gushaka uwacungura umuntu (x4)

Mu bakerubi no mu baserafi
Mu bamarayika n’ibizima bine
Muri abo bose nta n’umwe wemeye
Kuza muri iyi si ngo aducungure

2. Abo bakuru ndetse n’ibizima


Bumvaga kuza mu isi bibagoye (x4)

Ariko habonetse undi mugabo


Witwa Emmanuel igihangange Yesu
Ati ndagiye ncungure umuntu
Kugirango atazarimbuka

3. Yatewe imisumari mu biganza


No mu birenge azira njye na we (x4)

Yapfuye urupfu ruteye agahinda


Yarababajwe twe turababarirwa
Yambaye ubusa imbere y’amahanga
Yabaye ikivume imbere y’abantu

4. Insinzi yacu yo yarabonetse


Ku musaraba I Nyabihanga (x4)

Oh halleluyah amen halleluyah


Insinzi yacu yo yarabonetse (x…)

33
ABISIRAHERI (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Abisiraheli bagiye i Kanani


Bageze i Yeriko bahasanga
Inkike z’amabuye
Ko nta nzira ihari nta muryango uhari
Abisiraheli bagenzi banjye
Baranyura he?

Ref: Ibyo byose bikugoye mwana wanjye


Ni nk’inkike z’ i Yeriko (x2)
Cecekera imbere y’Imana
Wirebere uko inkine ziritagurika
Turiza imbere y’Imana
Wirebere uko inkike ziritagurika

2. Abantu b’i Yeriko bacyumva iyo nkuru


Bafashe amacumu inkota n’amahiri
Barinda inkike zabo
Bibagiwe y’uko iyo Mana y’abo
Ifite ububasha bwo gukingura
Ntihagire ukinga

3. Nyuma y’incuro ndwi nk’uko babibwiwe


Inkike z’i Yeriko ziraritagurika
Isiraheli iratsinda

34
NARAGENZE (Temp: 102, Transp: 1, Mode: BEARD)

1. Naragenze mu mahanga yose


Nshaka Imana isumba izindi
Narabaririje ndabaririza
Nsanga iyacu ari yo rurangiza

Ref: Iyi ni iyera ifite imbaraga n’ubutware


Kandi mu bibaho byose ntakiyinanira
Ifite imbaraga n’ubutware
Kandi mu bibaho byose nta kiyinanira

2. Zimwe nasanze zitumva


Kandi nsanga amaso ari umurimbo
Nasanze zitagira ubwenge
Ariko iyacu yo ni ikizisumba

3. Muzitegereze murebe neza


Izo zitwa ibigirwamana
Zijya ziva kugihe zigata agaciro
Ariko iyacu yo ihora iri kungoma

35
BAKUNDWA NSHUTI (Temp: 122, Transp: 4, Mode: Zoul yanjye)
YESU AGIYE MU IJURU (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Yesu agiye mu ijuru


Yabwiye abigishwa be ati
Ngiye mu ijuru
Nzaboherereza umufasha

Ref: Ngiye kubategurira ahantu


Aho nzaba muzabeyo
Mukomere mushikame
Kubyo mwumvise

2. Yesu ageze mu ijuru


Yasohoje isezerano
Intumwa zasubiye
I Yerusalemu
Yesu ntiyaritinza
Haboneka indimi nshya

3. None muri iyi minsi


Tumeze nk’intumwa
Tugende tubwire
Abantu bihane
Ingeso zabo
Bareke ubugome

36
YOHANA AGEZE (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Yohana ageze mu nzu y’uburoko


Atangira guhagarika umutima
Atuma abantu ngo bamubarize
Niba koko uwo ari we mesiya

Ref: Wa mubiri we ko ufite integer nke


Ukabuza abantu kumaramaza
Kandi iherezo ryawe ari ukubora

2. Nyamara Yohana yibagiwe ko


Ari we wabatije uwo mesiya
Akanamuhamya imbere y’abantu
Ati uyunguyu andusha ubushobozi

3. Umwami Yesu agoye gusenga


Abona igikombe kimwasamiye
Ati umutima (oh) wanjye urakunze
Ariko umubiri ufite integer nke

HAHIRWA UTORANYWA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Hahirwa utoranywa nawe Mana


Ukamwiyegereza ngo abe munzu yawe
Uwo azahazwa n’ibyiza byo muri yo
Ibyiza by’ahera ho mu rusengero

Ref: Ninde Wabasha kumvutsa umugisha


Uwiteka yangabiye nkivuka
Yansize amavuta maze aranyimika
Angira umutware umwami n’igikomangoma

37
2. Kuko wamenye izina ryanjye kera
Niyo mpamvu nakugiriyeho umugisha
Wanshyize hejuru nk’umwerezi w’i Lebanone
Undutisha amahanga yose umpa icyubahiro

3. Kubwo ibyo wankoreye byose Mana


Nanjye iminsi yose nzamara nkiriho
Nzakuririmbira indirimbo nshya
Zaburi n’ibihimbano by’umwuka
Kukuririmbira nzakuririmbira
Wangiriye neza ntiwantetereje

NICAYE MURUKUNDO RWAWE (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Nicaye mu rukundo rwawe


Niho nshaka kwibera
Ungirire ubuntu mwami Yesu
Mbese nakuvaho nkajya he

Ref: Mbese umuntu ni iki Mana


Ko umwitaho buri munsi
Mbese nanjye ndi inde Mana
Ko uhora umfasha buri gihe

2. Hari igihe nicara nkibaza


Nkatekereza iby’ubu buzima
Ukamanuka ukampumuriza
Uti mwana wanjye turi kumwe

3. Ihangane wowe ugerageza


Ukageragezwa n’abo mukorana
Nitugera iwacu mu ijuru
Ayo ni amarira uzahanagurwa

38
INKURU Y’UMUBYEYI HANA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Inkuru y’umubyeyi witwaga Hana


Yari afite umugabo Elukana
Elukana yishakira undi mugore
Witwaga Penina barabyarana

Ref: Ariko Hana we yari yarabaye ingumba


Kuko nta mwana numwe yigeze abyara

Mucyeba we akamukina ku mubyimba


Nicyo cyatumye Hana abitura Imana (x2)

2. Hana yagiye imbere y’Imana asenga


Arayinginga maze ahiga umuhigo
Ati Mana numpa umwana w’umuhungu
Nzamugutura maze abe umukozi wawe

3. Hana yabyaye umwana amwita samweli


Amujyana I shiro munzu y’Imana
Aba umutambyi umuhanuzi umucamanza
Kuko yahamagawe n’uwiteka

4. Wowe ufite ibibazo biture Imana


Wowe ufite uburwayi buture Imana
Imana y’ubushobozi n’ububasha
Niyo izashobora ibyo bibazo byawe

39
NINDE MUNTU WAHANAGURA IBYAHA (Temp: , Transp: , Mode: )

1. Ni inde muntu wahanagura ibyaha


Bigakurwaho bikibagirana
Ni inde se wakwikorera imitwaro
Akagerekaho n’iy’inshuti ze
Ref: Ni Yesu gusa ni Yesu (x2)
Ni Yesu gusa wabishobora

2. Abantu benshi bananiwe guhuza


Kubwo irari ryo mu mitima yabo
Mbese guhuza kwabana b’Imana
Kwazanwa na nde mu mitima yabo

3. Reka kujarajara mu mitima


Shaka ufite ubutunzi budashira
Buri munsi atanga ku butunzi
Ntibushire mu bubiko bwabwo

40

You might also like