P6 TEST NO 3
P6 TEST NO 3
Mfite imyaka cumi n’ibiri nkaba naranduye indwara yitwa Mburugu. Ndatekereza ko mukimara kubyumva
muhita muvuga muti: “Umva umukobwa w’igicucu wishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Nyamara n’ubwo ibyo byambayeho, ndifuza kubibabwiza ukuri kugira ngo namwe bitazababaho.
Nari maze igihe gito nkundana n’umuhungu witwaga Byusa. Andusha imyaka ibiri. Naramwizeraga rwose.
Mbere y’uko ankoresha imibonano mpuzabitsina ntabishaka, twari twaraganiriye ku bintu byinshi.
Twumvikanye ko tuzirinda, tukifata kuzagera ubwo dukura tukubakana urugo. Kwifata byaramunaniye
akajya anyinginga ngo dukore imibonano mpuzabitsina nkamwangira.
Umunsi umwe, yaje kuntumira iwabo. Njyayo nsanga ari we wenyine uhari kandi yanyiteguye. Yanyakirije
fanta ariko sinamenya ko yari yashyizemo ibiyobyabwenge. Nange nabaye umupfapfa sinagira amakenga
mpera ko ndagotomera n’isari nyinshi.
Nyuma uko twakomezaga kuganira twahuje urugwiro ntakwishishanya, ni ko nagendaga numva nsa
n’uhinduka mu mubiri wose: nkumva nsa n’utazi neza iyo ndi, nkanyuzamo nkabira ibyuya umubiri wose,
nkumva agatotsi kagenda kantwara bukebuke ndetse mfite n’ikizungera kugeza ubwo nasinziriye nezaneza.
Aho mperukira amakuru y’ibyabaye, nibuka Byusa ambwira ngo ninge kuryama mu cyumba cy’abashyitsi
negusinzirira mu cyumba cy’uruganiriro. Ngo yagiraga ngo age kumpamagarira ababyeyi be baze bampe
ubutabazi bw’ibanze kuko yakomezaga kunyumvisha ko nafashwe na marariya akaba ari yo yatumaga
ngubwa nabi. Nyamara zari nka za mpuhwe za Bihehe kuko yari azi neza ibyo yakoze agira ngo agere ku
mugambi we bitamugoye.
Ubwo naje kuzanzamuka nyuma, numva nshaka kujya gucisha hejuru ndamuhamagara. Yaraje ajya
kunyereka aho niherera mpageze ndisuzuma nsanga yankoreye ibya mfura mbi. Kuva ubwo nahise ngwa mu
kantu mbura icyo nkora nshwana na we. Ibyo byose ntiyabyemeraga ahubwo yampinduraga umusazi.
Byamaze kunyobera, ndataha ndyumaho sinahita mbwira ababyeyi bange uko byangendekeye ngo batavaho
bavuga ko nari nsanzwe niyandarika.
Nyamara wahishira ibindi byose ariko ntiwahishira ikikubungamo. Hashize igihe gito, natangiye kumva ngira
uburyaryate mu gitsina. Ntabwo byambabazaga ariko nahise ntangira kwibaza niba byaraturutse ku
mibonano mpuzabitsina nashowemo. Gusa sinakekaga ko Byusa nubwo yampemukiye yaba agendana izo
ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuko nta kintu nabonaga ku mubiri we cyagaragazaga
uburwayi. Ngakomeza kwibaza niba yaba yari afite uburwayi, impamvu yaba yaragambiriye kunyanduza ku
bwende.
Umunsi umwe rero nafashe ikemezo cyo kubimubazaho. Nuko ambwira ko na we yagiraga uburyaryate
kandi bukaba bwaratangiye amaze kuryamana n’umwe mu bakobwa bakundanaga mbere. Nyuma yaho
yatangiye kujya agira umuriro akajya abona n’uduheri dutukura ku ruhu rwe. Ngo yabibajijeho umukobwa
bari bakoranye imibonano, amubwira ko yari muzima, kandi ko yahuraga n’abasore yizeraga gusa. Nyuma
yaho, uko kugira umuriro byarahagaze, n’uduheri ntitwongera kugaruka, nuko akeka ko nta kibazo afite.
Maze kumva ibyo, nafashe ingamba yo kujya kwisuzumisha. Ingorane yabaye iyo gusaba muganga ngo
adupime. Nari mfite kandi ubwoba bwo kubibwira ababyeyi bange, kuko ntashakaga ko bamenya ko nakoze
imibonano mpuzabitsina. Nababwiye rero ko ngiye kubonana na muganga kuko numvaga ntameze neza,
sinababwira ko ngiye kwipimisha. Ku bw’amahirwe, ababyeyi bange babyakiriye neza, bishimira ko ntekereje
kujya kwa muganga.
Muganga na we yanyakiriye neza, aransuzuma asanga mfite ubwandu bwa mburugu. Yambajije aho
nanduriye ndabimutekerereza hanyuma antuma kuzana na Byusa. Yaraje aramusuzuma maze na we
amusangamo ubwo bwandu. Gusa ndashimira muganga kuko yaduhumurije, aratuvura, anatwumvisha ko
mburugu n’ubwo ari indwara mbi, ishobora kuvurwa igakira vuba cyanecyane iyo ugiye kwa muganga hakiri
kare. Baduteye inshinge buri wese kuri buri tako, nyuma dusubiyeyo twasanze twarakize kandi na bwa
buryaryate burakira.
Nanone yadusobanuriye ko iyo itavuwe neza, ishobora gutera ubugumba, indwara zo mu mutwe, ndetse no
gukuramo inda ku bagore cyangwa bakabyara abana bafite ubumuga bw’ingingo kandi ntibabashe kubaho.
Nyuma yaho Byusa yagiye kubibwira umukobwa bari barakoranye imibonano mpuzabitsina mbere, na we
ajya kwipimisha arivuza.